Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya uha agaciro umwanya ufite mu itorero

Jya uha agaciro umwanya ufite mu itorero

Jya uha agaciro umwanya ufite mu itorero

“Imana yashyize ingingo mu mubiri, buri rugingo rwose rwo muri zo nk’uko ishatse.”—1 KOR 12:18.

1, 2. (a) Ni iki kigaragaza ko buri wese mu bagize itorero ashobora kugira umwanya mu itorero kandi akawuha agaciro? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?

KUVA muri Isirayeli ya kera, Yehova yagiye akoresha itorero cyangwa iteraniro, kugira ngo agaburire abagize ubwoko bwe mu buryo bw’umwuka kandi abahe ubuyobozi. Urugero, Abisirayeli bamaze gufata umugi wa Ayi, Yosuwa ‘yasomeye amagambo y’amategeko yose, imigisha n’imivumo nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’amategeko, imbere y’iteraniro rya Isirayeli.’—Yos 8:34, 35.

2 Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yabwiye Umukristo Timoteyo akaba yari n’umusaza, ko itorero rya gikristo ryari ‘inzu y’Imana n’inkingi ishyigikira ukuri’ (1 Tim 3:15). Muri iki gihe, ‘inzu’ y’Imana igizwe n’umuryango mpuzamahanga w’Abakristo b’ukuri. Mu gice cya 12 cy’urwandiko rwa mbere rwahumetswe Pawulo yandikiye Abakorinto, yagereranyije itorero n’umubiri w’umuntu. Yavuze ko nubwo buri rugingo rukora umurimo warwo, zose zifite akamaro. Yaranditse ati “Imana yashyize ingingo mu mubiri, buri rugingo rwose rwo muri zo nk’uko ishatse.” Yanagaragaje ko ‘ingingo z’umubiri dutekereza ko zisuzuguritse ari zo duha icyubahiro cyinshi kurushaho’ (1 Kor 12:18, 23). Ku bw’ibyo rero, uruhare umuntu w’umukiranutsi agira mu nzu y’Imana ntiruba rusumba urw’undi Mukristo wizerwa, icyakora ibyo bakora biratandukanye. None se ni gute twasobanukirwa umwanya dufite muri gahunda y’Imana, kandi tukawuha agaciro? Ni ibihe bintu byagira ingaruka ku mwanya dufite mu itorero, kandi se ni gute dushobora gutuma ‘amajyambere yacu agaragarira bose’?—1 Tim 4:15.

Ni gute twaha agaciro umwanya dufite?

3. Ni gute twagira uruhare mu itorero, kandi tukagaragaza ko turuha agaciro?

3 Uburyo bumwe bwo kugira uruhare mu itorero no kugaragaza ko turuha agaciro, ni ugukorana mu buryo bwuzuye n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ hamwe n’Inteko Nyobozi ye. (Soma muri Matayo 24:45-47.) Dukeneye gusuzuma uko twumvira ubuyobozi duhabwa n’itsinda ry’umugaragu. Urugero, mu gihe cy’imyaka myinshi twagiye tubona ubuyobozi buziye igihe ku birebana n’imyambarire no kwirimbisha, imyidagaduro no gukoresha nabi interineti. Ese dukurikiza neza izo nama nziza kugira ngo tube turinzwe mu buryo bw’umwuka? Bite se ku birebana no gushyiraho gahunda ihoraho y’icyigisho cy’umuryango? Ese twumviye iyo nama kandi tugena umugoroba wo gukoraho iyo gahunda? Ese niba tukiri abaseribateri, dufite igihe cyo kwiyigisha Ibyanditswe? Yehova azaduha imigisha, buri muntu ku giti cye no mu rwego rw’umuryango, nidukurikiza ubuyobozi duhabwa n’itsinda ry’umugaragu.

4. Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe dufata imyanzuro itureba?

4 Hari abashobora gutekereza ko ibintu bimwe na bimwe, urugero nk’imyidagaduro no kwirimbisha, bisaba umwanzuro w’umuntu ku giti cye. Icyakora, Umukristo wiyeguriye Yehova kandi uha agaciro umwanya afite mu itorero, ntiyagombye gufata imyanzuro ashingiye ku mahitamo ye gusa, ahubwo yagombye mbere na mbere kuzirikana uko Yehova abona ibintu, nk’uko bigaragara mu Ijambo rye Bibiliya. Ubutumwa bwo muri Bibiliya bwagombye kuba ‘itabaza ry’ibirenge byacu, n’umucyo umurikira inzira yacu’ (Zab 119:105). Nanone kandi, ni iby’ubwenge ko dusuzuma ukuntu amahitamo yacu agira ingaruka ku murimo wacu no ku bandi bantu, baba abari mu itorero cyangwa abari hanze yaryo.—Soma muri 2 Abakorinto 6:3, 4.

5. Kuki twagombye kwirinda umwuka wo kwigenga?

5 “Umwuka ubu ukorera mu batumvira” warakwirakwiriye cyane ku buryo umeze nk’umwuka duhumeka (Efe 2:2). Uwo mwuka ushobora gutuma dutekereza ko tudakeneye ubuyobozi buturuka ku muteguro wa Yehova. Nta gushidikanya ko tutifuza kuba nka Diyotirefe, utaragiraga ‘ikintu giturutse ku [ntumwa Yohana] yubaha’ (3 Yoh 9, 10). Dukeneye kwirinda kugira umwuka wo kwigenga. Nimucyo ntituzigere tugira icyo tuvuga cyangwa dukora kigaragaza ko tutubaha gahunda Yehova akoresha kugira ngo ashyikirane n’abantu muri iki gihe (Kub 16:1-3). Ahubwo, nimucyo tujye duha agaciro igikundiro dufite cyo gukorana n’itsinda ry’umugaragu. Ikindi kandi, tujye twihatira kumvira abatuyobora mu itorero kandi tubagandukire.—Soma mu Baheburayo 13:7, 17.

6. Kuki twagombye gusuzuma imimerere turimo?

6 Ubundi buryo tugaragazamo ko duha agaciro umwanya dufite mu itorero, ni ugusuzuma neza imimerere turimo, maze tugakora ibyo dushoboye byose kugira ngo ‘twubahishe umurimo wacu’ kandi duheshe Yehova ikuzo (Rom 11:13). Hari abashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Hari abandi bashobora gukorera umurimo w’igihe cyose hirya no hino ku isi, urugero nko kuba abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero, cyangwa abakozi ba Beteli. Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bafasha mu kubaka Amazu y’Ubwami. Abenshi mu bagize ubwoko bwa Yehova bakora ibishoboka byose kugira ngo bite ku by’imiryango yabo ikeneye mu buryo bw’umwuka, kandi bifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru. (Soma mu Bakolosayi 3:23, 24.) Dushobora kwizera tudashidikanya ko nitwitanga tubyishimiye mu murimo w’Imana, kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tuyikorere n’ubugingo bwacu bwose, tuzahora dufite umwanya muri gahunda yayo.

Ibintu bigira ingaruka ku ruhare tugira mu itorero

7. Sobanura ukuntu imimerere turimo ishobora kugira uruhare ku byo dushobora gukora mu itorero.

7 Ni iby’ingenzi ko dusuzuma neza imimerere turimo, kubera ko hari igihe uruhare tugira mu itorero ruterwa n’ibyo dushobora gukora. Urugero, ibyo umuvandimwe ashobora gukora mu itorero bitandukanye n’ibyo mushiki wacu yakora. Nanone kandi, hari ibindi bintu bigira uruhare ku byo dushobora gukora mu murimo wa Yehova, urugero nk’imyaka dufite n’uko ubuzima bwacu bumeze. Mu Migani 20:29 hagira hati “ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo, kandi ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi.” Abakiri bato bari mu itorero bashobora gukora ibintu byinshi bibasaba imbaraga kubera ko baba bakizifite, naho abageze mu za bukuru bo bakungura itorero bitewe n’ubwenge baba bafite, ndetse n’ibyababayeho mu buzima. Nanone tugomba kuzirikana ko icyo twakora cyose mu muteguro wa Yehova, giterwa n’ubuntu butagereranywa bw’Imana.—Ibyak 14:26; Rom 12:6-8.

8. Ni uruhe ruhare ibyifuzo bigira ku byo dukora mu itorero?

8 Hari urugero rw’abakobwa babiri bakiri bato bavukana rugaragaza ikindi kintu kigira uruhare ku byo dushobora gukora mu itorero. Abo bakobwa bombi bahawe impamyabumenyi mu mashuri yisumbuye, kandi bombi bari bari mu mimerere imwe. Ababyeyi babo bari barakoze ibishoboka byose kugira ngo babatere inkunga yo kuzakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose barangije amashuri yisumbuye. Bamaze kubona impamyabumenyi, umwe yabaye umupayiniya, naho undi akora akazi gasanzwe. Ni iki cyatumye bakora ibintu bitandukanye? Byatewe n’ibyo bifuzaga. Amaherezo, buri wese yaje gukora icyo yifuzaga. Ese abenshi muri twe si uko bitugendekera? Dukeneye gutekereza neza ku byo twifuza gukora mu murimo w’Imana. Ese dushobora kongera uruhare tugira muri uwo murimo, ndetse niyo byaba bidusaba kugira ibyo duhindura ku mimerere turimo?—2 Kor 9:7.

9, 10. Ni iki twagombye gukora turamutse twumva tudafite ubushake bwo gukora byinshi mu murimo wa Yehova?

9 Byagenda bite se turamutse tudafite ubushake bwo gukora byinshi mu murimo wa Yehova, ahubwo tukumva twakora bike gusa mu byo dusabwa mu itorero? Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi yagize ati ‘Imana, ihuje n’ibyo yishimira, ni yo ikorera muri mwe kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora.’ Koko rero, Yehova ashobora gukorera muri twe, maze agatuma icyifuzo dufite cyo kumukorera cyiyongera.—Fili 2:13; 4:13.

10 Ese ibyo ntibyagombye gutuma dusaba Yehova kudufasha kugira ngo turusheho kugira icyifuzo cyo gukora ibyo ashaka? Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera ni ko yabigenje. Yarasenze ati “Uwiteka nyereka inzira zawe, unyigishe imigenzereze yawe. Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, ni wowe ntegereza umunsi ukira” (Zab 25:4, 5). Natwe dushobora kubigenza dutyo binyuriye mu gusenga Yehova tumusaba ko yatuma tugira ubushake bwo gukora ibimushimisha. Iyo dutekereje ukuntu Yehova Imana n’Umwana we bumva bameze mu gihe duteza imbere inyungu z’Ubwami, twumva turushijeho kubashimira (Mat 26:6-10; Luka 21:1-4). Icyo cyifuzo cyo gushimira gishobora gutuma twinginga Yehova ngo adufashe gukora byinshi mu murimo we. Umuhanuzi Yesaya yatanze urugero rugaragaza imyifatire twagombye kwitoza kugira. Igihe yumvaga ijwi rya Yehova ribaza riti “ndatuma nde, ni nde watugendera?,” uwo muhanuzi yarashubije ati “ni jye. Ba ari jye utuma.”—Yes 6:8.

Ni gute warushaho kugira amajyambere?

11. (a) Kuki ari ngombwa ko abavandimwe bihatira kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe inshingano mu muteguro? (b) Ni gute umuvandimwe yakuzuza ibisabwa ngo ahabwe inshingano?

11 Mu mwaka w’umurimo wa 2008, habatijwe abantu 289.678. Ibyo bigaragaza neza ko hakenewe abavandimwe benshi bo gusohoza inshingano y’ubugenzuzi. Ni gute umuvandimwe yagaragaza ko yifuza iyo nshingano? Muri make, yabikora yihatira kuzuza ibisabwa abifuza inshingano yo kuba abakozi b’itorero n’abasaza, ibyo bintu bikaba biboneka mu Byanditswe (1 Tim 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9). Ni gute umuvandimwe yihatira kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe? Ibyo abikora binyuriye mu kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, kwita ku nshingano afite mu itorero ashishikaye, gushyiraho imihati kugira ngo anonosore ibisubizo atanga mu materaniro ya gikristo hamwe no kwita kuri buri wese muri bagenzi be bahuje ukwizera. Iyo abigenje atyo, aba agaragaza ko aha agaciro umwanya afite mu itorero.

12. Ni gute abakiri bato bagaragaza ishyaka bafitiye ukuri?

12 Ni iki abavandimwe bakiri bato, cyane cyane abageze mu kigero cy’ubugimbi, bashobora gukora kugira ngo bagire amajyambere mu itorero? Bashobora gushyiraho imihati kugira ngo barusheho kugira ‘ubwenge no gusobanukirwa’ binyuriye mu kunguka ubumenyi bw’Ibyanditswe (Kolo 1:9). Nta gushidikanya ko nibagira ishyaka mu kwiga Ijambo ry’Imana, kandi bakifatanya mu buryo bugaragara mu materaniro ya gikristo, bizabafasha kubigeraho. Nanone kandi, abasore bashobora kugira icyo bageraho binyuriye mu kuzuza ibisabwa kugira ngo binjire mu “irembo rigari rijya mu murimo,” bifatanya mu buryo bunyuranye bwo gukora umurimo w’igihe cyose (1 Kor 16:9). Kugira umurimo wa Yehova umwuga ni byo bituma umuntu abaho anyuzwe by’ukuri, kandi bigatuma abona imigisha myinshi.—Soma mu Mubwiriza 12:1.

13, 14. Ni mu buhe buryo bashiki bacu bashobora kugaragaza ko baha agaciro umwanya bafite mu itorero?

13 Bashiki bacu na bo bashobora kugaragaza ko baha agaciro inshingano bafite yo kwifatanya mu gusohoza amagambo avugwa muri Zaburi ya 68:12. Aho hagira hati “Umwami Imana yatanze itegeko, abagore bamamaza inkuru baba benshi.” Uburyo bwiza cyane kurusha ubundi bashiki bacu bagaragazamo ko bashimira bitewe n’uruhare bafite mu itorero, ni ukwifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Ku bw’ibyo, iyo bashiki bacu bifatanyije mu murimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye kandi bakagira ibyo bigomwa kugira ngo bawukore, baba bagaragaje ko baha agaciro uruhare bafite mu itorero.

14 Igihe Pawulo yandikiraga Tito yaravuze ati ‘abakecuru na bo bagire imyifatire ikwiriye abera, bigisha ibyiza, kugira ngo bafashe abagore bakiri bato kugarura agatima bagakunda abagabo babo n’abana babo, bakaba abantu batekereza neza, b’indakemwa mu mico, bazi gukorera ingo zabo kandi bakaba abagore beza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa’ (Tito 2:3-5). Mbega ukuntu abo bashiki bacu bageze mu za bukuru bashobora gutera inkunga abagize itorero! Iyo bubashye abavandimwe bafite inshingano kandi bagafata imyanzuro myiza mu mibereho yabo ya buri munsi, urugero nko mu birebana no kwambara, kwirimbisha n’imyidagaduro, baha abandi urugero rwiza kandi bakagaragaza ko baha agaciro umwanya bafite mu itorero.

15. Ni iki mushiki wacu w’umuseribateri yakora kugira ngo ahangane n’imimerere yo kumva ari mu bwigunge?

15 Hari igihe mushiki wacu utarashaka ashobora kumva ko nta mwanya afite mu itorero. Mushiki wacu wigeze kugera muri iyo mimerere yagize ati “rimwe na rimwe iyo umuntu ari umuseribateri ashobora kumva ari mu bwigunge.” Igihe yabazwaga uko yabyitwayemo igihe yari ahanganye n’iyo mimerere, yaravuze ati “gusenga no kwiyigisha byamfashije kongera kwiyumvisha umwanya mfite mu itorero. Niyigishaga ibihereranye n’uko Yehova ambona. Hanyuma natangiye kujya mfasha abandi mu itorero. Ibyo byamfashije gutekereza ku bandi aho guhora nitekerezaho.” Nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 32:8, Yehova yabwiye Dawidi ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.” Koko rero, Yehova yita kuri buri wese mu bagaragu be, harimo na bashiki bacu b’abaseribateri, kandi azafasha abagaragu be bose kumenya ko bafite umwanya mu itorero.

Guma mu mwanya wawe

16, 17. (a) Kuki kwemera itumira rya Yehova ryo kuba umwe mubagize umuteguro we, ari wo mwanzuro mwiza dushobora gufata? (b) Ni gute dushobora kuguma mu mwanya dufite mu muteguro wa Yehova?

16 Yehova yareheje buri wese mu bagaragu be abigiranye urukundo, kugira ngo agirane na we imishyikirano. Yesu yaravuze ati “nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi wa nyuma” (Yoh 6:44). Yehova yatumiye buri wese muri twe amukuye mu bantu babarirwa muri za miriyari bari ku isi, kugira ngo abe mu itorero rye muri iki gihe. Kwemera iryo tumira ni wo mwanzuro mwiza kuruta iyindi twafashe. Byatumye ubuzima bwacu bugira intego. Mbega ukuntu dufite ibyishimo kandi tukaba tunyuzwe bitewe n’umwanya dufite mu itorero!

17 Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe.” Nanone kandi, yararirimbye ati “ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye, mu materaniro nzashimiramo Uwiteka” (Zab 26:8, 12). Imana y’ukuri yahaye buri wese muri twe umwanya mu muteguro wayo. Nidukomeza gukurikiza ubuyobozi bwa gitewokarasi, kandi tugakomeza guhugira mu murimo w’Imana, tuzaguma mu mwanya w’agaciro dufite mu muteguro wa Yehova.

Mbese uribuka?

• Kuki kuvuga ko buri Mukristo wese afite umwanya mu itorero bishyize mu gaciro?

• Ni gute tugaragaza ko duha agaciro umwanya dufite mu muteguro w’Imana?

• Ni ibihe bintu bishobora kugira ingaruka ku mwanya dufite mu itorero?

• Ni gute Abakristo bakiri bato n’abakuze, bagaragaza ko baha agaciro umwanya bafite muri gahunda y’Imana?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Ni iki abavandimwe bashobora gukora kugira ngo bagire inshingano mu itorero?

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ni gute bashiki bacu bashobora kugaragaza ko baha agaciro umwanya bafite mu itorero?