Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya unonosora amasengesho yawe binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya

Jya unonosora amasengesho yawe binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya

Jya unonosora amasengesho yawe binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya

“Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k’umugaragu wawe.”—NEH 1:11.

1, 2. Kuki ari iby’ingenzi gusuzuma amwe mu masengesho aboneka muri Bibiliya?

GUSENGA no kwiyigisha Bibiliya ni ibintu by’ingenzi bigize ugusenga k’ukuri (1 Tes 5:17; 2 Tim 3:16, 17). Birumvikana ko Bibiliya atari igitabo cy’amasengesho. Icyakora ikubiyemo amasengesho menshi, harimo n’aboneka mu gitabo cya Zaburi.

2 Uko uzajya wiga Bibiliya, ushobora kuzabonamo amasengesho ahuje n’imimerere urimo. Mu by’ukuri, iyo ushyize mu masengesho yawe ibitekerezo biboneka mu Byanditswe, bituma uyanonosora. Ni iki ushobora kwigira ku masengesho yashubijwe y’abantu bavugwa muri Bibiliya, hamwe n’ibitekerezo biyakubiyemo?

Jya ushaka ubuyobozi bw’Imana kandi ubukurikize

3, 4. Ni iyihe nshingano umugaragu wa Aburahamu yari yahawe, kandi se uko Yehova yashubije isengesho rye byatwigisha iki?

3 Kwiyigisha Bibiliya bituma ubona ko wagombye gusenga buri gihe usaba ubuyobozi bw’Imana. Reka turebe uko byagenze igihe umukurambere Aburahamu yoherezaga umugaragu we wari ukuze kuruta abandi, ushobora kuba ari Eliyezeri, mu gihugu cya Mezopotamiya gushakira Isaka umugore watinyaga Imana. Igihe abagore barimo bavoma amazi ku iriba, uwo mugaragu yarasenze ati ‘Uwiteka, bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti “ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho,” akansubiza ati “nywaho nduhira n’ingamiya zawe,” abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.’—Itang 24:12-14.

4 Isengesho ry’umugaragu wa Aburahamu ryashubijwe igihe Rebeka yuhiraga ingamiya ze. Rebeka yaje kujyana na we i Kanani, maze abera Isaka umugore ukundwa cyane. Birumvikana ko udashobora kwitega ko Imana iguha ikimenyetso cyihariye. Ariko kandi, nujya usenga kandi ukiyemeza kuyoborwa n’umwuka wayo, izajya iguha ubuyobozi mu mibereho yawe.—Gal 5:18.

Isengesho rituma imihangayiko igabanuka

5, 6. Ni ikihe kintu gishishikaje kiboneka mu isengesho Yakobo yasenze igihe yendaga guhura na Esawu?

5 Isengesho rishobora kugabanya imihangayiko. Igihe Yakobo yatinyaga ko Esawu bari baravukanye ari impanga yamugirira nabi, yarasenze ati ‘Uwiteka, ku mbabazi zose n’umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n’ibyoroheje hanyuma y’ibindi. Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n’abana na ba nyina. Nawe warambwiye uti “sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n’umusenyi wo ku nyanja, utabarika.”’—Itang 32:10-13.

6 Yakobo amaze gusenga, yagize icyo akora kugira ngo arinde umuryango we akaga kashoboraga kuwugeraho, kandi igihe we na Esawu biyungaga, isengesho rye ryari rishubijwe (Itang 33:1-4). Soma iryo sengesho witonze, hanyuma uri bubone ko Yakobo atasenze asaba ubufasha gusa, ahubwo ko yanagaragaje ko yizeraga Urubyaro rwasezeranyijwe, kandi ko yashimiraga Imana ku bw’ineza yayo yuje urukundo. Ese na we ujya wumva ufite “ubwoba” (2 Kor 7:5)? Niba ari uko bimeze, isengesho rya Yakobo rishobora kukwibutsa ko amasengesho agabanya imihangayiko. Ariko kandi, amasengesho yacu ntiyagombye kuba ayo gusaba gusa, ahubwo nanone yagombye kuba arimo amagambo agaragaza ukwizera.

Jya usenga usaba ubwenge

7. Kuki Mose yasenze asaba kumenya inzira za Yehova?

7 Icyifuzo cyo gushimisha Yehova cyagombye gutuma usenga usaba ubwenge. Mose yasenze asaba kumenya inzira z’Imana. Yinginze Yehova ati “dore ujya untegeka uti ‘jyana ubu bwoko [ubuvane muri Egiputa]’ . . . Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe, . . . mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha” (Kuva 33:12, 13). Imana yashubije isengesho rya Mose maze imuha kumenya neza imigambi yayo cyangwa inzira zayo, ibyo bikaba byari bikenewe kubera ko ari we wagombaga kuyobora ubwoko bwa Yehova.

8. Ni gute wakungukirwa no gutekereza ku bivugwa mu 1 Abami 3:7-14?

8 Dawidi na we yasenze agira ati “Uwiteka nyereka inzira zawe” (Zab 25:4). Salomo umuhungu wa Dawidi, yasenze Imana ayisaba ubwenge yari akeneye kugira ngo asohoze inshingano zijyaniranye no kuba umwami wa Isirayeli. Isengesho rya Salomo ryashimishije Yehova, maze ntiyamuha ibyo yasabye gusa, ahubwo anamuha ubukire n’icyubahiro. (Soma mu 1 Abami 3:7-14.) Nuramuka uhawe inshingano zisa n’aho zikomeye mu itorero, ujye usenga usaba ubwenge kandi wicishe bugufi. Hanyuma Imana izagufasha kugira ubumenyi no gukoresha ubwenge kugira ngo ushobore gusohoza izo nshingano neza, kandi uzisohoze mu buryo bwuje urukundo.

Jya usenga ubikuye ku mutima

9, 10. Kuki ubona ko ari iby’ingenzi kuba Salomo yaravuze ibihereranye n’umutima mu isengesho yavuze mu gihe cyo gutaha urusengero?

9 Kugira ngo Imana yumve amasengesho, agomba kuba avuye ku mutima. Igihe Salomo yari imbere y’abantu benshi cyane bari bateraniye i Yerusalemu mu gihe cyo gutaha urusengero rwa Yehova mu mwaka wa 1026 Mbere ya Yesu, yatuye Imana isengesho abivanye ku mutima, rikaba riboneka mu 1 Abami igice cya 8. Isanduku y’isezerano imaze gushyirwa Ahera Cyane maze igicu cya Yehova kikuzura mu rusengero, Salomo yashingije Imana.

10 Suzuma isengesho rya Salomo, maze urebe amagambo arikubiyemo yavuze ahereranye n’umutima. Salomo yari azi ko Yehova wenyine ari we uzi umutima w’umuntu (1 Abami 8:38, 39). Iryo sengesho ritanga icyizere cy’uko umunyabyaha ashobora ‘kugarukira [Imana] n’umutima we wose.’ Mu gihe abari bagize ubwoko bw’Imana bari gufatwa n’abanzi babo, Yehova yashoboraga kumva gutakamba kwabo igihe cyose bari kuba bafite umutima umutunganiye (1 Abami 8:48, 58, 61). Mu by’ukuri rero, amasengesho yawe yagombye kuba avuye ku mutima.

Uko igitabo cya Zaburi gishobora gutuma unonosora amasengesho yawe

11, 12. Ni irihe somo wavanye mu magambo agize isengesho ryavuzwe n’Umulewi wamaze igihe runaka adashobora kujya mu buturo bw’Imana?

11 Gusuzuma igitabo cya Zaburi bishobora gutuma unonosora amasengesho yawe, kandi bikagufasha gutegereza igihe Imana izayasubiriza. Reka turebe uko Umulewi wari mu bunyage yihanganye agategereza ko isengesho rye risubizwa. Nubwo mu gihe runaka atashoboraga kujya mu buturo bwa Yehova, yaririmbye agira ati “mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.”—Zab 42:6, 12; 43:5.

12 Ni irihe somo ushobora kuvana kuri uwo Mulewi? Mu gihe ufunzwe uzira gukiranuka ntushobore guteranira hamwe na bagenzi bawe muhuje ukwizera, ujye utegereza wihanganye ko Imana izagira icyo ibikoraho (Zab 37:5). Ujye utekereza ku byishimo wagiraga mu murimo w’Imana, kandi usenge usaba kwihangana mu gihe ‘utegereje [ko] Imana’ yatuma wongera guteranira hamwe n’ubwoko bwayo.

Jya usenga ufite ukwizera

13. Uhuje n’ibivugwa muri Yakobo 1:5-8, kuki wagombye gusenga ufite ukwizera?

13 Uko imimerere waba urimo yaba imeze kose, buri gihe jya usenga ufite ukwizera. Niba uhanganye n’ikigeragezo kirebana n’ubudahemuka bwawe, jya ukurikiza inama y’umwigishwa Yakobo. Jya usenga Yehova udashidikanya ko ashobora kuguha ubwenge ukeneye kugira ngo uhangane n’ikigeragezo urimo. (Soma muri Yakobo 1:5-8.) Imana izi ikigeragezo uhanganye na cyo, kandi ishobora kuguha ubuyobozi, ndetse ikanaguhumuriza binyuze ku mwuka wayo. Yibwire ibiri ku mutima wawe ufite ukwizera, ‘udashidikanya na gato,’ kandi wemere ubuyobozi bw’umwuka wayo n’inama zo mu Ijambo ryayo.

14, 15. Kuki twavuga ko Hana yasenze afite ukwizera, kandi agakora ibihuje n’ibyo yari yasabye?

14 Hana, umwe mu bagore babiri b’Umulewi witwaga Elukana, yasenze afite ukwizera, kandi akora ibihuje n’ibyo yari yasabye. Kubera ko Hana atabyaraga, mukeba we Penina wari ufite abana benshi yajyaga amukwena. Igihe Hana yari mu ihema ry’ibonaniro yahize umuhigo, avuga ko nabyara umuhungu azamutura Yehova. Kubera ko igihe Hana yasengaga iminwa ye yanyeganyegaga, Umutambyi Mukuru Eli yatekereje ko yari yasinze. Amaze kumenya ko atari yasinze, yaravuze ati “Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.” Nubwo Hana atari azi neza uko byari kumugendekera, yari yizeye ko isengesho rye ryari kuzasubizwa. Ku bw’ibyo, ‘mu maso he ntihongeye kugaragaza umubabaro ukundi.’ Ntiyongeye kubabara, cyangwa ngo acike intege ukundi.—1 Sam 1:9-18.

15 Nyuma y’aho Samweli avukiye kandi agacuka, Hana yamutuye Yehova kugira ngo amukorere umurimo wera mu ihema ry’ibonaniro (1 Sam 1:19-28). Gufata igihe maze ugatekereza ku isengesho Hana yavuze icyo gihe, bishobora gutuma unonosora amasengesho yawe. Ibyo nanone byagufasha kubona ko nubwo waba ufite umubabaro watewe n’ikibazo kiguhangayikishije, wawihanganira uramutse usenze wizeye ko Yehova azasubiza amasengesho yawe.—1 Sam 2:1-10.

16, 17. Kuba Nehemiya yarasenze afite ukwizera kandi agakora ibihuje n’ibyo yasabye, byagize izihe ngaruka?

16 Umugabo w’indahemuka Nehemiya wabayeho mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, na we yasenze afite ukwizera kandi akora ibihuje n’ibyo yasabye. Yasenze yinginga ati “Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k’umugaragu wawe n’ukw’abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n’uyu mugabo.” ‘Uwo mugabo’ yari nde? Yari Umwami Aritazeruzi w’Ubuperesi, akaba ari we Nehemiya yakoreraga ari umuhereza wa vino.—Neh 1:11.

17 Nehemiya amaze kumenya ko Abayahudi bari baravuye mu bunyage i Babuloni ‘bagize amakuba menshi bagatukwa kandi inkike z’i Yerusalemu zigasenyuka,’ yamaze iminsi myinshi asenga afite ukwizera (Neh 1:3, 4). Amasengesho ya Nehemiya yashubijwe mu buryo burenze uko yari abyiteze, igihe Umwami Aritazerusi yamwemereraga kujya i Yerusalemu kongera kubaka inkike zayo (Neh 2:1-8). Bidatinze, inkuta zahise zisanwa. Amasengesho ya Nehemiya yarashubijwe kubera ko yibandaga ku gusenga k’ukuri, kandi akayavuga afite ukwizera. Ese nawe amasengesho yawe ni uko aba ameze?

Jya wibuka gusingiza Yehova no kumushimira

18, 19. Ni izihe mpamvu zagombye gutuma umugaragu wa Yehova amusingiza kandi akamushimira?

18 Mu gihe usenga, ujye wibuka gusingiza Yehova no kumushimira. Hari impamvu nyinshi zatuma ubigenza utyo. Urugero, Dawidi yifuzaga cyane guhesha ikuzo ubwami bwa Yehova. (Soma muri Zaburi ya 145:10-13.) Ese amasengesho yawe agaragaza ko wishimira igikundiro ufite cyo gutangaza Ubwami bwa Yehova? Amagambo y’abanditsi ba zaburi ashobora no kugufasha gutura Imana isengesho rivuye ku mutima uyishimira amateraniro ya gikristo n’amakoraniro iduha.—Zab 27:4; 122:1.

19 Gushimira Imana ubitewe n’imishyikirano myiza ufitanye na yo, bishobora gutuma usenga ubikuye ku mutima ukoresheje ibitekerezo nk’ibiri muri aya magambo agira ati “Mwami, nzagushima mu moko, nzakuririmbirira ishimwe mu mahanga, kuko imbabazi zawe ari ndende zigera no mu ijuru, umurava wawe ugera mu bicu. Mana, wishyire hejuru y’ijuru, icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose” (Zab 57:10-12). Mbega ibitekerezo bitera inkunga! Amagambo nk’ayo akora ku mutima dusanga mu gitabo cya Zaburi, ashobora kugira ingaruka ku masengesho yawe, kandi agatuma uyanonosora.

Jya usenga Imana uyubashye

20. Ni gute Mariya yagaragaje ko yubahaga Imana?

20 Kubaha Imana byagombye kugaragarira mu masengesho yawe. Amagambo arangwa no kubaha Mariya yavuze amaze kumenya ko azabyara Mesiya, ameze nk’ayo Hana yavuze igihe yajyanaga umwana we Samweli gukorera Imana mu nzu yayo. Kuba Mariya yarubahaga Imana, bigaragarira mu magambo ye agira ati “ubugingo bwanjye busingize Yehova, kandi umutima wanjye ntiwabura kwishimira Imana Umukiza wanjye ibyishimo bisaze” (Luka 1:46, 47). Ese nawe ushobora gukoresha amagambo agaragaza ibyiyumvo nk’ibyo mu masengesho yawe? Ntibitangaje rero kuba Mariya wubahaga Imana yaratoranyirijwe kuba nyina wa Yesu, ari we Mesiya.

21. Ni gute amasengesho ya Yesu yarangwaga no kubaha hamwe no kwizera?

21 Amasengesho ya Yesu yarangwaga no kubaha hamwe no kwizera. Urugero, mbere y’uko Yesu azura Lazaro, ‘yubuye amaso areba mu ijuru, maze aravuga ati “Data, ndagushimira ko unyumvise. Ni koko, nari nzi ko buri gihe unyumva”’ (Yoh 11:41, 42). Ese nawe amasengesho yawe arangwa no kubaha hamwe no kwizera? Suzuma isengesho ntangarugero rya Yesu rirangwa no kubaha. Uri bubone ko ibintu by’ingenzi bikubiyemo ari ukwezwa kw’izina rya Yehova, kuza k’Ubwami bwe n’isohozwa ry’iby’Imana ishaka (Mat 6:9, 10). Noneho tekereza ku masengesho yawe. Ese na yo agaragaza ko ikiguhangayikisha cyane ari inyungu z’Ubwami bwa Yehova, gukora ibyo ashaka no kwezwa kw’izina rye? Uko ni ko amasengesho yawe yagombye kumera.

22. Kuki ushobora kwizera udashidikanya ko Yehova azatuma ugira ubutwari bwo gutangaza ubutumwa bwiza?

22 Kubera ibitotezo cyangwa ibindi bigeragezo, incuro nyinshi isengesho riba ririmo amagambo yo gusaba Yehova ko yadufasha tugakomeza kumukorera dufite ubutwari. Igihe abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bategekaga Petero na Yohana ‘kutazongera kwigisha mu izina rya Yesu,’ izo ntumwa zagize ubutwari maze zikomeza kubwiriza (Ibyak 4:18-20). Petero na Yohana bamaze kurekurwa, babwiye bagenzi babo bari bahuje ukwizera ibyabaye. Ibyo byatumye abari bahari bose basenga basaba Imana kuvuga ijambo ryayo bashize amanga. Bagomba kuba barishimye cyane igihe isengesho ryabo ryasubizwaga, igihe ‘buzuzwaga umwuka wera, bakavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.’ (Soma mu Byakozwe 4:24-31.) Ibyo byatumye abantu benshi bahinduka maze basenga Yehova. Nanone isengesho rishobora kugufasha gutangaza ubutumwa bwiza ushize amanga.

Jya ukomeza kunonosora amasengesho yawe

23, 24. (a) Vuga izindi ngero zigaragaza ko kwiyigisha Bibiliya bishobora kugufasha kunonosora amasengesho yawe. (b) Ni iki uzakora kugira ngo urusheho kunonosora amasengesho yawe?

23 Hari izindi ngero nyinshi umuntu yavuga zigaragaza ko gusoma Bibiliya no kuyiga bishobora kugufasha kunonosora amasengesho yawe. Urugero, kimwe na Yona, mu gihe usenga ushobora kugaragaza ko wemera ko “agakiza gaturuka ku Uwiteka” (Yona 2:2-11). Niba ubuzwa amahwemo n’icyaha gikomeye kandi ukaba warashakiye ubufasha ku basaza, mu gihe uvuga amasengesho yawe ya bwite, amagambo akora ku mutima ya Dawidi ashobora kugufasha kugaragaza ko wicujije ubivanye ku mutima (Zab 51:3-14). Ikindi gihe, ushobora gusenga usingiza Yehova nk’uko Yeremiya yabigenje (Yer 32:16-19). Niba ushaka uwo muzabana, gusuzuma ibiri mu isengesho riboneka muri Ezira igice cya 9 kandi ugasenga Yehova ushishikaye, bishobora kugufasha kwiyemeza kumvira Imana ‘ushaka uri mu Mwami gusa.’—1 Kor 7:39; Ezira 9:6, 10-15.

24 Jya ukomeza gusoma Bibiliya, uyiyigishe kandi uyikoreho ubushakashatsi. Jya ushakisha ibyo ushobora gushyira mu masengesho yawe. Ushobora kujya ukoresha ibitekerezo byo mu Byanditswe mu gihe usenga winginga Yehova, umusingiza kandi umushimira. Nurushaho kunonosora amasengesho yawe binyuriye mu kwiyigisha Bibiliya, uzaba ufite icyizere ko uzagirana imishyikirano myiza na Yehova Imana iteka ryose.

Ni gute wasubiza?

• Kuki twagombye gushaka ubuyobozi buva ku Mana kandi tukabukurikiza?

• Ni iki cyagombye gutuma dusenga dusaba ubwenge?

• Ni gute igitabo cya Zaburi gishobora kudufasha kunonosora amasengesho yacu?

• Kuki twagombye gusenga Yehova tumwubashye kandi dufite ukwizera?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Umugaragu wa Aburahamu yasenze asaba Imana ubuyobozi. Ese nawe urabikora?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Icyigisho cy’umuryango gishobora kubafasha kunonosora amasengesho yanyu