Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wita ku bavandimwe na bashiki bacu batumva

Jya wita ku bavandimwe na bashiki bacu batumva

Jya wita ku bavandimwe na bashiki bacu batumva

ABAGARAGU b’Imana bo muri iki gihe bagize umuryango munini w’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka. Babaho mu buryo buhuje n’urugero basigiwe n’abagabo n’abagore bo mu bihe bya kera, urugero nka Samweli, Dawidi, Samusoni, Rahabu, Mose, Aburahamu, Sara, Nowa na Abeli. Mu bagaragu ba Yehova bizerwa, harimo n’abatumva benshi. Urugero, abantu babiri ba mbere babaye Abahamya ba Yehova muri Mongolie, ni umugabo n’umugore we batumva. Ikindi nanone, twatsinze urubanza mu Rukiko Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwo mu Burayi bitewe n’ukwizera kwa bagenzi bacu b’Abakristo batumva bo mu Burusiya.

Muri iki gihe, ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yagiye yandika ibitabo mu rurimi rw’amarenga, kandi ashyiraho amatorero hamwe n’amakoraniro mu rurimi rw’amarenga (Mat 24:45). Ibyo byatumye abavandimwe na bashiki bacu batumva bungukirwa cyane. * Ariko se wigeze wiyumvisha imimerere abantu batumva bari barimo, igihe bigaga ibyerekeye Imana y’ukuri nta buryo buhari bwo kubigisha mu rurimi rw’amarenga, ariko ntibibabuze kugira amajyambere? Ese wigeze utekereza ku cyo wakora kugira ngo ufashe abantu batumva bari aho utuye?

Igihe uburyo bwo kwigishwa buriho ubu bwari butaraboneka

Byagenda bite uramutse ubajije bamwe mu bantu batumva bageze mu za bukuru ukuntu bamenye Imana? Bashobora kukubwira uko bumvise bamerewe igihe bamenyega ku ncuro ya mbere ko Imana ifite izina, maze uko kuri bari bamenye kugahindura imibereho yabo. Bashobora kukubwira ukuntu ibyo byakomeje ukwizera kwabo mu gihe cy’imyaka myinshi, kugeza ubwo habonekeye za kaseti videwo na za DVD, byo kubafasha kwiga ukuri ko mu Byanditswe mu buryo bwimbitse. Nanone, bashobora kugusobanurira uko byari bimeze igihe amateraniro atayoborwaga mu rurimi rw’amarenga cyangwa ngo hagire ubasemurira. Icyakora icyo gihe, umuntu yashoboraga kwicara iruhande rwabo maze akajya abandikira ku rupapuro, kugira ngo abafashe gusobanukirwa ibyavugwaga mu materaniro. Hari umuvandimwe utumva wize Bibiliya muri ubwo buryo mu gihe cy’imyaka irindwi, mbere y’uko haboneka umuntu wo kujya asemura mu rurimi rw’amarenga.

Hari Abahamya batumva bageze mu za bukuru bibuka ukuntu kwifatanya n’abandi mu kubwiriza “abantu bumva” byari bimeze. Bafataga mu kuboko kumwe agapapuro kanditseho amagambo make yo gutangiza ibiganiro ku nzu n’inzu. Mu kundi kuboko habaga harimo amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! byabaga biherutse gusohoka. Kuyobora icyigisho cya Bibiliya ukoresheje ibitabo gusa uri kumwe na mugenzi wawe mwembi mutumva kandi n’ibyo mwigisha mutabyumva neza, biragora cyane. Ababwiriza bamwe batumva bageze mu za bukuru babwirizaga muri ubwo buryo, bibuka ukuntu bababaraga iyo bigishaga ntibyumvikane, kandi nibura badashoboye no kuvuga ngo basobanure byinshi kuri Bibiliya. Nanone bazi ukuntu gukunda Yehova cyane ariko ugatinya kubigaragaza, bibabaza. Kuki batinyaga kubigaragaza? Ni uko batinyaga ko haba hari inyigisho basobanukiwe mu buryo butari bwo.

Nubwo abo bavandimwe na bashiki bacu bahuye n’izo nzitizi zose, bakomeje kuba indahemuka (Yobu 2:3). Bakomeje gutegereza Yehova (Zab 37:7). Muri iki gihe, Yehova abaha imigisha myinshi kurusha uko abenshi muri bo babitekerezaga.

Reka turebe imihati umuvandimwe ufite abana kandi utumva yashyizeho. Mbere yuko za kaseti videwo zo mu rurimi rw’amarenga ziboneka, yasohozaga inshingano ye yo kuyobora icyigisho cy’umuryango. Umuhungu we agira ati “kuyobora icyigisho cy’umuryango ntibyoroheraga papa, kubera ko ibyo yatwigishaga byose byabaga biri mu bitabo. Incuro nyinshi ntiyabashaga gusobanukirwa neza ibyo asoma. Kubera ko twari bato, natwe twatumaga birushaho kumugora. Iyo atasobanuraga ibintu neza, twahitaga tubimwereka. Nubwo byari bimeze bityo ariko, buri gihe yayoboraga icyigisho cy’umuryango. Yumvaga ko kuba twarigaga ibintu bike kuri Yehova, byari bifite agaciro kuruta ingorane yahuraga na zo bitewe n’ubushobozi bwe buke bwo kumva Icyongereza.”

Hari n’urundi rugero rw’umuvandimwe witwa Richard ufite imyaka 70, akaba aba i Brooklyn, muri leta ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uwo muvandimwe ntareba kandi ntiyumva. Richard azwiho kuba ajya mu materaniro buri gihe. Kugira ngo ajye mu materaniro, atega gari ya moshi, hanyuma akagenda abara incuro yahagaze, bityo akamenya aho ari buviremo. Igihe kimwe ari mu itumba, haguye imvura y’amahindu ku buryo amateraniro yasubitswe. Abagize itorero bari babimenyeshejwe, ariko ku buryo butari bwitezwe, Richard ni we wenyine utari ubizi. Abavandimwe bamaze kubimenya batangiye kumushaka maze bamusanga ahagaze hanze ku Nzu y’Ubwami, ategereje yihanganye ko bakingura. Igihe bamubazaga impamvu yari yagiye ku Nzu y’Ubwami mu mvura, yarabashubije ati “ni uko nkunda Yehova.”

Ni iki wakora?

Ese hari abantu batumva baba mu gace utuyemo? Ushobora se kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo ujye uganira na bo? Ubusanzwe abantu batumva bashimishwa no kwigisha abandi ururimi rwabo, kandi babikora bihanganye. Birashoboka ko wazahurira n’umuntu utumva ahantu runaka cyangwa mugahura mu gihe uzaba urimo ubwiriza. Wakora iki? Gerageza kumuvugisha. Koresha ibimenyetso by’umubiri, wandike, ushushanye, ukoreshe amafoto se, cyangwa byose ubikoreshe. Nubwo uwo muntu yagaragaza ko adashimishijwe n’ukuri, bwira Umuhamya utumva cyangwa undi Muhamya uzi ururimi rw’amarenga ko wasuye umuntu utumva. Hari ubwo yazashimishwa ari uko aganiriye n’umuntu uzi ururimi rw’amarenga.

Birashoboka ko waba wiga ururimi rw’amarenga kandi ukaba wifatanya n’itorero riyakoresha. Niba ari uko bimeze se, ni gute waba umuhanga mu guca amarenga kandi ukarushaho kuyasobanukirwa neza? Nubwo mu itorero ryanyu haba hari ababwiriza bumva, ushobora guhitamo “kutavuga,” ugakoresha ururimi rw’amarenga. Ibyo bizagufasha kujya utekereza mu rurimi rw’amarenga. Hari ubwo uzumva ushaka kuvuga kuko ari byo bikubangukiye. Ariko kwiga urundi rurimi, bisaba kwihangana kugira ngo urumenye neza.

Gushyiraho imihati myinshi kugira ngo dukoreshe ururimi rw’amarenga, bigaragaza urukundo n’icyubahiro duha abavandimwe na bashiki bacu batumva. Tekereza ingorane umuntu utumva ahura na zo buri munsi kubera ko aba atumva ibyo abandi bavuga, nko mu gihe ari ku kazi cyangwa ku ishuri. Hari umuvandimwe utumva wavuze ati “buri munsi abantu bari iruhande rwanjye baba bavuga. Incuro nyinshi numva mfite irungu kandi nkumva ko nta wunyitayeho, ndetse hari n’ubwo numva ndakaye. Sinabona uko mbabwira uko icyo gihe mba numva merewe.” Amateraniro yacu yagombye kuba ahantu hashimishije, aho abavandimwe na bashiki bacu batumva babonera amafunguro yo mu buryo bw’umwuka, kandi bakahabonera ibyishimo baterwa n’imishyikirano irangwa n’urugwiro hamwe n’urukundo rwa kivandimwe.—Yoh 13:34, 35.

Ntitwakwirengagiza ko hari ahantu henshi hari amatsinda mato y’abantu batumva baterana mu matorero agizwe n’abantu bumva. Muri ayo materaniro barabasemurira. Kugira ngo abantu batumva basobanukirwe neza ibirimo byigishwa, bicara mu myanya y’imbere mu Nzu y’Ubwami. Ibyo bituma bashobora kureba usemura, ndetse n’uwigisha nta kibabangamiye. Byaragaragaye ko n’abandi bagize itorero bagera aho bakabimenyera, maze ibyo ntibitume barangara. Ibyo ni na ko bigenda mu gihe cy’amakoraniro, iyo byabaye ngombwa ko hasemurwa mu rurimi rw’amarenga. Abantu bo mu itorero bashyiraho imihati kugira ngo basemurire abatumva, bakwiriye gushimirwa kubera ko babasemurira neza ku buryo umuntu utumva ashobora gusobanurira abandi izo nyigisho mu buryo bwumvikana neza.

Birashoboka ko waba wifatanya n’itorero rifasha itsinda rikoresha ururimi rw’amarenga, cyangwa rikaba rifite abantu bake batumva basemurirwa mu gihe cy’amateraniro. Wakora iki kugira ngo ugaragarize abo bantu batumva ko ubitayeho? Jya ubatumira mu rugo, kandi niba bishoboka, wige ibintu bike mu rurimi rw’amarenga. Ntugakangwe n’uko gushyikirana na bo bishobora kukugora. Uzabona uburyo bwo kuganira na bo, kandi urukundo nk’urwo ubagaragariza bazahora barwibuka (1 Yoh 4:8). Abo Bakristo bagenzi bacu bafite byinshi byo kutubwira. Bazi kuganira cyane, ni abahanga kandi bazi gutera urwenya. Umuvandimwe umwe ufite ababyeyi batumva yagize ati “mu buzima bwanjye nabanaga n’abantu batumva, kandi bampaye ibintu byinshi ntabona icyo mbitura. Dushobora kwigira byinshi ku bavandimwe na bashiki bacu batumva.”

Yehova akunda abagaragu be bizerwa, harimo n’abatumva. Urugero batanga mu bihereranye no kwizera ndetse no kwihangana, byiyongera ku byiza by’umuteguro wa Yehova. Nimucyo rero tujye twita ku bavandimwe na bashiki bacu batumva!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Babonye ‘mu maso ha Yehova’ harabagirana,” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Kanama 2009.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Umuntu utumva asobanukirwa neza Ubutumwa bw’Ubwami iyo abwirijwe mu rurimi rw’amarenga

[Amafoto yo ku ipaji ya 32]

Amateraniro yacu yagombye kuba ahantu h’uburuhukiro abavandimwe na bashiki bacu batumva babonera inkunga zo mu buryo bw’umwuka