Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tugire ikinyabupfura kuko turi abakozi b’Imana

Tugire ikinyabupfura kuko turi abakozi b’Imana

Tugire ikinyabupfura kuko turi abakozi b’Imana

“Nimwigane Imana nk’abana bakundwa.”—EFE 5:1.

1, 2. (a) Kuki kugira ikinyabupfura ari ngombwa? (b) Ni iki turi busuzume muri iyi ngingo?

UMWANDITSI witwa Sue Fox yanditse ku bihereranye no kugira imyifatire myiza agira ati “nta na rimwe umuntu yagombye kureka kugira ikinyabupfura. Ikinyabupfura ni ngombwa igihe cyose n’aho turi hose.” Iyo abantu bafite akamenyero keza ko kugira ikinyabupfura, ibibazo bagirana na bagenzi babo biba bike, ndetse akenshi ntibinabeho rwose. Ariko iyo bitagenze bityo, ibibazo biravuka. Kutagira ikinyabupfura mu mibanire yawe n’abandi bituma mugirana amakimbirane, mukarakaranya kandi bikaba byatuma mubabara.

2 Muri rusange, abagize itorero rya gikristo barangwa n’ikinyabupfura. Icyakora, tugomba kwirinda kugira imyifatire mibi yogeye mu isi muri iki gihe. Reka dusuzume uko gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya ahereranye no kugira ikinyabupfura bishobora kuturinda kwanduzwa n’isi, kandi bigatuma abandi bantu bayoboka ugusenga k’ukuri. Kugira ngo dusobanukirwe icyo kugira ikinyabupfura bisobanura, nimucyo dusuzume urugero rwa Yehova Imana, ndetse n’urw’Umwana we.

Yehova n’Umwana we batanga urugero rwiza mu birebana no kugira ikinyabupfura

3. Ni uruhe rugero Yehova Imana atanga ku bihereranye no kugira ikinyabupfura?

3 Yehova Imana atanga urugero rwiza ku bihereranye no kugira ikinyabupfura. Nubwo afite umwanya wo hejuru kuko ari Umutware w’Ikirenga w’ijuru n’isi, agaragariza abantu ineza n’icyubahiro mu buryo buhebuje. Mu rurimi rw’umwimerere, igihe Yehova yavugishaga Aburahamu na Mose, yakoresheje ijambo ry’Igiheburayo ryumvikanisha kugira icyo usaba umuntu mu kinyabupfura, aho kumutegeka (Itang 13:14; Kuva 4:6). Iyo abagaragu ba Yehova bakoze amakosa, arabababarira kuko ari Imana “y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi” (Zab 86:15). * Yehova atandukanye cyane n’abantu bamwe bahita barakara iyo abandi babakoreye ibintu batifuza.

4. Ni gute twakwigana Yehova mu gihe abandi batuvugisha?

4 Nanone, urugero Imana itanga ku birebana no kugira ikinyabupfura rugaragarira mu buryo itega abantu amatwi. Igihe Aburahamu yabazaga Yehova ibibazo birebana n’abaturage b’i Sodomu, yarihanganye amusubiza buri kibazo cyose yamubajije (Itang 18:23-32). Yehova ntiyigeze yumva ko ibibazo Aburahamu yamubajije byari ibyo kumutesha igihe. Ikindi kandi, Yehova yumva amasengesho y’abagaragu be, kandi akumva gutaka kw’abanyabyaha bicuza. (Soma muri Zaburi ya 51:13, 19.) Ese ntitwagombye kujya twigana Yehova, abandi batuvugisha tukabatega amatwi?

5. Ni gute kwigana urugero rwa Yesu rwo kugira ikinyabupfura bituma imishyikirano tugirana n’abandi irushaho kuba myiza?

5 Mu bintu byinshi Yesu yigiye kuri Se, harimo no kugira ikinyabupfura. Nubwo hari igihe umurimo we wamutwaraga igihe n’imbaraga nyinshi, buri gihe yarihanganaga kandi akagaragaza ineza. Yesu yabaga yiteguye gufasha ababembe n’abantu bahumye basabirizaga kugira ngo babone amaramuko, ndetse yanafashaga abantu bose babaga babikeneye bazaga bamugana. Ntiyabirengagizaga, nubwo bazaga kumureba batamuteguje. Yahagarikaga ibyo yabaga arimo akora kugira ngo afashe abo bantu babaga bafite ibibazo. Yesu yitaga mu buryo bwihariye ku bantu babaga bagaragaje ko bamwizera (Mar 5:30-34; Luka 18:35-41). Natwe Abakristo, dukurikiza urugero rwa Yesu tukagaragaza ineza kandi tugafasha abandi. Imyifatire nk’iyo ntibura kugaragarira bene wacu, abaturanyi bacu n’abandi. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko iyo myifatire ihesha Yehova ikuzo, kandi igatuma tugira ibyishimo.

6. Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye ku bihereranye no kwita ku bandi tubyishimiye?

6 Nanone kandi, Yesu yagaragazaga ko yubaha abandi abavuga mu mazina. Ese n’abayobozi b’amadini ya kiyahudi ni uko babigenzaga? Ashwi da! Babonaga ko abantu batazi Amategeko ‘bavumwe,’ kandi ni na ko babafataga (Yoh 7:49). Icyakora uko si ko byari bimeze ku Mwana w’Imana. Marita, Mariya, Zakayo n’abandi benshi, bumvise Yesu abavuga mu mazina (Luka 10:41, 42; 19:5). Nubwo muri iki gihe imico y’abantu n’imimerere bakuriyemo bishobora kugira uruhare ku buryo bahamagarana mu mazina, abagaragu ba Yehova bihatira kwita ku bandi babigiranye ibyishimo. * Ntibemera ko inzego z’imibereho zibabuza kubaha bagenzi babo bahuje ukwizera, ndetse n’abandi.—Soma muri Yakobo 2:1-4.

7. Ni gute amahame ya Bibiliya adufasha kugaragariza ikinyabupfura bagenzi bacu aho baba bari hose?

7 Kuba Imana n’Umwana wayo bubaha abantu bo mahanga yose, bituma abo bantu bumva bafite agaciro, maze bigatuma abiteguye kwemera ukuri baba abagaragu bayo. Ariko birumvikana ko kugaragaza ikinyabupfura bitandukana bitewe n’agace umuntu arimo. Ni yo mpamvu aho gukurikiza amategeko atagoragozwa ku bijyanye no kugira ikinyabupfura, tureka amahame ya Bibiliya agatuma dushyira mu gaciro, maze tukubaha bagenzi bacu aho baba bari hose. Reka dusuzume ukuntu iyo tugaragaje ikinyabupfura mu gihe twita ku bandi bishobora gutuma turushaho kugira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza.

Jya usuhuza abantu kandi ubavugishe

8, 9. (a) Ni akahe kamenyero twagira bigatuma abantu babona ko tutagira ikinyabupfura? (b) Kuki twagombye kureka amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 5:47, akadufasha kubana neza n’abandi?

8 Muri iki gihe, ahantu henshi ubuzima burangwa n’imihihibikano, kandi akenshi abantu banyuranaho nta wushuhuje undi. Birumvikana ko mu gihe mu nzira harimo abantu benshi, utaba usabwa gusuhuza buri wese. Icyakora, mu mimerere myinshi biba bikwiriye ko dusuhuza abandi. Ese ujya usuhuza abandi, cyangwa incuro nyinshi ubahitaho nta no kumwenyura cyangwa ngo ugire akajambo keza ubabwira? Mu by’ukuri, umuntu ashobora gutangira kutagira ikinyabupfura kandi atabigambiriye.

9 Ibyo Yesu yabitwibukije igihe yavugaga ati “niba musuhuza abavandimwe banyu gusa, ni ikihe kintu kidasanzwe muba mukoze? Abanyamahanga bo si uko babigenza” (Mat 5:47)? Hari umujyanama mu bihereranye n’uko abantu baganira witwa Donald Weiss, wanditse ati “iyo abantu birengagijwe, birabababaza. Nta kintu wakora kugira ngo umuntu wirengagijwe yibagirwe ko wamwirengagije. Umuti nta wundi uretse kujya usuhuza abantu kandi ukabaganiriza.” Iyo twirinze guhora ducecetse tukaganira n’abo turi kumwe, bituma tugira icyo tugeraho.

10. Ni gute kugira ikinyabupfura bidufasha kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Jya utangira usekera abantu.”)

10 Reka turebe urugero rwa Tom n’umugore we Carol, bakaba ari Abakristo baba mu mugi munini wo muri Amerika y’Amajyaruguru. Biyemeje kujya bagirana n’abaturanyi babo ibiganiro bishimishije mu gihe bari mu murimo wo kubwiriza. Babigenza bate? Tom yerekeje ku magambo yo muri Yakobo 3:18, maze agira ati “tugerageza kugirana ubucuti n’abantu, kandi tukabana na bo mu mahoro. Tubasanga mu mayira ndetse n’aho bakorera. Turabasekera, tukabasuhuza, maze tukaganira na bo ku bintu bibashishikaza, urugero nk’abana babo, imbwa zabo, amazu yabo hamwe n’akazi kabo. Buhoro buhoro, bageraho bakatubona nk’incuti zabo.” Carol yongeyeho ati “iyo dusubiye kubasura, tubabwira amazina yacu kandi tukababaza ayabo. Tubasobanurira icyo twaje gukora muri ako gace, ariko ibiganiro byacu tukabigira bigufi. Nyuma yaho, tuba dushobora kubabwiriza.” Abenshi mu baturanyi ba Tom na Carol babagiriye icyizere. Abenshi muri bo bemeye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi bake muri bo bagaragaje ko bashimishijwe cyane no kwiga ukuri.

Jya ugaragaza ikinyabupfura no mu mimerere igoranye

11, 12. Kuki twagombye kwitega ko abantu bazatubwira nabi mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, kandi se twagombye kubyitwaramo dute?

11 Hari igihe iyo turi mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza duhura n’abantu bakadusuzugura. Ibyo tuba tubyiteze kubera ko Yesu yari yaraburiye abigishwa be agira ati “niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yoh 15:20). Icyakora, gusubiza nabi abadutoteza, nta cyiza bigeraho. None se twabyitwaramo dute? Intumwa Petero yaranditse ati “mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami, kandi muhore mwiteguye gusobanurira umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza kandi mwubaha cyane” (1 Pet 3:15). Iyo tugize ikinyabupfura, tugasubiza abantu mu bugwaneza kandi tububashye, bishobora guhindura imyifatire y’abadutuka.—Tito 2:7, 8.

12 Ese dushobora kwitegura gusubiza abatubwira nabi mu buryo buhuje n’amahame y’Imana? Yego rwose. Pawulo yatanze inama agira ati “amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese” (Kolo 4:6). Nitugira akamenyero ko kugaragariza ikinyabupfura abagize umuryango wacu, abo twigana, abo dukorana, abagize itorero n’abaturanyi bacu, tuzaba twiteguye neza guhangana mu buryo bwa gikristo n’abadukoba, hamwe n’abadutuka.—Soma mu Baroma 12:17-21.

13. Tanga urugero rwerekana ukuntu kugira ikinyabupfura bishobora gutuma abaturwanya bacururuka.

13 Kugira ikinyabupfura mu mimerere igoranye bigira icyo bigeraho. Urugero, mu Buyapani hari Umuhamya wabwiwe nabi na nyir’urugo hamwe n’umushyitsi wari wamusuye. Uwo muvandimwe yagaragaje ikinyabupfura arigendera. Igihe yakomezaga kubwiriza muri ako gace, yabonye ko wa mushyitsi yakomeje kumucungira hafi. Igihe uwo muvandimwe yamwegeraga, uwo mugabo yaramubwiye ati “nababajwe n’ibyabaye. Nubwo twakubwiye nabi, nabonye wakomeje kwisekera. Nakora iki ngo mere nkawe?” Uwo mugabo ntiyari akigira ibyishimo bitewe n’uko yari yaratakaje akazi, kandi akaba yari aherutse gupfusha nyina. Uwo Muhamya yamusabye ko bakwigana Bibiliya, maze arabimwemerera. Bidatinze, uwo mugabo yatangiye kwiga Bibiliya incuro ebyiri mu cyumweru.

Uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kwitoza kugira ikinyabupfura

14, 15. Ni gute abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya Bibiliya batozaga abana babo kugira ikinyabupfura?

14 Ababyeyi bubahaga Imana bo mu bihe bya Bibiliya, bakoraga ibishoboka byose bakigishiriza abana babo mu rugo. Babigishaga ibintu by’ibanze bihereranye no kugaragaza ikinyabupfura. Reba mu Itangiriro 22:7, maze urebe ukuntu Aburahamu n’umuhungu we Isaka baganiriye mu buryo burangwa n’ikinyabupfura. Yozefu na we yagaragaje ko yari yarahawe imyitozo myiza n’ababyeyi be. Igihe yari afunzwe, yagaragarizaga ikinyabupfura abo bari bafunganywe (Itang 40:8, 14). Amagambo Yozefu yabwiye Farawo agaragaza ko yari yarize uburyo bwiza bwo kuvugana n’abanyacyubahiro.—Itang 41:16, 33, 34.

15 Mu Mategeko Icumi yari yarahawe Abisirayeli, harimo irigira riti “wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha” (Kuva 20:12). Uburyo bumwe abana bashoboraga kugaragarizamo ababyeyi babo ko babubaha, ni ukugira ikinyabupfura mu rugo. Umukobwa wa Yefuta yagaragaje ko yubahaga se mu buryo buhebuje, binyuriye mu gukora ibihuje n’umuhigo wa se mu mimerere iruhije cyane.—Abac 11:35-40.

16-18. (a) Ni iki cyakorwa kugira ngo abana bigishwe kugira ikinyabupfura? (b) Ni izihe nyungu zimwe na zimwe zibonerwa mu kwigisha abana kugira ikinyabupfura?

16 Agaciro ko gutoza abana bacu kugira ikinyabupfura, ntikagereranywa. Kugira ngo abakiri bato bazavemo abantu bakuru bagira ikinyabupfura, bakeneye gutozwa uburyo bwiza bwo gusuhuza abashyitsi, kwitaba telefoni, no gusangira n’abandi ibyokurya. Bagombye gusobanurirwa impamvu ari ngombwa gukingurira abantu, kugaragariza ineza abageze mu za bukuru n’abarwaye no kwakira abafite imitwaro iremereye. Bakeneye gusobanukirwa impamvu ari byiza kuvuga babikuye ku mutima amagambo nk’aya ngo “ndakwinginze,” “murakoze,” “murakaza neza,” “nabafasha iki?,” cyangwa ngo “mbabarira.”

17 Gutoza abana kugira ikinyabupfura ntibigoye. Uburyo bwiza kurusha ubundi, ni ukubaha urugero rwiza. Umuvandimwe witwa Kurt ufite imyaka makumyabiri n’itanu, yavuze ukuntu we hamwe n’abandi bahungu batatu bavukana batojwe kugira ikinyabupfura agira ati “twitegerezaga ukuntu papa na mama baganiraga mu kinyabupfura, tukabatega amatwi ndetse tukareba ukuntu bitaga ku bandi kandi bakabihanganira. Iyo twabaga turi ku Nzu y’Ubwami, papa yanjyanaga kuganiriza abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru, kandi ibyo twabikoraga mbere na nyuma y’amateraniro. Numvaga uko yabasuhuzaga kandi nkitegereza ukuntu yabubahaga.” Kurt akomeza agira ati “nyuma y’igihe naje kugira ikinyabupfura nk’icye. Kubaha abantu bigera aho bikajya byizana. Ntubikora ubitewe n’itegeko, ahubwo ubikora kubera ko wumva ubyifuza.

18 Byagenda bite ababyeyi baramutse bigishije abana babo kugira ikinyabupfura? Byatuma abana bagira incuti kandi bakabana amahoro n’abandi. Icyo gihe bashobora kuba bujuje ibisabwa kugira ngo bakorane neza n’abakoresha babo hamwe n’abo bakorana. Byongeye kandi, abana bagira ikinyabupfura kandi bitwara neza, batuma ababyeyi bishima kandi bakanyurwa.—Soma mu Migani 23:24, 25.

Kugira ikinyabupfura bituma tuba abantu batandukanye n’abandi

19, 20. Kuki twagombye kwiyemeza kwigana urugero rw’Imana n’Umwana wayo ku bihereranye no kugira ikinyabupfura?

19 Pawulo yaranditse ati “nimwigane Imana nk’abana bakundwa” (Efe 5:1). Kwigana Yehova Imana n’Umwana we bikubiyemo gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, urugero nk’ayo twasuzumye muri iyi ngingo. Nitubigenza dutyo, tuzirinda kugira ikinyabupfura nk’indyarya, dushaka kwemerwa n’umuntu ukomeye cyangwa kwibonera indamu.—Yuda 16.

20 Muri iyi minsi ya nyuma y’ubutegetsi bubi bwa Satani, yiyemeje gukuraho amahame yose atuma abantu bagira ikinyabupfura yashyizweho na Yehova. Ariko Satani ntazashobora gutuma abantu bose bareka kugira ikinyabupfura. Abakristo b’ukuri bagira ikinyabupfura. Nimucyo buri wese muri twe, yiyemeze gukurikiza ingero zatanzwe n’Imana n’Umwana wayo mu kugira ikinyabupfura. Hanyuma, uko tuvuga n’uko twitwara bizahora bitandukanye n’iby’abantu bahitamo kugira imyifatire mibi. Ikindi kandi, tuzahesha ikuzo izina ry’Imana yacu Yehova igira ikinyabupfura, kandi tuzarehereza abantu b’imitima itaryarya ku gusenga k’ukuri.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ibambe” cyangwa “imbabazi” rishobora kumvikanisha ko umuntu afite ikinyabupfura.

^ par. 6 Mu mico imwe n’imwe, guhamagara umuntu mukuru mu izina bwite bifatwa nk’agasuzuguro, keretse iyo uwo muntu mukuru ari we wabikwemereye. Biba byiza iyo Abakristo bubahirije iyo mico.

Mbese uribuka?

• Ni iki twigira kuri Yehova n’Umwana we ku bihereranye no kugira ikinyabupfura?

• Kuki iyo dushuhuje abantu tubyishimiye, bituma batuvuga neza?

• Ni gute kugaragaza ikinyabupfura bituma tugira icyo tugeraho mu murimo?

• Ni uruhe ruhare ababyeyi bagira mu kwigisha abana babo kugira ikinyabupfura?

[Ibibazo]

 [Agasanduku ko ku ipaji ya 27]

Jya utangira usekera abantu

Abantu benshi batinya kuganiriza abantu batazi. Ariko kandi, kubera ko Abahamya ba Yehova bakunda Imana na bagenzi babo, bashyiraho imihati bakitoza uko baganiriza abandi kugira ngo babagezeho ukuri ko muri Bibiliya. Ni iki cyagufasha kunonosora uburyo bwawe bwo kuganira n’abandi?

Hari ihame ry’ingenzi riboneka mu Bafilipi 2:4, rigira riti ‘ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bintu bibareba, ahubwo nanone mujye mwita ku nyungu z’abandi.’ Gerageza kumva ayo magambo muri ubu buryo: iyo uhuye n’umuntu ku ncuro ya mbere, aba atakuzi. Ni gute watuma akwisanzuraho? Kumusuhuza umusekera bishobora kumufasha. Icyakora, hari byinshi ushobora kwitaho.

Igihe ugerageza gutangira kuganiriza umuntu, ushobora gutuma ahindura ibyo yatekerezaga. Uramutse ugerageje kumuganiriza ku byo utekereza utitaye ku byo we yatekerezaga, ashobora kutita ku byo umubwira. Niba rero ushobora gutahura ibyo uwo muntu yatekerezaga, ba ari byo uheraho umuganiriza. Uko ni ko Yesu yabigenje igihe yahuriraga n’umugore ku iriba i Samariya (Yoh 4:7-26). Uwo mugore yatekerezaga ibihereranye no kuvoma amazi. Yesu yatangiye kumuganiriza ahereye kuri ibyo, hanyuma ahita ahindura ikiganiro acyerekeza ku bintu by’umwuka.

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Kwita ku bantu bishobora gutuma ubabwiriza mu buryo bworoshye

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Kugira ikinyabupfura ni ngombwa buri gihe