Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye dutanga twishimye kandi tubikuye ku mutima

Tujye dutanga twishimye kandi tubikuye ku mutima

Tujye dutanga twishimye kandi tubikuye ku mutima

PAWULO yanditse ibihereranye no gutanga agira ati “buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye” (2 Kor 9:7). Nta muntu n’umwe Yehova ahatira gushyigikira ugusenga k’ukuri. Arareka abagaragu be bakagaragaza ko bamukunda, batanga bishimye kandi babishaka. Uko ibihe byagiye bihita, abagaragu be bagiye batanga babyishimiye. Reka dusuzume ingero eshatu.

Nyuma y’aho Yehova akuriye Abisirayeli muri Egiputa, yategetse ko bubaka ihema ry’ibonaniro. Kubera ko hari hakenewe ibikoresho, Abisirayeli basabwe gutanga impano. Abisirayeli barabyitabiriye, maze “umuntu wese utewe umwete n’umutima we” azana zahabu n’ifeza n’ibintu by’umurimbo n’ibindi. Abantu baratanze cyane, ku buryo hatanzwe itangazo ryo kubasaba guhagarika gutanga impamo!—Kuva 35:5, 21; 36:6, 7.

Ibinyejana runaka nyuma y’aho, ubwo hagombaga kubakwa urusengero, nanone ubwoko bw’Imana bwabonye uburyo bwo kugaragaza ko bushyigikiye ugusenga k’ukuri. Umwami Dawidi ubwe yatanze impano nyinshi zo gushyigikira icyo gikorwa, kandi atumirira abandi kucyifatanyamo. Abisirayeli babyitabiriye bashishikaye. Ibyo tubyemezwa n’uko impano za zahabu n’ifeza batanze, zonyine zari zifite agaciro muri iki gihe kangana na miriyari 100 z’amadolari y’Abanyamerika (hafi miriyari 55.000 FRW)! Abantu bashimishijwe no kuba bari bahaye Yehova impano babyishimiye.—1 Ngoma 29:3-9; 2 Ngoma 5:1.

Nanone abigishwa ba Yesu Kristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje umwuka wo gutanga banezerewe. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, hafi abantu 3.000 barabatijwe, kandi abenshi muri bo ntibari batuye i Yerusalemu. Kugira ngo abavandimwe bafashe abari bafite ibyo bakeneye kuguma muri uwo mugi, bityo bamenye byinshi ku bihereranye n’ukwizera gushya, byabaye ngombwa ko Abakristo batanga impano z’amafaranga mu gihe runaka. Abavandimwe bagurishaga ibyabo, maze amafaranga bakayashyira intumwa kugira ngo zifashe abari babikeneye. Mbega ukuntu Yehova agomba kuba yarashimishijwe no kuba abantu baragaragaje ukwizera n’urukundo muri ubwo buryo!—Ibyak 2:41-47.

Muri iki gihe, Abakristo bakomeje gushyigikira ugusenga k’ukuri batanga igihe cyabo, imbaraga zabo n’amafaranga yabo. Ibyo babikora babyishimiye kandi batitangiriye itama. Reba uburyo bumwe na bumwe ushobora gutangamo impano buri mu gasanduku kari kumwe n’iyi ngingo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 18 n’iya 19]

UBURYO ABANTU BAMWE BAHITAMO GUKORESHA MU KUGIRA ICYO BATANGA

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama cyangwa bakagena mu ngengo y’imari yabo umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano, tuba twanditsweho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu bihugu arimo. Impano z’amafaranga mutanga ku bushake, zishobora no guhita zohererezwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu gihugu cyanyu. (Impano zitangwa ku bushake zikurikira, na zo zishobora koherezwa ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu cyanyu.) Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Impano nk’izo zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Izo mpano ni amafaranga ashobora guhabwa Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ikayakoresha mu murimo ukorerwa ku isi hose. Icyakora, iyo uwayatanze abisabye arayasubizwa. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku biro bya Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah, telefoni 078-3900538/ 0252-586300/ 0252-586301.

GUTEGANYA UBURYO BWO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Uretse impano z’amafaranga atanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga umuntu ashobora gukoresha, kugira ngo ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Bumwe muri bwo ni ubu:

Ubwishingizi: Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa ku masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru, ikazaba ari yo ihabwa ayo mafaranga.

Konti zo muri banki: konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah,” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah.” Ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, bishobora kwegurirwa Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Imitungo itimukanwa: imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ishobora gutangwa burundu. Mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigaranaho ahazakomeza kumutunga igihe azaba akiriho. Mbere y’uko ukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu, banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bikorera mu gihugu utuyemo.

Impano za buri mwaka: muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha umwe mu miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga, cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu umuhagarariye, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: umuntu ashobora kuraga Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ari yo ihabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuze ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuryango wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Amagambo agira ati “guteganya uburyo bwo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose,” yumvikanisha ko abatanga izo mpano bagomba kubiteganya mbere y’igihe. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Icyesipanyoli, kugira ngo kunganire abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo gushyigikira umurimo (Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo kandikiwe gutanga ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano mu gihe akiriho, cyangwa se zikazakoreshwa atakiriho. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro, bashoboye gushyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu cyanyu.

Abahamya ba Yehova

B.P. 529, Kigali-Rwanda

Telefoni: 078-3900538/ 0252-586300/ 0252-586301