Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Turusheho gukundana urukundo rwa kivandimwe

Turusheho gukundana urukundo rwa kivandimwe

Turusheho gukundana urukundo rwa kivandimwe

“Mukomeze kugendera mu rukundo nk’uko Kristo na we yabakunze.”—EFE 5:2.

1. Ni ikihe kintu cyihariye Yesu yavuze ko cyari kuranga abigishwa be?

KUBWIRIZA ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku nzu n’inzu, ni cyo kintu kiranga Abahamya ba Yehova. Icyakora, Kristo Yesu yahisemo ikindi kintu cyihariye cyari kuranga abigishwa be nyakuri. Yaravuze ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yoh 13:34, 35.

2, 3. Urukundo rwacu rwa kivandimwe rugira izihe ngaruka ku bantu baza mu materaniro ya gikristo?

2 Nta handi wasanga urukundo ruranga umuryango wa gikristo w’abavandimwe. Kimwe n’uko rukuruzi ikurura icyuma, urukundo rwa Yehova na rwo rutuma abagaragu be bunga ubumwe, kandi rugatuma abantu bafite imitima itaryarya baza mu gusenga k’ukuri. Reka dufate urugero rw’umugabo wo muri Kameruni witwa Marcelino, akaba yarahumye bitewe n’akazi. Amaze guhura n’iyo ngorane, abantu batangiye gukwiza ibihuha bavuga ko ngo icyatumye ahuma ari uko yari umupfumu! Aho kugira ngo pasiteri n’abandi bayoboke bo mu idini rye bamuhumurize, bamwirukanye muri iryo dini. Igihe Umuhamya wa Yehova yatumiraga Marcelino kuza mu materaniro, yabanje gushidikanya. Yangaga ko yakongera kwirukanwa.

3 Icyakora Marcelino yatangajwe n’ibyo yabonye ku Nzu y’Ubwami. Yakiranywe ibyishimo byinshi, kandi inyigisho zo muri Bibiliya yumvise zaramuhumurije. Yatangiye kujya yifatanya mu materaniro yose y’itorero, agira amajyambere mu kwiga Bibiliya, maze mu mwaka wa 2006 arabatizwa. Ubu Marcelino ageza ukuri ku bagize umuryango we n’abaturanyi be, kandi yatangije ibyigisho bya Bibiliya byinshi. Marcelino yifuza ko abandi na bo bakwigana Bibiliya na we, maze bakishimira urukundo yasanze mu bwoko bw’Imana.

4. Kuki twagombye kuzirikana inama ya Pawulo yo ‘gukomeza kugendera mu rukundo’?

4 Icyakora nubwo dufite urwo rukundo rwa kivandimwe rushimishije, tugomba kurubungabunga. Tekereza nk’igihe abantu baba bacanye umuriro. Uwo muriro wakomeza kubagirira akamaro ari uko gusa bakomeje kongeramo inkwi. Ariko badakomeje kubigenza batyo, wazima. Mu buryo nk’ubwo, umurunga ukomeye w’urukundo uhuza abagize itorero, uzakomeza gukomera ari uko twe Abakristo dukomeje kuwukomeza. Ni gute twabigeraho? Intumwa Pawulo yashubije icyo kibazo agira ati “mukomeze kugendera mu rukundo nk’uko Kristo na we yabakunze akabitangira, akaba ituro n’igitambo ku Mana bifite impumuro nziza” (Efe 5:2). Ikibazo dukeneye gusuzuma ni iki: ni mu buhe buryo nakomeza kugendera mu rukundo?

“Namwe mwaguke”

5, 6. Kuki Pawulo yateye Abakristo b’i Korinto inkunga yo ‘kwaguka’?

5 Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Korinto ya kera agira ati “yemwe mwa Bakorinto mwe, twababwiye tweruye kandi umutima wacu uragutse. Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu. Ku bw’ibyo, ndababwira nk’ubwira abana nti ‘namwe mwaguke’; iyo ni yo ngororano” (2 Kor 6:11-13). Kuki Pawulo yateye Abakorinto inkunga yo kwaguka mu rukundo?

6 Reka dusuzume uko itorero ry’i Korinto ryavutse. Ahagana mu mpera z’umwaka wa 50, Pawulo yagiye i Korinto. Nubwo igihe iyo ntumwa yatangiraga kuhabwiriza byayigoye, ntiyigeze icika intege. Mu gihe gito, abantu benshi bari batuye muri uwo mugi bizeye ubutumwa bwiza. Pawulo yamaze “umwaka n’amezi atandatu” abwiriza kandi atera inkunga iryo torero ryari rikiri rishya. Uko bigaragara, Pawulo yakundaga cyane Abakristo b’i Korinto (Ibyak 18:5, 6, 9-11). Birumvikana ko na bo bari bafite impamvu zo kumukunda no kumwubaha. Icyakora, hari bamwe mu bagize itorero batangiye kwitandukanya na we, wenda bitewe n’uko batemeye inama idaciye ku ruhande yari abahaye (1 Kor 5:1-5; 6:1-10). Abandi bashobora kuba bari barumvise ibinyoma by’‘intumwa z’akataraboneka’ (2 Kor 11:5, 6). Pawulo yifuzaga ko abavandimwe na bashiki be bamukunda urukundo nyakuri. Ni yo mpamvu yabinginze abasaba ko ‘bakwaguka’ binyuriye mu gushyikirana na we, hamwe n’abandi bari bahuje ukwizera.

7. Ni gute ‘twakwaguka’ binyuriye mu kugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe?

7 Byifashe bite kuri twe? Ni gute ‘twakwaguka’ binyuriye mu kugaragaza urukundo rwa kivandimwe? Abantu bo mu kigero kimwe cyangwa bakuriye mu mico imwe, gukundana biraborohera. Nanone abantu bafite imyidagaduro bahuriyeho, akenshi bamarana igihe kinini. Ariko niba ibidushishikaza duhuriyeho n’Abakristo bamwe bidutandukanya n’abandi, icyo gihe tuba dukeneye ‘kwaguka.’ Byaba byiza twibajije tuti “ese hari igihe njya mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu materaniro mbonezamubano ndi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu batari mu bo dusanzwe tugendana? Ese iyo ndi ku Nzu y’Ubwami, naba nirinda kuganiriza abantu bashya, kugira ngo abe ari bo bafata iya mbere mu kugaragaza ko bashaka ko tugirana ubucuti? Ese nsuhuza abantu bose, baba abakuru cyangwa abato bo mu itorero?”

8, 9. Ni gute inama ya Pawulo iri mu Baroma 15:7, idufasha gusuhuzanya mu buryo bwatuma urukundo rwa kivandimwe rurushaho kwiyongera?

8 Mu birebana no gusuhuzanya, amagambo Pawulo yandikiye itorero ry’i Roma ashobora kudufasha kujya tubona bagenzi bacu duhuje ukwizera mu buryo bukwiriye. (Soma mu Baroma 15:7.) Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kwakira’ umuntu, rikubiyemo ‘kumwakira mu bugwaneza, cyangwa kwemera kugirana ubucuti n’abandi.’ Mu bihe bya Bibiliya iyo umuntu yabaga yakiriye iwe abantu b’incuti ze, yabagaragarizaga ko yishimiye kubabona. Mu buryo bw’ikigereranyo, Kristo yatwakiriye atyo, kandi natwe twagombye kumwigana twakira bagenzi bacu duhuje ukwizera.

9 Mu gihe dusuhuza abavandimwe bacu turi ku Nzu y’Ubwami cyangwa turi ahandi hantu, dushobora kwita cyane ku bo tudaherutse kubona, cyangwa se ku bo tudaheruka kuganira. Kuki se tutamara iminota mike tuganira na bo? Mu materaniro y’ubutaha, dushobora kubigenza dutyo no ku bandi. Mu gihe gito, tuzaba twaramaze kugirana ibiganiro bishimishije n’abavandimwe na bashiki bacu hafi ya bose. Si ngombwa guhangayika niba tutashoboye kuvugisha abantu bose bateranye. Nta muntu wagombye kubabazwa n’uko hari igihe tutashoboye kumusuhuza ku munsi w’amateraniro.

10. Ni ubuhe buryo bw’agaciro kenshi abagize itorero bose bafite, kandi se ni gute dushobora kungukirwa na bwo mu buryo bwuzuye?

10 Gusuhuza abandi ni yo ntambwe ya mbere yo kubakira. Ni intambwe ishobora gutuma abantu bagirana ibiganiro bishimishije, n’ubucuti burambye. Urugero, iyo abantu baje mu makoraniro bibwiranye maze bagatangira kuganira, bumva bifuza kuzongera kubonana. Abitangira kubaka Amazu y’Ubwami kimwe n’abitangira gukora imirimo y’ubutabazi, akenshi bakunda kugirana ubucuti n’abandi kubera ko bamenya imico myiza ya bagenzi babo binyuriye mu kubwirana ibyababayeho. Abantu bari mu muteguro wa Yehova bafite uburyo bwinshi bwo kugirana n’abandi ubucuti burambye. Nituramuka ‘twagutse,’ tuzagira incuti nyinshi, bitume urukundo ruduhuriza mu gusenga k’ukuri rurushaho gukomera.

Jya umarana igihe n’abandi

11. Ni uruhe rugero Yesu yatanze ruboneka muri Mariko 10:13-16?

11 Abakristo bose bashobora kwihatira kuba abantu bishyikirwaho nk’uko byari bimeze kuri Yesu. Reka dusuzume ukuntu Yesu yabyitwayemo igihe abigishwa be bageragezaga kubuza ababyeyi kumuzanira abana babo. Yaravuze ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.” Hanyuma “aterura abo bana atangira kubaha umugisha, abarambikaho ibiganza” (Mar 10:13-16). Tekereza ukuntu abo bana bashobora kuba barashimishijwe no kuba Umwigisha Ukomeye yarabitayeho mu buryo bwuje urukundo!

12. Ni ibiki bishobora kubangamira ibiganiro tugirana n’abandi?

12 Buri Mukristo yagombye kwibaza ati “ese iyo abandi bankeneye barambona, cyangwa incuro nyinshi mba mpuze?” Hari ibintu ubona atari bibi abantu baba bamenyereye gukora, ariko rimwe na rimwe bikaba bishobora kubangamira ibiganiro. Urugero, turamutse dukunda gukoresha telefoni zigendanwa, cyangwa dukunda kuba dufite uturadiyo two mu matwi mu gihe turi kumwe n’abandi, ni nk’aho twaba tubabwira tuti “ntidushaka kuba hamwe namwe.” Niba abandi batubona kenshi duhugiye kuri orudinateri zigendanwa, bashobora kubona ko tudashaka kubavugisha. Birumvikana ko hariho “igihe cyo guceceka,” ariko iyo turi kumwe n’abandi, akenshi aba ari “igihe cyo kuvuga” (Umubw 3:7). Hari abashobora kuvuga bati “jye nkunda kwibera jyenyine,” cyangwa bati “mu gitondo mba numva ntashaka kuvuga.” Icyakora, kugirana ibiganiro bya gicuti ndetse n’igihe twumva tutabishaka, bigaragaza urukundo ‘rudashaka inyungu zarwo.’—1 Kor 13:5.

13. Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kubona ate abavandimwe na bashiki bacu?

13 Pawulo yateye Timoteyo wari ukiri muto inkunga yo kujya yubaha abantu bose bagize itorero. (Soma muri 1 Timoteyo 5:1, 2.) Natwe twagombye kwita ku Bakristo bageze mu za bukuru nk’aho ari ba mama na ba data, naho abakiri bato tukabafata nk’abo tuvukana. Nitugira imyifatire nk’iyo, nta n’umwe mu bavandimwe na bashiki bacu uzumva atatwisanzuyeho.

14. Zimwe mu nyungu zabonerwa mu kugirana n’abandi ibiganiro bitera inkunga ni izihe?

14 Iyo dutumye abandi bagira uruhare mu biganiro bitera inkunga, tuba tugize uruhare mu gutuma bakura mu buryo bw’umwuka kandi bakagubwa neza. Hari umuvandimwe ukora ku biro by’ishami wibuka neza ukuntu akihagera, abakozi ba Beteli benshi bakuze bajyaga bafata igihe cyo kumuganiriza. Amagambo yabo atera inkunga yatumye yumva rwose ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli. Ubu na we ajya yihatira kubigana aganiriza bagenzi be bakora kuri Beteli.

Kwicisha bugufi bidufasha kwimakaza amahoro

15. Ni iki kigaragaza ko hari igihe dushobora kugirana amakimbirane na bagenzi bacu?

15 Ewodiya na Sintike bari Abakristokazi bo mu itorero ry’i Filipi ya kera. Uko bigaragara, hari igihe gukemura ikibazo cyari cyavutse hagati yabo bitaboroheye (Fili 4:2, 3). Pawulo na Barinaba na bo bagiranye amakimbirane yaje kumenywa n’abantu benshi, kandi atuma mu gihe runaka batandukana (Ibyak 15:37-39). Izo nkuru zigaragaza ko hari igihe Abakristo b’ukuri na bo bashobora kugirana amakimbirane. Yehova aradufasha kugira ngo dukemure ibibazo twagiranye kandi dukomeze kugirana ubucuti. Ariko hari icyo natwe adusaba gukora.

16, 17. (a) Kuki kwicisha bugufi ari ngombwa mu guhosha amakimbirane? (b) Ni mu buhe buryo inkuru ivuga uko Yakobo yegereye Esawu igaragaza agaciro ko kwicisha bugufi?

16 Tekereza wowe n’incuti yawe mugiye kwinjira mu nzu, ariko iyo nzu ikaba ifunze. Mudafite urufunguzo, ntimwayinjiramo. Gukemura ibibazo abantu bagiranye na byo bisaba urufunguzo. Urwo rufunguzo ni ukwicisha bugufi. (Soma muri Yakobo 4:10.) Nk’uko bigaragazwa n’urugero rwo mu Byanditswe rukurikira, urwo rufunguzo rutuma abantu bagiranye amakimbirane batangira gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya.

17 Kuva Esawu arakariye Yakobo bavukanye ari impanga agashaka kumwica bitewe n’uko yari yatakaje uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura bukegukanwa na Yakobo, kugeza igihe bahuriye, hashize imyaka makumyabiri. Igihe izo mpanga zari hafi guhura nyuma y’icyo gihe kingana gityo, ‘Yakobo yaratinye cyane ahagarika umutima.’ Yumvaga bishoboka cyane ko Esawu yamugirira nabi. Ariko igihe bahuraga, Yakobo yakoze ikintu Esawu atari yiteze. Igihe Yakobo yahuraga n’umuvandimwe we, ‘yikubise hasi’ imbere ye. Nyuma yaho byagenze bite? ‘Esawu yarirukanse ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira,’ bityo akaga kari guterwa n’ubwo bushyamirane kaba kavuyeho. Kuba Yakobo yaricishije bugufi byatumye urwango Esawu yari amufitiye rushira.—Itang 27:41; 32:4-9; 33:3, 4.

18, 19. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko dufata iya mbere mu gukurikiza inama y’Ibyanditswe mu gihe tugiranye amakimbirane n’abandi? (b) Kuki tutagombye gucika intege igihe umuntu adahise yemera ko dukemura ibibazo dufitanye?

18 Bibiliya irimo inama z’agaciro kenshi mu birebana no guhosha amakimbirane (Mat 5:23, 24; 18:15-17; Efe 4:26, 27). * Icyakora, turamutse tudakurikije izo nama twicishije bugufi, guharanira amahoro byatugora. Ntitwagombye gutegereza ngo abandi abe ari bo bicisha bugufi, mu gihe natwe dushobora kubikora.

19 Mu gihe imihati twashyizeho kugira ngo tubane amahoro n’abandi itagize icyo igeraho bitewe n’impamvu runaka, ntitwagombye gucika intege. Hari igihe umuntu twagiranye ikibazo ashobora kuba akeneye igihe kugira ngo acururuke. Bene se ba Yozefu baramugambaniye, kandi bongeye kumubona nyuma y’igihe kirekire yarabaye minisitiri w’intebe muri Egiputa. Amaherezo ariko, barahindutse kandi basaba imbabazi. Yozefu yarabababariye, kandi abo bahungu ba Yakobo bahindutse ishyanga ryaje kugira igikundiro cyo kwitirirwa izina rya Yehova (Itang 50:15-21). Iyo dukomeje kubana amahoro n’abavandimwe na bashiki bacu, dutuma mu itorero harangwa n’ubumwe n’ibyishimo.—Soma mu Bakolosayi 3:12-14.

Tujye dukundana “mu bikorwa no mu kuri”

20, 21. Ni irihe somo dushobora kwigira ku gikorwa Yesu yakoze cyo koza ibirenge intumwa ze?

20 Mbere gato y’uko Yesu apfa, yabwiye intumwa ze ati “mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora” (Yoh 13:15). Yabivuze amaze koza intumwa ze 12 ibirenge. Ibyo Yesu yakoze ntibyari umuhango gusa cyangwa igikorwa cy’ineza. Mbere y’uko Yohana avuga iyo nkuru yo koza ibirenge, yaranditse ati “[Yesu] yari yarakunze abe bari mu isi, yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo” (Yoh 13:1). Urukundo Yesu yakundaga abigishwa be ni rwo rwatumye abakorera igikorwa nk’icyo, ubusanzwe cyakorwaga n’umugaragu. Ubwo rero na bo bagombaga kujya bakorerana ibikorwa nk’ibyo by’urukundo bicishije bugufi. Koko rero, urukundo nyakuri rwa kivandimwe rwagombye gutuma tugaragaza ko twita ku Bakristo bagenzi bacu.

21 Intumwa Petero, wogejwe ibirenge n’Umwana w’Imana, yamenye icyo igikorwa Yesu yakoze cyasobanuraga. Yaranditse ati “ubu rero ubwo mwamaze kweza ubugingo bwanyu mwumvira ukuri, bigatuma mukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya, mukundane cyane mubikuye ku mutima” (1 Pet 1:22). Intumwa Yohana, na we wogejwe ibirenge n’Umwami, yaranditse ati “bana bato, nimucyo dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa no mu kuri” (1 Yoh 3:18). Nimucyo tujye tugaragaza urukundo rwa kivandimwe mu bikorwa.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 18 Reba igitabo Twagizwe umuteguro ngo dukore ibyo Yehova ashaka, ku ipaji ya 144-150.

Ese uribuka?

• Ni mu buhe buryo dushobora ‘kwagura’ urukundo dukundana?

• Ni iki kizadufasha kubona igihe cyo kuganira n’abandi?

• Ni uruhe ruhare kwicisha bugufi bigira mu kwimakaza amahoro?

• Ni iki cyagombye gutuma twita kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Jya uha ikaze bagenzi bawe muhuje ukwizera ubyishimiye

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ntukigere ubura igihe cyo kuganira n’abandi