Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umukobwa muto ariko ugira ubuntu bwinshi

Umukobwa muto ariko ugira ubuntu bwinshi

Umukobwa muto ariko ugira ubuntu bwinshi

HAMBERE aha, umukobwa w’imyaka icyenda wo muri Brezili yafashe ku bushake amafaranga yari yarabitse, maze ayagabanyamo kabiri. Yashyize amadolari 18 (hafi 9900 FRW) ukwayo n’andi 25 (hafi 13750 FRW) ukwayo. Yafashe amafaranga make ayashyira mu gasanduku ko mu Nzu y’Ubwami y’iwabo, kugira ngo ajye akoreshwa mu kwita ku byo itorero riba rikeneye, hanyuma amenshi ayohereza ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, aherekejwe n’akabaruwa. Muri ako kabaruwa yari yanditsemo ati “izi mpano ntanze ni izo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Icyifuzo cyanjye ni icyo gufasha abavandimwe na bashiki bacu benshi bari hirya no hino ku isi, kugira ngo bakomeze kubwiriza ubutumwa bwiza. Iyi mpano nyitanze kubera urukundo rwinshi nkunda Yehova.”

Ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa bamwigishije akamaro ko kugira uruhare mu gushyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Nanone kandi, bamufashije kugira icyifuzo cyo ‘kubahisha Uwiteka ubutunzi bwe’ (Imig 3:9). Kimwe n’uwo mwana w’umukobwa, nimucyo twese tujye tugira ishyaka mu guteza imbere inyungu z’Ubwami, haba mu rwego rw’itorero ryacu cyangwa mu rwego rw’isi yose.