Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kurangwa n’ibyishimo mu bihe bigoye

Komeza kurangwa n’ibyishimo mu bihe bigoye

Komeza kurangwa n’ibyishimo mu bihe bigoye

‘Abahungira [kuri Yehova] bose bazishima, bazarangurura ijwi ry’ibyishimo kugeza ibihe bitarondoreka.’—ZAB 5:11, NW.

1, 2. (a) Ni ibihe bintu bituma muri iki gihe habaho imibabaro myinshi? (b) Usibye imibabaro abantu bose bahuriyeho, ni iki kindi Abakristo b’ukuri bagomba kwihanganira?

ABAHAMYA BA YEHOVA na bo bagerwaho n’ingorane zigera ku bantu bose muri rusange. Abenshi mu bagaragu b’Imana bagiye bagerwaho n’ibikorwa by’urugomo n’intambara, naho abandi bakagerwaho n’akarengane. Impanuka kamere, ubukene, uburwayi ndetse n’urupfu biteza imibabaro myinshi. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “tuzi ko ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu” (Rom 8:22). Nanone kandi, tugerwaho n’ingaruka zo kuba tudatunganye. Nk’uko Umwami Dawidi wa kera yabivuze, natwe dushobora kuvuga tuti ‘ibyo nakiraniwe birandengeye, bihwanye n’umutwaro uremereye unanira.’—Zab 38:5.

2 Usibye imibabaro abantu bose bahuriyeho, Abakristo b’ukuri bikorera igiti cy’umubabaro mu buryo bw’ikigereranyo (Luka 14:27). Koko rero, kimwe na Yesu, abigishwa be baratotezwa kandi bakangwa (Mat 10:22, 23; Yoh 15:20; 16:2). Ni yo mpamvu kugira ngo dukurikire Kristo, tugomba guhatana kandi tukihangana, mu gihe tugitegereje imigisha tuzabona mu isi nshya.—Mat 7:13, 14; Luka 13:24.

3. Ese Bibiliya yigisha ko ari ngombwa ko Abakristo bababara kugira ngo bashimishe Imana?

3 Ese ibyo byaba bisobanura ko Abakristo b’ukuri babaho batarangwa n’ibyishimo n’umunezero? Ese ubuzima bwacu bwagombye kurangwa gusa n’imibabaro n’intimba kugeza igihe imperuka izazira? Uko bigaragara, Yehova yifuza ko twagira ibyishimo mu gihe tugitegereje ko amasezerano ye asohora. Incuro nyinshi, Bibiliya isobanura ko abasenga by’ukuri barangwa n’ibyishimo. (Soma muri Yesaya 65:13, 14.) Muri Zaburi ya 5:11 (NW), hagira hati ‘abahungira [kuri Yehova] bose bazishima, bazarangurura ijwi ry’ibyishimo kugeza ibihe bitarondoreka.’ Koko rero, nubwo abantu bahura n’ingorane, bashobora kugira ibyishimo, amahoro yo mu mutima no kunyurwa. Nimucyo noneho dusuzume ukuntu Bibiliya ishobora kudufasha guhangana n’ibigeragezo kandi tugakomeza kugira ibyishimo.

Yehova ni “Imana igira ibyishimo”

4. Imana yumvise imeze ite igihe ibiremwa byayo byigomekaga ku butware bwayo?

4 Reka dufate urugero rwa Yehova. Kubera ko Yehova ari Imana Ishobora byose, agenzura ijuru n’isi. Nta cyo abuze kandi ntakenera ko hagira umufasha. Icyakora, nubwo Yehova afite imbaraga zitagira akagero, agomba kuba yarababaye ubwo kimwe mu biremwa bye by’umwuka cyigomekaga kigahinduka Satani. Nanone Imana igomba kuba yarababaye igihe nyuma yaho abandi bamarayika bafatanyaga na Satani kwigomeka. Ikindi kandi, tekereza agahinda Imana yagize igihe Adamu na Eva, ibiremwa byayo byiza cyane byo ku isi, byayigomekagaho. Kuva icyo gihe, abantu babarirwa mu mamiriyari babakomotseho na bo bigometse ku butware bwa Yehova.—Rom 3:23.

5. Ni iki cyababaje Yehova mu buryo bwihariye?

5 Ubwigomeke Satani yatangije buracyakomeje. Mu gihe cy’imyaka igera ku 6.000, Yehova yagiye yibonera ibikorwa byo gusenga ibigirwamana, urugomo, ubwicanyi n’ubwiyandarike (Itang 6:5, 6, 11, 12). Byongeye kandi, yagiye yiyumvira ukuntu bamubeshyera kandi bakamutuka. Hari ndetse n’igihe abasenga Imana by’ukuri bayibabaje cyane. Bibiliya isobanura urugero rumwe rw’ibintu nk’ibyo byigeze kubaho igira iti “erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu, bayibabarizaga ahatagira abantu, bagahindukira bakagerageza Imana, bakarakaza Iyera ya Isirayeli” (Zab 78:40, 41). Agahinda Yehova agira iyo abagize ubwoko bwe bamuteye umugongo, ni kenshi cyane (Yer 3:1-10). Biragaragara ko ibintu bibi bibaho, kandi ko iyo abantu babikora, bibabaza Yehova cyane.—Soma muri Yesaya 63:9, 10.

6. Ni gute Imana ikemura ibibazo?

6 Icyakora, kuba Yehova ababara ntibituma atagira icyo akora. Igihe ibibazo byavukaga, Yehova yahise agira icyo akora kugira ngo agabanye ingaruka z’ibyari byabaye. Nanone kandi, yafashe ingamba z’igihe kirekire kugira ngo amaherezo umugambi we uzasohore. Ku bihereranye n’izo ngamba, Yehova yishimira gutegereza igihe ubutegetsi bwe buzavanirwaho umugayo, kandi bukazanira abagaragu be b’indahemuka imigisha (Zab 104:31). Koko rero, nubwo Yehova yatutswe, akomeza kuba “Imana igira ibyishimo.”—1 Tim 1:11; Zab 16:11.

7, 8. Mu gihe ibintu bitagenze neza, ni gute twakwigana Yehova?

7 Ni iby’ukuri ko tudashobora kwigereranya na Yehova ku birebana no gukemura ibibazo. Icyakora, dushobora kumwigana mu gihe duhanganye n’ingorane. Ni ibisanzwe ko twumva tubabaye iyo ibintu bigenze nabi, ariko ntitugomba gukomeza guheranwa n’iyo mimerere. Kubera ko twaremwe mu ishusho ya Yehova, dufite ubushobozi bwo gutekereza no gukoresha ubwenge, bigatuma dusuzuma ibibazo dufite maze tukagira icyo dukora igihe cyose bishoboka.

8 Ikintu cy’ingenzi gishobora kudufasha guhangana n’ibibazo, ni ukumenya ko hari ibintu tudashobora kugira icyo dukoraho. Gukomeza kubabazwa n’ibyo bintu bishobora kutwongerera imibabaro, kandi bigatuma tubura ibyishimo tubonera mu gusenga k’ukuri. Mu gihe tumaze gufata ingamba zishyize mu gaciro zo gukemura ikibazo dufite, byaba byiza twibanze ku bintu bigira icyo bigeraho. Inkuru zo muri Bibiliya zikurikira zigaragaza neza ibyo bintu.

Gushyira mu gaciro ni iby’ingenzi

9. Ni gute Hana yagaragaje ko yashyiraga mu gaciro?

9 Reka dufate urugero rwa Hana, waje kuba nyina w’umuhanuzi Samweli. Yababazwaga cyane no kuba atarabyaraga. Kuba yari ingumba byatumaga asekwa. Hari igihe Hana yacikaga intege ku buryo yariraga kandi akananirwa kurya (1 Sam 1:2-7). Igihe kimwe ubwo Hana yari yagiye mu buturo bwa Yehova, ‘yasenganye Uwiteka agahinda, arira cyane’ (1 Sam 1:10). Hana amaze gusuka ibyari biri ku mutima imbere ya Yehova, Eli umutambyi mukuru yaramwegereye maze aramubwira ati “genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye” (1 Sam 1:17). Ibyo byatumye Hana amenya adashidikanya ko yari yakoze ibyo ashoboye byose. Nta cyo yashoboraga gukora ku bugumba bwe. Hana yagaragaje ko yashyiraga mu gaciro. Nyuma y’ibyo ‘yaragiye arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.’—1 Sam 1:18.

10. Igihe Pawulo yahuraga n’ikibazo atashoboraga gukemura, yagaragaje ate ko yabonaga ibintu mu buryo bukwiriye?

10 Intumwa Pawulo na we igihe yari ahanganye n’ingorane, yagaragaje ko yabonaga ibintu muri ubwo buryo. Yari afite ikibazo cyamubabazaga cyane, yise “ihwa ryo mu mubiri” (2 Kor 12:7). Uko icyo kibazo cyari kimeze kose, Pawulo yakoze ibyo yari ashoboye kugira ngo agikemure, asenga Yehova amusaba kumufasha. Pawulo yinginze Yehova incuro zingahe kuri icyo kibazo? Yamwinginze incuro eshatu. Nyuma y’incuro ya gatatu, Imana yahishuriye Pawulo ko iryo ‘hwa ryo mu mubiri’ atari kuzarikizwa mu buryo bw’igitangaza. Pawulo yarabyemeye kandi yibanda ku birebana no gukorera Imana mu buryo bwuzuye.—Soma mu 1 Abakorinto 12:8-10.

11. Ni gute isengesho ridufasha guhangana n’ingorane?

11 Izo ngero ntizishatse kuvuga ko twagombye kureka gusenga Yehova tumubwira ingorane zacu (Zab 86:7). Ahubwo Ijambo ry’Imana rigira riti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.” Ni gute Yehova azasubiza amasengesho nk’ayo? Bibiliya ikomeza igira iti “kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda ubushobozi bwanyu bwo gutekereza binyuze kuri Kristo Yesu” (Fili 4:6, 7). Koko rero, Yehova ashobora kutadukuriraho ibibazo, ariko agasubiza amasengesho yacu binyuriye mu kurinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Iyo tumaze gusenga Yehova tumubwira ikibazo dufite, dushobora kubona akaga kashoboraga guterwa no gukomeza guhangayikishwa n’icyo kibazo.

Bonera ibyishimo mu gukora ibyo Imana ishaka

12. Kuki guheranwa n’imibabaro bishobora guteza akaga?

12 Mu Migani 24:10, hagira hati ‘nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuzaba kubaye ubusa.’ Undi mugani ugira uti “umutima ubabaye utera ubwihebe” (Imig 15:13). Hari Abakristo bacitse intege ku buryo baretse gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho. Amasengesho yabo agera aho akaba nk’umuhango gusa, kandi hari ubwo bitandukanya na bagenzi babo b’Abakristo. Uko bigaragara, guheranwa n’imibabaro bishobora guteza akaga gakomeye.—Imig 18:1, 14.

13. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bishobora kudufasha kudacika intege, kandi mu rugero runaka bigatuma tugira ibyishimo?

13 Ibinyuranye n’ibyo, kurangwa n’icyizere bizadufasha kwibanda ku bintu bishobora kudushimisha duhura na byo mu mibereho yacu. Dawidi yaranditse ati “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda” (Zab 40:9). Niba hari ikitagenda neza mu mibereho yacu, ntitwagombye kureka gahunda yacu y’iby’umwuka. Mu by’ukuri, kugira ngo umuntu adakomeza kubabara agomba gukora ibintu bimugarurira ibyishimo. Yehova atubwira ko dushobora kubonera ibyishimo mu gusoma Ijambo rye kandi tukaricukumbura buri gihe (Zab 1:1, 2; Yak 1:25). Ibyanditswe Byera hamwe n’amateraniro ya gikristo, bituma tubona “amagambo anezeza” ashobora kudutera inkunga no kudushimisha.—Imig 12:25; 16:24.

14. Ni ibiki Yehova atwizeza bigatuma tugira ibyishimo muri iki gihe?

14 Imana iduha impamvu nyinshi zidutera kugira ibyishimo. Koko rero, kuba isezeranya ko abantu bazabona agakiza, ni impamvu ikomeye yo kugira ibyishimo (Zab 13:6). Tuzi ko uko ibitugeraho byaba bimeze kose, amaherezo Imana izagororera abayishakana umwete. (Soma mu Mubwiriza 8:12.) Umuhanuzi Habakuki yagaragaje neza ukwizera nk’uko agira ati “n’aho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, n’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, nta kabuza ko nishimana Uwiteka nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.”—Hab 3:17, 18.

“Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo”

15, 16. Vuga zimwe mu mpano Imana yaduhaye zishobora kudushimisha mu gihe tugitegereje imigisha yo mu gihe kizaza.

15 Mu gihe tugitegereje ko Yehova aduha ibyo bintu bishimishije, ashaka ko twishimira ibintu byiza aduha muri iki gihe. Bibiliya igira iti “nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa, no gukora neza igihe bakiriho cyose. Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana” (Umubw 3:12, 13). “Gukora neza” hakubiyemo no kugirira abandi neza. Yesu yavuze ko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa. Kugirira neza uwo twashakanye, abana bacu, ababyeyi bacu n’abo dufitanye isano, bidutera umunezero mwinshi (Imig 3:27). Iyo tugiriye neza abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka, tukabakira kandi tukabababarira, bituma tugira ibyishimo byinshi, kandi bishimisha Yehova (Gal 6:10; Kolo 3:12-14; 1 Pet 4:8, 9). Ikindi kandi, iyo dukoze umurimo wo kubwiriza tubigiranye umwuka w’ubwitange biduhesha imigisha rwose.

16 Amagambo yo mu Mubwiriza twigeze kuvuga, agaragaza ibintu byoroheje bishimisha mu mibereho, urugero nko kurya no kunywa. Koko rero, no mu gihe turi mu bigeragezo, dushobora kubonera ibyishimo mu bintu Yehova yaduhaye. Byongeye kandi, nta kiguzi dutanga kugira ngo turebe akazuba keza ka kiberinka, imiterere myiza y’imisozi, uko inyamaswa zikiri nto zikina, n’ibindi bintu bitangaje biboneka mu byaremwe. Nyamara ibyo biradutangaza kandi bikadushimisha. Iyo dutekereje kuri ibyo bintu, turushaho gukunda Yehova kubera ko ari we utanga ibintu byiza byose.

17. Ni ibiki bizatuma dukurirwaho burundu ingorane, kandi se hagati aho ni iki kizaba kiduhumuriza?

17 Amaherezo, urukundo dukunda Imana, uko twumvira amategeko yayo no kwizera igitambo cy’incungu, bizatuma dukurirwaho burundu imibabaro iterwa no kudatungana, maze bitugeze ku byishimo birambye (1 Yoh 5:3). Hagati aho ariko, duhumurizwa no kumenya ko Yehova azi neza ibitubabaza byose. Dawidi yaranditse ati “nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe, kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye, wamenye imibabaro y’umutima wanjye” (Zab 31:8). Yehova abitewe n’urukundo adukunda, azatuvaniraho ibidutsikamira byose.—Zab 34:20.

18. Kuki ubwoko bw’Imana bwagombye kurangwa n’ibyishimo?

18 Mu gihe tugitegereje isohozwa ry’amasezerano ya Yehova, nimucyo tumwigane kuko ari Imana igira ibyishimo. Nimucyo twirinde ko ibitekerezo biduca intege bitubuza gukomeza gukorera Imana. Mu gihe ibibazo bivutse, nimucyo ubushobozi bwacu bwo gutekereza ndetse n’ubwenge bituyobore. Yehova azadufasha gutegeka ibyiyumvo byacu no gutera intambwe zishobora kudufasha kugabanya ibintu bibi bituma tutishima. Nimucyo tubonere ibyishimo mu bintu byiza Yehova aduha, byaba ibyo mu buryo bw’umubiri n’ibyo mu buryo bw’umwuka. Nidukomeza kwegera Imana tuzishima, kubera ko “hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo.”—Zab 144:15.

Ni iki wamenye?

• Ni gute twakwigana Yehova mu gihe duhanganye n’ingorane?

• Ni gute kubona ibintu mu buryo bukwiriye byadufasha guhangana n’ingorane?

• Mu gihe dufite imibabaro, ni gute twabonera ibyishimo mu gukora ibyo Imana ishaka?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Yehova ababazwa n’ibintu bibi biba muri iki gihe

[Aho ifoto yavuye]

© G.M.B. Akash/Panos Pictures

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Yehova yaduhaye uburyo butuma dukomeza kugira ibyishimo