Mbese uribuka?
Mbese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Ni mu buhe buryo Imana ishobora gutuma uba umukire?
Mu bihe byashize, hari abantu Yehova yagiye aha umugisha bakaba abakire, urugero nka Aburahamu na Salomo. Ariko ubukire Abakristo bakeneye kurushaho kandi Imana ikaba yafasha umuntu kubugeraho, bukubiyemo kugira ukwizera, amahoro, kunyurwa n’ibyishimo.—1/9, ipaji ya 3-7.
• Ni irihe somo twavana mu ku nkuru ivuga uko Yesu yatabaye Petero igihe yarohamaga mu nyanja (Mat 14:28-31)?
Turamutse tumenye ko umuvandimwe atangiye kugira ukwizera guke, dushobora kurambura ukuboko mu buryo bw’ikigereranyo maze tukamufasha kongera kurushaho kugira ukwizera.—15/9, ipaji ya 8.
• Ni iki Yehova yigomwe kugira ngo aducungure?
Yehova yarihanganye igihe yabonaga Umwana we ababazwa kandi abantu bamukoba. Ikindi kandi, nk’uko byashushanywaga n’ukuntu Aburahamu yari yiteguye gutanga umwana we ho igitambo,Yehova yihanganiye kubona umwana we yicwa nk’umugizi wa nabi.—15/9, ipaji ya 28-29.
• Kuki kodegisi ya Vatikani ari iy’ingenzi cyane?
Iyo kodegisi ni inyandiko y’intoki yo mu rurimi rw’Ikigiriki ya nyuma y’imyaka itageze kuri 300 Bibiliya irangiye kwandikwa. Irimo inyandiko hafi ya yose y’Ibyanditswe bya Giheburayo n’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Ni igikoresho intiti zikoresha mu kumenya ibyari mu nyandiko y’umwimerere ya Bibiliya.—1/10, ipaji ya 18-20.
• Ni iki mu Migani 24:27 hatwigisha ku bihereranye no ‘kubaka inzu’?
Umusore wifuza gushaka yagombye kwitegura uko azasohoza iyo nshingano. Ibyo bikubiyemo kuba yiteguye gutunga umuryango kandi akaba n’umutware w’umuryango uwuha ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka.—15/10, ipaji ya 12.
• Kuki bidakwiriye kuvuga ko Abahamya ba Yehova ari idini ry’Abaporotesitanti?
Abaporotesitanti batangiriye mu kinyejana cya 16, igihe mu Burayi habaga ivugurura rya Kiliziya Gatolika y’i Roma. Ijambo “Ubuporotesitanti” ryagiye rikoreshwa ku bantu bose bagenderaga ku mahame n’intego by’icyo bise Ivugurura. Abahamya ba Yehova ntibemera ubutware bwa papa kandi bashyigikira Bibiliya n’umutima wabo wose, nanone ntibemera inyigisho zidashingiye ku Byanditswe n’imihango bikorwa n’amadini y’Abaporotesitanti.—1/11, ipaji ya 19.
• Ese umuntu akeneye kwiga Igiheburayo n’Ikigiriki kugira ngo asobanukirwe Bibiliya?
Oya. Kumenya izo ndimi byo ubwabyo ntibituma umuntu arushaho gusobanukirwa ubutumwa bwa Bibiliya. Uwize izo ndimi aba agikeneye gukoresha inkoranyamagambo n’ibitabo by’ikibonezamvugo. Kuba Imana yaremeye ko ibyo Umugaragu wayo ukomeye kurusha abandi yavuze byandikwa bihinduwe mu ndimi abantu bumva, bigaragaza ko umuntu ashobora gukoresha Bibiliya iri mu rurimi rwo muri iki gihe maze akiga ukuri.—1/11, ipaji ya 20-23.
• Ni gute Yehova na Yesu baduhaye urugero mu birebana no kugira ikinyabupfura?
Nubwo Yehova afite umwanya wo hejuru, agaragariza abantu ineza n’icyubahiro. Mu rurimi rw’umwimerere, igihe Yehova yavugishaga Aburahamu na Mose, yakoresheje ijambo ry’Igiheburayo ryumvikanisha kugira icyo usaba umuntu mu kinyabupfura, aho kumutegeka (Itang 13:14; Kuva 4:6). Nanone kandi, Imana itega abantu amatwi (Itang 18:23-32). Yesu na we yabigenje atyo, kandi yabaga yiteguye gufasha abantu bamuganaga. Incuro nyinshi yagaragazaga icyubahiro avuga abantu mu mazina yabo.—15/11, Ipaji ya 25.
• Kuki Abakristo b’ukuri batizihiza Ubunani bushingiye ku Mboneko z’Ukwezi?
Ubunani bushingiye ku mboneko z’ukwezi ni wo munsi mukuru ukomeye kuri kalendari ikoreshwa muri Aziya. Kwizihiza uwo munsi akenshi biba bikubiyemo kwifurizanya amahirwe no kugaragariza icyubahiro imyuka mibi. Abakristo bubaha Ababyeyi babo, ariko ntibifatanya mu birori bigamije gushyikirana n’imyuka mibi yiyita abakurambere kugira ngo ibarinde cyangwa kugira ngo bemerwe n’imana zo mu miryango.—1/12, ipaji ya 20-23.