Mesiya ni we Imana izakoresha kugira ngo abantu bazabone agakiza
Mesiya ni we Imana izakoresha kugira ngo abantu bazabone agakiza
“Kuko nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ari na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo.”—1 KOR 15:22.
1, 2. (a) Andereya na Filipo bitwaye bate bamaze guhura na Yesu? (b) Kuki dushobora kuvuga ko ibimenyetso dufite bigaragaza ko Yesu ari we Mesiya, ari byinshi kuruta ibyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite?
ANDEREYA amaze kwemera ko Yesu w’i Nazareti ari Uwatoranyijwe n’Imana, yabwiye umuvandimwe we Petero ati “twabonye Mesiya.” Filipo na we amaze kubyemera, yagiye gushaka incuti ye Natanayeli, maze arayibwira ati “twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko, n’Abahanuzi bakamwandika: ni Yesu mwene Yozefu w’i Nazareti.”—Yoh 1:40, 41, 45.
2 Ese nawe wemera udashidikanya ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe, akaba n’“Umukozi Mukuru w’agakiza” wa Yehova (Heb 2:10)? Muri iki gihe, ibimenyetso dufite bigaragaza ko Yesu ari we Mesiya, ni byinshi kuruta ibyo abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere bari bafite. Kuva Yesu avutse kugeza azutse, Ijambo ry’Imana ritanga ibimenyetso bigaragaza neza ko ari we Kristo. (Soma muri Yohana 20:30, 31.) Bibiliya inagaragaza ko inshingano ya Yesu yo kuba ari Mesiya, yari gukomeza kuyisohoza no mu gihe yari kuba ari mu ijuru. (Yoh 6:40; soma mu 1 Abakorinto 15:22.) Muri iki gihe, nawe ushingiye ku byo wamenye muri Bibiliya, ushobora kuvuga ko ‘wabonye Mesiya.’ Ariko reka tubanze dusuzume uko abigishwa ba mbere bageze ku mwanzuro ukwiriye w’uko babonye Mesiya.
‘Ibanga ryera’ rihereranye na Mesiya ryagiye rihishurwa
3, 4. (a) Ni gute abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bashoboraga kuvuga ko ‘babonye Mesiya’? (b) Kuki wavuga ko Yesu wenyine ari we wari gusohoza ubuhanuzi buvuga ibihereranye na Mesiya?
3 Ni gute abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bashoboraga kuvuga badashidikanya ko Yesu ari we Mesiya? Binyuze ku bahanuzi, Yehova yagiye ahishura ibimenyetso byari kuranga Mesiya wari kuzaza. Hari intiti mu bya Bibiliya yagereranyije uko ubwo buhanuzi bwari kugenda buhishurwa no guteranya ibice byari bigize ishusho bakase, maze bikongera gukora ya shusho. Tekereza abantu benshi batigeze banavugana, buri wese agize atya akinjira mu cyumba afite igice cya ya shusho, bageramo bagateranya ibyo bice bigahura neza, kandi bigakora ishusho nziza cyane. Nta gushidikanya ko wakwemeza ko hagomba kuba hari umuntu wakase iyo shusho mbere y’igihe, hanyuma akoherereza abo bantu ibyo bice. Kimwe na buri gice, buri buhanuzi buvuga ibihereranye na Mesiya bwari kugaragaza igice cy’ingenzi ku bisobanuro bivuga ibya Mesiya.
4 None se, byari gushoboka bite ko ubuhanuzi bwose buvuga ibihereranye na Mesiya, buhuriza ku muntu umwe mu buryo bw’impanuka? Hari umushakashatsi wavuze ko kuvuga ko ubuhanuzi bwose bwavuze ibya Mesiya bwari gusohorera ku muntu mu buryo bw’impanuka, twabiha “amahirwe make cyane”! Yatanze umwanzuro mwiza agira ati “Yesu uvugwa mu mateka ni we wenyine washohoje ubwo buhanuzi.”
5, 6. (a) Ni uruhe rubanza Satani yaciriwe? (b) Ni gute Imana yagiye ihishura igisekuru “urubyaro” rwasezeranyijwe rwari gukomokamo?
5 Ubuhanuzi bwerekeye Mesiya, ni ‘ibanga ryera’ rikubiyemo ibintu byinshi bigize ubuhanuzi bw’ingenzi Yehova yavugiye mu busitani bwa Edeni bureba ibiremwa byose (Kolo 1:26, 27; Itang 3:15). Muri iryo banga ryera, hari hakubiyemo n’urubanza rwari kuzagera kuri Satani, ‘ari yo ya nzoka ya kera’ yaroshye abantu mu cyaha no mu rupfu (Ibyah 12:9). Ni gute urwo rubanza rwari gucibwa? Yehova yavuze mbere y’igihe ko “urubyaro” rw’‘umugore’ rwari kumena Satani umutwe. Urwo ‘rubyaro’ rwavuzwe mbere y’igihe rwari kumena Satani umutwe, bityo rukaba rukuyeho icyateye ubwigomeke, uburwayi n’urupfu. Icyakora, Imana yari kwemerera Satani kubanza gukomeretsa ‘urubyaro’ rw’umugore agatsinsino mu buryo bw’ikigereranyo.
6 Yehova yagiye ahishura uwari kuba “urubyaro” rw’umugore. Imana yarahiriye Aburahamu iti “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha” (Itang 22:18). Mose yahanuye ko urwo rubyaro rwari kuba ari “umuhanuzi” ukomeye kumuruta (Guteg 18:18, 19). Dawidi yijejwe ko Mesiya yari kumukomokaho, kandi ko yari kuragwa ingoma ye y’ubwami iteka ryose. Ibyo na nyuma yaho abahanuzi barabihamije.—2 Sam 7:12, 16; Yer 23:5, 6.
Ibintu bigaragaza ko Yesu ari Mesiya
7. Ni mu buhe buryo Yesu yoherejwe avuye ku “mugore” w’Imana?
7 Imana yohereje Umwana wayo yaremye bwa mbere, imukuye mu muteguro wayo w’ibiremwa by’umwuka byo mu ijuru ugereranywa n’umugore wayo, kugira ngo abe “urubyaro” rwasezeranyijwe. Ibyo byasabye ko uwo Mwana w’ikinege w’Imana ‘yiyambura’ ubuzima bwo mu ijuru, maze akavuka ari umuntu utunganye (Fili 2:5-7; Yoh 1:14). Kuba Mariya ‘yaratwikiriwe’ n’umwuka wera byabaye gihamya y’uko uwari kuvuka yari ‘kwitwa uwera, Umwana w’Imana.’—Luka 1:35.
8. Ni gute Yesu yashohoje ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya igihe yabatizwaga mu mazi?
8 Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwagaragaje aho Yesu yari kuvukira n’igihe yari kuvukira. Yesu yavukiye i Betelehemu nk’uko byari byarahanuwe (Mika 5:1). Mu kinyejana cya mbere, Abayahudi bari bamutegerezanyije amatsiko. Kubera ko abo Bayahudi bari bategereje kuza kwa Mesiya, hari bamwe babajije ibihereranye na Yohana Umubatiza bati “ese aho ntiyaba ari we Kristo?” Ariko Yohana yarabashubije ati “hari ukomeye kundusha ugiye kuza” (Luka 3:15, 16). Mu mpera z’umwaka wa 29, icyo gihe Yesu akaba yari afite imyaka 30, yasanze Yohana kugira ngo amubatize. Ibyo byatumye agaragaza ko ari we Mesiya wabonetse mu gihe cyari cyarahanuwe (Dan 9:25). Nyuma yaho yatangiye umurimo waranzwe n’ibikorwa byinshi. Yaravuze ati “igihe cyagenwe kirasohoye, n’ubwami bw’Imana buregereje.”—Mar 1:14, 15.
9. Ni iki abigishwa ba Yesu bemeraga badashidikanya, nubwo batari bafite ibisobanuro birambuye?
9 Ariko kandi, byari ngombwa ko abantu basobanukirwa neza ibyo bari bamwitezeho. Abantu bari bafite impamvu zumvikana zo kwakira Yesu nk’Umwami, ariko icyo gihe ntibari basobanukiwe neza ko yari kuzatangira gutegeka nyuma y’igihe runaka, kandi ko yari kuzategekera mu ijuru (Yoh 12:12-16; 16:12, 13; Ibyak 2:32-36). Icyakora, igihe Yesu yabazaga ati “muvuga ko ndi nde?,” Petero yashubije adashidikanya ati “uri Kristo, Umwana w’Imana nzima” (Mat 16:13-16). Petero yongeye gutanga igisubizo nk’icyo igihe abantu benshi basubiraga inyuma bitewe n’uko batari basobanukiwe ibyo Yesu yari yabigishije.—Soma muri Yohana 6:68, 69.
Jya wumvira Mesiya
10. Kuki Yehova yagaragaje ko kumvira Umwana we ari ngombwa?
10 Igihe Umwana w’ikinege w’Imana yari mu ijuru, yari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga. Igihe Yesu yari ku isi yari ‘intumwa ya Se’ (Yoh 16:27, 28). Yaravuze ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye” (Yoh 7:16). Igihe Yesu yahinduraga isura, Yehova ubwe yahamije ko Yesu ari Mesiya agira ati “mumwumvire” (Luka 9:35). Koko rero, jya wumvira uwo muntu watoranyijwe. Ibyo bisaba kugira ukwizera no gukora imirimo myiza, byombi bikaba ari iby’ingenzi kugira ngo umuntu ashimishe Imana kandi azabone ubuzima bw’iteka.—Yoh 3:16, 35, 36.
11, 12. (a) Ni izihe mpamvu zatumye Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere banga kwemera ko Yesu ari Mesiya? (b) Ni ba nde bizeye Yesu?
11 Nubwo ibimenyetso byinshi byagaragazaga ko Yesu yari Mesiya, Abayahudi benshi bo mu kinyejana cya mbere ntibamwemeye. Kubera iki? Kubera ko hari ibitekerezo bari barishyizemo ku bihereranye na Mesiya. Muri ibyo bitekerezo harimo icyavugaga ko Mesiya yari kuba umutegetsi wari kubagobotora ku butegetsi bw’igitugu bw’Abaroma. (Soma muri Yohana 12:34.) Ni yo mpamvu batashoboraga kwemera Mesiya wari gusohoza ubuhanuzi buvuga ko yari gusuzugurwa n’abantu, bakamwanga, akaba umunyamubabaro wamenyereye intimba, kandi amaherezo akicwa (Yes 53:3, 5). Hari ndetse n’abigishwa ba Yesu b’indahemuka baciwe intege no kuba ataraje ari umunyapolitiki wari kubarengera. Icyakora bakomeje kuba abizerwa, kandi nyuma y’igihe babonye ibisobanuro nyabyo bari bakeneye.—Luka 24:21.
12 Indi mpamvu yatumye abantu batemera ko Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe, ni inyigisho ze abenshi bumvaga ko kuzisobanukirwa bigoye. Yesu yavuze ko kugira ngo abantu binjire mu Bwami bw’Imana bagombaga ‘kwiyanga,’ ‘bakarya’ umubiri we kandi bakanywa amaraso ye, ‘bakongera kubyarwa’ kandi ‘ntibabe ab’isi’ (Mar 8:34; Yoh 3:3; 6:53; 17:14, 16). Abantu b’abibone, abakire n’abantu b’indyarya, babonaga ko kubahiriza ibyo bintu byasabwaga byari bigoye. Ariko kandi, Abayahudi bicishaga bugufi bemeye ko Yesu yari Mesiya, kimwe n’Abasamariya bamwe bavuze bati ‘uyu muntu ni we mukiza w’isi.’—Yoh 4:25, 26, 41, 42; 7:31.
13. Ni gute mu buryo bw’ikigereranyo Yesu yakomerekejwe agatsinsino?
13 Yesu yari yarahanuye ko abakuru b’abatambyi bari kumukatira urwo gupfa kandi akamanikwa n’Abanyamahanga, ariko ku munsi wa gatatu akazuka (Mat 20:17-19). Igihe Yesu yemereraga imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi ko ari “Kristo Umwana w’Imana,” bamureze ko yatutse Imana (Mat 26:63-66). Pilato yasanze “nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha,” ariko kubera ko Abayahudi bamuregaga ko yoshyaga rubanda, ‘aramutanga ngo bamugenze uko bashaka’ (Luka 23:13-15, 25). Ibyo byatumye ‘bamwihakana’ kandi bacura umugambi wo kwica uwo ‘Mukozi Mukuru uhesha ubuzima,’ nubwo bari bafite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko yatumwe n’Imana (Ibyak 3:13-15). Mesiya ‘yakuweho’ nk’uko byari byarahanuwe, amanikwa ku giti kuri Pasika yo mu mwaka wa 33 (Dan 9:26, 27; Ibyak 2:22, 23). Igihe yapfaga urwo rupfu rubabaje, yakomerekejwe “agatsinsino,” nk’uko byari byarahanuwe mu Itangiriro 3:15.
Impamvu Mesiya yagombaga gupfa
14, 15. (a) Ni izihe mpamvu ebyiri zatumye Yehova yemera ko Yesu apfa? (b) Ni iki Yesu yakoze amaze kuzuka?
14 Yehova yemeye ko Yesu apfa kubera impamvu ebyiri z’ingenzi. Iya mbere, kuba Yesu yarabaye indahemuka kugeza ku gupfa, byatumye hasobanuka igice cy’ingenzi kigize “ibanga ryera.” Yagaragaje mu buryo budasubirwaho ko umuntu utunganye ashobora “kubaha Imana” kandi agashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwayo, uko ikigeragezo Satani yamuteza cyaba gikomeye kose (1 Tim 3:16). Impamvu ya kabiri igaragazwa n’amagambo Yesu yavuze agira ati ‘Umwana w’umuntu yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Mat 20:28). Iyo ‘ncungu’ yishyuye umwenda w’icyaha abakomotse kuri Adamu barazwe. Nanone incungu izatuma abantu bose bemera ko Yesu ari we Imana izakoresha kugira ngo ibageze ku gakiza, babaho iteka.—1 Tim 2:5, 6.
15 Kristo amaze iminsi itatu mu mva, yarazutse maze mu gihe cy’iminsi 40 yiyereka abigishwa be, abagaragariza ko ari muzima kandi abaha n’andi mabwiriza (Ibyak 1:3-5). Hanyuma yagiye mu ijuru, amurikira Yehova agaciro k’igitambo cye, kandi ategereza igihe cyagenwe ubwo yari gutangira kuhaba ari Umwami Mesiya. Hagati aho ariko, yari afite ibintu byinshi byo gukora.
Asohoza inshingano ze zo kuba ari Mesiya
16, 17. Vuga muri make inshingano Yesu yashohoje amaze gusubira mu ijuru, zijyaniranye no kuba ari Mesiya.
16 Mu gihe cy’ibinyejana byinshi Yesu amaze kuzuka, yagiye agenzura mu budahemuka ibikorwa by’itorero rya gikristo yari abereye Umwami (Kolo 1:13). Mu gihe cyagenwe, yagombaga gutangira gutegeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya n’ibintu byagiye bibera ku isi, bigaragaza ko yatangiye kuhaba ari Umwami mu mwaka wa 1914, icyo gihe akaba ari na bwo iminsi y’“imperuka y’isi” yatangiye (Mat 24:3; Ibyah 11:15). Nyuma y’igihe gito, yayoboye abamarayika bera mu kwirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru.—Ibyah 12:7-10.
17 Umurimo wo kubwiriza no kwigisha Yesu yatangije mu mwaka wa 29, uri hafi kugera ku iherezo ryawo. Vuba aha, agiye gucira imanza abantu bose. Icyo gihe azabwira abagereranywa n’intama bemeye ko ari we Yehova azakoresha kugira ngo bazabone agakiza, ngo baze ‘baragwe ubwami bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho’ (Mat 25:31-34, 41). Abantu bahakana ko Yesu ari Umwami bazarimburwa igihe azaba ayoboye ingabo zo mu ijuru kugira ngo zikureho ububi bwose. Hanyuma Yesu azaboha Satani, amujugunyane n’abadayimoni be “ikuzimu.”—Ibyah 19:11-14; 20:1-3.
18, 19. Ni iki Yesu azakora igihe azaba asohoza inshingano ye yo kuba ari Mesiya, kandi se ni iki bizamarira abantu bumvira?
18 Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, azasohoza inshingano zijyanye n’amazina ye y’icyubahiro, urugero nko kuba ari ‘Umujyanama [w’]igitangaza, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho [n’]Umwami w’amahoro’ (Yes 9:5, 6). Ubwami bwe buzatuma abantu bagera ku butungane, hakubiyemo n’abazazuka (Yoh 5:26-29). Mesiya azayobora abantu babishaka ku “masoko y’amazi y’ubuzima,” atume abantu bumvira bagirana na Yehova imishyikirano irangwa n’amahoro. (Soma mu Byahishuwe 7:16, 17.) Nyuma y’ikigeragezo cya nyuma, ibyigomeke byose harimo Satani n’abadayimoni be, ‘bizajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku,’ ari byo kujanjagura umutwe w’“inzoka.”—Ibyah 20:10.
19 Mbega ukuntu Yesu azasohoza neza inshingano ye yo kuba ari Mesiya! Isi yahindutse paradizo izaba irimo abantu bacunguwe, bayibemo iteka ryose batunganye kandi bishimye. Izina rya Yehova rizezwa, kandi ubutegetsi bwe bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bukurweho umugayo. Mbega umurage uhebuje abantu bubaha uwo Imana yatoranyije bazabona!
Ese wabonye Mesiya?
20, 21. Ni izihe mpamvu ufite zo kubwira abandi ibihereranye na Mesiya?
20 Kuva mu mwaka wa 1914 turi mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo (pa·rou·siʹa). Nubwo Yesu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana utabonwa n’amaso y’abantu, ubuhanuzi bugenda busohora bugaragaza ukuhaba kwe (Ibyah 6:2-8). Icyakora, nk’uko byari bimeze ku Bayahudi bo mu kinyejana cya mbere, no muri iki gihe abantu benshi ntibemera ukuhaba kwa Mesiya. Na bo bifuza mesiya uzaza ari umutegetsi, nibura akayobora abategetsi b’abanyapolitiki. Ariko wowe wamaze kumenya ko Yesu ategeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Ese ntiwashimishijwe no kubimenya? Kimwe n’abigishwa bo mu kinyejana cya mbere, nta gushidikanya ko nawe wumvise wavuga uti “twabonye Mesiya.”
21 Ese muri iki gihe, iyo urimo ubwira abandi ibihereranye n’ukuri, ugaragaza uruhare Yesu afite rwo kuba ari Mesiya? Kubigenza utyo, bizatuma urushaho guha agaciro ibyo yagukoreye, ibyo agukorera muri iki gihe ndetse n’ibyo azagukorera mu gihe kizaza. Kimwe na Andereya na Filipo, nta gushidikanya ko wabwiye bene wanyu n’incuti zawe ibihereranye na Mesiya. Kuki se utakongera kubabwiriza, ukabamenyesha ko Yesu Kristo ari we Mesiya wasezeranyijwe, kandi ko ari na we Imana izakoresha kugira ngo abantu bazabone agakiza?
Ese ushobora gusobanura?
• Ni gute abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bashoboye kumenya Mesiya?
• Ni izihe mpamvu ebyiri z’ingenzi zatumye Yesu apfa?
• Ni iki Yesu agiye kuzakora mu gusohoza inshingano ye yo kuba ari Mesiya?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Ni iki cyatumye abantu bo mu kinyejana cya mbere bavuga ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ese iyo urimo ubwiriza, ujya ubwira abandi inshingano za Yesu zo kuba ari Mesiya?