Umurimo w’Imana udutera ibyishimo nubwo dufite imirimo myinshi duhugiyemo
Umurimo w’Imana udutera ibyishimo nubwo dufite imirimo myinshi duhugiyemo
YEHOVA yifuza ko wagira ibyishimo (Zab 100:2). Kubera ko uri umugaragu we, birashoboka ko nawe ufite byinshi byo gukora. Icyakora igihe weguriraga Imana ubuzima bwawe, birashoboka ko atari uko byari bimeze. Ariko ubu, akazi gasanzwe n’inshingano zo mu buryo bw’umwuka bishobora gutuma wumva uremerewe. Biranashoboka ko waba ubabazwa no kuba udashobora gukora ibyo wifuza kugeraho byose. Ni gute wasohoza neza izo nshingano zose, kandi ugakomeza kugira “ibyishimo bituruka kuri Yehova”?—Neh 8:10, NW.
Kubera ko uri mu bihe biruhije kandi hakaba hari ibintu byinshi bigutsikamiye, ukeneye kugira gahunda nziza. Ku birebana n’ibyo, hari inama yahumetswe yatanzwe n’intumwa Pawulo ishobora kugufasha. Iyo nama igira iti “mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye, kuko iminsi ari mibi.”—Efe 5:15, 16.
Ukurikije iyo nama se, ni gute wakwishyiriraho intego zishyize mu gaciro, maze ukagena umwanya wo kwiyigisha, kwita ku muryango, kubwiriza, gukora akazi gasanzwe n’indi mirimo ya ngombwa?
Ese uribuka ibyishimo wari ufite igihe weguriraga Imana ubuzima bwawe, maze ukabatizwa? Kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova n’imigambi ye, bitera ibyishimo. Birashoboka ko wamaze igihe kinini wiga ushyizeho umwete kugira ngo ugire ubwo bumenyi n’ibyishimo. Ariko kandi, iyo mihati ntiyabaye imfabusa. Ibyo wize byatumye imibereho yawe irushaho kuba myiza.
Kugira ngo ukomeze kugira ibyishimo, ugomba guhora wigaburira mu buryo bw’umwuka. Niba kubona igihe cyo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha bikugora, suzuma ingengabihe yawe. Niyo wamara iminota mike buri munsi wiyigisha Bibiliya kandi ugatekereza ku byo wasomye, byatuma urushaho kwegera Yehova. Nta gushidikanya kandi ko bizatuma ibyishimo byawe byiyongera.
Abenshi mu bagaragu b’Imana bashobora kugabanya ku gihe bamara bakora ibikorwa bidafite agaciro kenshi, maze bakibanda ku bikorwa by’ingenzi cyane. Ibaze uti “ese mara igihe kingana iki nsoma ibitabo cyangwa ibinyamakuru bisanzwe, ndeba televiziyo, numva umuzika cyangwa nirangaza?” Ibyo bikorwa bishobora kudushimisha, ari uko gusa tubigeneye igihe gikwiriye (1 Tim 4:8). Nusanga ufite ikibazo mu gukoresha igihe cyawe, wihutire kugira icyo uhindura ku ngengabihe yawe.
Umugabo witwa Adam ufite abana batatu, kandi akaba ari n’umusaza mu itorero, yasobanuye ikimufasha gukoresha igihe cye neza agira ati “nkora uko nshoboye kose kugira ngo mbeho mu buzima buciriritse. Nirinda ibikorwa byo kwirangaza bintwara igihe, kandi nkirinda gutunga ibintu bisaba kwitabwaho cyane. Ibyo ntibishatse kuvuga ko nibabaza, ahubwo mpitamo uburyo bwo kwirangaza bworoheje.”
Gutekereza ku byiza imyanzuro yawe izatuma ugeraho, bishobora kugufasha kongera kugira ibyishimo, kandi bikagufasha gukomeza kurangwa n’icyizere. Ibyo bigaragazwa n’urugero rw’uwitwa Mariusz ufite abana batatu, akaba ari n’umusaza mu itorero. Yaravuze ati “igihe natangiraga kwiga Bibiliya, nabaye umuntu urangwa n’icyizere. Uko igihe gihita, ndacyahura n’ingorane, inyinshi muri zo zikaba zizwi na Yehova wenyine. Ariko kubera ko Yehova akomeza kumfasha, mbona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere.”
Nk’uko bimeze kuri Mariusz, kurangwa n’icyizere ntibizagukuriraho imihangayiko yose. Icyakora, bishobora gutuma wumva umerewe neza, kandi ugashobora guhangana n’ibibazo by’ubuzima. Bibiliya igira iti “iminsi y’umunyamubabaro yose ni mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori” (Imig 15:15). Ngaho nanone tekereza ku rukundo Imana yagukunze. Kubigenza utyo bishobora kongera urukundo uyikunda, kandi bigatuma ugira ibyishimo byinshi bituruka ku Mana.—Mat 22:37.
Gushyira Yehova n’inyungu ze mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, bituma umuryango urushaho kugira ibyishimo. Kugaragaza imico ya gikristo bigabanya amakimbirane mu muryango, kandi bigatuma abawugize barushaho kugirana imishyikirano myiza. Nimubigenza mutyo, urugo rwanyu ruzarangwa n’amahoro, kandi abagize umuryango bose bazunga ubumwe.—Zab 133:1.
Iyo abagize umuryango bifatanyiriza hamwe mu bikorwa bya gikristo, bituma umuryango urushaho kugira ibyishimo nyakuri. Mariusz yabisobanuye agira ati “mpa agaciro igihe marana n’abagize umuryango wanjye. Umugore wanjye aranyunganira. Igihe cyose bishoboka aba ari kumwe nanjye, naba ndi mu murimo wo kubwiriza cyangwa nkora isuku ahabera amakoraniro, kandi iyo ngiye gutanga disikuru mu yandi matorero, aramperekeza. Ibyo bintera inkunga.”
Ibyanditswe bitegeka Abakristo gutunga imiryango yabo (1 Tim 5:8). Ariko kandi, niba akazi gasanzwe kagutwara igihe kinini n’imbaraga nyinshi, bishobora gutuma ubura ibyishimo mu murimo w’Imana. Senga Yehova umubwire icyo kibazo (Zab 55:23). Hari abantu babonye ko gukomeza gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, bisaba ko umuntu ahindura akazi. Nubwo akazi kaba gahemba neza, ariko kakaba gatwara igihe n’imbaraga nyinshi, nta Mukristo wagombye kwemera ko gatuma atita ku bintu by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka.—Imig 22:3.
Kwandika ibyiza n’ibibi by’akazi ufite cyangwa ako wifuza gusaba, bishobora kugufasha. Nta gushidikanya ko akazi keza kandi gahemba neza ari ko umuntu aba yifuza. Ariko se akazi ukora, gatuma ufasha umuryango wawe kumererwa neza mu buryo bw’umwuka? Suzuma ibintu byose bijyanirana n’akazi utibereye, maze ufate imyanzuro izatuma ushyira imishyikirano ugirana na Yehova mu mwanya wa mbere.
Niba akazi ufite kadatuma utera imbere mu buryo bw’umwuka, ugomba kugira icyo ubikoraho. Hari Abakristo benshi bagize ibyo bahindura mu buryo bugaragara, kugira ngo babone igihe cyo kwita ku bintu by’umwuka. Hari umuvandimwe wo muri Polonye wagize ati “hari igihe byabaye ngombwa ko ndeka akazi mu isosiyete nakoragamo, kubera ko nahoraga mu ngendo z’akazi. Sinabonaga igihe gihagije cyo kwita ku bintu by’umwuka cyangwa ku muryango wanjye.” Ubu asigaye ashaka ibimubeshaho akora akazi katamutwara igihe kinini n’imbaraga nyinshi.
Bonera ibyishimo mu gufasha abandi
Yesu yavuze ko “gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Abakristo bafite uburyo bwinshi nk’ubwo bwo gutanga. Hari igihe gusekera umuntu, kumukora mu ntoki umushimira cyangwa kumushimira ubikuye ku mutima bitewe n’inshingano za gitewokarasi zikomeye yashohoje, biba ari byo bikenewe kugira ngo mwishime.
Intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo bagenzi be agira ati “muhumurize abihebye, 1 Tes 5:14). Abantu bihebye bashobora kumva ko bo ubwabo badashobora guhangana n’ibibazo bafite. Ese ushobora gufasha abantu nk’abo? Nuramuka ubonye ko umuvandimwe atangiye gutakaza ibyishimo mu murimo wa Yehova, uzajye ugerageza kumutera inkunga. Nubigenza utyo, nawe bizagutera inkunga. Hari ibibazo umuntu adashobora kugira icyo akoraho. Ariko kandi, ushobora guhumuriza umuvandimwe wawe kandi ukamutera inkunga yo kujya yishingikiriza ku bufasha bwa Yehova butajya bubura na rimwe. Abishingikiriza kuri Yehova ntazigera abatenguha.—Zab 27:10; Yes 59:1.
mushyigikire abadakomeye” (Ikindi kintu cy’ingirakamaro wakora, ni ugutumira umuntu ubona ko asa n’uwatangiye kubura ibyishimo, mukajyana mu murimo wo kubwiriza. Igihe Yesu yoherezaga abigishwa be 70, yabohereje ari “babiri babiri” (Luka 10:1). Ese ntiwemera ko ubwo buryo Yesu yakoresheje bwatumye baterana inkunga? Ese nawe ushobora gukoresha ubwo buryo kugira ngo ufashe ababikeneye kongera kugira ibyishimo?
Kuba duhangayika muri iki gihe bifite ishingiro. Icyakora, Pawulo yaduteye inkunga agira ati “buri gihe mujye mwishimira mu Mwami. Nongere mbivuge, nimwishime” (Fili 4:4)! Kubera ko ukunda Yehova, ukamwubaha kandi ukagira ishyaka mu murimo yagushinze, ubuzima bwawe bufite intego, kandi ibyo bituma wishima. Icy’ingenzi kurushaho, Yehova agufasha kwihanganira imihangayiko n’ibibazo uhanganye na byo.—Rom 2:6, 7.
Ukwizera dufite gutuma tubona ko isi nshya Yehova yadusezeranyije iri bugufi cyane. Mbega imigisha myinshi n’ibintu bitera ibyishimo iyo si izatuzanira (Zab 37:34)! Nimucyo rero tube abantu barangwa n’ibyishimo, kandi batirengagiza imigisha Yehova aduha, hakubiyemo n’iyo aduha muri iki gihe. Ku bw’ibyo, dushobora ‘gukorera Uwiteka tunezerewe.’—Zab 100:2.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 8]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Niba ushaka gukomeza kugira ibyishimo, ni ngombwa ko unonosora uko ukoresha igihe cyawe
KWIRANGAZA no KWIDAGADURA
KWITA KU RUGO n’ABAGIZE UMURYANGO
AKAZI
AMATERANIRO YA GIKRISTO
KWIYIGISHA
UMURIMO WO KUBWIRIZA
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Ese ushobora gufasha abandi kongera kugira ibyishimo?