Twigane umuco wo kwihangana wa Yehova na Yesu
“Muzirikane ko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza.”—2 PET 3:15.
1. Ni iki bamwe mu bantu bizerwa bibaza?
H ARI mushiki wacu w’indahemuka wihanganiye ibigeragezo byinshi mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo wibajije ati “ubu se koko imperuka izaza nkiriho?” Bamwe mu bagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bamukorera, na bo bajya bibaza icyo kibazo. Dutegerezanyije amatsiko igihe Imana izahindura ibintu byose ikabigira bishya, igakuraho ibibazo dufite muri iki gihe (Ibyah 21:5). Nubwo dufite impamvu zumvikana zituma twemera ko iherezo ry’isi ya Satani ryegereje cyane, gutegereza icyo gihe twihanganye bishobora kutugora.
2. Ni ibihe bibazo birebana n’umuco w’Imana wo kwihangana turi busuzume?
2 Ariko kandi, Bibiliya igaragaza ko tugomba kwihangana. Kimwe n’abagaragu b’Imana batubanjirije, tuzahabwa ibyo Imana yasezeranyije nitugira ukwizera gukomeye kandi tugategereza twihanganye igihe izabisohoreza. (Soma mu Baheburayo 6:11, 12.) Yehova na we yakomeje kwihangana. Yashoboraga gukuraho ibibi igihe cyose yari kubishakira, ariko yategereje igihe gikwiriye cyo kubikora (Rom 9:20-24). Kuki akomeza kwihangana? Ni mu buhe buryo Yesu yiganye umuco w’Imana wo kwihangana? Ni izihe nyungu tuzabona nitwigana umuco w’Imana wo kwihangana? Ibisubizo by’ibyo bibazo bishobora kudufasha kurushaho kugira umuco wo kwihangana no kugira ukwizera gukomeye, nubwo twaba tubona ko Yehova asa n’aho atinda gukuraho ibibi.
KUKI YEHOVA YIHANGANA?
3, 4. (a) Kuki Yehova yagaragaje umuco wo kwihangana kugira ngo asohoze umugambi afitiye isi? (b) Yehova yitwaye ate ku birebana n’ubwigomeke bwo muri Edeni?
3 Yehova afite impamvu zumvikana zituma yihangana. Ni iby’ukuri ko ari we ufite ububasha busesuye mu Heb 4:13.
ijuru no mu isi. Ariko kandi, kwigomeka kwabaye muri Edeni kwazamuye ibibazo bireba ibiremwa byose byo mu ijuru no mu isi. Yehova yakomeje kwihangana kuko yari azi ko ibyo bibazo byari gusaba igihe kirekire kugira ngo bisubizwe burundu. Kubera ko azi neza ibikorwa by’ibiremwa byo mu ijuru n’ibyo ku isi n’imitekerereze yabyo, ibyo akora ni twe mu by’ukuri biba bifitiye akamaro.—4 Yehova yashakaga ko Adamu na Eva babyara abana bakuzura isi. Igihe Satani yoshyaga Eva, hanyuma Adamu agasuzugura Imana, ntiyigeze ihindura umugambi wayo. Ntiyigeze ishya ubwoba ngo ifate imyanzuro huti huti, cyangwa ngo itakarize abantu icyizere. Ahubwo yateganyije uburyo yari gusohozamo umugambi yari ifitiye isi n’abantu (Yes 55:11). Kugira ngo Yehova asohoze umugambi we kandi agaragaze ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga, yagaragaje umuco wo kumenya kwifata no kwihangana, ndetse akaba amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi ategereje kugira ngo bimwe mu bintu bigize umugambi we bisohore mu buryo buhebuje.
5. Kuba Yehova akomeza kwihangana bidufitiye izihe nyungu?
5 Indi mpamvu yatumye Yehova akomeza gutegereza yihanganye, ni ukugira ngo abantu benshi kurushaho bazabone ubuzima bw’iteka. Ubu arimo aritegura kuzarokora “imbaga y’abantu benshi” (Ibyah 7:9, 14; 14:6). Yehova atumirira abantu kwiga ibirebana n’Ubwami bwe n’amahame ye akiranuka, binyuze ku murimo dukora wo kubwiriza. Ubutumwa bw’Ubwami ni cyo kintu cyiza cyane kurusha ibindi byose wabwira abantu. Ni ‘ubutumwa bwiza’ rwose (Mat 24:14). Buri muntu wese Yehova yireherezaho aba umwe mu bagize itorero ryo ku isi hose, rigizwe n’incuti nyakuri zikunda ibyiza (Yoh 6:44-47). Imana yacu irangwa n’urukundo ituma abantu nk’abo bemerwa na yo. Nanone kandi, yagiye itoranya abantu bazategeka mu bwami bwayo bwo mu ijuru. Nibagera mu ijuru, bazafasha abantu bumvira kugera ku butungane no kubona ubuzima bw’iteka. Biragaragara rero ko nubwo Yehova akomeje gutegereza yihanganye, yagiye akora ibintu bitandukanye kugira ngo asohoze amasezerano ye, kandi ibyo byose abikora ku bw’inyungu zacu.
6. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje umuco wo kwihangana mu gihe cya Nowa? (b) Yehova agaragaza ate umuco wo kwihangana muri iki gihe?
6 Nubwo abantu bakora ibintu bibabaza Yehova, akomeza kwihangana nk’uko bigaragazwa n’icyo yakoze igihe ibibi byari byogeye ku isi, mbere y’Umwuzure. Icyo gihe, isi yari yuzuye ubwiyandarike n’urugomo, maze Yehova ‘ashengurwa umutima’ n’uko abantu bari bariyononnye cyane (Intang 6:2-8). Kubera ko atashoboraga kubyihanganira iteka, yafashe umwanzuro wo guteza umwuzure abo bantu batumviraga ukabarimbura. Mu gihe “Imana yakomezaga kwihangana mu minsi ya Nowa,” yanafashe ingamba z’ukuntu yari kurokora Nowa n’umuryango we (1 Pet 3:20). Igihe gikwiriye kigeze, Yehova yabwiye Nowa uwo mwanzuro yari yarafashe, kandi amusaba kubaka inkuge (Intang 6:14-22). Byongeye kandi, Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka,” akabwira bagenzi be iby’irimbuka ryari ryegereje (2 Pet 2:5). Yesu yavuze ko igihe turimo kimeze nk’iminsi ya Nowa. Yehova yamaze kugena igihe azarimburira iyi si mbi. Nta muntu uzi ‘umunsi n’igihe’ ibyo bizabera (Mat 24:36). Muri iki gihe, dufite umurimo Imana yadushinze wo kuburira abantu no kubamenyesha icyo bakora kugira ngo bazarokoke.
7. Ese Yehova atinda gusohoza amasezerano ye? Sobanura.
7 Birumvikana ko kuba Yehova akomeza kwihangana bidasobanura ko ategereje gusa ko igihe gihita. Ntitwagombye kwitiranya umuco we wo kwihangana no Heb 10:36). Ntitukibagirwe ko ifite impamvu zumvikana zo kwihangana, kandi ko hagati aha ikora ibintu bifitiye akamaro abagaragu bayo b’indahemuka (2 Pet 2:3; 3:9). Reka dusuzume ukuntu Yesu na we yiganye umuco w’Imana wo kwihangana.
kutagira icyo yitaho. Icyakora, gukomeza kubizirikana mu gihe tugenda dusaza cyangwa mu gihe dufite ibibazo, si ibintu byoroshye. Dushobora gucika intege cyangwa tukumva ko Imana itinda gusohoza amasezerano yayo (UKO YESU YATANZE URUGERO RWIZA RWO KWIHANGANA
8. Ni mu yihe mimerere Yesu yagaragajemo umuco wo kwihangana?
8 Yesu akora ibyo Imana ishaka kandi amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi abikora yishimye. Igihe Satani yigomekaga, Yehova yafashe umwanzuro w’uko Umwana we w’ikinege yari kuzaza ku isi akaba Mesiya. Tekereza icyo ibyo byasabaga Yesu: yagombaga gutegereza yihanganye imyaka ibarirwa mu bihumbi kugeza icyo gihe kigeze. (Soma mu Bagalatiya 4:4.) Muri icyo gihe cyose ntiyari yicaye gusa ategereje, ahubwo yari ahuze cyane akora umurimo Se yari yaramushinze. Amaherezo ubwo yazaga ku isi, yari azi ko Satani yari kumwicisha nk’uko byari byarahanuwe (Intang 3:15; Mat 16:21). Yaragandutse akora ibyo Imana ishaka yihanganye, nubwo ibyo byatumye agerwaho n’imibabaro myinshi. Yabereye Imana indahemuka mu buryo butagira akagero. Ntiyitekerezagaho cyangwa ngo atekereze ku mwanya yari afite, kandi twagombye kumwigana.—Heb 5:8, 9.
9, 10. (a) Ni iki Yesu yakoraga igihe yari ategereje yihanganye ko Yehova agira icyo akora? (b) Twagombye kubona dute ingengabihe ya Yehova?
9 Yesu amaze kuzuka yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi (Mat 28:18). Akoresha ubwo butware asohoza umugambi w’Imana, akurikije ingengabihe yayo. Yesu yakomeje gutegereza yihanganye ari iburyo bw’Imana kugeza mu mwaka wa 1914, ubwo abanzi be bagirwaga nk’agatebe akandagizaho ibirenge (Zab 110:1, 2; Heb 10:12, 13). Vuba aha azarimbura isi ya Satani. Hagati aho, Yesu akorana n’abantu yihanganye, kandi akabayobora ku ‘mazi y’ubuzima.’—Ibyah 7:17.
10 Ni irihe somo uvana kuri Yesu ku birebana n’uko wagombye kubona ingengabihe ya Yehova? Nta gushidikanya ko Yesu yishimiraga gukora ibyo Se yamusabaga gukora byose, ariko nanone yabaga yiteguye gutegereza igihe Imana yagennye. Mu gihe tugitegereje iherezo ry’iyi si mbi ya Satani, twese dukeneye kwigana umuco w’Imana wo kwihangana, tugakurikiza amabwiriza yayo kandi ntitugamburure mu gihe ducitse intege. Ni iki twakora kugira ngo twigane uwo muco w’Imana?
TWAKWITOZA DUTE KUGIRA UMUCO W’IMANA WO KWIHANGANA?
11. (a) Kwizera no kwihangana bifitanye iyihe sano? (b) Kuki dufite impamvu zumvikana zo kugira ukwizera gukomeye?
11 Mbere y’uko Yesu aza ku isi, abahanuzi n’abandi bagaragu b’Imana bizerwa batanze urugero rugaragaza ko n’abantu badatunganye bashobora gutegereza bihanganye. Kuba barihanganaga byaterwaga n’uko bari bafite ukwizera. (Soma muri Yakobo 5:10, 11.) Ese iyaba bataremeraga ibyo Yehova yari yarabasezeranyije, mbese ntibagire ukwizera, bari gutegereza bihanganye isohozwa ryabyo? Incuro nyinshi, bagiye bihanganira ibigeragezo biteye ubwoba cyangwa bikomeye, kubera ko babaga bizeye ko Imana izasohoza ibyo yabasezeranyije (Heb 11:13, 35-40). Dufite impamvu zumvikana kurushaho zituma tugira ukwizera gukomeye, kuko ubu Yesu ari we ‘utunganya ukwizera kwacu’ (Heb 12:2). Yashohoje ubuhanuzi bwinshi kandi yatumye turushaho gusobanukirwa imigambi y’Imana.
12. Ni iki twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye?
Matayo 6:33? Ibyo bishobora kugusaba kumara igihe kinini mu murimo cyangwa ukagira ibyo uhindura mu mibereho yawe. Jya uzirikana ukuntu Yehova yagiye aguha imigisha. Ashobora kuba yaratumye ubona umuntu mushya wigisha Bibiliya, cyangwa akaba yaratumye ugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.” (Soma mu Bafilipi 4:7.) Nutekereza ku migisha wagiye ubona bitewe no gukurikiza amabwiriza ya Yehova, bizatuma urushaho guha agaciro umuco wo kwihangana.—Zab 34:8.
12 Ni iki twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye kuzatuma dukomeza kwihangana? Ikintu cy’ingenzi kizabidufashamo ni ugushyira mu bikorwa inama duhabwa n’Imana. Urugero, ujye utekereza ku mpamvu zagombye gutuma ushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe. Ese ushobora gushyiraho imihati myinshi kugira ngo ushyire mu bikorwa inama iri muri13. Ni uruhe rugero rugaragaza ukuntu ukwizera gushobora gutuma turushaho kwihangana?
13 Hari urugero rwadufasha gusobanukirwa ukuntu ukwizera gushobora gutuma turushaho kwihangana. Umuhinzi arahinga, akabiba hanyuma agasarura. Iyo agize umusaruro mwiza, arushaho kwiyemeza kongera kubiba izindi mbuto. Birumvikana ko aba agomba gutegereza igihe cy’isarura yihanganye, ariko ibyo ntibimubuza kubiba imbuto, ndetse wenda akaba yanabiba ahantu hanini kurusha aho yabibye mbere. Aba yiringiye ko azasarura. Mu buryo nk’ubwo, iyo tumenye inyigisho za Yehova, tukazikurikiza maze tukabona akamaro kazo, bituma turushaho kumwiringira. Nanone bituma tugira ukwizera gukomeye, bityo gutegereza imigisha twiringiye kuzabona mu gihe kiri imbere bikatworohera.—Soma muri Yakobo 5:7, 8.
14, 15. Tugomba kubona dute imibabaro igera ku bantu?
1 Yoh 3:8). Mu by’ukuri, tuzibonera ko imibabaro yari iy’akanya gato, ariko ko umuti Imana izaba itanze ari uw’iteka ryose. Ku bw’ibyo, aho kureka ngo imibabaro yo muri iyi si ya Satani iduce intege cyangwa ngo twumve ko imperuka itinze, nimucyo twizere ibitaboneka bizahoraho iteka ryose. Yehova yagennye igihe azakuriraho imibabaro, kandi nikigera azabikora.—Yes 46:13; Nah 1:9.
14 Ikindi kintu cyadufasha kugira umuco wo kwihangana, ni ukugerageza kubona isi n’imimerere turimo nk’uko Yehova abibona. Urugero, gerageza kwiyumvisha uko abona imibabaro igera ku bantu. Amaze igihe kinini ababazwa n’imibabaro igera ku bantu, ariko ntibyigeze bituma areka gukora ibyiza. Yohereje Umwana we w’ikinege kugira ngo “amareho imirimo ya Satani,” kandi akureho imibabaro yose yateje abantu (15 Muri iyi minsi igoranye y’imperuka, dushobora guhura n’ibintu bikomeye cyane bigerageza ukwizera kwacu. Aho kugira ngo turakare mu gihe dukorewe ibikorwa by’urugomo cyangwa mu gihe abo dukunda bahuye n’imibabaro, tugomba kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Ibyo ntibitworohera kubera ko tudatunganye. Ariko kandi, wibuke ibyo Yesu yakoze bivugwa muri Matayo 26:39.—Hasome.
16. Ni iki tugomba kwirinda muri iki gihe gisigaye?
16 Umuntu utekereza ko imperuka itari hafi ashobora gutangira kugira imitekerereze idakwiriye. Ashobora kumva ko agomba kugira ibindi bintu yikorera byazamufasha mu gihe amasezerano ya Yehova yaba adasohoye. Ashobora kwibwira ati “reka ntegereze nzarebe niba Yehova azasohoza ibyo yasezeranyije!” Ashobora kugerageza kwihesha izina muri iyi si, agatangira kwiringira ubutunzi maze ntakomeze gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, cyangwa akumva ko agomba kwiga kaminuza kugira ngo abeho neza muri iki gihe. Mu by’ukuri se, ibyo ntibyaba bigaragaza ko adafite ukwizera? Wibuke ko Pawulo yaduteye inkunga yo kwigana abantu bizerwa bahawe ibyo Yehova yari yarabasezeranyije “binyuze ku kwizera no kwihangana” (Heb 6:12). Yehova yamaze gufata umwanzuro wo kurimbura iyi si mbi, kandi ntazatinda (Hab 2:3). Hagati aho, tugomba kwirinda gukorera Yehova mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa. Ahubwo tugomba gukomeza kuba maso tukabwiriza ubutumwa bwiza tubigiranye umwete, kuko bizatuma no muri iki gihe tugira ibyishimo byinshi.—Luka 21:36.
KWIHANGANA BIHESHA IYIHE MIGISHA?
17, 18. (a) Umuco wo kwihangana utuma tubona uburyo bwo kugaragaza iki? (b) Ni iyihe migisha tuzabona nidukomeza kwihangana?
17 Twaba tumaze amezi make cyangwa imyaka ibarirwa muri za mirongo dukorera Imana, icyo twifuza ni ukuyikorera iteka ryose. Umuco wo kwihangana utuma dukomeza gutegereza kugeza ubwo tuzabona agakiza, uko igihe iyi si ishigaje cyaba kingana kose. Muri iki gihe, Yehova aduha uburyo bwo kugaragaza ko twemera imyanzuro afata, kandi ko twiteguye kubabazwa tuzira izina rye mu gihe bibaye ngombwa (1 Pet 4:13, 14). Nanone kandi, Imana iduha imyitozo ishobora gutuma tugira ukwihangana dukeneye kugira ngo tuzabone agakiza.—1 Pet 5:10.
18 Yesu yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi, kandi nta cyamubuza kukurinda igihe cyose ukomeje kuba indahemuka (Yoh 10:28, 29). Nta mpamvu yo gutinya iby’igihe kizaza cyangwa urupfu. Abakomeza kwihangana kugeza imperuka bazakizwa. Ku bw’ibyo, tugomba kwirinda ko isi idushuka, igatuma tureka kwiringira Yehova. Ahubwo, muri iki gihe Imana igikomeje kwihangana, tugomba kwiyemeza kugira ukwizera gukomeye kandi tugakoresha igihe cyacu neza.—Mat 24:13; soma muri 2 Petero 3:17, 18.