UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukwakira 2012

Iyi gazeti isobanura uko twahangana n’imimerere itoshye yo mu buzima, imyumvire idakwiriye n’uko twakirinda ibikorwa bihabanye n’amahame agenga Abakritso. nanone ivuga icyo twakora ngo tuzabone ibyo Imana yadusezeranyije.

Bitanze babikunze muri Burezili

Soma inkuru ziteye inkunga z’abantu bimutse kugira ngo babashe gukorera Imana mu buryo bwuzuye.

Uko twahangana n’ingorane tubigiranye ubutwari

Twagaragaza dute ubutwari kandi tugakomeza kwibanda ku byiza mu mimerere iyo ari yo yose twaba turimo?

Ni uwuhe mwuka ugaragaza?

Twakora iki ngo tubane amahora n’abandi? Igira ku ngero ziboneka muri Bibiliya.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Tumaze imyaka 60 dufitanye ubucuti ariko ni nk’aho ari bwo tukimenyana

Soma inkuru y’abakozi b’umurimo w’igihe cyose bagiranye ubucuti nyakuri.

Umvira Imana kandi wungukirwe n’amasezerano yayo

Ni iki twakwigira ku masezerano y’Imana, ibyo Imana yasezeranije

Yego yanyu ijye iba yego

Kuvugisha ukuri bisobanura iki? Twasoza dute isezerano ry’ingenze twagiranye n’Imana?

Inkunga zaturutse “mu kanwa k’abana bato”

Reba ukuntu abana bo mu Burusiya batewe inkunga n’incuti zabo z’Abakristo.