Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Unyigishe gukora ibyo ushaka”

“Unyigishe gukora ibyo ushaka”

“Unyigishe gukora ibyo ushaka, kuko uri Imana yanjye.”​—ZAB 143:10.

1, 2. Ni mu buhe buryo twakungukirwa no kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, kandi se ni iki dushobora kwigira ku Mwami Dawidi ku birebana n’ibyo?

TUVUGE ko urimo ugenda ahantu h’imisozi, hanyuma ukagera mu mahuriro y’inzira. Ubwo uranyura mu yihe? Ushobora kurira urutare maze ukareba aho buri nzira yerekeza. Ihame nk’iryo rishobora kudufasha mu gihe dufata imyanzuro y’ingenzi. Kubona ibintu mu buryo buhuje n’amahame yo mu rwego rwo hejuru y’Umuremyi, bizatuma ‘tunyura mu nzira’ Yehova yemera.—Yes 30:21.

2 Mu mibereho hafi ya yose ya Dawidi Umwami wa Isirayeli ya kera, yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kubona ibintu nk’uko Imana ibibona. Nimucyo dusuzume bimwe mu bintu byabaye mu mibereho ye, kugira ngo dukure isomo kuri uwo muntu wari ufite umutima utunganiye Yehova Imana.—1 Abami 11:4.

DAWIDI YAHAGA AGACIRO KENSHI IZINA RYA YEHOVA

3, 4. (a) Ni iki cyatumye Dawidi yiyemeza kurwana na Goliyati? (b) Dawidi yafataga ate izina ry’Imana?

3 Reka turebe ibyabaye igihe Dawidi yahanganaga n’Umufilisitiya w’intwari witwaga Goliyati. Ni iki cyatumye Dawidi wari ukiri muto yiyemeza kurwana n’umuntu w’igihangange wari witwaje intwaro zikomeye, afite uburebure bwa metero hafi 3? (1 Sam 17:4, reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ese byatewe gusa n’uko yari afite ubutwari, cyangwa byatewe n’uko yizeraga Imana? Ibyo byombi byabigizemo uruhare, ariko impamvu y’ibanze yabimuteye ni uko yubahaga Yehova n’izina rye rikomeye, kandi akaba yari yarakajwe n’uko Goliyati yasuzuguraga ubwoko bw’Imana. Dawidi yaravuze ati “uriya Mufilisitiya utarakebwe ni iki ku buryo yatuka ingabo z’Imana nzima?”—1 Sam 17:26.

4 Igihe Dawidi yari agiye kurwana na Goliyati, yaravuze ati “unteye witwaje inkota n’icumu n’agacumu, ariko jye nguteye mu izina rya Yehova nyir’ingabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye” (1 Sam 17:45). Dawidi yishingikirije ku Mana y’ukuri, yica uwo Mufilisitiya w’intwari akoresheje umuhumetso n’ibuye rimwe gusa. Dawidi ntiyiringiye Yehova icyo gihe gusa, ahubwo mu buzima bwe bwose yaramwiringiraga kandi agaha agaciro kenshi izina ry’Imana. Ndetse rwose Dawidi yashishikarije Abisirayeli bagenzi be ‘kwirata izina rya Yehova ryera.’—Soma mu 1 Ngoma 16:8-10.

5. Ni iyihe mimerere ushobora kugeramo yagereranywa n’ibitutsi bya Goliyati?

5 Ese uterwa ishema no kuba Yehova ari Imana yawe (Yer 9:24)? Ubyifatamo ute iyo abaturanyi bawe, abo mukorana, abo mwigana cyangwa bene wanyu bavuze nabi Yehova kandi bakannyega Abahamya be? Ese uvuganira izina rya Yehova iyo ritutswe, wiringiye udashidikanya ko agushyigikira? Ni iby’ukuri ko habaho “igihe cyo guceceka,” ariko ntitugomba guterwa isoni n’uko turi Abahamya ba Yehova n’abigishwa ba Yesu (Umubw 3:1, 7; Mar 8:38). Nubwo tugomba kugira amakenga n’ikinyabupfura mu gihe tuganira n’abantu baturwanya, ntituzamere nk’Abisirayeli ‘bahiye ubwoba, bagakuka umutima’ igihe bumvaga ukuntu Goliyati yabatukaga (1 Sam 17:11). Ahubwo nimucyo tujye duhita tugira icyo dukora kugira ngo tweze izina rya Yehova Imana. Icyifuzo cyacu ni ugufasha abantu kumenya uwo mu by’ukuri Yehova ari we. Kugira ngo tubigereho, dukoresha Ijambo rye tugafasha abandi kubona akamaro ko kwegera Imana.—Yak 4:8.

6. Ni iyihe mpamvu y’ibanze yatumye Dawidi ajya kurwana na Goliyati, kandi se ni iki cyagombye kuduhangayikisha cyane kurusha ibindi?

6 Hari irindi somo ry’ingenzi tuvana ku nkuru ivuga iby’ukuntu Dawidi yarwanye na Goliyati. Igihe Dawidi yirukaga akajya ku rugamba, yarabajije ati “umuntu uzica uriya Mufilisitiya agakura igitutsi kuri Isirayeli azagororerwa iki?” Abantu bamushubije basubiramo ibyo bari bigeze kuvuga, bagira bati ‘umwami yavuze ko umuntu uzica [Goliyati] azamugororera ubutunzi bwinshi cyane, kandi amushyingire umukobwa we’ (1 Sam 17:25-27). Ariko icyari gihangayikishije Dawidi si ibintu yari kugororerwa. Hari ikintu cy’ingenzi cyane yari yimirije imbere. Yashakaga guhesha ikuzo Imana y’ukuri. (Soma muri 1 Samweli 17:46, 47.) Naho se twe bite? Ese ikintu kiduhangayikisha cyane ni ukwihesha izina twirundanyiriza ubutunzi kugira ngo tube abantu bakomeye muri iyi si? Mu by’ukuri, twifuza kumera nka Dawidi waririmbye ati “nimufatanye nanjye gusingiza Yehova; nimuze dufatanye gushyira izina rye hejuru” (Zab 34:3). Nimucyo rero twiringire Imana, izina ryayo abe ari ryo dushyira mu mwanya wa mbere.—Mat 6:9.

7. Ni iki twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye kwatuma dukomeza kubwiriza niyo abantu baba badashaka kudutega amatwi?

7 Kugira ngo Dawidi agire ubutwari bwo kurwanya Goliyati, byamusabye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Dawidi yari afite ukwizera gukomeye. Igihe yaragiraga intama, yitoje kwiringira Imana mu bikorwa bye bya buri munsi. Ibyo byatumye agira ukwizera yari akeneye (1 Sam 17:34-37). Natwe tugomba kugira ukwizera gukomeye kugira ngo dukomeze gukora umurimo wacu, cyane cyane mu gihe tubwiriza abantu baturwanya. Kwishingikiriza ku Mana mu bikorwa byacu bya buri munsi bituma tugira ukwizera nk’uko gukomeye. Urugero, mu gihe turi mu modoka itwara abagenzi dushobora kuganiriza abo twicaranye ku birebana n’ukuri ko muri Bibiliya. Nanone kandi, mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu dushobora kubwiriza n’abantu duhura na bo mu muhanda.—Ibyak 20:20, 21.

DAWIDI YATEGEREJE YEHOVA

Ni iki cyabujije Dawidi kwica Sawuli igihe yari abonye uburyo bwo kumwica?

8, 9. Igihe Sawuli yahigaga Dawidi, Dawidi yagaragaje ate ko yashyiraga mu mwanya wa mbere ibyo Yehova ashaka?

8 Ubundi buryo Dawidi yagaragajemo ko yiringiraga Yehova ni ukuntu yabonaga Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli. Incuro eshatu zose, Sawuli wari ufitiye Dawidi ishyari yamuteye icumu kugira ngo rimushite ku rukuta, ariko Dawidi akizibukira, kandi ntiyihorere. Amaherezo yahunze Sawuli (1 Sam 18:7-11; 19:10). Hanyuma Sawuli yatoranyije abagabo 3.000 mu Bisirayeli bose, maze ajya gushaka Dawidi mu butayu (1 Sam 24:2). Amaherezo Sawuli yagiye mu buvumo Dawidi n’abantu be bari bihishemo atabizi. Dawidi yashoboraga guhita aboneraho uburyo bwo kwica uwo mwami wamuhigaga. N’ubundi kandi, Imana yashakaga ko Dawidi asimbura Sawuli akaba umwami wa Isirayeli (1 Sam 16:1, 13). Mu by’ukuri, iyo Dawidi aza kumvira inama z’abantu be, aba yarishe umwami Sawuli. Ariko kandi, Dawidi yaravuze ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu, ntibikabeho ko nakorera ikintu nk’iki umwami wanjye Yehova yasutseho amavuta.” (Soma muri 1 Samweli 24:4-7.) Sawuli yari akiri umwami wasutsweho amavuta n’Imana. Dawidi ntiyashakaga kunyaga Sawuli ubwami, kubera ko Yehova yari ataramukura ku ngoma. Igihe Dawidi yombokaga agakeba agatambaro ku ikanzu itagira amaboko ya Sawuli, yagaragaje ko atashakaga kumwica.—1 Sam 24:11.

9 Dawidi yongeye kugaragaza ko yubahaga uwo Imana yasutseho amavuta, ubwo yabonaga Sawuli bwa nyuma. Icyo gihe Dawidi na Abishayi, umugaba w’ingabo ze, bageze aho Sawuli yari akambitse maze basanga asinziriye. Nubwo Abishayi yatekereje ko Imana yari yahanye uwo mwanzi mu maboko ya Dawidi, maze akamusaba ko yamutikura icumu akamushita ku butaka, Dawidi ntiyamwemereye (1 Sam 26:8-11). Kubera ko Dawidi yakomeje gushaka ubuyobozi bw’Imana, yakomeye ku cyemezo yari yarafashe cyo gukora ibihuje n’ibyo Yehova ashaka, nubwo Abishayi yamuhatiraga kwica Sawuli.

10. Ni iyihe mimerere itoroshye dushobora guhura na yo, kandi se ni iki kizadufasha gushikama?

10 Natwe hari igihe dushobora guhura n’ikibazo, maze incuti zacu zikaduha inama zishingiye ku mitekerereze yazo aho kudushishikariza gukora ibyo Yehova ashaka. Kimwe na Abishayi, hari n’abashobora kudutera inkunga yo kugira icyo dukora tutabanje gusuzuma uko Imana ibona icyo kibazo. Kugira ngo dukomeze gushikama, tugomba kumenya neza uko Yehova abona icyo kibazo kandi tukiyemeza gukurikiza inzira ze.

11. Ni irihe somo wavanye kuri Dawidi mu birebana no gushyira ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere?

11 Dawidi yasenze Yehova Imana agira ati “unyigishe gukora ibyo ushaka.” (Soma muri Zaburi ya 143:5, 8, 10.) Aho kugira ngo Dawidi yishingikirize ku bitekerezo bye cyangwa ibitekerezo by’undi muntu, yari yiteguye kwigishwa n’Imana. ‘Yatekereje ku byo Yehova yakoze byose, kandi akomeza kuzirikana imirimo y’amaboko y’Imana abikunze.’ Natwe dushobora kumenya ibyo Imana ishaka dusuzuma Ibyanditswe kandi tugatekereza ku nkuru nyinshi zo muri Bibiliya zivuga ibyo Yehova yagiye akorera abantu.

DAWIDI YARI ASOBANUKIWE AMAHAME YARI AKUBIYE MU MATEGEKO

12, 13. Ni iki cyatumye Dawidi asuka hasi amazi abagabo batatu bo mu bantu be bamuzaniye?

12 Kuba Dawidi yari asobanukiwe amahame yari akubiye mu Mategeko, kandi akaba yarifuzaga kubaho mu buryo buhuje na yo, na byo ni ibintu dukwiriye kwigana. Reka turebe uko byagenze igihe Dawidi yavugaga ko yari afite inyota maze akifuza kunywa ku ‘tuzi two mu iriba ry’i Betelehemu.’ Abagabo batatu mu bantu ba Dawidi binjiye muri uwo mugi barwana, icyo gihe ukaba wari warigaruriwe n’Abafilisitiya, maze bamuzanira amazi. Icyakora, ‘Dawidi yanze kuyanywa, ayasuka imbere ya Yehova.’ Kubera iki? Dawidi yaravuze ati “Mana yanjye, ntibikabeho ko nkora ibintu nk’ibi! Ese nanywa amaraso y’aba bantu bahaze ubugingo bwabo? Bagiye kuvoma aya mazi bahaze ubugingo bwabo.”—1 Ngoma 11:15-19.

Kuba Dawidi yaranze kunywa amazi abantu be bamuzaniye bitwigisha iki?

13 Dawidi yari azi ko Amategeko yavugaga ko amaraso atagomba kuribwa, ahubwo ko agomba gusukwa imbere ya Yehova. Yari anasobanukiwe impamvu ibyo byagombaga gukorwa. Dawidi yari azi ko “ubugingo bw’ikiremwa cyose gifite ubuzima buba mu maraso.” Ariko kandi, ayo yari amazi ntiyari amaraso. Ni iki cyatumye Dawidi yanga kuyanywa? Yari asobanukiwe ihame ryari rikubiye muri iryo tegeko. Dawidi yabonaga ko ayo mazi yari afite agaciro nk’ak’amaraso y’abo bagabo batatu. Ku bw’ibyo, ntiyari gutinyuka kuyanywa. Aho kuyanywa, yafashe umwanzuro wo kuyasuka hasi.—Lewi 17:11; Guteg 12:23, 24.

14. Ni iki cyafashije Dawidi kumenya uko Yehova abona ibintu?

14 Amategeko y’Imana ni yo Dawidi yahaga agaciro cyane mu buzima bwe bwa buri munsi. Yararirimbye ati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye” (Zab 40:8). Dawidi yigaga amategeko y’Imana kandi akayatekerezaho cyane. Yiringiraga ko gukurikiza amategeko ya Yehova byari kumugirira akamaro. Ku bw’ibyo, Dawidi ntiyifuzaga gusa gukurikiza Amategeko ya Mose, ahubwo yanifuzaga gukurikiza amahame yari akubiye muri ayo mategeko. Mu gihe twiga Bibiliya, byaba byiza tugiye dutekereza ku byo dusoma kandi tukabishyira ku mutima, kugira ngo nitugera mu mimerere iyi n’iyi tuzashobore gufata imyanzuro ishimisha Yehova.

15. Ni mu buhe buryo Salomo yananiwe kumvira Amategeko y’Imana?

15 Yehova Imana yishimiraga cyane Salomo umuhungu wa Dawidi. Ariko nyuma y’igihe, Salomo yananiwe kumvira Amategeko y’Imana. Ntiyumviye itegeko rya Yehova ryavugaga ko umwami wa Isirayeli atagombaga ‘gushaka abagore benshi’ (Guteg 17:17). Mu by’ukuri, Salomo yashatse abagore b’abanyamahanga benshi cyane. Yageze mu za bukuru “abagore be baramaze kumuyobya umutima, akurikira izindi mana.” Uko impamvu yaba yaratumye atumvira Amategeko y’Imana yaba iri kose, ‘yatangiye gukora ibyo Yehova yanga, ntiyakurikira Yehova mu buryo bwuzuye nka se Dawidi’ (1 Abami 11:1-6). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukurikiza amategeko n’amahame dusanga mu Ijambo ry’Imana! Urugero, ibyo ni iby’ingenzi cyane mu gihe umuntu ateganya gushaka.

16. Gusobanukirwa ihame rikubiye mu itegeko ridusaba gushakana n’“uri mu Mwami gusa” bimarira iki abateganya gushaka?

16 Ese iyo abantu tudahuje igitsina batizera batangiye kudukorera ibikorwa bigaragaza ko badukunda, tubyitwaramo dute? Ese tubona ibintu nk’uko Dawidi yabibonaga, cyangwa tumera nka Salomo? Abasenga by’ukuri basabwa gushyingiranwa n’“uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Mu gihe Umukristo ahisemo gushaka, yagombye gushakana n’uwo bahuje ukwizera. Nidusobanukirwa ihame rikubiye muri iryo tegeko ryo mu Byanditswe, ntituzirinda gusa gushakana n’umuntu utizera, ahubwo tuzirinda n’amareshyo ye.

17. Ni iki cyadufasha kwirinda kugwa mu mutego wo kureba porunogarafiya?

17 Reka nanone dusuzume ukuntu urugero Dawidi yatanze ku birebana no kwihatira gushaka ubuyobozi bw’Imana bishobora kuturinda amoshya yo kureba porunogarafiya. Soma imirongo y’Ibyanditswe ikurikira, utekereze ku mahame akubiyemo, maze ugerageze kumenya uko Yehova abona icyo kibazo. (Soma muri Zaburi ya 119:37; Matayo 5:28, 29; Abakolosayi 3:5.) Gutekereza ku mahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru bidufasha gukomeza kwirinda umutego wo kureba porunogarafiya.

JYA UBONA IBINTU NK’UKO IMANA IBIBONA

18, 19. (a) Nubwo Dawidi yari umuntu udatunganye, ni iki cyatumye akomeza kwemerwa n’Imana? (b) Ni iki wiyemeje?

18 Nubwo Dawidi yabaye intangarugero muri byinshi, hari ibyaha bikomeye yagiye akora (2 Sam 11:2-4, 14, 15, 22-27; 1 Ngoma 21:1, 7). Icyakora, ikintu cyaranze Dawidi mu mibereho ye yose ni uko yihanaga iyo yakoraga icyaha. Yagendeye imbere y’Imana ‘afite umutima uboneye’ (1 Abami 9:4). Kuki twabivuga dutyo? Ni ukubera ko Dawidi yageragezaga gukora ibyo Yehova ashaka.

19 Nubwo turi abantu badatunganye, dushobora gukomeza kwemerwa na Yehova. Kugira ngo ibyo bishoboke, nimucyo tujye twiga Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete, dutekereze cyane ku byo twiga kandi twihutire kubishyira mu bikorwa. Nitubigenza dutyo, ni nk’aho tuzaba dusenga Yehova kimwe n’umwanditsi wa zaburi wasenze yicishije bugufi ati “unyigishe gukora ibyo ushaka.”