Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Abashyitsi” bunze ubumwe mu gusenga k’ukuri

“Abashyitsi” bunze ubumwe mu gusenga k’ukuri

“Abanyamahanga ni bo bazajya babahingira, bakorere n’inzabibu zanyu. Naho mwebwe muzitwa abatambyi ba Yehova.”​—YES 61:5, 6.

1. Abantu bamwe na bamwe babona bate abanyamahanga, kandi se kuki ibyo bidakwiriye?

NK’UKO twabibonye mu gice kibanziriza iki, abantu bakoresha ijambo “umunyamahanga” bashaka kugaragaza agasuzuguro. Kumva ko abantu bo mu gihugu cyacu bafite icyo barusha abo mu kindi gihugu, ni ukubasuzugura. Ikindi kandi, ibyo ni ukwirengagiza ukuri. Hari agatabo kagize kati “abantu b’amoko atandukanye bose ni abavandimwe, nk’uko Bibiliya ibivuga” (The Races of Mankind). Akenshi abavandimwe baba bafite ibintu batandukaniyeho, ariko ibyo ntibibabuza kuba abavandimwe.

2, 3. Yehova abona ate abanyamahanga?

2 Birumvikana ko aho twaba tuba hose, tuba tubana n’abanyamahanga. Uko ni na ko byari bimeze ku Bisirayeli bo mu gihe cya kera bari bafitanye na Yehova imishyikirano yihariye, bitewe n’isezerano ry’Amategeko. Nubwo abantu batari Abisirayeli batari bafite uburenganzira bungana n’ubwabo, Abisirayeli basabwaga kububaha no kubagirira neza. Mbega ukuntu urwo ari urugero rwiza dukwiriye kwigana! Abakristo b’ukuri ntibagomba kurangwa n’ivangura cyangwa ngo bagirire abandi urwikekwe. Kubera iki? Intumwa Petero yaravuze ati “ubu menye ntashidikanya ko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.”—Ibyak 10:34, 35.

3 Hari inyungu abanyamahanga babaga muri Isirayeli bari bafite. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova yemeraga abanyamahanga. Nyuma yaho, intumwa Pawulo yavuze ibirebana na Yehova agira ati “yaba ari Imana y’Abayahudi gusa? Mbese si n’Imana y’abanyamahanga? Yee, ni iy’abanyamahanga na bo.”—Rom 3:29; Yow 2:32.

4. Ni mu buhe buryo twavuga ko nta munyamahanga uri muri “Isirayeli y’Imana”?

4 Binyuze ku isezerano rishya, itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka ryasimbuye ishyanga rya Isirayeli ryari rifitanye imishyikirano yihariye n’Imana. Ku bw’ibyo, iryo torero ryiswe “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16). Kandi nk’uko Pawulo yabivuze, muri iryo shyanga rishya ‘ntihakiri Umugiriki cyangwa Umuyahudi, gukebwa cyangwa kudakebwa, umunyamahanga, Umusikuti, imbata n’uw’umudendezo, ahubwo Kristo ni we byose muri bose’ (Kolo 3:11). Muri ubwo buryo, nta muntu wari kubonwa nk’umunyamahanga mu itorero rya gikristo.

5, 6. (a) Ni ikihe kibazo umuntu ashobora kwibaza ku birebana n’ibivugwa muri Yesaya 61:5, 6? (b) “Abatambyi ba Yehova” n’“abanyamahanga” bavuzwe na Yesaya ni ba nde? (c) Ni iki ayo matsinda yombi ahuriyeho?

5 Ariko kandi, hari ushobora kwibaza ku bivugwa mu gice cya 61 cy’igitabo cya Yesaya, ahari ubuhanuzi busohorera ku itorero rya gikristo. Umurongo wa 6 w’icyo gice uvuga ibirebana n’abazaba “abatambyi ba Yehova.” Icyakora, umurongo wa 5 wo uvuga iby’“abanyamahanga” bari gufasha abo ‘batambyi’ kandi bagakorana na bo. Ibyo bisobanura iki?

6 Tuzi ko abo ‘batambyi ba Yehova’ ari Abakristo basutsweho umwuka bazuka “mu muzuko wa mbere.” Ikindi kandi, “bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi” (Ibyah 20:6). Nanone hari Abakristo b’indahemuka benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Nubwo abo bakorana n’abazajya mu ijuru kandi bakabafasha, ni abanyamahanga mu buryo bw’ikigereranyo. Bishimira gushyigikira “abatambyi ba Yehova” no gukorana na bo, ‘bakabahingira’ kandi ‘bagakorera inzabibu’ zabo mu buryo bw’ikigereranyo. Bafasha abasutsweho umwuka guhesha Imana ikuzo babwiriza kandi bigisha abandi ukuri. Abasutsweho umwuka hamwe n’abagize “izindi ntama” bigisha abandi ukuri, kandi bakabafasha kubaho mu buryo buhuje na ko babigiranye urukundo.—Yoh 10:16.

NI “ABASHYITSI” KIMWE NA ABURAHAMU

7. Ni mu buhe buryo Abakristo bo muri iki gihe bameze nka Aburahamu n’abandi bantu b’indahemuka bo mu bihe bya kera?

7 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Abakristo b’ukuri bameze nk’abanyamahanga cyangwa abashyitsi muri iyi si mbi ya Satani. Ku birebana n’ibyo, bameze nk’abantu b’indahemuka bo mu bihe bya kera, urugero nka Aburahamu, bavuzweho ko bari ‘abanyamahanga kandi ko bari abashyitsi mu gihugu’ (Heb 11:13). Ibyiringiro twaba dufite byose, dushobora kugirana na Yehova imishyikirano yihariye nk’iyo Aburahamu yari afitanye na we. Yakobo yagize ati “‘Aburahamu yizeye Yehova maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka,’ nuko aza kwitwa ‘incuti ya Yehova.’”—Yak 2:23.

8. Ni irihe sezerano Aburahamu yahawe, kandi se yabonaga ate isohozwa ryaryo?

8 Imana yasezeranyije ko binyuze kuri Aburahamu no ku rubyaro rwe, imiryango yose yo ku isi, atari ishyanga rimwe gusa, yari guhabwa imigisha. (Soma mu Ntangiriro 22:15-18.) Nubwo iryo sezerano Imana yahaye Aburahamu ryari kuzasohora bitinze, yakomeje kwiringira ko rizasohora. Aburahamu n’abari bagize umuryango we bamaze imyaka ijana bava mu gace kamwe bajya mu kandi. Muri icyo gihe cyose, Aburahamu yakomeje kugirana ubucuti na Yehova.

9, 10. (a) Ni mu buhe buryo dushobora kwigana urugero rwa Aburahamu? (b) Ni irihe tumira dushobora kugeza ku bantu muri iki gihe?

9 Nubwo Aburahamu atari azi igihe ibyo yasezeranyijwe byari kuzasohorera, yakomeje gukunda Yehova no kumusenga. Kubera ko yahoraga yibuka ko yari umushyitsi, ntiyigeze agira ubuzima busanzwe nk’ubw’abaturage bari gukomeza kuba muri icyo gihugu (Heb 11:14, 15). Byaba byiza twiganye urugero rwa Aburahamu tukagira ubuzima bworoheje, kandi ntiduhangayikishwe cyane no gushaka ubutunzi, kuba abantu bakomeye, cyangwa kugira akazi keza cyane. Kuki twahatanira kugira ubuzima bwitwa ko busanzwe muri iyi si igiye kurimbuka? Kuki twakwihambira ku bintu bitazamara kabiri? Nk’uko byari bimeze kuri Aburahamu, natwe dutegereje ikintu cyiza cyane kubirusha. Tuzakomeza gutegereza twihanganye kugeza igihe ibyo twiringiye bizasohorera.—Soma mu Baroma 8:25.

Ese uzakomeza guhanga amaso isohozwa ry’amasezerano y’Imana kimwe na Aburahamu?

10 Yehova aracyatumirira abantu bo mu mahanga yose kuza bagahabwa imigisha binyuze ku rubyaro rwa Aburahamu. Ikindi kandi, “abatambyi ba Yehova” basutsweho umwuka hamwe n’abagize izindi ntama b’“abanyamahanga,” bageza iryo tumira ku bantu bo hirya no hino ku isi mu ndimi zisaga 600.

DUKUNDE ABANTU BO MU MAHANGA YOSE

11. Ni iki Salomo yatumiriye abanyamahanga gukora?

11 Igihe Salomo yeguriraga Yehova urusengero mu mwaka wa 1026 Mbere ya Yesu, yasenze isengesho ridufasha kubona uko Yehova abona abantu bo mu mahanga yose. Yasabye Yehova kujya yumva amasengesho y’abantu bo mu mahanga yose bari kumusenga berekeye urwo rusengero. Ubwo ni bwo buryo bwonyine bari kungukirwa n’ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu. Yarasenze ati “nanone kandi umunyamahanga wese, utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, uzaza aturutse mu gihugu cya kure abitewe n’izina ryawe (kuko bazumva iby’izina ryawe rikomeye n’ukuboko kwawe gukomeye kandi kurambuye), maze akaza agasenga yerekeye iyi nzu, uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe, ukore ibihuje n’ibyo uwo munyamahanga agusabye byose, kugira ngo amahanga yose yo ku isi amenye izina ryawe, agutinye nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bugutinya.”—1 Abami 8:41-43.

12. Kuki Abahamya ba Yehova bameze nk’abanyamahanga mu bihugu babamo?

12 Muri rusange, umunyamahanga ni umuntu uba mu gihugu kitari icye, cyangwa se umuntu uri mu bantu batandukanye na we. Abahamya ba Yehova na bo ni uko bameze. Bashyigikira gusa Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru n’Umwami wabwo Yesu Kristo. Ku bw’ibyo, ntibivanga muri politiki nubwo abandi baba babona ko bagombye kubikora.

Nta n’umwe muri aba Yehova abona ko ari umunyamahanga

13. (a) Ni iki cyadufasha kwirinda kubona abandi nk’abanyamahanga? (b) Ese mu mizo ya mbere, Yehova yashakaga ko habaho abanyamahanga? Sobanura.

13 Akenshi, abanyamahanga baba bafite ibintu byihariye bibaranga. Bashobora kumenyekanira ku rurimi bavuga, umuco, uko basa ndetse n’imyambarire yabo. Icyakora, ibintu bahuriyeho n’abandi bantu, aho baba bakomoka hose, ni byo bifite agaciro kurusha ibyo. Ku bw’ibyo, umuntu aba umunyamahanga bitewe n’uko abandi babona ko hari ibintu atandukaniyeho na bo. Iyo twitoje kutareba ibyo bintu dutandukaniyeho, byaba ibigaragara n’ibyo twishyiramo, ijambo “umunyamahanga” rihita rita agaciro. Abantu bose batuye isi baramutse bayoborwa n’ubutegetsi bumwe, nta munyamahanga wabaho. N’ubundi kandi, mu mizo ya mbere Yehova yari afite umugambi w’uko abantu bose baba umuryango umwe uyobowe n’ubutegetsi bumwe, ari bwo butegetsi bwe. Ese birashoboka ko abantu bo mu mahanga yose bareka kubona abandi nk’abanyamahanga?

14, 15. Ni iki Abahamya ba Yehova mu rwego rw’itsinda bashoboye gukora?

14 Muri iyi si irangwa n’ubwikunde no gukunda igihugu by’agakabyo, kubona ko hari abantu bakunda bagenzi babo bo mu mahanga yose birahumuriza. Ariko kandi, kureka kugirira abandi urwikekwe bishobora kugorana. Uwitwa Ted Turner washinze televiziyo yitwa CNN, yagize icyo avuga ku birebana n’ukuntu yakoranye n’abahanga baturukaga mu bihugu bitandukanye. Yagize ati “gukorana n’abo bantu byari ibintu byiza cyane. Naje kubona ko abantu bo mu bindi bihugu atari ‘abanyamahanga,’ ahubwo ko ari abaturage bagenzi banjye bo kuri uyu mubumbe. Natangiye kubona ko ijambo ‘umunyamahanga’ ari nk’igitutsi, maze ntegeka ko ritagomba gukoreshwa kuri CNN no mu biganiro abakozi bagirana.”

15 Mu bihugu byo hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova ni bo bonyine mu rwego rw’itsinda babona abantu bo mu bindi bihugu nk’uko Imana ibabona. Kwitoza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona byatumye bahindura imitekerereze yabo n’ibyiyumvo byabo ku birebana n’uko babona abantu bo mu bindi bihugu. Aho kugira ngo bagirire urwikekwe abantu bo mu bindi bihugu, babone ko badakwiriye kwiringirwa cyangwa ngo babange, bitoje kwishimira ibintu bibaranga n’ubushobozi bwabo. Ese wigeze utekereza kuri icyo kintu Abahamya bagezeho n’ukuntu cyagufashije guhindura uko wabonaga abandi?

ISI ITAZABA IRIMO ABANYAMAHANGA

16, 17. Isohozwa ry’ibivugwa mu Byahishuwe 16:16 no muri Daniyeli 2:44, rizakumarira iki?

16 Vuba aha, amahanga yose azahangana na Yesu Kristo n’ingabo ze zo mu ijuru, igihe azagaba igitero cya nyuma ku butegetsi bw’Imana. Iyo ntambara ‘yitwa Harimagedoni mu giheburayo’ (Ibyah 16:14, 16; 19:11-16). Imyaka isaga 2.500 ishize, umuhanuzi Daniyeli yarahumekewe maze ahanura uko bizagendekera ubutegetsi bw’abantu burwanya umugambi w’Imana. Yagize ati “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”—Dan 2:44.

17 Ese ushobora gutekereza icyo isohozwa ry’ubwo buhanuzi rizakumarira? Imipaka y’ibihugu yashyizweho n’abantu, ari yo muri iki gihe ituma buri muntu wese aba nk’umunyamahanga, ntizaba ikiriho. Ibyo tuzaba dutandukaniyeho n’abandi bizasigara ari ibintu bigaragaza ukuntu Imana yaremye ibintu byiza bitandukanye. Ibyo bintu bishishikaje bizaba mu gihe kiri imbere byagombye gutuma buri wese muri twe akora uko ashoboye kose kugira ngo akomeze gusingiza Umuremyi wacu, Yehova Imana, kandi amuheshe ikuzo.

Ese utegerezanyije amatsiko igihe hazaba hatakiriho imipaka yashyizweho n’abantu, ubwo ijambo “umunyamahanga” rizaba ryaribagiranye?

18. Ni ibihe bintu biherutse kuba bigaragaza ko Abahamya ba Yehova batabona ko bagenzi babo bo mu bindi bihugu ari abanyamahanga?

18 Ese gutekereza ko ku isi hose hazabaho ihinduka nk’iryo, byaba bidashyize mu gaciro? Oya rwose. Ahubwo, kwemera ko ibintu nk’ibyo bizaba bihuje n’ubwenge. No muri iki gihe, Abahamya ba Yehova ntibabona ko abandi ari abanyamahanga. Urugero, mu gihe gishize hari ibiro by’amashami bito byahurijwe hamwe n’ibindi kugira ngo kugenzura umurimo birusheho koroha, kandi umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami urusheho gukorwa neza (Mat 24:14). Iyo ibiro by’amashami byabaga bigiye guhurizwa hamwe, imipaka y’ibihugu ntiyitabwagaho, igihe cyose amategeko yabaga abyemera. Icyo ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko Yesu Kristo, Umutegetsi Yehova yashyizeho, arimo akuraho imipaka yashyizweho n’abantu, kandi ko ari we vuba aha ‘uzanesha burundu.’—Ibyah 6:2.

19. Ukuri kwatumye Abahamya ba Yehova bagera ku ki?

19 Abahamya ba Yehova bakomoka mu bihugu byinshi kandi bavuga indimi zitandukanye. Ariko kandi, ukuri gutuma bunga ubumwe kandi ntibazigera bicamo ibice. (Soma muri Zefaniya 3:9.) Bagize umuryango mpuzamahanga uri muri iyi si, ariko si abayo. Uwo muryango wunze ubumwe ugaragaza uko bizaba bimeze mu isi nshya, isi itazaba irimo abanyamahanga. Umuntu wese uzaba uriho muri icyo gihe, azamenya ko amagambo yo muri ka gatabo twigeze kuvuga ari ukuri, amagambo agira ati “abantu b’amoko atandukanye bose ni abavandimwe, nk’uko Bibiliya ibivuga.”—The Races of Mankind.