Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Twazimya dute umuriro uterwa no kudategeka ururimi rwacu?

Tugomba gusuzuma umutima wacu. Ese aho kugira ngo tunenge umuvandimwe, kuki tutasuzuma impamvu idutera kumunenga? Ese aho ntitwaba tumunenga dushaka kurushaho kugaragara? Byongeye kandi, kumunenga bishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba.—15/8, ipaji ya 21.

Amategeko yagaragazaga ate uko Imana ibona abagore?

Abagore b’Abisirayeli bari bafite umudendezo mwinshi kandi bashoboraga kwiga. Bagombaga kubahwa kandi uburenganzira bwabo bukubahirizwa.—1/9, ipaji ya 5-7.

Ni ibihe bintu bizabanziriza umunsi wa Yehova wegereje?

Bazatangaza ko “hari amahoro n’umutekano.” Amahanga azagaba igitero kuri Babuloni Ikomeye ayirimbure. Ubwoko bw’Imana buzagabwaho igitero. Hazabaho intambara ya Harimagedoni izakurikirwa no gushyira Satani n’abadayimoni be ikuzimu.—15/9, ipaji ya 4.

Kutamenya igihe imperuka izazira bidufitiye akahe kamaro?

Kutamenya umunsi nyawo cyangwa isaha imperuka izazira bituma tugaragaza ibiri mu mutima wacu. Bituma dushimisha umutima w’Imana. Bidufasha kugira imibereho irangwa no kwigomwa kandi bituma turushaho kwiringira Imana n’Ijambo ryayo. Byongeye kandi, bituma imibabaro duhura na yo muri iki gihe idutunganya.—15/9, ipaji ya 24-25.

Twakoresha dute ibivugwa mu Ntangiriro 3:19, kugira ngo dufashe umuntu wemera ko umuriro w’iteka ubaho?

Uwo murongo w’Ibyanditswe uvuga ko igihe Adamu yari gupfa atari kujya mu muriro w’iteka, ahubwo ko yari gusubira mu butaka.—1/10, ipaji ya 13.

“Inyenyeri ndwi” ziri mu kiganza cy’iburyo cya Yesu zivugwa mu Byahishuwe 1:16, 20, zigereranya ba nde?

Zigereranya abagenzuzi b’amatorero basutsweho umwuka, kandi mu buryo runaka zigereranya n’abandi bagenzuzi bose.—15/10, ipaji ya 14.

Ni iki abashakanye bakora mu gihe bafite ideni?

Abashakanye bagomba kuganira ku birebana n’umwenda barimo nta cyo bakinganye kandi batuje. Byaba byiza bamenye amafaranga binjiza n’ayo bakoresha. Ese bashobora kongera amafaranga binjiza cyangwa bakagabanya ayo bakoresha? Bagombye kugena uko bazagenda bishyura amadeni, wenda bakumvikana n’abo babereyemo imyenda uburyo bazabishyura. Icyakora bagombye gushyira mu gaciro kandi bagaha amafaranga umwanya akwiriye (1 Tim 6:8).—1/11, ipaji ya 19-21.

Yesu yagaragaje ate umuco wo kwicisha bugufi uvugwa muri Yesaya 50:4, 5?

Iyo mirongo ivuga ko ufite “ururimi rw’abigishijwe” atari ‘guhindukira ngo anyure mu kindi cyerekezo.’ Yesu yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi, yita ku byo Se yamwigishaga. Yifuzaga cyane kwigishwa na Yehova, akitegereza ukuntu yicishaga bugufi agirira imbabazi abantu b’abanyabyaha.—15/11, ipaji ya 11.

Ni mu buhe buryo tembure y’urwibutso yo muri Esitoniya igaragaza ubudahemuka bw’Abahamya ba Yehova?

Mu mwaka wa 2007, Ofisi y’Igihugu y’Amaposita yo muri Esitoniya yasohoye tembure igaragaza jenoside abari bashyigikiye Staline bakoreye Abanyesitoniya. Iriho umubare 382 ugaragaza Abahamya n’abana babo bajyanywe mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato mu mwaka wa 1951, byari hagati mu Burusiya.—1/12, ipaji ya 27-28.