Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Irinde gufata Bibiliya nk’impigi

Irinde gufata Bibiliya nk’impigi

‘IJAMBO ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga’ (Heb 4:12). Muri ayo magambo, intumwa Pawulo yagaragaje ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo gukora abantu ku mutima no guhindura imibereho yabo.

Icyakora, igihe habagaho ubuhakanyi bwari bwarahanuwe ko bwari kuzatangira nyuma y’urupfu rw’intumwa, izo mbaraga Bibiliya ifite zatangiye gufatwa uko zitari (2 Pet 2:1-3). Nyuma y’igihe runaka, abayobozi b’amadini batangiye kuvuga ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga ndengakamere nk’iz’ubumaji. Umwarimu wo muri kaminuza witwa Harry Y. Gamble yanditse ibirebana n’ukuntu abantu “bakoresha inyandiko za gikristo mu buryo bw’ubumaji.” Yavuze ko mu kinyejana cya gatatu, Umubyeyi wa Kiliziya witwaga Origène yagize ati “iyo ijwi ry’amagambo yera rigeze mu gutwi, rigira akamaro mu buryo runaka: niba amagambo agira imbaraga mu bumaji bwa gipagani, amagambo yo mu byanditswe aturuka ku Mana agira imbaraga nyinshi kurushaho.” Jean Chrysostome wabayeho mu mpera z’ikinyejana cya kane yaranditse ati “Satani ntiyatinyuka kwegera inzu irimo Ivanjiri.” Yanavuze ko hari abambara ibice by’Amavanjiri mu ijosi nk’impigi ikomeye. Wa mwarimu wo muri kaminuza witwa Gamble yakomeje avuga ko Augustin “yabonaga ko mu gihe umuntu arwaye umutwe ashobora kwisegura Ivanjiri ya Yohana!” Nguko uko Bibiliya yagiye ikoreshwa nk’impigi. Ese nawe ubona ko Bibiliya ari nk’impigi ishobora kukurinda akaga?

Wenda uburyo bwogeye bwo gukoresha nabi Bibiliya, ni ukuyirambura umuntu atomboje agasoma umurongo aguyeho bwa mbere, atekereza ko amagambo ahasanga ari bumufashe. Urugero, wa Mwarimu wo muri kaminuza witwa Gamble yavuze ko hari igihe Augustin yumvise ijwi ry’umwana wavugiraga mu nzu bari begeranye, agira ati “fata usome, fata usome,” maze Augustin yumva ko ryari itegeko riturutse ku Mana ryamusabaga kurambura Bibiliya maze agasoma aho yari guhita abona.

Ese wigeze wumva abantu bari bafite ibibazo maze bagasenga Imana, hanyuma bakarambura Bibiliya batomboje batekereza ko umurongo wa mbere bari bugweho wari kubafasha guhangana n’ibyo bibazo? Nubwo bashobora kuba bari bafite intego nziza, uko si ko Abakristo bashakira ubufasha mu Byanditswe.

Yesu yijeje abigishwa be ko yari kuboherereza “umufasha, ari wo mwuka wera.” Yakomeje agira ati “ni we uzabigisha ibintu byose kandi abibutse ibyo nababwiye byose” (Yoh 14:26). Ibinyuranye n’ibyo, gutomboza aho umuntu asoma muri Bibiliya ntibisaba ko aba asanzwe afite ubumenyi ku bihereranye n’Ibyanditswe.

Uko gutomboza aho umuntu asoma muri Bibiliya hamwe n’ubundi buryo bwo kuyikoresha nk’impigi, ni ibintu byogeye. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana riciraho iteka ibyo kuraguza (Lewi 19:26; Guteg 18:9-12; Ibyak 19:19). Nubwo ‘ijambo ry’Imana ari rizima kandi rikaba rifite imbaraga,’ tugomba kugira ubuhanga bwo kurikoresha. Iyo abantu bagize ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya aho kuyikoresha nk’impigi, bituma barushaho kugira imibereho myiza. Ubwo bumenyi bwafashije abantu benshi kugira imyifatire myiza, bareka ibikorwa byashoboraga kwangiza ubuzima bwabo, butuma imiryango yabo ikomera kandi bagirana imishyikirano myiza n’Umwanditsi wa Bibiliya.