Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbere y’uko jye n’umugore wanjye tumenya ukuri, twari twarasabye ko intanga ze n’izanjye zahurizwa hamwe muri laboratwari kuko twifuzaga umwana. Insoro zose zavuye muri izo ntanga zacu ntizakoreshejwe; zimwe zarakonjeshejwe zirabikwa. Ese zizakomeze kubikwa cyangwa zizajugunywe?

Icyo ni kimwe mu bibazo byinshi bikomeye birebana n’amahame mbwirizamuco abashakanye bahura na byo mu gihe baba baratanze intanga zabo, zigahurizwa muri laboratwari kugira ngo bashobore kugira umwana. Abashakanye baba bagomba gufata umwanzuro uhesha Imana icyubahiro. Icyakora, kumenya muri rusange iby’iryo koranabuhanga rijyanye n’iyororoka bishobora kubafasha cyane.

Mu mwaka wa 1978, umugore wo mu Bwongereza ni we wa mbere wabyaye umwana hakoreshejwe iryo koranabuhanga ryo guhuriza intanga muri laboratwari. Ntiyashoboraga kubyara kuko imiyoborantanga ye yari yarazibye, bikaba byaratumaga intangangabo zidahura n’intanga ze. Abaganga baramubaze bafata intanga ye yari igeze igihe cyo guhura n’intangangabo, bayishyira mu turahuri two muri laboratwari, maze bayihuza n’intanga y’umugabo we kugira ngo bihinduke urusoro. Urusoro rwavuyemo barushyize mu bintu byo kurutunga kugira ngo rukuriremo, hanyuma baza kurushyira mu mura w’uwo mugore, aba ari ho rukurira. Nyuma yaje kubyara umwana w’umukobwa. Ubwo buryo hamwe n’ubundi bufitanye isano na bwo, ni bwo bwaje kujya bukoreshwa muri laboratwari ku bantu bashaka abana.

Nubwo hari uburyo bunyuranye bukoreshwa bitewe n’ibihugu, muri rusange iryo koranabuhanga rirebana n’iyororoka rikora ritya: umugore amara ibyumweru runaka ahabwa imiti ituma udusabo tw’intangangore dukora intanga nyinshi. Umugabo ashobora gusabwa kwikinisha kugira ngo atange amasohoro y’ako kanya. Intangangabo zakuwe mu masohoro n’intangangore bihurizwa muri laboratwari. Izo ntanga zahujwe zivamo insoro. Nyuma y’umunsi umwe cyangwa urenga, bagenzura izo nsoro babyitondeye kugira ngo barebe izishobora kuba zifite inenge n’izimeze neza zishobora gukura. Ahagana ku munsi wa gatatu, bimurira mu mura w’umugore insoro ebyiri cyangwa eshatu z’indobanure, kugira ngo bongere amahirwe yo kubona umwana. Iyo urusoro rumwe cyangwa nyinshi muri izo zifashe, aratwita, bakitega ko mu gihe runaka azabyara.

Bite se ku nsoro zitashyizwe mu mura, harimo na za zindi zasaga n’izitameze neza cyangwa zifite inenge? Iyo izo nsoro zititaweho, zishobora kwangirika. Kugira ngo ibyo bitaba, insoro zitakoreshejwe zirakonjeshwa. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo za nsoro zashyizwe mu mura w’umugore zidashoboye gukura, zimwe mu zabitswe zishobora gukoreshwa, bikaba byarushaho guhenduka. Ariko ibyo bituma havuka ibibazo birebana n’amahame mbwirizamuco. Kimwe na wa mugabo n’umugore we babajije iki kibazo turimo dusuzuma, gufata umwanzuro w’uko bazagenza insoro zabitswe bigora benshi. Bashobora kuba batifuza abandi bana. Imyaka yabo cyangwa ibibazo by’amafaranga bishobora gutuma batifuza undi mwana. Bashobora gutinya ingaruka zijyanirana no gutwita abana benshi. * Hari n’ubwo umwe mu bashakanye apfa. Nanone kandi, umwe muri bo cyangwa bombi bashobora kongera gushaka. Ibyo byose bishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera. Koko rero, ibibazo biba byinshi, bigatuma bamwe mu bashakanye bakomeza kuriha amafaranga yo kubika izo nsoro mu gihe cy’imyaka myinshi.

Mu mwaka wa 2008, hari ikinyamakuru cyanditse ibyo umuganga mukuru mu birebana n’imikurire y’insoro zo muri laboratwari yavuze. Yavuze ko ababagana benshi baba bafite ikibazo gikomeye cyo kumenya uko bazagenza insoro ziba zasigaye. Iyo ngingo yagiraga iti “hari insoro zigera nibura ku 400.000 zabitswe mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu, kandi buri munsi hari izindi ziyongera kuri izo . . . Insoro zishobora kumara imyaka ibarirwa muri za mirongo cyangwa irenga zikimeze neza mu gihe zakonjeshejwe neza, ariko zose si ko zikomeza kubaho iyo zivanywe aho zakonjesherejwe.” (Byavuye mu kinyamakuru The New York Times; ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ibyo byavuzwe nyuma, bituma Abakristo bamwe na bamwe bafata igihe bakabanza gutekereza. Kubera iki?

Abashakanye b’Abakristo bafite ibibazo birebana n’insoro zabo zabitswe muri laboratwari, bashobora gutekereza uko babyifatamo haramutse havutse ikibazo gitandukanye n’icyo kirebana n’iby’ubuvuzi. Umukristo ashobora gufata umwanzuro w’uko yabigenza mu gihe afite umurwayi uri hafi gupfa, akaba abeshejweho gusa n’ibyuma bimufasha gukomeza guhumeka. Abakristo b’ukuri baba bifuza ko abaganga bita ku barwayi babo; babona ko ubuzima ari ubw’agaciro kenshi, bakurikije ibivugwa mu Kuva 20:13 no muri Zaburi ya 36:9. Igazeti ya Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Gicurasi 1974 (mu cyongereza), yagize iti “abifuza guhuza imibereho yabo n’amahame ya Bibiliya ntibahitamo kwica abarwayi babo bababara cyane, bumva ko ari bwo buryo bwo kuborohereza. Ibyo babiterwa n’uko babona ko ubuzima ari ubwera nk’uko Imana ibubona, bagakurikiza umutimanama wabo kandi bakumvira amategeko ya leta.” Ariko kandi, hari igihe umurwayi wacu aba afashwa gusa n’ibyuma kugira ngo akomeze kubaho. Abagize umuryango bagomba kureba niba bakomeza gukoresha ubwo buryo, cyangwa niba babuhagarika.

Birumvikana ko ibyo bitandukanye n’ikibazo cyabajijwe na wa mugabo n’umugore we bitabaje ikoranabuhanga mu by’iyororoka, none insoro zabo zikaba zarabitswe muri laboratwari. Bashobora kugirwa inama yo gukura izo nsoro aho zakonjesherejwe. Icyo gihe zishobora gutangira kwangirika maze amaherezo zigapfa. Abashakanye bagomba kureba niba ibyo babyemera.—Gal 6:7.

Kubera ko umugabo n’umugore we baba barakoresheje ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bashaka ko umugore atwita kandi akabyara umwana, bashobora guhitamo kuriha amafaranga yo gukomeza kubika insoro zabo cyangwa bagahitamo kuzazikoresha mu gihe bazaba bakeneye undi mwana. Icyakora, undi mugabo n’umugore we bo bashobora guhitamo kudakomeza kubika izo nsoro, babona ko ziba zibeshejweho gusa n’ubwo buryo baba bazibitsemo. Abakristo bafite icyo kibazo baba bagomba gufata umwanzuro uhesha Imana icyubahiro. Icyifuzo cyabo cyagombye kuba icyo kugira umutimanama utabacira urubanza, ari na ko bazirikana umutimanama w’abandi.—1 Tim 1:19.

Abakristo bafite icyo kibazo bagomba gufata umwanzuro uhesha Imana icyubahiro

Umuhanga mu bihereranye n’imvubura zikora imisemburo ifasha mu by’iyororoka yabonye ko abashakanye benshi “bayoberwaga umwanzuro bafata mu bihereranye n’insoro zabo zabitswe.” Yarangije agira ati “abashakanye benshi babona nta cyo bahitamo.”

Birumvikana rero ko Abakristo b’ukuri bagombye gusuzuma ibibazo byose bijyanirana n’iryo koranabuhanga mbere yo kurikoresha. Bibiliya itanga inama igira iti “umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.”—Imig 22:3, Bibiliya Yera.

Umugabo n’umugore babana batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko barimo bariga Bibiliya, kandi barifuza kubatizwa. Icyakora, ntibashobora kwemererwa gusezerana kuko umugabo ari mu gihugu babamo mu buryo butemewe n’amategeko. Guverinoma y’icyo gihugu ntiyemera ko umwimukira udafite ibyangombwa asezerana. Ese bashobora gushyira umukono ku nyandiko yemeza ko batazahemukirana, hanyuma bakabatizwa?

Ibyo bishobora gusa n’aho ari wo muti, ariko Ibyanditswe ntibivuga ko ubwo ari bwo buryo bagomba gukemuramo icyo kibazo. Kugira ngo tubisobanukirwe, reka tubanze turebe impamvu iyo nyandiko iriho, uko igomba gukoreshwa n’aho yakoreshwa.

Iyo ni inyandiko abagiye gushyingiranwa basinyira imbere y’abahamya kubera ko ubutegetsi buba bwanze kubasezeranya, bitewe n’impamvu turi buze kuvuga. Muri iyo nyandiko bemerera imbere y’Imana n’abantu ko batazahemukirana, kandi ko igihe bizaba bishoboka bazasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyo gihe itorero ribona iryo shyingiranwa nk’iryemewe n’amategeko.

Kuki iyo nyandiko ikoreshwa, kandi se ikoreshwa ryari? Yehova ni we watangije ishyingiranwa kandi ariha agaciro kenshi. Umwana we yagize ati “icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Mat 19:5, 6; Intang 2:22-24). Yongeyeho ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye” (Mat 19:9). Ku bw’ibyo, ‘ubusambanyi’ ni yo mpamvu yonyine yemewe n’Ibyanditswe ishobora gutuma abashakanye batana. Urugero, umugabo aramutse aciye inyuma umugore we, uwo mugore we ashobora guhitamo gutana cyangwa kugumana na we. Iyo atanye na we aba afite uburenganzira bwo kongera gushaka.

Icyakora, mu bihugu bimwe na bimwe, cyane cyane mu gihe cyahise, idini ryari ryiganje ntiryemeraga ko abantu bakurikiza icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gutana kw’abashakanye. Ahubwo ryigishaga ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma abantu batana. Bityo, aho idini ryabaga rifite ijambo, amategeko y’igihugu ntiyemerera abantu gutana, ndetse n’igihe haba hari impamvu yumvikana Yesu yavuze. Mu bindi bihugu ho, bemerera abantu gutana, ariko bigafata igihe kirekire, bikagorana, kandi bigasaba amafaranga menshi. Kubona ubutane bishobora gufata imyaka myinshi cyane. Ni nk’aho idini cyangwa ubutegetsi biba ‘bibuza’ abantu gukora ibyo Imana yemera.—Ibyak 11:17.

Urugero, umugabo n’umugore we bashobora kuba bari mu gihugu kitemerera abashakanye gutana, cyangwa kubona ubutane bikaba bigoye cyane, wenda hakaba hashira imyaka myinshi batarabubona. Niba umuntu yarashyizeho imihati yose ishoboka kugira ngo atane n’uwo bari barashakanye, ndetse akaba yujuje ibisabwa mu maso y’Imana kugira ngo yongere gushaka, we n’uwo bagiye gushakana bashobora gusinya inyandiko yemeza ko batazahemukirana. Iyo ni gahunda igaragaza impuhwe ikurikizwa n’itorero rya gikristo muri ibyo bihugu. Ariko kandi, ntikurikizwa mu bihugu byinshi aho gutana biba byemewe, niyo byaba bihenze cyane cyangwa bisaba ibintu byinshi.

Kudasobanukirwa iby’iyo nyandiko byagiye bituma abantu bamwe na bamwe basaba kuyisinya, kandi baba mu bihugu byemerera abashakanye gutana, kugira ngo batigora bashaka ubutane.

Ku birebana n’ikibazo turimo dusuzuma, uwo mugabo n’umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko, none barashaka gusezerana. Buri wese yemererwa n’Ibyanditswe kuba yashaka, kandi nta n’umwe muri bo uhambiriwe ku wo bari barashakanye. Icyakora, umugabo ari muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, kandi ubutegetsi ntibuzemera gushyingira umwimukira uba mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. (Mu bihugu byinshi, abayobozi basezeranya abantu, ndetse n’iyo umwe muri bo, cyangwa bombi baba badafite ibyangombwa.) Ku birebana n’ikibazo turimo dusuzuma, igihugu uwo mugabo n’umugore babamo cyemerera abashakanye gutana. Ni yo mpamvu batemerewe gusinya ya nyandiko. Uzirikane ko ikibazo uwo mugabo n’umugore bafite atari ugushaka ubutane ngo umuntu avuge ko babubuze. Bombi bafite uburenganzira bwo gushaka. None se ko umugabo aba mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bashyingiranwa bate? Bashobora kujya mu kindi gihugu cyakwemera kubasezeranya. Ndetse bashobora no gusezeranira mu gihugu babamo, niba umugabo ateye intambwe zatuma abona ibyangombwa byo kuba muri icyo gihugu.

Koko rero, uwo mugabo n’umugore we bashobora kugira icyo bakora kugira ngo babeho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana n’itegeko rya Kayisari (Mar 12:17; Rom 13:1). Twiringiye ko ari ko bazabigenza. Nyuma yaho ni bwo bazaba bujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe.—Heb 13:4.

^ par. 6 Byagenda bite se mu gihe bigaragaye ko urusoro rurimo rukura rufite ubusembwa, cyangwa hakaba hari insoro nyinshi zafashe? Umuntu atumye urusoro rudakomeza gukura abigambiriye, yaba akuyemo inda. Bwa buryo bw’ikoranabuhanga mu by’iyororoka bukunze gutuma hakura insoro nyinshi (ebyiri, eshatu cyangwa nyinshi), maze bikongera ibibazo, urugero nko kubyara igihe kitageze no kuva. Umugore utwite abana benshi ashobora gusabwa gutoranya abo asigarana, bigatuma umwe cyangwa benshi mu bo atwite bicwa. Ibyo byaba bihwanye no gukuramo inda ku bushake, kandi biba ari ukwica.—Kuva 21:22, 23; Zab 139:16.