Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umunara w’Umurinzi ukoresha imvugo yoroshye​—Kuki wasohotse?

Umunara w’Umurinzi ukoresha imvugo yoroshye​—Kuki wasohotse?

UBU hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo abagabo n’abagore bo hirya no hino ku isi bishimira inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zisohoka mu Munara w’Umurinzi, kandi zagiye zibagirira akamaro. Muri Nyakanga 2011, inomero ya mbere y’igazeti yo kwigwa ikoresha imvugo yoroshye, yasohotse mu rurimi rw’icyongereza. Hari aho iyo gazeti yagize iti “tugiye kugerageza gusohora iyi gazeti nshya mu gihe cy’umwaka, abantu nibayishimira, izakomeza gucapwa.”

Tunejejwe no kubatangariza ko twiyemeje gukomeza kuyisohora. Byongeye kandi, mu gihe kiri imbere izaboneka mu gifaransa, mu giporutugali no mu cyesipanyoli.

IMPAMVU BAYISHIMIYE

Bamwe mu batuye muri Pasifika y’Amajyepfo bamaze kubona iyo gazeti, baranditse bati “ubu noneho abavandimwe bazajya basobanukirwa neza Umunara w’Umurinzi.” Hari indi baruwa yagiraga iti “igihe twamaraga tureba mu nkoranyamagambo kugira ngo tumenye icyo amagambo asobanura, dusigaye tukimara dushaka uko twasobanukirwa imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, tunareba aho ihuriye n’ibivugwa mu ngingo.”

“Igihe twamaraga tureba mu nkoranyamagambo kugira ngo tumenye icyo amagambo asobanura, dusigaye tukimara dushaka uko twasobanukirwa imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, tunareba aho ihuriye n’ibivugwa mu ngingo”

Hari umunyeshuri warangije muri kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagize ati “namaze imyaka 18 mvuga kandi nkandika ururimi rukomeye rwo muri kaminuza. Nagize akamenyero ko kuvuga no gutekereza mu buryo bugoranye kandi atari ngombwa. Naje kubona ko nari nkeneye kugira ikintu gikomeye mpindura mu birebana n’uko natekerezaga, ndetse n’uko navugaga.” Ubu ni umubwiriza usohoza neza umurimo we. Yaranditse ati “Umunara w’Umurinzi ukoresha imvugo yoroshye waramfashije cyane. Imvugo ikoreshwamo impa icyitegererezo cy’ukuntu nasobanura ibintu mu buryo bworoshye.”

Hari mushiki wacu wo mu Bwongereza wabatijwe mu mwaka wa 1972, wanditse avuga ibirebana n’uwo Munara w’Umurinzi agira ati “igihe nasomaga inomero yawo ya mbere, numvise ari nk’aho Yehova yari anyicaye iruhande, amfashe ku rutugu, turimo tuyisomera hamwe. Byari bimeze nk’uko se w’umwana amusomera inkuru runaka mbere y’uko aryama.”

Hari mushiki wacu ukora kuri Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze imyaka isaga 40 abatijwe, wavuze ko iyo gazeti yagiye imufasha gusobanukirwa ibintu. Urugero, agasanduku gafite umutwe ugira uti “amagambo amwe n’amwe yasobanuwe” ko mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2011, kasobanuye amagambo ‘igicu cy’abahamya’ avugwa mu Baheburayo 12:1, kagira kati “bari benshi cyane ku buryo umuntu adashobora kubabara.” Uwo mushiki wacu yagize ati “byatumye ndushaho gusobanukirwa uwo murongo.” Yanagize icyo avuga ku birebana n’amateraniro ya buri cyumweru, agira ati “niyo umwana asomye igisubizo muri iyo gazeti, amagambo aba atandukanye n’ayo mu Munara w’Umurinzi usanzwe abantu benshi baba bafite. Ku bw’ibyo, igisubizo cy’uwo mwana gishimisha abateze amatwi.”

Undi mushiki wacu ukora kuri Beteli na we yaranditse ati “mba ntegerezanyije amatsiko kumva ibitekerezo abakiri bato bazatanga mu itorero. Iyo gazeti ibafasha gutanga ibitekerezo bizeye ibyo bavuga. Ibisubizo byabo byagiye bintera inkunga.”

Hari mushiki wacu wabatijwe mu mwaka wa 1984 wagaragaje ko yishimiye iyo gazeti. Yagize ati “numva ari jye yandikiwe. Ituma rwose nsobanukirwa ibyo nsoma. Ubu noneho mba nzi neza ko ndi busubize mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi.”

IGIKORESHO ABABYEYI BAHA AGACIRO CYANE

Hari umubyeyi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi wagize ati “kumusobanurira interuro nyinshi mu gihe twabaga dutegura Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, byantwaraga igihe kandi bikananiza.” Iyo gazeti yamufashije ite? Yaranditse ati “ubu ntangazwa n’uko ashobora gusoma za paragarafu kandi rwose akumva ibyo asomye. Ntibimutera ubwoba kubera ko amagambo aba adakomeye kandi interuro ari ngufi. Asigaye yitegurira ibisubizo azatanga mu materaniro ntamufashije, kandi akurikira mu igazeti ye kugeza icyigisho kirangiye.”

“Ubu ntangazwa n’uko ashobora gusoma za paragarafu kandi rwose akumva ibyo asomye”

Umubyeyi ufite agakobwa k’imyaka icyenda yaranditse ati “mbere twajyaga tumufasha gutegura ibisubizo ari butange. Ubu asigaye abyitegurira. Ntibikiri ngombwa ko tumara igihe tumusobanurira ibyo atumva cyangwa duca interuro mo ibice. Ubu yishimira Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, kuko utakimukomerera.”

ABAKIRI BATO BAWUBONA BATE?

Abakiri bato benshi bumva ko Umunara w’Umurinzi ukoresha imvugo yoroshye ari bo wateguriwe by’umwihariko. Uwitwa Rebecca ufite imyaka cumi n’ibiri yaranditse ati “rwose muzakomeze gusohora iyi gazeti!” Yongeyeho ati “nkunda ko mwashyizemo agasanduku gafite umutwe ugira uti ‘Amagambo amwe n’amwe yasobanuwe.’ Yorohera abakiri bato.”

Nicolette ufite imyaka irindwi na we ni ko abibona. Yagize ati “Umunara w’Umurinzi warankomereraga. Ariko ubu nsigaye ntanga ibisubizo byinshi niteguriye.” Emma ufite imyaka icyenda yaranditse ati “waradufashije cyane jye na musaza wanjye ufite imyaka itandatu. Dusigaye dusobanukirwa ibintu byinshi. Mwarakoze.”

Uko bigaragara, abantu benshi bungukirwa n’iyo gazeti y’Umunara w’Umurinzi ikoresha imvugo yumvikana n’interuro zoroshye. Ifasha abantu benshi gusobanukirwa neza Bibiliya, kandi izakomeza gusohoka hamwe n’Umunara w’Umurinzi usanzwe, wafashije benshi kuva mu mwaka wa 1879.