Ni wo murage wacu wo mu buryo bw’umwuka
“Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova.”—YES 54:17.
1. Ni ikihe kintu cy’ingirakamaro Yehova yahaye abantu?
YEHOVA “IMANA nzima kandi ihoraho,” yarinze ubutumwa butanga ubuzima yoherereje abantu. Ubwo butumwa buzahoraho kuko ‘ijambo rya Yehova rihoraho iteka ryose’ (1 Pet 1:23-25). Dushimira Yehova kuba yaraduhaye Bibiliya ikubiyemo ubutumwa bw’ingirakamaro.
2. Ni iki Imana ishaka ko tumenya?
2 Imana yatumye izina ryayo riguma mu Ijambo ryayo kugira ngo ubwoko bwayo burikoreshe. Ibyanditswe bivuga bwa mbere izina rya Yehova mu nkuru ivuga iby’amateka y’ijuru n’isi (Intang 2:4). Izina ry’Imana ryanditswe mu buryo bw’igitangaza incuro nyinshi ku bisate by’amabuye byariho Amategeko Icumi. Urugero, itegeko rya mbere ritangira rigira riti “ndi Yehova Imana yawe” (Kuva 20:1-17). Tuzi izina ry’Imana kubera ko Yehova Umwami w’Ikirenga yarinze Ijambo rye n’izina rye, nubwo Satani yashakaga ko bizimangana.—Zab 73:28.
3. Nubwo ibinyoma by’amadini ari byinshi, ni iki Imana yatumye gikomeza kubaho?
3 Nanone kandi, Yehova yatumye ukuri ko mu Ijambo rye kutazimangana. Nubwo ibinyoma by’amadini ari byinshi, Yehova ashaka ko twese tumenya ukuri. Twagombye kwishimira ko Bibiliya ituma tumenya neza ukuri. (Soma muri Zaburi ya 43:3, 4.) Mu gihe abantu benshi bagendera mu mwijima, twe twishimira gukomeza kugendera mu mucyo wo mu buryo bw’umwuka uturuka ku Mana.—1 Yoh 1:6, 7.
TWISHIMIRE UMURAGE WACU
4, 5. Ni ikihe kintu cyihariye cyabaye kuva mu mwaka wa 1931?
4 Twebwe Abakristo dufite umurage w’agaciro kenshi. Umurage ni ikintu umuntu aba yarakomoye ku babyeyi, na we akazagisigira abandi. Umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka ukubiyemo ubumenyi nyakuri dufite bw’Ijambo ry’Imana no kuba dusobanukiwe ukuri ku bihereranye na yo n’imigambi yayo. Unakubiyemo ikindi kintu cyihariye cyane.
Yesaya 43:12.) Hari umuvandimwe wagize ati “sinzibagirwa urusaku rwinshi n’amashyi y’urufaya byumvikaniye muri iryo koraniro.” Mu isi nta wundi muntu washakaga kwitwa iryo zina, ariko Imana yatumye twitwa iryo zina ryihariye, ubu hakaba hashize imyaka isaga 80. Kuba Umuhamya wa Yehova birahebuje rwose!
5 Icyo kintu cyabaye kimwe mu bigize umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka, cyamenyekanye mu ikoraniro ryabereye i Columbus muri Leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1931. Kuri porogaramu y’iryo koraniro hariho inyuguti “JW.” Hari mushiki wacu wagize ati “abantu bageragezaga gufora icyo izo nyuguti zisobanura.” Twari tumaze igihe twitwa Abigishwa ba Bibiliya, ariko ku cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 1931, twafashe umwanzuro wo kwitwa Abahamya ba Yehova (Jehovah’s Witnesses mu cyongereza). Twishimiye cyane kwitwa iryo zina rishingiye ku Byanditswe. (Soma muri6. Umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka ukubiyemo ayahe mateka y’ukuri?
6 Umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka ukubiyemo amateka y’ukuri kandi y’ingenzi cyane y’abagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera, avugwa muri Bibiliya. Urugero, itubwira ibyabaye kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo. Abo bakurambere n’imiryango yabo bagomba kuba baraganiraga ku bihereranye n’uko bashimisha Yehova. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba Yozefu wari umukiranutsi yaranze gukora icyaha cy’ubusambanyi kugira ngo ‘adacumura ku Mana’ (Intang 39:7-9). Mu kinyejana cya mbere, Abakristo babwiranaga ibyo babaga bazi ku birebana n’Imana. Muri byo harimo ibyerekeye Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba intumwa Pawulo yari yarabwiwe na Yesu, na we akabimenyesha amatorero ya gikristo (1 Kor 11:2, 23). Muri iki gihe, ibyo dukeneye kumenya byose kugira ngo dusenge Imana “mu mwuka no mu kuri” biboneka mu Ijambo ryayo. (Soma muri Yohana 4:23, 24.) Bibiliya ishobora gufasha abantu bose, ariko twebwe abagaragu ba Yehova twagombye kuyishimira mu buryo bwihariye.
7. Umurage wacu ukubiyemo irihe sezerano risusurutsa umutima?
7 Umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka unakubiyemo amakuru aherutse gutangazwa agaragaza ko ‘Yehova ari mu ruhande rwacu’ (Zab 118:7). Ibyo bituma twumva dufite umutekano niyo twaba dutotezwa. Kimwe mu bintu bidususurutsa umutima bigize umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka ugenda urushaho kwiyongera, ni isezerano rigira riti “‘intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho, kandi ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya, uzarutsinda. Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova, kandi gukiranuka kwabo ni jye guturukaho,’ ni ko Yehova avuga” (Yes 54:17). Nta n’imwe mu ntwaro za Satani ishobora kutugirira nabi ubuziraherezo.
8. Ni iki tuzasuzuma muri iki gice no mu gikurikira?
8 Satani yagerageje gukuraho burundu Ijambo ry’Imana no gutuma izina ryayo ndetse n’ukuri bizimangana. Ariko Yehova amurusha imbaraga, kubera ko yatumye imihati yose yagiye ashyiraho itagira icyo igeraho. Muri iki gice no mu gikurikira, tuzabona (1) uko Imana yarinze Ijambo ryayo, (2) uko Yehova yatumye abantu bamenya izina rye (3) n’uko Data wo mu ijuru yakoze ibishoboka byose kugira ngo tumenye ukuri.
YEHOVA YARINZE IJAMBO RYE
9-11. Ni izihe ngero zigaragaza ko abashatse kuzimanganya Bibiliya batabigezeho?
9 Yehova yarinze Ijambo rye nubwo hari abantu benshi bashatse ko rizimangana. Hari igitabo cyagize kiti “mu mwaka wa 1229, Inama y’i Toulouse yatanze itegeko ry’uko abantu bo muri rubanda rusanzwe batagombaga gusoma [Bibiliya zahinduwe mu ndimi zabo], hagamijwe kurwanya Abalubijuwa n’Abavoduwa . . . Mu nama yabereye i Tarragone muri Esipanye mu mwaka wa 1234, yari iyobowe na Jacques wa I, hatanzwe itegeko nk’iryo. . . . Abayobozi ba Kiliziya Gatolika b’i Roma na bo babigizemo uruhare ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 1559, igihe ku rutonde rw’ibitabo bibuzanyijwe rwakozwe na Papa Pawulo wa IV hongerwagaho Bibiliya zihinduwe mu ndimi zivugwa na rubanda rusanzwe, abantu bakaba batari bemerewe kuzicapa no kuzitunga batabiherewe uburenganzira n’abo bayobozi.”—Catholic Encyclopedia.
10 Nubwo Bibiliya yarwanyijwe cyane, Yehova yarayirinze. Ahagana mu mwaka wa 1382, John Wycliffe n’abo yari afatanyije na bo basohoye Bibiliya ya mbere mu rurimi rw’icyongereza. Undi muhinduzi wa Bibiliya yari William Tyndale wishwe mu mwaka wa 1536. Bavuga ko igihe yari ahambiriye ku giti, yavuze mu ijwi riranguruye ati “Mwami, fungura amaso y’umwami w’u Bwongereza.” Hanyuma baramunize maze baramutwika.
11 Nubwo Bibiliya yarwanyijwe cyane, yararokotse. Urugero, mu mwaka wa 1535, hasohotse Bibiliya mu rurimi rw’icyongereza yahinduwe na Miles Coverdale. Yifashishije ubuhinduzi bwa Tyndale bw’“Isezerano rishya” n’ubw’“Isezerano rya Kera,” kuva mu Ntangiriro kugeza ku gitabo cy’Ibyo ku Ngoma. Yahinduye ibindi bice bigize Ibyanditswe abikuye mu kilatini no muri Bibiliya y’ikidage ya Martin Luther. Muri iki gihe, abantu bishimira Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya kubera ko yumvikana neza, ikaba itaratandukiriye umwandiko w’umwimerere kandi ikaba idufasha cyane mu murimo wo kubwiriza. Twishimira ko nta mbaraga z’abadayimoni cyangwa iz’abantu zizashobora kuzimanganya Ijambo rya Yehova.
YEHOVA YATUMYE TUMENYA IZINA RYE
12. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yagize uruhe ruhare mu gutuma izina ry’Imana rikomeza kuboneka mu Ijambo ryayo?
12 Yehova Imana yatumye izina rye
rikomeza kuboneka mu Ijambo rye. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ibifitemo uruhare rukomeye. Mu iriburiro ryayo, abari bagize komite y’abahinduzi bahinduye iyo Bibiliya bagize bati “ikintu cy’ingenzi kiranga iyi Bibiliya, ni uko yashubije izina ry’Imana mu mwanya waryo mu mwandiko w’icyongereza. Abavandimwe bashyize izina ry’Imana, ari ryo Yehova, aho ryabonekaga hose mu mwandiko w’umwimerere wa Bibiliya. Mu Byanditswe by’igiheburayo, iryo zina rigaragaramo incuro 6.973, naho mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo rikagaragaramo incuro 237.” Ubu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya iboneka yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi zisaga 116, kandi hacapwe Bibiliya zisaga 178.545.862.13. Kuki twavuga ko abantu bamenye izina ry’Imana kuva abantu ba mbere bakimara kuremwa?
13 Abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bari bazi izina ry’Imana kandi bararikoreshaga. Igihe Hamu yasuzuguraga se nyuma y’Umwuzure, Nowa yagize ati “Yehova Imana ya Shemu nasingizwe, kandi Kanani [mwene Hamu] abe umugaragu wa Shemu” (Intang 4:1; 9:26). Imana ubwayo yaravuze iti “ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye.” Nanone Imana yaravuze iti “ni jye Yehova, nta wundi ubaho. Nta yindi Mana ibaho itari jye” (Yes 42:8; 45:5). Yehova yatumye izina rye ritazimangana, kandi atuma abantu bo hirya no hino ku isi barimenya. Twishimira kuba dukoresha izina rya Yehova no kuba turi Abahamya be. Ibyo ni byo Bibiliya iba ivuga iyo igira iti “tuzazamura amabendera yacu mu izina ry’Imana yacu.”—Zab 20:5.
14. Uretse muri Bibiliya, ni hehe handi izina ry’Imana riboneka?
14 Izina ry’Imana ntiriboneka gusa muri Bibiliya. Urugero, riboneka ku Ibuye ry’i Mowabu ryavumbuwe i Dhiban (Diboni) ku birometero 21 mu burasirazuba bw’Inyanja y’Umunyu. Iryo buye ririho izina ry’Umwami Omuri wa Isirayeli n’ibyo Umwami w’Abamowabu Mesha yavuze ku bihereranye n’ukuntu yigometse ku Bisirayeli (1 Abami 16:28; 2 Abami 1:1; 3:4, 5). Ariko kandi, iryo Buye ry’i Mowabu ririhariye kubera ko ririho izina ry’Imana mu nyuguti enye z’igiheburayo (YHWH). Nanone izo nyuguti zigaragara incuro nyinshi mu Mabaruwa y’i Lakishi, akaba ari utubumbano twabonetse muri Isirayeli.
15. Septante ni iki, kandi se kuki yari ikenewe?
15 Abahinduzi ba Bibiliya bo mu gihe cya kera bagize uruhare mu gutuma izina ry’Imana rikomeza kuboneka muri Bibiliya. Abayahudi bamaze kuvanwa mu bunyage bamazemo imyaka 70 i Babuloni, hari benshi batagarutse mu Buyuda no muri Isirayeli. Mu kinyejana cya gatatu Mbere ya Yesu, hari Abayahudi benshi bari batuye muri Alegizandiriya, ho muri Egiputa. Abo Bayahudi bari bakeneye ubuhinduzi bw’Ibyanditswe by’igiheburayo mu rurimi rw’ikigiriki, rwari ururimi mpuzamahanga muri icyo gihe. Ubwo buhinduzi bwarangiye mu kinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu, bukaba bwariswe Bibiliya ya Septante. Hari kopi z’iyo Bibiliya zirimo izina rya Yehova mu giheburayo.
16. Tanga urugero rugaragaza ahantu izina ry’Imana riboneka mu gitabo cya mbere cyanditswe mu mwaka wa 1640.
16 Igitabo cya mbere cyandikiwe mu ntara za Amerika zari zarakoronijwe n’Abongereza, ni ubuhinduzi bw’igitabo cya Zaburi bwarimo izina ry’Imana. Icyo gitabo cyahinduwe mu cyongereza kivanywe mu giheburayo kandi cyacapwe ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 1640. Kibonekamo izina ry’Imana, urugero nko muri Zaburi ya 1:1, 2, havuga ko “umuntu uhirwa” ari udakurikiza inama z’ababi, “ahubwo ko ari uwishimira cyane amategeko ya lyehova (Iehovah).” Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’izina ry’Imana, reba agatabo gafite umutwe uvuga ngo Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka.
YEHOVA YAKOZE IBISHOBOKA BYOSE KUGIRA NGO TUMENYE UKURI
17, 18. (a) “Ukuri” ni iki? (b) “Ukuri k’ubutumwa bwiza” gukubiyemo iki?
17 Twishimira cyane gukorera ‘Yehova Imana ivugisha ukuri’ (Zab 31:5). Hari inkoranyamagambo ivuga ko ukuri atari ikintu umuntu aba yihimbiye cyangwa yitekerereje, ahubwo ko ari ikintu kidashidikanywaho (Collins Cobuild English Dictionary). Mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo, incuro nyinshi amagambo ahindurwamo “ukuri” yumvikanisha ikintu gikwiriye, cyiringiwe kandi cyizewe.
18 Yehova yakoze ibishoboka byose kugira ngo tumenye ukuri, kandi adufasha kumenya byinshi kurushaho ku birebana na ko (2 Yoh 1, 2). Tugenda turushaho gusobanukirwa ukuri kubera ko ‘inzira y’abakiranutsi ari nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu’ (Imig 4:18). Nta gushidikanya ko twemeranya na Yesu, we wasenze Imana ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yoh 17:17). Ijambo ry’Imana ririmo “ukuri k’ubutumwa bwiza,” ni ukuvuga inyigisho zose za gikristo (Gal 2:14). Muri zo hakubiyemo ukuri ku birebana n’izina rya Yehova, ubutegetsi bwe bw’ikirenga, igitambo cy’incungu cya Yesu, umuzuko n’Ubwami. Reka noneho dusuzume ukuntu Imana yakoze ibishoboka byose kugira ngo ukuri kutazimangana, nubwo Satani yabigerageje kenshi.
YEHOVA ATUMA SATANI ADAPFUKIRANA UKURI
19, 20. Nimurodi yari muntu ki, kandi se ni iki abantu bo mu gihe cye bashatse gukora?
19 Nyuma y’Umwuzure, hariho imvugo yagiraga iti “nka Nimurodi, umuhigi w’igihangange urwanya Yehova” (Intang 10:9). Kubera ko Nimurodi yarwanyaga Yehova Imana, mu by’ukuri yasengaga Satani kandi yari ameze nk’abantu barwanyaga Yesu, abo yabwiye ati “mukomoka kuri so Satani kandi mwifuza gukora ibyo so yifuza. Uwo . . . ntiyashikamye mu kuri.”—Yoh 8:44.
20 Nimurodi yategekaga Babeli n’indi migi yari hagati y’uruzi rwa Tigre n’urwa Ufurate (Intang 10:10). Ashobora kuba ari we wari uhagarariye imirimo yo kubaka umugi wa Babeli n’umunara wayo, ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2269 Mbere ya Yesu. Abo bubatsi bashakaga gukora ibinyuranye n’umugambi wa Yehova w’uko abantu bakwirakwira hirya no hino ku isi. Baravuze bati “nimuze twiyubakire umugi, twubake n’umunara ugera ku ijuru, maze twiheshe izina rikomeye kugira ngo tudatatana tugakwira ku isi hose.” Ariko kandi, uwo mugambi warapfubye ubwo Imana ‘yasobanyaga ururimi rw’isi yose’ maze abashakaga kubaka umunara bagatatana (Intang 11:1-4, 8, 9). Niba umugambi wa Satani wari uwo gutangiza idini rimwe maze abantu bose bakajya bamusenga, uwo mugambi we warapfubye rwose. Mu gihe cyose cy’amateka y’abantu, gahunda yo gusenga Yehova yakomeje kubaho, kandi uko bwije n’uko bukeye abantu benshi barayiyoboka.
21, 22. (a) Kuki idini ry’ikinyoma ritashoboye kubangamira mu buryo bukomeye idini ry’ukuri? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
21 Idini ry’ikinyoma ntiryashoboye kubangamira mu buryo bukomeye idini ry’ukuri. Kubera iki? Ni ukubera ko Umwigisha wacu Mukuru yarinze Ijambo rye, kandi agatuma abantu bamenya izina rye ndetse bakamenya n’ukuri (Yes 30:20, 21). Gusenga Imana mu buryo buhuje n’uko ishaka bituma tugira ibyishimo, ariko bisaba ko dukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, tukishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye kandi tugakurikiza ubuyobozi bw’umwuka we wera.
22 Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko inyigisho z’ikinyoma zatangiye. Tuzabona ko iyo uzigereranyije n’Ibyanditswe, zihita zigaragara ko ari ikinyoma. Ikindi kandi, tuzabona ukuntu Yehova yatumye tumenya inyigisho z’ukuri twishimira cyane, zikaba zigize umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka.