Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wubaha izina rikomeye rya Yehova

Jya wubaha izina rikomeye rya Yehova

“Nzasingiza izina ryawe iteka ryose.”—ZAB 86:12.

1, 2. Mu buryo butandukanye n’amadini yiyita aya gikristo, Abahamya ba Yehova bo babona bate izina ry’Imana?

MURI rusange, amadini yiyita aya gikristo ntiyigeze akoresha izina ry’Imana. Urugero, hari Bibiliya yavuze mu iriburiro ryayo iti “gukoresha izina bwite iryo ari ryo ryose werekeza ku Mana imwe rukumbi . . . nta ho bihuriye na gato n’ukwemera kw’itorero rya gikristo.”—Revised Standard Version.

2 Abahamya ba Yehova bo bishimira cyane kwitirirwa izina ry’Imana no kurisingiza. (Soma muri Zaburi ya 86:12; Yesaya 43:10.) Ikindi kandi, dushimishwa no kuba tuzi icyo iryo zina risobanura kandi ko ari iby’ingenzi ko ryezwa (Mat 6:9). Icyakora, ibyo ni ibintu tutagomba gufatana uburemere buke. Ku bw’ibyo, reka dusuzume ibibazo bitatu by’ingenzi bikurikira: kumenya izina ry’Imana bisobanura iki? Ni mu buhe buryo Yehova yagiye akora ibihuje n’icyo izina rye rikomeye risobanura, bigatuma risingizwa? Ni mu buhe buryo twagendera mu izina rya Yehova?

ICYO KUMENYA IZINA RY’IMANA BISOBANURA

3. Kumenya izina ry’Imana bisobanura iki?

3 Kumenya izina ry’Imana bikubiyemo ibirenze kumenya ijambo “Yehova.” Bikubiyemo kumenya uwo Yehova ari we, imico ye, umugambi we n’ibikorwa bye nk’uko bigaragara muri Bibiliya, urugero nk’ibyo yakoreye abagaragu be. Birumvikana ko Yehova yagiye ahishura buhoro buhoro uwo ari we, uko yagendaga asohoza umugambi we (Imig 4:18). Yehova yahishuriye umugabo n’umugore ba mbere izina rye, akaba ari yo mpamvu Eva yarikoresheje amaze kubyara Kayini (Intang 4:1). Abakurambere bizerwa, ari bo Nowa, Aburahamu, Isaka na Yakobo, bari bazi izina ry’Imana. Byongeye kandi, bagiye barushaho kurisobanukirwa uko Yehova yagendaga abaha imigisha, akabitaho kandi akabahishurira bimwe mu bigize umugambi we. Mose yahishuriwe mu buryo bwihariye icyo izina ry’Imana risobanura.

Mose yamenye icyo izina ry’Imana risobanura kandi byakomeje ukwizera kwe

4. Kuki Mose yabajije Imana izina ryayo, kandi se kuki impungenge yari afite zari zifite ishingiro?

4 Soma mu Kuva 3:10-15. Igihe Mose yari afite imyaka 80, Imana yamuhaye inshingano ikomeye. Yaramubwiye iti “ukure ubwoko bwanjye bwa Isirayeli muri Egiputa.” Mose yashubije Yehova amwubashye, amubaza ikibazo gifite ibisobanuro byimbitse. Mose yaramubajije ati ‘witwa nde?’ None se ko izina ry’Imana ryakoreshwaga kuva kera, Mose yashakaga kumenya iki? Uko bigaragara, yashakaga kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye na nyir’iryo zina, ni ukuvuga ibintu byari gutuma abagize ubwoko bw’Imana bemera ko yari kubakiza koko. Kuba Mose yari afite impungenge byarumvikanaga, kuko Abisirayeli bari bamaze igihe kirekire bakoreshwa uburetwa. Wenda bari kwibaza niba Imana ya ba sekuruza yari gushobora kubakiza. Mu by’ukuri, Abisirayeli bamwe bari baratangiye no gusenga imana zo muri Egiputa.—Ezek 20:7, 8.

5. Ni mu buhe buryo Yehova yarushijeho kugaragaza icyo izina rye risobanura ubwo yasubizaga ikibazo cya Mose?

5 Yehova yashubije ate ikibazo cya Mose? Hari aho yamubwiye ati “uzabwire Abisirayeli uti ‘NZABA ICYO NZASHAKA KUBA CYO yabantumyeho.’” * Nanone yabwiye Mose ngo ababwire ati “Yehova Imana ya ba sokuruza . . . yabantumyeho.” Imana yahishuye ko yari kuzaba icyo ishaka kuba cyo cyose kugira ngo isohoze umugambi wayo, mbese ko buri gihe yari kuzajya ikora ibyo yavuze. Bityo, umurongo wa 15 ugaragaza ko Yehova ubwe yivugiye ati “iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose, kandi ni rwo rwibutso rwanjye uko ibihe bizagenda bikurikirana.” Ibyo bintu Yehova yahishuriye Mose bigomba kuba byarakomeje ukwizera kwe kandi bikamutangaza cyane.

YEHOVA YAKOZE IBIHUJE N’ICYO IZINA RYE RISOBANURA

6, 7. Ni mu buhe buryo Yehova yakoze ibihuje n’icyo izina rye rikomeye risobanura?

6 Hashize igihe gito Yehova ahaye Mose inshingano, yakoze ibihuje n’icyo izina rye risobanura, ‘abera’ Abisirayeli Umukiza. Yacishije bugufi Egiputa ayiteza ibyago icumi, anagaragaza ko imana zo muri Egiputa, hakubiyemo na Farawo, nta cyo zari zishoboye (Kuva 12:12). Hanyuma Yehova yagabanyijemo kabiri Inyanja Itukura, ayinyuzamo Abisirayeli kandi aroha Farawo n’ingabo ze muri iyo nyanja (Zab 136:13-15). Igihe abari bagize ubwoko bwa Yehova bari mu “butayu bunini buteye ubwoba,” yatumye bakomeza kubaho abaha ibyokurya n’amazi, bakaba bashobora kuba barageraga kuri miriyoni eshatu cyangwa zirenga. Yanatumye imyenda yabo n’inkweto zabo bitabasaziraho (Guteg 1:19; 29:5). Koko rero, nta gishobora kubuza Yehova gukora ibihuje n’icyo izina rye rihebuje risobanura. Nyuma yaho yabwiye Yesaya ati “ni jye Yehova kandi nta wundi mukiza utari jye.”—Yes 43:11.

7 Yosuwa wasimbuye Mose, na we yiboneye ibintu bitangaje Yehova yakoreye muri Egiputa no mu butayu. Ni yo mpamvu igihe yari hafi gupfa, yabwiye Abisirayeli bagenzi be ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho. Nta na rimwe ritasohoye” (Yos 23:14). Mu by’ukuri, Yehova yakoze ibyo yari yarasezeranyije gukora byose.

8. Ni mu buhe buryo Yehova akora ibihuje n’icyo izina rye risobanura muri iki gihe?

8 No muri iki gihe, Yehova akora ibyo yasezeranyije. Binyuze ku Mwana we, yavuze mbere y’igihe ko mu minsi y’imperuka ubutumwa bw’Ubwami bwari kubwirizwa “mu isi yose ituwe” (Mat 24:14). Yehova wenyine ni we washoboraga kuvuga mbere y’igihe iby’uwo murimo, kandi ni we ufite ububasha bwo gutuma ukorwa. Ikindi kandi, akoresha “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe” kugira ngo bawukore (Ibyak 4:13). Ku bw’ibyo, iyo twifatanyije muri uwo murimo, mu by’ukuri tuba tugira uruhare mu gusohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya. Tuba twubaha Data kandi tugaragaza ko dukora ibihuje n’ibyo tuvuga iyo dusenga tugira tuti “izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”—Mat 6:9, 10.

IZINA RYE RIRAKOMEYE

Farawo yanze kwemera ko Yehova ari Imana

9, 10. Ni mu buhe buryo Yehova yakomeje kugaragaza icyo izina rye risobanura binyuze ku mishyikirano yagiranye n’Abisirayeli, kandi se byaje kugenda bite?

9 Nyuma gato y’aho Abisirayeli baviriye muri Egiputa, Yehova yabahishuriye byinshi kurushaho ku bihereranye n’uwo ari we. Yagiranye na bo isezerano ry’Amategeko kandi abasezeranya ko yari kubitaho nk’uko umugabo yita ku mugore we (Yer 3:14). Abisirayeli babaye nk’umugore wa Yehova. Babaye ubwoko bwitirirwa izina rye (Yes 54:5, 6). Igihe cyose bari kumugandukira kandi bagakomeza amategeko ye, yari kubabera ‘Umugabo.’ Yari kubaha imigisha, akabarinda kandi agatuma bagira amahoro (Kub 6:22-27). Ibyo byari gutuma izina rikomeye rya Yehova risingizwa mu banyamahanga. (Soma mu Gutegeka 4:5-8; Zaburi ya 86:7-10.) Igihe Abisirayeli bari ubwoko bw’Imana, abanyamahanga benshi bahisemo gusenga Yehova. Mu by’ukuri, bavuze nk’ibyo Rusi w’Umumowabukazi yabwiye Nawomi ati “ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye.”—Rusi 1:16.

10 Imishyikirano Yehova yagiranye n’Abisirayeli mu gihe cy’imyaka igera ku 1.500 yagaragaje ibindi bintu byinshi biranga kamere ye. Nubwo iryo shyanga ryari ryarigometse, Yehova yagiye agaragaza ko ari “Imana y’imbabazi” kandi “itinda kurakara.” Yagaragaje ko ari Imana yihangana cyane (Kuva 34:5-7). Ariko kandi, Yehova ntiyakomeje kwihangana. Igihe ishyanga ry’Abisirayeli ryangaga Umwana we kandi rikamwica, ntiryakomeje kuba ubwoko bwitirirwa izina rye (Mat 23:37, 38). Yehova yabonaga ko bari bameze nk’abapfuye, bameze nk’igiti cyumye (Luka 23:31). None se nyuma yaho, Abisirayeli babonaga bate izina ry’Imana?

11. Ni mu buhe buryo Abayahudi baje kureka gukoresha izina ry’Imana?

11 Amateka agaragaza ko nyuma y’igihe, Abayahudi batangiye kubona izina ry’Imana mu buryo butari bwo, bakumva ko batagomba kurivuga (Kuva 20:7). Bagiye buhoro buhoro bareka gukoresha izina ry’Imana. Nta gushidikanya ko Yehova yababajwe no kubona ukuntu izina rye ryasuzugurwaga (Zab 78:40, 41). Yehova aha izina rye agaciro kenshi. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko afuhira izina rye. Kubera ko Abisirayeli basuzuguye izina rya Yehova, ntibari bagikwiriye kuryitirirwa (Kuva 34:14). Ibyo byagombye gutuma tubona ko ari ngombwa kubaha cyane izina ry’Umuremyi wacu.

ISHYANGA RISHYA RYITIRIRWA IZINA RY’IMANA

12. Ni ba nde babaye ubwoko bwitirirwa izina ry’Imana?

12 Yehova yahishuye binyuze kuri Yeremiya ko yari afite umugambi wo kugirana “isezerano rishya” n’ishyanga rishya, ari ryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Yeremiya yahanuye ko abari kuzaba bagize iryo shyanga bose, “uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye wo muri bo,” bari ‘kumenya Yehova’ (Yer 31:31, 33, 34). Ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Ni ba nde Yehova yagiranye na bo iryo sezerano rishya? Muri Bibiliya bitwa “Isirayeli y’Imana,” kandi bakubiyemo abantu bo mu mahanga yose. Yehova abita ubwoko ‘bwitirirwa izina rye.’—Gal 6:16; soma mu Byakozwe 15:14-17; Mat 21:43.

13. (a) Ese Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreshaga izina ry’Imana? Sobanura. (b) Kuba ukoresha izina rya Yehova mu murimo wo kubwiriza bituma wumva umeze ute?

13 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bagize iryo shyanga rishya, bakoreshaga izina ry’Imana. Urugero, barikoreshaga iyo babaga basubiramo ibivugwa mu Byanditswe by’igiheburayo. * Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe intumwa Petero yahaga disikuru abantu bari baturutse mu bihugu byinshi barimo Abayahudi n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya kiyahudi, yakoresheje izina ry’Imana incuro nyinshi (Ibyak 2:14, 20, 21, 25, 34). Kubera ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bubahaga Yehova, na we yahiriye imihati bashyiragaho babwiriza. Muri iki gihe nabwo, iyo tubwira abandi izina rya Yehova kandi tukaribereka muri Bibiliya zabo, ahira umurimo wacu. Nguko uko dufasha abantu kumenya Imana y’ukuri. Mbega ibintu bihebuje kuri bo no kuri twe! Ibyo bishobora gutuma batangira kugirana na Yehova imishyikirano ihebuje, ikazagenda ikomera maze ikazaba iy’iteka ryose.

14, 15. Nubwo habayeho ubuhakanyi, ni iki Yehova yakoze ku birebana n’izina rye?

14 Nyuma yaho, cyane cyane nyuma y’urupfu rw’intumwa, bamwe batangiye kwinjiza mu itorero rya gikristo inyigisho z’ubuhakanyi (2 Tes 2:3-7). Abigisha b’ibinyoma banakurikije umugenzo w’Abayahudi wo kudakoresha izina ry’Imana. Ariko se, Yehova yari kwemera ko izina rye rizimangana? Oya rwose. Ni iby’ukuri ko tutazi neza uko kera ryavugwaga, ariko ryakomeje gukoreshwa. Mu gihe cy’imyaka myinshi, ryagiye rikoreshwa muri Bibiliya zitandukanye no mu nyandiko z’intiti mu bya Bibiliya. Urugero, mu mwaka wa 1757, uwitwa Charles Peters yanditse avuga ko izina “Yehova, urebye ari ryo rigaragaza neza Imana iyo ari yo,” kurusha andi mazina yayo yose y’icyubahiro. Mu gitabo kivuga ibirebana no gusenga Imana cyanditswe na Hopton Haynes mu mwaka wa 1797, yatangiye igice cya 7 agira ati ‘YEHOVA ni ryo zina bwite ry’IMANA ryari rizwi mu Bayahudi; ni we wenyine basengaga, nk’uko Kristo n’Intumwa ze na bo babigenzaga.’ Henry Grew (wabayeho kuva mu mwaka wa 1781 kugeza mu wa 1862) ntiyakoresheje izina ry’Imana gusa, ahubwo yanavuze ko ryari ryaratutswe kandi ko ryagombaga kwezwa. George Storrs (wabayeho kuva mu mwaka wa 1796 kugeza mu wa 1879) wakoranaga na Charles T. Russell, na we yakoreshaga izina ry’Imana kimwe na Russell.

15 Umwaka wa 1931 wabaye umwaka wihariye kuko ari bwo Abigishwa Mpuzamahanga ba Bibiliya, uko akaba ari ko abari bagize ubwoko bw’Imana bitwaga icyo gihe, bafashe izina rishingiye ku Byanditswe ry’Abahamya ba Yehova (Yes 43:10-12). Muri ubwo buryo, bagaragarije isi yose ko baterwa ishema no kuba ari abagaragu b’Imana y’ukuri, n’“ubwoko bwitirirwa izina ryayo,” kandi bukarisingiza (Ibyak 15:14). Ibyo bitwibutsa amagambo Yehova yavuze muri Malaki 1:11, hagira hati “kuva iburasirazuba kugera iburengerazuba, izina ryanjye rizakomera mu mahanga.”

GENDERA MU IZINA RYA YEHOVA

16. Kuki twagombye kubona ko kugendera mu izina rya Yehova ari ibintu biteye ishema?

16 Umuhanuzi Mika yaranditse ati “amoko yose azagendera mu izina ry’imana yayo, ariko twe tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose” (Mika 4:5). Kuba abari bagize ubwoko bw’Imana baritiriwe izina ryayo ntibyari biteye ishema gusa, ahubwo byanagaragazaga ko ibemera. (Soma muri Malaki 3:16-18.) Bite se kuri wowe? Ese ukora uko ushoboye kose kugira ngo ‘ugendere mu izina rya Yehova’? Ese wiyumvisha icyo ibyo bisobanura?

17. Kugendera mu izina ry’Imana bikubiyemo iki?

17 Kugendera mu izina ry’Imana bikubiyemo ibintu nibura bitatu. Icya mbere, tugomba kumenyesha abandi iryo zina, tuzirikana ko ‘abambaza izina rya Yehova’ ari bo bonyine ‘bazakizwa’ (Rom 10:13). Icya kabiri, tugomba kugaragaza imico ya Yehova, cyane cyane urukundo. Icya gatatu, tugendera mu izina ry’Imana iyo dukurikiza amahame yayo akiranuka tubyishimiye, kugira ngo tudatukisha izina ryera rya Data (1 Yoh 4:8; 5:3). Ese wiyemeje ‘kugendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka’?

18. Kuki abantu bose bubaha izina rikomeye rya Yehova bashobora gutegerezanya icyizere igihe kiri imbere?

18 Vuba aha, abantu bose birengagiza cyangwa basuzugura Yehova bazahatirwa kumumenya (Ezek 38:23). Muri bo hakubiyemo abantu bameze nka Farawo, we wavuze ati “Yehova ni nde kugira ngo numvire ijwi rye?” Farawo yahatiwe kumenya ko Yehova ari Imana ikomeye (Kuva 5:1, 2; 9:16; 12:29). Icyakora, twe twamenye Yehova tubyishakiye. Duterwa ishema no kwitirirwa izina rye no kuba mu bagize ubwoko bwe bamwumvira. Ku bw’ibyo, dutegerezanyije amatsiko igihe kiri imbere kandi twiringiye kuzabona isohozwa ry’isezerano riri muri Zaburi ya 9:10, rigira riti “Yehova, abazi izina ryawe bazakwiringira, kuko utazatererana abagushaka.”

^ par. 5 Izina ry’Imana rikomoka ku nshinga y’igiheburayo isobanura “kuba.” Ku bw’ibyo, izina “Yehova” risobanurwa ngo “Atuma biba.”—Intang 2:4. (Reba BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya, Umugereka wa 1 par. 1.)

^ par. 13 Umwandiko w’igiheburayo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreshaga warimo izina ry’Imana ryanditswe mu nyuguti enye z’igiheburayo (YHWH). Hari ibintu bigaragaza ko muri Bibiliya za mbere z’Ibyanditswe by’igiheburayo zahinduwe mu rurimi rw’ikigiriki zitwa Septante, harimo izina ry’Imana.