Abakunda Yehova “ntibagira igisitaza”
“Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, kandi ntibagira igisitaza.”—ZAB 119:165.
1. Ni mu buhe buryo umuntu umwe yagaragaje ko atari kureka kujya mu marushanwa yo kwiruka?
KUVA Mary Decker akiri umwangavu, yari icyamamare ku isi hose mu marushanwa yo kwiruka. Abantu bari biteze ko ari we wari kuzatwara umudari wa zahabu mu irushanwa ryo kwiruka metero 3.000, mu mikino ya Olempiki yabaye mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1984. Icyakora, ntiyarangije isiganwa, kuko yasitaye kuri mugenzi we akagwa. Bamuvanye mu isiganwa yakomeretse kandi arira cyane. Ariko kandi, Mary ntiyigeze acika intege. Mu gihe kitageze ku mwaka, yabaye umugore wa mbere wirutse metero 1.600 akoresheje igihe gito kurusha abandi bagore bose.
2. Ni mu buhe buryo twebwe Abakristo b’ukuri tumeze nk’abari mu isiganwa, kandi se ni iki tugomba guharanira?
2 Twebwe Abakristo tumeze nk’abari mu isiganwa ryo kwiruka. Icyo duharanira ni ugutsinda. Ntidusiganwa ahantu hagufi, aho umuntu aba asabwa kugira umuvuduko mwinshi kugira ngo atsinde. Nanone kandi, iryo siganwa ntirimeze nk’uko umuntu yiruka iyo ari muri siporo, maze akajya acishamo agahagarara. Ahubwo twarigereranya n’isiganwa rya marato, aho umuntu aba asabwa kwihangana kugira ngo atsinde. Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abakristo babaga mu mugi w’i Korinto wakundaga kuberamo amarushanwa y’imikino ngororamubiri, yakoresheje urugero rw’umuntu uri mu isiganwa ryo kwiruka. Yaranditse ati “mbese ntimuzi ko abiruka mu isiganwa biruka bose, nyamara umwe gusa akaba ari we uhabwa igihembo? Nuko rero, mwiruke mu buryo butuma mubona icyo gihembo.”—1 Kor 9:24.
3. Ni mu buhe buryo abari mu isiganwa ry’ubuzima bw’iteka bose bashobora gutsinda?
3 Bibiliya idushishikariza kujya muri iryo siganwa ry’ikigereranyo. (Soma mu 1 Abakorinto 9:25-27.) Igihembo tuzahabwa ni ubuzima bw’iteka. Mu buryo bunyuranye n’uko biba bimeze ku bantu bajya mu yandi marushanwa, abantu bose bajya muri iryo siganwa kandi bakarirangiza, bahabwa igihembo (Mat 24:13). Abasiganwa babura igihembo ari uko gusa birutse badakurikije amategeko cyangwa ntibarangize isiganwa. Byongeye kandi, iryo ni ryo siganwa ryonyine abaritsinze bahabwa igihembo cy’ubuzima bw’iteka.
4. Kuki isiganwa ry’ubuzima bw’iteka turimo rigoye?
4 Kurangiza iryo siganwa si ibintu byoroshye. Bisaba kwicyaha no kwiyemeza kurirangiza. Yesu Kristo ni we washoboye kurirangiza adasitaye, ariko twe ntitwabishobora. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “twese ducumura kenshi” (Yak 3:2). Mbega ukuntu ibyo ari ukuri! Twese tugerwaho n’ingaruka zo kudatungana kwacu n’ukw’abandi. Ku bw’ibyo, hari igihe dushobora gusitara, tukadandabirana maze umuvuduko twari dufite ukagabanuka. Hari n’igihe tugwa; ariko turahaguruka maze tugakomeza isiganwa. Hari n’abagiye bagwa nabi cyane, biba ngombwa ko bafashwa kugira ngo bongere guhaguruka bakomeze isiganwa. Ku bw’ibyo, birashoboka ko twasitara cyangwa tukagwa, ndetse kenshi.—1 Abami 8:46.
KOMEZA ISIGANWA NUBWO WASITARA
5, 6. (a) Ni mu buhe buryo Umukristo ‘atagira igisitaza,’ kandi se ni iki kizamufasha ‘guhaguruka’ nasitara? (b) Kuki hari abagwa ariko ntibahaguruke?
5 Ushobora kuba wumva ko ijambo ‘kugwa’ no ‘gusitara’ ari kimwe, ukayakoresha ushaka kuvuga ibirebana no gucika intege mu buryo bw’umwuka. Ayo magambo yo muri Bibiliya ashobora gukoreshwa muri ubwo buryo, ariko si buri gihe. Urugero, reba amagambo avugwa mu Migani 24:16, hagira hati “nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza; ariko ababi bo bazasitazwa n’ibyago.”
6 Yehova ntazigera yemera ko abamwiringira basitara cyangwa ngo bagwe, mbese ngo bahure n’ingorane cyangwa inzitizi badashobora kwikuramo, muri gahunda yabo yo kumuyoboka. Yehova atwizeza Zaburi ya 119:165.
ko azadufasha ‘tugahaguruka’ kugira ngo dukomeze kumukorera mu budahemuka. Mbega ukuntu ibyo bihumuriza abantu bose bakunda Yehova babikuye ku mutima! Ababi bo ntibaba bifuza guhaguruka. Ntibashaka ubufasha buturuka ku mwuka wera w’Imana no ku bagize ubwoko bwayo, kandi niyo babuhawe, barabwanga. Ibinyuranye n’ibyo, ‘abakunda amategeko ya Yehova’ nta kintu gishobora kubasitaza ngo kibavane burundu mu isiganwa ry’ubuzima.—Soma muri7, 8. Bishoboka bite ko umuntu “yagwa” ariko Imana igakomeza kumwemera?
7 Hari igihe umuntu akora icyaha bitewe n’intege nke, ndetse akaba yanagikora incuro nyinshi. Ariko Yehova akomeza kubona ko ari umukiranutsi iyo ‘ahagurutse’ igihe cyose aguye, ni ukuvuga akihana abikuye ku mutima kandi agashyiraho imihati kugira ngo yongere gukora ibikwiriye. Ibyo tubibonera mu mishyikirano Imana yagiranaga n’Abisirayeli ba kera (Yes 41:9, 10). Amagambo twabonye ari mu Migani 24:16 ntatsindagiriza amakosa dukora, ahubwo agaragaza ko Yehova azadufasha ‘tugahaguruka.’ (Soma muri Yesaya 55:7.) Yehova Imana na Yesu Kristo bagaragaza ko badufitiye icyizere badutera inkunga yo ‘guhaguruka.’—Zab 86:5; Yoh 5:19.
8 Nubwo umuntu uri mu isiganwa rya marato yasitara cyangwa akagwa, ashobora gukomeza isiganwa aramutse ahagurutse vuba na bwangu. Ntituzi ‘umunsi n’igihe’ isiganwa turimo ry’ubuzima bw’iteka rizarangirira (Mat 24:36). Icyakora, nidukora ibishoboka byose kugira ngo tudasitara, gukomeza isiganwa bizatworohera, kandi turirangize. Ku bw’ibyo se, twakwirinda dute gusitara?
IBISHOBORA KUDUSITAZA
9. Ni ibihe bintu bishobora kudusitaza turi busuzume?
9 Reka dusuzume ibintu bitanu bikurikira bishobora kudusitaza: intege nke zacu, irari ry’umubiri, kurenganywa na bagenzi bacu duhuje ukwizera, imibabaro cyangwa ibitotezo, no kudatungana kw’abandi. Ariko kandi, wibuke ko niyo waba warasitaye Yehova akomeza kwihangana. Ntiyihutira kubona ko uri umuhemu.
10, 11. Ni izihe ntege nke Dawidi yari afite?
10 Intege nke zacu zishobora kugereranywa n’amabuye ari mu muhanda tunyuramo. Iyo dusuzumye ibyabaye ku Mwami Dawidi n’intumwa Petero, tumenya intege nke bari bafite, ari zo kutamenya kwifata no gutinya abantu.
11 Umwami Dawidi yagize intege nke mu birebana no kumenya kwifata, nk’uko byagaragaye igihe yakoranaga icyaha na Batisheba. Nanone kandi, igihe Nabali yamutukaga, habuze gato ngo yihorere. Koko rero, hari igihe yananirwaga kwifata, ariko yakomezaga gushaka uko yashimisha Yehova. Nyuma y’aho akoreye ayo makosa, yashoboye ‘guhaguruka’ binyuze ku bufasha yahawe n’abandi.—1 Sam 25:5-13, 32, 33; 2 Sam 12:1-13.
12. Ni iki cyafashije Petero gukomeza isiganwa nubwo yasitaraga?
12 Petero yaguye mu mutego wo gutinya abantu, kandi rimwe na rimwe yakoraga amakosa akomeye. Ariko kandi, yakomeje kubera Yesu na Yehova indahemuka. Urugero, yihakanye Shebuja mu ruhame incuro eshatu zose (Luka 22:54-62). Nyuma yaho, Petero yananiwe kugaragaza imyifatire ya gikristo, agaragaza ko Abakristo b’Abayahudi bakebwe barushaga agaciro Abanyamahanga bizeye. Icyakora, intumwa Pawulo yari azi ko mu itorero hatagombaga kubamo ivangura. Petero yari afite imitekerereze idakwiriye. Mbere y’uko iyo myifatire ye yangiza itorero, Pawulo yamugiriye inama adaciye ku ruhande (Gal 2:11-14). Ese ibyo byarakaje Petero bituma areka isiganwa? Oya. Yafatanye uburemere inama Pawulo yamugiriye, ayishyira mu bikorwa maze akomeza isiganwa.
13. Ni mu buhe buryo uburwayi bushobora gusitaza umuntu?
13 Uburwayi bushobora gutuma umuntu acika intege, maze ntakomeze isiganwa. Urugero, hari mushiki wacu wo mu Buyapani wafashwe n’indwara amaze imyaka 17 abatijwe. Yahangayikishijwe cyane n’ubwo burwayi bwe bituma acika intege mu buryo bw’umwuka. Nyuma yaho yaje gukonja. Abasaza babiri baramusuye. Amagambo atera inkunga bamubwiye yatumye yongera kujya mu materaniro. Yaravuze ati “kuba abavandimwe baransuhuzanyije urugwiro byatumye ndira.” Ubu uwo mushiki wacu yasubiye mu isiganwa.
14, 15. Ni izihe ngamba zitajenjetse umuntu agomba gufata mu gihe agize ibyifuzo bibi? Tanga urugero.
14 Irari ry’umubiri ryagushije benshi. Mu gihe duhuye n’icyo kigeragezo, tugomba gufata ingamba zitajenjetse kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye mu bwenge, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka. Wibuke inama Yesu yatanze yo ‘kujugunya kure’ mu buryo bw’ikigereranyo ikintu cyose gishobora kutubera igisitaza, niyo cyaba ijisho ryacu cyangwa ukuboko kwacu. Ibyo binakubiyemo ibitekerezo n’ibikorwa by’ubwiyandarike byatumye bamwe bava mu isiganwa.—Soma muri Matayo 5:29, 30.
15 Hari umuvandimwe warezwe n’ababyeyi b’Abakristo wanditse avuga ko yamaze igihe kirekire ahanganye n’irari ryo kuryamana n’abandi bagabo. Yaravuze ati “numvaga ntandukanye n’abandi kandi sinabisanzuragaho.” Igihe yari afite imyaka 20, yari umupayiniya n’umukozi w’itorero. Hanyuma yaje gukora icyaha gikomeye, ahabwa igihano kandi abasaza baramufasha. Yarasengaga, akiga Ijambo ry’Imana kandi akihatira gufasha abandi. Ibyo byose byamufashije kongera kugira imbaraga mu buryo bw’umwuka. Nyuma y’imyaka runaka, yaravuze ati “na n’ubu hari igihe ngira iryo rari, ariko sinemera ko ringanza. Namenye ko Yehova adashobora kukureka ngo ugeragezwe ibirenze ibyo wakwihanganira. Ku bw’ibyo, nzi neza ko Imana ibona ko nshobora kurwanya iryo rari.” Uwo muvandimwe yarangije agira ati “ibigeragezo byose mpura na byo muri iki gihe nta cyo bivuze ubigereranyije n’ubuzima nzagira mu isi nshya. Ndabwifuza cyane! Nzakomeza guhatana kugeza icyo gihe.” Yiyemeje gukomeza isiganwa.
16, 17. (a) Ni iki cyafashije umuvandimwe wumvaga ko yarenganyijwe? (b) Ni nde twagombye guhanga amaso kugira ngo twirinde gusitara?
16 Kurenganywa na bagenzi bacu duhuje ukwizera bishobora kutubera igisitaza. Mu Bufaransa, hari umuvandimwe wahoze ari umusaza wumvaga yararenganyijwe. Yararakaye cyane maze areka kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Abasaza babiri baramusuye kandi bamutega amatwi bitonze igihe yabasobanuriraga ikibazo yari afite. Bamuteye inkunga yo kwikoreza Yehova umutwaro we kandi batsindagiriza ko gushimisha Imana ari cyo kintu cy’ingenzi kurusha ibindi. Yemeye inama bamugiriye maze bidatinze asubira mu isiganwa, yongera kwifatanya mu bikorwa by’itorero.
17 Abakristo bose bagombye guhanga amaso Yesu Kristo washyiriweho kuba Umutware w’itorero, aho kuyahanga abantu badatunganye. Yesu, we ufite amaso “ameze nk’ibirimi by’umuriro,” asobanukiwe ibintu byose bibera mu itorero kuturusha (Ibyah 1:13-16). Urugero, azi neza ko ibyo tubona ko ari akarengane bishobora kuba biterwa no gufata ibintu uko bitari cyangwa kutabisobanukirwa. Yesu akemura ibibazo itorero rifite mu buryo bwiza kandi mu gihe gikwiriye. Ku bw’ibyo, ntitwagombye kwemera ko ibyo Umukristo mugenzi wacu akoze cyangwa imyanzuro ye bitubera igisitaza.
18. Ni mu buhe buryo dushobora gukomeza kuba abizerwa mu gihe tugezweho n’imibabaro cyangwa ibitotezo?
18 Hari ibindi bintu bibiri byadusitaza, Mat 13:21). Icyakora, iyo twiyemeje gukomeza kuba hafi ya Yehova, ubutumwa bw’Ubwami budufasha kugira imizi ikomeye. Bityo rero, nugera mu bigeragezo, ujye wihatira gutekereza ku bintu bikwiriye. (Soma mu Bafilipi 4:6-9.) Yehova azaduha imbaraga zo gukomeza kuba abizerwa mu gihe duhuye n’ibigeragezo, kugira ngo tudasitara tukava mu isiganwa.
ari byo imibabaro cyangwa ibitotezo, no kudatungana kw’abagize itorero. Mu mugani wa Yesu w’umubibyi, yavuze ko hari abari kugerwaho n’“imibabaro cyangwa ibitotezo” bitewe n’ijambo bikabasitaza. Aho ibyo bitotezo byaturuka hose, haba mu muryango, muri bagenzi bacu, cyangwa mu bategetsi, bishobora guca intege mu buryo bwihariye umuntu ‘udafite imizi muri we,’ ni ukuvuga ufite ukwizera guke (19. Mu gihe umuntu atubabaje, twakwirinda dute ko bitubera igisitaza?
19 Ikibabaje ni uko hari bamwe baretse gukomeza isiganwa bitewe no kudatungana kw’abandi. Basitajwe n’uko abandi bakoze ibintu bo bumvaga batakora bitewe n’umutimanama wabo (1 Kor 8:12, 13). Ese umuntu natubabaza, tuzabigira ikibazo gikomeye? Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kureka gucira abandi imanza, ahubwo bakabababarira aho gutsimbarara ku burenganzira bwabo (Luka 6:37). Igihe uzaba uhuye n’ikintu gishobora kugusitaza, ujye wibaza uti “ese aho sincira abandi urubanza nshingiye ku mahitamo yanjye? Ese kudatungana kw’abavandimwe banjye kuzatuma ndeka gukomeza isiganwa ry’ubuzima?” Urukundo dukunda Yehova ruzatuma tutemera ko ikintu icyo ari cyo cyose undi muntu akoze kitubuza kurangiza isiganwa.
IRUKA WIHANGANYE KANDI WIRINDE GUSITARA
20, 21. Ni iki wiyemeje gukora mu isiganwa ry’ubuzima?
20 Ese wiyemeje ‘kurangiza isiganwa’ (2 Tim 4:7, 8)? Niba ari uko biri, ni ngombwa ko wiyigisha. Jya ukoresha Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kugira ngo bigufashe gukora ubushakashatsi, gutekereza no gutahura ibyakubera igisitaza. Jya usenga usaba umwuka wera ugufashe kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka ukeneye. Ujye wibuka ko gusitara cyangwa kugwa bitabuza umuntu kurangiza isiganwa ry’ubuzima. Ushobora guhaguruka ugakomeza isiganwa. Dushobora kuvana isomo ku makosa yacu, bigatuma twiruka neza kurushaho.
21 Bibiliya ivuga ko mu isiganwa ry’ubuzima bw’iteka tutagomba kwiyicarira gusa, ahubwo ko tugomba gukomeza kwiruka. Si nk’uko umuntu yakwiyicarira muri bisi maze ikamugeza iyo ajya. Twe ubwacu tugomba kwiruka mu isiganwa ry’ubuzima. Nitubigenza dutyo, Yehova azaduha “amahoro menshi” (Zab 119:165). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko azakomeza kudufasha muri iki gihe, kandi ko azaduha imigisha y’iteka ryose niturangiza isiganwa.—Yak 1:12.