UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Gicurasi 2013

Iyi gazeti igaragaza uko twasohoza inshingano yacu yo kuba ababwirizabutumwa kandi ikagaragaza imico ishobora kudufasha gushyikirana neza mu muryango.

Sohoza inshingano yawe yo kuba umubwirizabutumwa

Kuki ari iby’ingenzi ko muri iki gihe abantu bumva ubutumwa bwiza? Ni mu buhe buryo twasohoza neza inshingano yacu yo kuba ababwirizabutumwa?

Ese ugira “ishyaka ry’imirimo myiza”?

Iki gice kigaragaza ukuntu kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza no kugira imyifatire myiza birehereza abantu ku Mana.

Ibibazo by’abasomyi

Ibihugu byinshi byo mu bihe bya kera byicaga abagizi ba nabi bibamanika ku biti. Bite se ku birebana na Isirayeli ya kera?

Mukomeze ishyingiranwa ryanyu mushyikirana neza

Gushyikirana neza ni ngombwa kugira ngo abantu bagire ishyingiranwa ryiza. Iki gice kigaragaza imico yadufasha gushyikirana neza.

Babyeyi namwe bana, mujye mushyikirana mu rukundo

Ni izihe nzitizi zituma abantu badashyikirana neza mu muryango? Bazitsinda bate?

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Impamvu ubuzima bwacu bufite intego

Patricia afite abana babiri barwaye indwara idasanzwe, ifata ibice bigize ingirabuzima fatizo zigena uko umuntu azaba ateye. Menya uko bagize ubuzima bufite intego nubwo bafite ibibazo.

Jya urinda umurage wawe ufata imyanzuro myiza

Ni uwuhe murage wo mu buryo bw’umwuka Abakristo bazahabwa, kandi se ibyo Esawu yakoze biduha uwuhe muburo?

UBUBIKO BWACU

Bakomeje gushikama mu gihe cy’“isaha yo kugeragezwa”

Soma ukuntu mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose yabaye mu mwaka wa 1914, abantu benshi bamenye ko Abigishwa ba Bibiliya bativangaga mu ntambara.