Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ugira “ishyaka ry’imirimo myiza”?

Ese ugira “ishyaka ry’imirimo myiza”?

‘Kristo Yesu yaratwitangiye ngo yeze abagomba kuba ubwoko bwe bwite, bafite ishyaka ry’imirimo myiza.’—TITO 2:13, 14.

1, 2. Ni iyihe nshingano iteye ishema Abahamya ba Yehova bafite, kandi se ituma wiyumva ute?

ABANTU benshi babona ko guhabwa igihembo ku bw’ikintu runaka baba barakoze ari ishema. Urugero, hari abahawe igihembo cyitiriwe Nobeli kubera ko bafashije impande zari zishyamiranye kugera ku mahoro. None se umuntu aramutse yoherejwe n’Imana kugira ngo afashe abantu kugirana amahoro na yo, ntibyamutera ishema ryinshi kurushaho?

2 Twebwe Abahamya ba Yehova ni twe twenyine dufite iyo nshingano iteye ishema. Twingingira abantu ‘kwiyunga n’Imana’ tubisabwe n’Imana na Kristo (2 Kor 5:20). Yehova aradukoresha kugira ngo yireherezeho abantu. Uko ni ko abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu bihugu bisaga 235 bafashijwe kugirana imishyikirano myiza n’Imana, bityo bakaba bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka (Tito 2:11). Tugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, maze tugatumirira ‘ushaka wese gufata amazi y’ubuzima ku buntu’ (Ibyah 22:17). Kubera ko dukunda iyo nshingano y’agaciro kenshi kandi tukayisohozanya umwete, birakwiriye rwose ko tuvugwaho ko turi ubwoko ‘bugira ishyaka ry’imirimo myiza’ (Tito 2:14). Reka dusuzume ukuntu kugira ishyaka ry’imirimo myiza bituma turehereza abantu kuri Yehova. Bumwe mu buryo tubikoramo ni umurimo wo kubwiriza.

TWIGANE ISHYAKA YEHOVA NA YESU BAGIRA

3. Kuba ‘Yehova agira umwete’ biduha ikihe cyizere?

3 Muri Yesaya 9:7 havuga ibihereranye n’ibyo ubutegetsi bw’Umwana w’Imana buzasohoza, hagira hati “ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.” Ayo magambo atsindagiriza ukuntu Data wo mu ijuru ashishikazwa cyane no gukiza abantu. Kuba Yehova agira umwete cyangwa ishyaka, bigaragaza ko natwe ababwiriza b’Ubwami dukwiriye gusohoza umurimo Imana yaduhaye tubigiranye umutima wacu wose, kandi dufite ishyaka. Kuba twifuza cyane gufasha abantu kumenya Imana bigaragaza ko twigana ishyaka Yehova agira. None se ko turi abakozi bakorana n’Imana, buri wese muri twe yiyemeje gukora uko ashoboye kose kugira ngo agire uruhare mu gutangaza ubutumwa bwiza?—1 Kor 3:9.

4. Ni mu buhe buryo Yesu yatanze urugero rwiza mu birebana no gukomeza kugira umwete mu murimo?

4 Reka nanone dusuzume ibirebana n’ishyaka rya Yesu. Yaduhaye urugero ruhebuje mu birebana no gukomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nubwo yarwanyijwe bikomeye, yakomeje kubwiriza abigiranye ishyaka kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi (Yoh 18:36, 37). Ubwo Yesu yari hafi gupfa, yihatiye cyane gufasha abantu kumenya Yehova.

5. Ni mu buhe buryo Yesu yakoze ibihuje n’urugero yatanze rw’igiti cy’umutini?

5 Mu mwaka wa 32, Yesu yatanze urugero rw’umuntu wari ufite igiti cy’umutini mu ruzabibu rwe, cyari kimaze imyaka itatu kitera. Yabwiye umukozi ngo agiteme, na we amusaba ko yamuha igihe akabanza kugifumbira. (Soma muri Luka 13:6-9.) Icyo gihe, Yesu yari yarabonye abigishwa bake gusa mu murimo we wo kubwiriza. Ariko nk’uko Yesu yabigaragaje muri urwo rugero, yifuzaga gukora byinshi mu gihe gito yari asigaranye, mbere y’uko apfa. Ku bw’ibyo, mu gihe cy’amezi agera kuri atandatu yabwirije i Yudaya n’i Pereya ashyizeho umwete. Iminsi mike mbere y’urupfu rwe, yarijijwe n’uko abenshi mu bo yabwirije ‘bumvise, ariko ntibagire icyo bakora.’—Mat 13:15; Luka 19:41.

6. Kuki twagombye kurushaho gukorana umwete umurimo wo kubwiriza?

6 Ese iyo turebye ukuntu tugeze kure mu minsi y’imperuka, si iby’ingenzi ko turushaho gukorana umwete umurimo wo kubwiriza? (Soma muri Daniyeli 2:41-45.) Mbega ukuntu duterwa ishema no kuba turi Abahamya ba Yehova! Ni twe twenyine ku isi dutuma abantu bamenya uburyo nyabwo ibibazo byabo bizakemuka. Hari umwanditsi wo mu kinyamakuru kimwe uherutse kuvuga ko nta wamenya impamvu abantu beza bagerwaho n’ibibi. Dufite inshingano yo kumenyesha abishimira kudutega amatwi bose igisubizo Bibiliya itanga ku bibazo nk’ibyo, kandi rwose turabyishimira. Dufite impamvu zumvikana zo ‘kugira ishyaka ryinshi dutewe n’umwuka’ mu gihe dusohoza uwo murimo Imana yaduhaye (Rom 12:11). Yehova azadufasha maze umurimo wo kubwiriza dukorana ishyaka utume abandi bamumenya kandi bamukunde.

UMWUKA W’UBWITANGE UHESHA YEHOVA ICYUBAHIRO

7, 8. Ni mu buhe buryo umwuka w’ubwitange uhesha Yehova icyubahiro?

7 Nk’uko ibyabaye ku ntumwa Pawulo bibigaragaza, umurimo wacu ushobora gutuma ‘turara tutagohetse,’ kandi ‘ntitugire icyo turya’ (2 Kor 6:5). Ayo magambo agaragaza neza umwuka w’ubwitange, kandi ashobora kutwibutsa abapayiniya bashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, ari na ko bashaka ikibatunga. Tekereza nanone ukuntu abamisiyonari bacu bitanga, ‘bakisuka nk’ituro ry’ibyokunywa’ bajya mu mahanga gufasha abandi (Fili 2:17). Bite se ku bihereranye n’abasaza bacu b’abanyamwete, bigomwa ibyokurya cyangwa bakarara badasinziriye kugira ngo bite ku ntama za Yehova? Nanone kandi, dufite abageze mu za bukuru n’abafite ibibazo by’uburwayi bakora uko bashoboye kose kugira ngo bajye mu materaniro, kandi bifatanye mu murimo wo kubwiriza. Iyo dutekereje kuri abo bagaragu b’Imana bose bagaragaza umwuka w’ubwitange, imitima yacu isabwa n’ibyishimo. Iyo mihati yose ntiyisoba abantu.

8 Hari umuntu utari Umuhamya wandikiye ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ati “abantu ntibakigirira amadini icyizere . . . Ni iki abayobozi b’amadini birirwa bakora? Ntibahaguruka ngo basange abantu nk’uko Kristo yabigenzaga . . . Idini ry’Abahamya ba Yehova ni ryo ryonyine risa n’aho ribikora. Abahamya barahaguruka bagasanga abantu, kandi babwiriza ukuri babikuye ku mutima” (Lincolnshire Boston Target). Muri iyi si irangwa n’ubwikunde, umwuka w’ubwitange tugaragaza uhesha Yehova Imana icyubahiro.—Rom 12:1.

Kujya mu murimo wo kubwiriza ubwabyo bibera ubuhamya abakureba

9. Ni iki cyadushishikariza gukomeza kugira ishyaka ry’imirimo myiza mu murimo wo kubwiriza?

9 Ariko se, twakora iki mu gihe tubonye ko ishyaka twagiraga mu murimo ritangiye kugabanuka? Gutekereza ku byo Yehova arimo asohoza binyuze ku murimo wo kubwiriza byadufasha. (Soma mu Baroma 10:13-15.) Kugira ngo abantu bazakizwe, bagomba kwizera Yehova kandi bakambaza izina rye. Ariko kandi, ntibabikora tutababwirije. Ibyo byagombye gutuma dukomeza kugira ishyaka ry’imirimo myiza no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubigiranye umwete.

IMYIFATIRE MYIZA IREHEREZA ABANTU KU MANA

Kuba uri inyangamugayo no kuba ukorana umwete ntibyisoba abantu

10. Kuki twavuga ko imyifatire yacu myiza irehereza abantu kuri Yehova?

10 Nubwo kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ari iby’ingenzi, ibyo byonyine ntibihagije kugira ngo birehereze abantu ku Mana. Ikindi kintu gikubiye mu mirimo myiza kirehereza abantu ku Mana, ni imyifatire myiza ya gikristo. Pawulo yatsindagirije akamaro k’imyifatire yacu igihe yandikaga ati “mu buryo ubwo ari bwo bwose, ntiduha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyabera abandi igisitaza, kugira ngo umurimo wacu utabonekaho umugayo” (2 Kor 6:3). Amagambo meza tuvuga n’imyifatire yacu myiza birimbisha inyigisho z’Imana, bigatuma abandi bumva bashaka gusenga Yehova (Tito 2:10). Koko rero, tujya twumva inkuru z’abantu bafite imitima itaryarya bemera ukuri bitewe no kubona imyifatire yacu imeze nk’iya Kristo.

11. Kuki twagombye gutekereza ku ngaruka imyifatire yacu igira ku bandi kandi tukabishyira mu isengesho?

11 Nk’uko ibikorwa byacu byiza bishobora gutuma abantu bemera ukuri, ni na ko ibikorwa byacu bibi bishobora gutuma bakwanga. Ku bw’ibyo, twaba turi ku kazi, mu rugo cyangwa ku ishuri, dukora uko dushoboye kose kugira ngo tutagira uwo duha urwaho rwo kunenga umurimo wacu n’imyifatire yacu. Tugize akamenyero ko gukora icyaha, byatugiraho ingaruka mbi cyane (Heb 10:26, 27). Ibyo byagombye gutuma dutekereza ku bikorwa byacu no ku ngaruka bigira ku bandi, kandi tukabishyira mu isengesho. Uko iyi si igenda ihenebera mu birebana n’umuco, abantu bafite imitima itaryarya bazarushaho “kubona itandukaniro hagati . . . y’ukorera Imana n’utayikorera” (Mal 3:18). Koko rero, imyifatire yacu myiza ya gikristo igira uruhare rukomeye mu gutuma abantu biyunga n’Imana.

12-14. Iyo twihanganiye ibigeragezo bifasha bite abandi? Tanga urugero.

12 Igihe Pawulo yandikiraga Abakorinto, yababwiye ko yagezweho n’ibigeragezo n’ingorane, kandi ko yakubiswe akanafungwa. (Soma mu 2 Abakorinto 6:4, 5.) Mu gihe duhuye n’ibigeragezo tukihangana, bishobora gutuma ababibona bemera ukuri. Urugero, mu myaka runaka ishize, hari abantu bagerageje gutsembaho Abahamya ba Yehova mu gace kamwe ko muri Angola. Abahamya babiri babatijwe n’abantu bari bashimishijwe bagera kuri 30 barafashwe mu gihe bari mu materaniro. Hanyuma, abarwanyaga Abahamya bahuruje abantu bo muri ako gace ngo baze barebe uko bakubita abo bantu b’inzirakarengane. Barabakubise kugeza babakomerekeje. Abagore n’abana na bo bakorewe ibyo bikorwa by’ubugome. Ababikoze bari bagambiriye gutera abantu ubwoba kugira ngo batazongera gutega amatwi Abahamya ba Yehova. Ariko Abahamya bamaze gukubitirwa ku karubanda, abantu benshi bo muri ako gace barabasanze maze babasaba ko babigisha Bibiliya. Nyuma yaho, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wakomeje gukorwa maze habaho ukwiyongera, n’abavandimwe bagira imigisha myinshi.

13 Urwo rugero rugaragaza ko iyo tutanamutse ku mahame ya Bibiliya, bishobora gutuma abandi bemera ukuri. Ubutwari Petero n’izindi ntumwa bagaragaje bushobora kuba bwaratumye abandi bantu biyunga n’Imana (Ibyak 5:17-29). Natwe dukomeje gushikama, bishobora gutuma abanyeshuri bagenzi bacu, abo dukorana cyangwa abagize imiryango yacu bemera ukuri.

14 Buri gihe haba hari abavandimwe bacu batotezwa. Urugero, muri Arumeniya hari abavandimwe bagera kuri 40 bafunzwe bazira kutivanga muri politiki, kandi abandi benshi bashobora kuzafungwa mu mezi ari imbere. Muri Eritereya hari abagaragu ba Yehova 55 bafunzwe, bamwe muri bo bakaba bafite imyaka irenga 60. Muri Koreya y’Epfo hari Abahamya bagera kuri 700 bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Ubu hashize imyaka 60 Abahamya baho bahanganye n’ibyo bitotezo. Nimucyo tujye dusenga dusaba ko ubudahemuka bw’abo bavandimwe batotezwa bwahesha Imana icyubahiro, kandi bugatuma abakunda gukiranuka bemera ugusenga k’ukuri.—Zab 76:8-10.

15. Tanga urugero rugaragaza ukuntu kuba inyangamugayo bishobora gutuma abantu bemera ukuri.

15 Kuba turi inyangamugayo na byo bishobora gutuma abantu bemera ukuri. (Soma mu 2 Abakorinto 6:4, 7.) Urugero, hari mushiki wacu wari ugiye gushyira amafaranga mu kamashini gatanga amatike ya bisi, maze umuntu umwe bari baziranye amubwira ko kugura itike bitari ngombwa kuko aho yari agiye hari hafi. Uwo mushiki wacu yamusobanuriye ko kugura itike ari ngombwa, niyo waba uri buviremo ku cyapa gikurikiraho. Nyuma yaho, wa muntu bari baziranye yavuye muri bisi. Amaze kuvamo, umushoferi w’iyo bisi yarebye mushiki wacu maze aramubaza ati “ese uri Umuhamya wa Yehova?” Uwo mushiki wacu yarikirije, hanyuma aramubaza ati “kuki ubimbajije?” Uwo mushoferi yaramubwiye ati “numvise ibyo mwavugaga ku bihereranye no kugura itike ya bisi, kandi nzi ko Abahamya ba Yehova bari mu bantu bake cyane bayigura, kandi ni inyangamugayo muri byose.” Amezi make nyuma yaho, hari umugabo wegereye uwo mushiki wacu bari mu materaniro maze aramubwira ati “ese uranzi? Ni jye wa mushoferi wa bisi mwaganiriye ku birebana no kugura itike. Imyifatire yawe yatumye nemera ko Abahamya ba Yehova batangira kunyigisha Bibiliya.” Iyo abantu babonye ko turi inyangamugayo, bituma bemera ko ibyo tubwiriza ari ukuri.

JYA UHORA UGARAGAZA IMICO IHESHA IMANA ICYUBAHIRO

16. Bigenda bite iyo tugaragaje umuco wo kwihangana, uw’urukundo n’uwo kugwa neza? Tanga urugero rugaragaza ibyo abayobozi b’amadini y’ikinyoma bakora.

16 Nanone kandi, tugira uruhare mu kurehereza abantu kuri Yehova iyo tugaragaje umuco wo kwihangana, uw’urukundo n’uwo kugwa neza. Bamwe mu batwitegereza bashobora kumva bashaka kwiga ibihereranye na Yehova, imigambi ye n’ubwoko bwe. Imyifatire y’Abakristo b’ukuri itandukanye cyane n’iy’abantu bagaragaza ko bubaha Imana ariko bitabavuye ku mutima, mbese by’uburyarya gusa. Hari bamwe mu bayobozi b’amadini bakijijwe n’amafaranga bavana mu bayoboke babo. Amenshi muri yo bayaguramo amazu ahenze n’amamodoka y’akataraboneka, ndetse hari n’uwubakiye imbwa ye akazu karimo icyuma kizana ubukonje n’ubushyuhe! Koko rero, abantu benshi bavuga ko ari abigishwa ba Kristo ntibaba bashaka ‘gutanga ku buntu’ (Mat 10:8). Ahubwo kimwe n’abatambyi bo muri Isirayeli ya kera bari barayobye, “bigishiriza ibihembo” kandi inyinshi mu nyigisho zabo ntiziba zishingiye ku Byanditswe (Mika 3:11). Iyo myifatire irangwa n’uburyarya ntishobora gutuma abantu biyunga n’Imana.

17, 18. (a) Ni mu buhe buryo duhesha Yehova icyubahiro iyo tugaragaje imico nk’iye? (b) Ni iki gituma ukomeza gukora imirimo myiza?

17 Ku rundi ruhande, inyigisho Abakristo b’ukuri bigisha n’ibikorwa byiza bakorera bagenzi babo bikora abantu ku mutima. Urugero, hari umupayiniya wabwirizaga ku nzu n’inzu maze umugore ugeze mu za bukuru w’umupfakazi aramwirukana. Yabwiye uwo muvandimwe ko igihe yavuzaga inzogera, yari ahagaze ku rwego mu gikoni agerageza guhindura ampuru y’itara. Uwo muvandimwe yaravuze ati “ariko si byiza ko ubikora wenyine.” Yamuhinduriye iyo ampuru, arangije arigendera. Igihe umuhungu w’uwo mugore yamenyaga uko byari byagenze, byamukoze ku mutima, maze agerageza gushaka uwo mupayiniya kugira ngo amushimire. Amaherezo, uwo muhungu we yemeye kwiga Bibiliya.

18 Kuki wiyemeje gukomeza gukora imirimo myiza? Wenda ni uko uzi ko iyo dukomeje kugira ishyaka mu murimo wacu wo kubwiriza, kandi tugakora ibihuje n’ibyo Imana ishaka, duhesha Yehova icyubahiro kandi tukaba twafasha abandi kugira ngo bazakizwe. (Soma mu 1 Abakorinto 10:31-33.) Impamvu tugira ishyaka ry’imirimo myiza mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza kandi tukagira imyifatire yemerwa n’Imana, ni icyifuzo gikomeye tuba dufite cyo kugaragaza ko dukunda Imana na bagenzi bacu (Mat 22:37-39). Niba tugira ishyaka ry’imirimo myiza, tuzagira ibyishimo byinshi muri iki gihe kandi twumve tunyuzwe. Byongeye kandi, dutegerezanyije amatsiko igihe abantu bose bazishimira gusenga Umuremyi wacu Yehova, kandi bakamuhesha icyubahiro.