UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kamena 2013

Iyi gazeti izatuma turushaho kwishimira imico ya Yehova tudakunda gutekerezaho cyane, itari ya yindi y’ingenzi.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Kumvira Yehova byampesheje imigisha myinshi

Soma inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Elisa Piccioli. Yakomeje kurangwa n’icyizere nubwo yahuye n’ibibazo byinshi, akigomwa byinshi kandi agatakaza byinshi.

Jya wishimira imico ya Yehova mu buryo bwuzuye

Kuba umuntu wishyikirwaho kandi utarobanura ku butoni bisobanura iki? Gusuzuma urugero Yehova Imana yaduhaye bizadufasha kugaragaza iyo mico.

Jya wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu no gushyira mu gaciro

Yehova aduha urugero ruhebuje mu birebana no kugira ubuntu no gushyira mu gaciro. Gusuzuma urugero atanga bizadufasha kugaragaza iyo mico.

Jya wishimira umuco wa Yehova w’ubudahemuka n’uwo kubabarira

Ubudahemuka no kubabarira ni imico ihebuje iranga incuti nyakuri. Kwigana Yehova bizatuma tugira iyo mico y’ingenzi cyane.

Ibibazo by’abasomyi

“Abana b’Imana y’ukuri” n’“imyuka yari mu nzu y’imbohe” bavugwa muri Bibiliya ni ba nde?

Jya wemera kugororwa n’igihano Yehova aguhaye

Yehova, “Umubumbyi wacu,” yagiye agorora abantu ndetse n’amahanga. Ni iki ibyo bishobora kutwigisha, kandi se yatugorora ate muri iki gihe?

Basaza, ese muzahumuriza “ubugingo bunaniwe”?

Abasaza b’Abakristo bitegura bate mbere yo gusura abavandimwe na bashiki bacu mu rwego rwo kuragira umukumbi? Abasaza bashobora gutera inkunga umuntu unaniwe cyangwa wacitse intege bamuha “impano yo mu buryo bw’umwuka.”

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba hari ibyo ucyibuka.