Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Abakristo bagombye kubona bate ibyo gutomboza aho umuntu asoma muri Bibiliya?

Hari abantu bagira akamenyero ko kurambura Bibiliya batomboje bagasoma umurongo baguyeho bwa mbere, batekereza ko amagambo bahasanga ari bubafashe. Abakristo b’ukuri ntibaraguza. Ahubwo, biga Bibiliya kugira ngo bagire ubumenyi nyakuri kandi babone ubuyobozi buturuka ku Mana.—15/12, ipaji ya 3.

“Isi” izashira ni iyihe?

“Isi” izashira ni abantu bose badakora ibyo Imana ishaka (1 Yoh 2:17). Isi y’ubutaka izarokoka ndetse n’abantu b’indahemuka.—1/1, ipaji ya 5-7.

Ni mu buhe buryo Abeli akivuga nubwo yapfuye (Heb 11:4)?

Avuga binyuze ku kwizera. Dushobora kumenya ibirebana n’ukwizera kwe kandi tukakwigana. Na n’ubu turacyibuka urugero rwe.—1/1, ipaji ya 12.

Ni ibihe bintu tutagombye kwemera ko bidutandukanya n’Imana?

Bimwe muri byo ni ibi bikurikira: akazi dukora, imyidagaduro, gushyikirana n’umwe mu bagize umuryango wacu waciwe, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, guhangayikira ubuzima bwacu, gukunda amafaranga no kwishyira hejuru.—15/1, ipaji ya 12-21.

Umuco wa Mose wo kwicisha bugufi utwigisha iki?

Ububasha Mose yahawe ntibwatumye yishyira hejuru, ahubwo yishingikirije ku Mana, ntiyishingikiriza ku buhanga bwe. Ntitwagombye kwishyira hejuru bitewe n’ububasha, ubutware cyangwa ubuhanga dufite, ahubwo tugomba kwiringira Yehova (Imig 3:5, 6).—1/2, ipaji ya 5.

Abazazuka bazaba he?

Umubare ntarengwa w’abantu 144.000 bazaba mu ijuru. Ariko abazazuka benshi bazaba ku isi, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—1/3, ipaji ya 6.

Kuba Abisirayeli batari ‘barakebwe mu mutima’ byasobanuraga iki (Yer 9:26)?

Bari barigometse kandi bari bakeneye kuvana mu mitima yabo ibyatumaga yinangira, ni ukuvuga ibitekerezo, ibyifuzo n’intego byatumaga batumvira amategeko y’Imana (Yer 5:23, 24).—15/3, ipaji ya 9-10.

Ni mu buhe buryo Yesu yabaye intangarugero mu birebana no kugira ubuzima bushimishije?

Yari yariyemeje gukora ibyo Imana ishaka. Yakundaga Se cyane, agakunda n’abantu. Ku bw’ibyo, Yesu yari azi ko Se amukunda kandi ko amwemera. Ibyo ni byo bintu bituma umuntu yishimira ubuzima.—1/4, ipaji ya 4-5.

Igice cyo ku isi cy’umuteguro w’Imana kigizwe na ba nde?

Kigizwe n’Inteko Nyobozi, komite z’ibiro by’amashami, abagenzuzi basura amatorero, inteko z’abasaza, amatorero na buri Muhamya ku giti cye.—15/4, ipaji ya 29.

Kuki twavuga ko Imana itagaragaje ubugome igihe yarimburaga abantu?

Yehova ntiyishimira ko umunyabyaha apfa (Ezek 33:11). Ibyo yakoze kera bigaragaza ko aburira abantu abigiranye urukundo mbere yo kubarimbura. Ibyo bishobora gutuma twiringira kuzarokoka ubwo azaba arimbura ababi mu gihe kiri imbere.—1/5, ipaji ya 5-6.

Ese Abisirayeli bicaga abagizi ba nabi babamanika ku biti?

Oya. Andi mahanga ya kera yarabikoraga ariko Abisirayeli bo ntibabikoraga. Mu gihe cy’Ibyanditswe by’igiheburayo, abagizi ba nabi babanzaga kwicwa, urugero wenda batewe amabuye (Lewi 20:2, 27). Hanyuma umurambo washoboraga kumanikwa ku giti, kugira ngo bibere abandi umuburo.—15/5, ipaji ya 13.

Kuki abantu badashobora kuzana amahoro ku isi?

Nubwo abantu bageze kuri byinshi, ntibafite ubushobozi bwo kuyobora intambwe zabo (Yer 10:23). Satani ni we utegeka isi; ku bw’ibyo, abantu ntibazashobora kuzana amahoro (1 Yoh 5:19).—1/6, ipaji ya 16.