Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese byaba bikwiriye ko ababyeyi b’Abakristo bicarana mu materaniro n’umwana wabo waciwe?

Nta mpamvu yo guhangayikishwa cyane n’aho umuntu waciwe agomba kwicara mu Nzu y’Ubwami. Iyi gazeti yagiye itera ababyeyi b’Abakristo inkunga yo gufasha mu buryo bw’umwuka umwana wabo waciwe ukiba mu rugo, mu gihe babona ko bikwiriye. Nk’uko byagaragajwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2001, ku ipaji ya 16 kugeza ku ya 18, ababyeyi bashobora no kwigisha Bibiliya umwana wabo ukiri muto waciwe, ukibana na bo. Baba biringiye ko bizafasha uwo mwana guhindura imyifatire ye.

Nanone kandi, byaba bishyize mu gaciro ko mu Nzu y’Ubwami umwana waciwe yicarana n’ababyeyi be atuje. Kubera ko umuntu waciwe adasabwa kwicara inyuma mu Nzu y’Ubwami, nta mpamvu yagombye gutuma umwana waciwe aticarana n’ababyeyi be, aho baba bicaye hose. Kubera ko ababyeyi baba bagomba gufasha umwana wabo mu buryo bw’umwuka, nta gushidikanya ko bazashaka kumenya niba akurikira mu materaniro. Ku bw’ibyo rero, byarushaho kuba byiza umwana wabo yicaranye na bo, aho kwicara ahandi nta muntu umwitaho.

Byagenda bite se mu gihe umwana waciwe atakibana n’ababyeyi be? Ese ibyo byaba bivuga ko atakwicarana na bo? Mu gihe cyashize, iyi gazeti yagaragaje neza imyifatire Umukristo yakwihatira kugira mu birebana no kwifatanya n’umwe mu bagize umuryango we waciwe ariko akaba atakiba mu rugo. * Icyakora, kuba umuntu waciwe yakwicarana n’abagize umuryango we atuje mu gihe cy’amateraniro, bitandukanye cyane no kuba bakwifatanya na we bitari ngombwa. Niba abandi bagize umuryango bitwara uko bikwiriye ku birebana n’uwo muntu waciwe, kandi bakaba bihatira gukurikiza inama zo mu Byanditswe zibasaba kutifatanya na we, nta mpamvu yo kubigiraho ikibazo.—1 Kor 5:11, 13; 2 Yoh 11.

Uwaciwe yakwicarana n’uwo mu muryango we cyangwa n’undi wese mu bagize itorero, nta kibazo byagombye gutera igihe cyose afite imyifatire ikwiriye. Kugena aho umuntu agomba kwicara bishobora guteza ibibazo, bitewe n’imimerere. Niba abaje mu materaniro bose, harimo n’abagize umuryango w’uwaciwe b’indahemuka, bihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya arebana n’uko tugomba kwitwara ku muntu waciwe, kandi abavandimwe bakaba batasitazwa n’uko uwaciwe yicaye ahantu aha n’aha, nta mpamvu yo guhangayikishwa cyane n’aho abaza mu materaniro ya gikristo bicara.

^ par. 5 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1981, ku ipaji ya 28 n’iya 29 (mu gifaransa); reba n’igitabo Mugume mu rukundo rw’Imana, ku ipaji ya 207-209.