UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nzeri 2013

Muri iyi gazeti tuzasuzuma uko twafata imyanzuro myiza, uko twarushaho kugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana, n’uko twakungukirwa n’ibyo Yehova atwibutsa.

Jya ureka imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye igufashe

Yesu yakundaga gukoresha ibitekerezo bibusanye. Menya ukuntu wakoresha imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye kugira ngo ufashe abandi kumenya ukuri ko muri Bibiliya.

Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa

Igihe cyose Yehova yagiye agira ibyo yibutsa abagize ubwoko bwe kugira ngo abayobore. Kuki dushobora kwiringira ibyo Imana itwibutsa muri iki gihe

Ese warahindutse?

Kuki Abakristo bose bagomba ‘guhinduka’? Ni iki bagomba guhindura, kandi se iryo hinduka risaba iki?

Jya ufata imyanzuro myiza

Twakora iki kugira ngo tujye dufata imyanzuro ihuje n’ibyo Imana ishaka? Ni iki cyadufasha gukora ibihuje n’imyanzuro twafashe?

Umurimo w’ubupayiniya utuma imishyikirano dufitanye n’Imana irushaho gukomera

Suzuma ibintu umunani bigaragaza ukuntu umurimo w’ubupayiniya wagufasha kurushaho kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Ni iki cyagufasha gukomeza gukora uwo murimo uhebuje?

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Yesu yarize mbere y’uko azura Lazaro, nk’uko bivugwa muri Yohana 11:35?