Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ufata imyanzuro myiza

Jya ufata imyanzuro myiza

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.”—IMIG 3:5.

1, 2. Ese ukunda gufata imyanzuro, kandi se wumva umeze ute ku birebana n’imwe mu myanzuro wafashe?

BURI munsi hari imyanzuro myinshi dufata. Ubona ute ibirebana no gufata imyanzuro? Abantu bamwe baba bashaka kwifatira imyanzuro. Baba bumva ko bafite uburenganzira bwo kuyifata, ndetse bakaba barakazwa no kumva ko undi muntu yayibafatira. Icyakora, hari abandi batinya gufata imyanzuro ikomeye. Bamwe bashakira inama mu bitabo cyangwa ku bajyanama, ndetse bakaba banatanga amafaranga menshi kugira ngo babone inama bumva ko bakeneye.

2 Abenshi muri twe bari hagati y’ayo matsinda yombi. Hari ibintu tudashobora gufatira imyanzuro kuko nta burenganzira tuba tubifitiye; icyakora, twishimira ko hari imyanzuro myinshi dushobora kwifatira dukurikije amahitamo yacu (Gal 6:5). Nubwo bimeze bityo ariko, dushobora kuba twemera ko imyanzuro yose dufata atari ko buri gihe iba ari myiza cyangwa ngo ibe idufitiye akamaro.

3. Dufite ubuhe buyobozi bwadufasha gufata imyanzuro, ariko se ni ibihe bibazo bivuka?

3 Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, dushobora kwishimira ko yaduhaye ubuyobozi busobanutse neza, ku birebana n’ibibazo by’ingenzi duhura na byo mu buzima. Tuzi ko iyo dukurikije ubwo buyobozi, dushobora gufata imyanzuro ishimisha Yehova kandi natwe ikatugirira akamaro. Ariko kandi, dushobora guhura n’ibibazo cyangwa imimerere Ijambo ry’Imana ritagira icyo rivugaho. None se, icyo gihe twafata dute umwanzuro w’icyo dukwiriye gukora? Urugero, tuzi ko tutagomba kwiba (Efe 4:28). Ariko se, ni ryari twavuga ko umuntu yibye? Ese dushingira ku gaciro k’ibyo yibye, icyabimuteye, cyangwa hari ikindi dushingiraho? Tubigenza dute iyo duhuye n’ibibazo bamwe babona ko bitigeze bitangirwa ubuyobozi busobanutse neza? Muri icyo gihe, ni iki cyatuyobora?

 JYA UFATA IMYANZURO IHUJE N’UBWENGE

4. Ni iyihe nama dushobora kuba twarahawe igihe twari tugiye gufata umwanzuro?

4 Iyo tubwiye Umukristo mugenzi wacu ko hari umwanzuro ukomeye tugiye gufata, ashobora kutubwira ko tuba menge. Mu by’ukuri, iyo ni inama nziza aba aduhaye. Bibiliya itugira inama yo kutihutira gufata imyanzuro, igira iti “umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imig 21:5). Ariko se, kugira ubwenge bisobanura iki? Ese byaba bivuga gusa ko mbere yo gufata umwanzuro twagombye gufata igihe tugatekereza, tugashyira mu gaciro kandi tukiyumvisha uko ibintu bimeze? Ibyo byose ni ingenzi kugira ngo umuntu afate umwanzuro mwiza, ariko kugira ubwenge bikubiyemo ibirenze ibyo.—Rom 12:3; 1 Pet 4:7.

5. Kuki tutavukana ubwenge butunganye?

5 Tugomba kwemera ko nta n’umwe muri twe uvukana ubwenge butunganye. Kubera iki? Ni ukubera ko twese twavutse turi abanyabyaha kandi tudatunganye, bityo tukaba tudafite umubiri cyangwa ubwenge bitunganye (Zab 51:5; Rom 3:23). Byongeye kandi, abenshi muri twe bahoze mu bo Satani “yahumye” ubwenge; hari igihe tutari tuzi Yehova n’amahame ye akiranuka (2 Kor 4:4; Tito 3:3). Ku bw’ibyo, dufashe imyanzuro dushingiye gusa ku byo twumva ko ari byiza kandi ko bishyize mu gaciro, dushobora kwishuka, nubwo twaba twabanje gufata igihe cyo gutekereza.—Imig 14:12.

6. Ni iki cyadufasha kwitoza kugira ubwenge?

6 Nubwo tudafite umubiri n’ubwenge bitunganye, Data wo mu ijuru Yehova we aratunganye muri byose (Guteg 32:4). Igishimishije ni uko yaduhaye ibyadufasha guhindura imitekerereze, maze tukitoza kugira umwuka w’ubwenge. (Soma muri 2 Timoteyo 1:7.) Twebwe Abakristo twifuza gutekereza neza no gufata imyanzuro myiza. Ku bw’ibyo, tugomba kugenzura ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu, maze tukigana imitekerereze ya Yehova, ibyiyumvo bye n’ibikorwa bye.

7, 8. Tanga urugero rwerekana ukuntu umuntu yafata umwanzuro mwiza nubwo yaba yotswa igitutu cyangwa ahanganye n’ibibazo.

7 Reka dufate urugero. Hari abimukira bafite akamenyero ko koherereza bene wabo abana babo b’impinja kugira ngo babarere, maze bo bakomeze gukora no kuzigama ifaranga. * Hari umugore uba mu gihugu cy’amahanga wabyaye umwana mwiza cyane w’umuhungu. Icyo gihe yatangiye kwiga Bibiliya kandi agira amajyambere. Incuti na bene wabo batangiye kumwotsa igitutu we n’umugabo we, babasaba kohereza uwo mwana kwa sekuru. Icyakora, kwiga Bibiliya byatumye uwo mugore amenya ko afite inshingano yahawe n’Imana yo kurera umwana we (Zab 127:3; Efe 6:4). Ese yari gukurikiza uwo muco abenshi babonaga ko ushyize mu gaciro? Cyangwa yari gukurikiza ibyo yigaga muri Bibiliya, maze akemera kuzagira ibibazo by’amafaranga no gusekwa n’abantu? Iyo aba wowe wari gukora iki?

8 Igihe uwo mugore yumvaga bamurembeje kandi ahangayitse, yasutse ibyari mu mutima we imbere ya Yehova, ashaka ubuyobozi bwe. Amaze kuganira kuri icyo kibazo na mushiki wacu wamwigishaga Bibiliya na bamwe mu bagize itorero, yatangiye gusobanukirwa uko Yehova abibona. Nanone kandi, yatekereje ukuntu abana bato batandukanywa n’ababyeyi babo bashobora guhungabana mu byiyumvo. Amaze gusuzuma icyo kibazo yifashishije Ibyanditswe, yasanze adakwiriye kohereza umwana we. Umugabo we yabonye ukuntu abagize itorero bari biteguye kubafasha, n’ukuntu urwo ruhinja  rwakuraga rwishimye kandi rumeze neza. Yemeye kwiga Bibiliya kandi atangira kujyana n’umugore we mu materaniro.

9, 10. Kugira ubwenge bisobanura iki, kandi se twabigeraho dute?

9 Urwo ni urugero rumwe rugaragaza ko kugira ubwenge bidasobanura gukurikiza ibyo dutekereza ko bishyize mu gaciro cyangwa ibyo abandi batekereza ko ari byo byiza kandi bikwiriye. Ubwenge bwacu n’umutima wacu bidatunganye byagereranywa n’isaha yataye igihe. Tuyigendeyeho twahura n’ibibazo bikomeye (Yer 17:9). Kugira ngo twirinde akaga, ubwenge bwacu n’umutima wacu bigomba kuyoborwa n’amahame y’Imana yiringirwa.—Soma muri Yesaya 55:8, 9.

10 Bibiliya itugira inama ikwiriye igira iti “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe” (Imig 3:5, 6). Zirikana amagambo ngo “ntukishingikirize ku buhanga bwawe.” Akurikirwa n’andi agira ati ‘ujye uzirikana Yehova.’ Ni we wenyine ufite ubwenge butunganye. Ku bw’ibyo, igihe cyose tugiye gufata umwanzuro, tugomba kureba muri Bibiliya kugira ngo tumenye uko Imana ibona ibintu, hanyuma tugafata umwanzuro uhuje n’uko ibibona. Icyo ni cyo kugira ubwenge bisobanura; ni ukwigana ubwenge bwa Yehova.

JYA UTOZA UBUSHOBOZI BWAWE BWO KWIYUMVISHA IBINTU

11 Kwitoza gufata imyanzuro myiza no gukora ibihuje na yo ntibipfa kwizana. Ibyo bishobora kugora cyane cyane abakiri bashya mu kuri n’abagitangira kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, izo mpinja zo mu buryo bw’umwuka nk’uko Bibiliya ibivuga, zishobora kugira amajyambere agaragara. Reka dufate urugero rw’uko umwana yiga kugenda. Atangira atera udutambwe duto kandi akabikora kenshi. Uko ni na ko bimeze ku mpinja zo mu buryo bw’umwuka mu birebana no gufata imyanzuro myiza. Wibuke ko intumwa Pawulo yavuze ko abantu bakuze mu buryo bw’umwuka ari ‘abafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha.’ Amagambo  ngo “binyuze mu kubukoresha” n’avuga ngo “bwatojwe,” yumvikanisha ko umuntu agomba guhora ashyiraho imihati, kandi ibyo ni byo abakiri bashya baba bagomba gukora.—Soma mu Baheburayo 5:13, 14.

Iyo dufashe imyanzuro myiza buri munsi, tuba dutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu (Reba paragarafu ya 11)

12. Twakwitoza dute gufata imyanzuro myiza?

12 Nk’uko twigeze kubivuga, buri munsi dufata imyanzuro myinshi, yaba ikomeye n’iyoroheje. Hari ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 40 ku ijana by’ibyo dukora tubikora tutabanje kubitekerezaho, ahubwo ko tubikora tubitewe n’akamenyero dufite. Urugero, birashoboka ko buri gitondo uhitamo imyenda yo kwambara. Ushobora kubona ko uwo ari umwanzuro woroheje, kandi ko bitagusaba gutekereza cyane, cyane cyane iyo wihuta. Ariko kandi, ni iby’ingenzi kureba niba umwenda wambaye ukwiriye umugaragu wa Yehova (2 Kor 6:3, 4). Iyo ugiye kugura imyenda, ushobora gutekereza ku birebana n’imideri hamwe n’ibigezweho. Ariko se, ntiwagombye no kureba niba ikwiriye kandi ukareba niba ufite amafaranga yo kuyigura? Gufata imyanzuro myiza mu birebana n’ibyo bizadufasha gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, kandi ibyo bizatuma dufata imyanzuro myiza mu bibazo bikomeye kurushaho.—Luka 16:10; 1 Kor 10:31.

IYEMEZE GUKORA IBIKWIRIYE

13. Ni iki kiba gikenewe kugira ngo dukore ibihuje n’imyanzuro tuba twafashe?

13 Nubwo twafata imyanzuro myiza, gukora ibihuje na yo si ko buri gihe byoroha. Urugero, hari bamwe bifuza kureka kunywa itabi ariko bikabananira bitewe n’uko baba batabyiyemeje bamaramaje. Ikiba gikenewe ni ukutanamuka ku cyemezo twafashe. None se ni iki cyadufasha kurushaho kwiyemeza mu mutima wacu kutanamuka ku mwanzuro twafashe, kandi tugakora icyo twiyemeje? Tugomba kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo adufashe.—Soma mu Bafilipi 2:13.

14. Ni hehe Pawulo yavanaga imbaraga zo gukora ibyo yari azi ko yagombaga gukora?

14 Pawulo yari abizi neza afatiye ku byamubayeho. Hari igihe yagize ati ‘mfite ubushobozi bwo kwifuza, ariko ubushobozi bwo gukora icyiza bwo simbufite.’ Yari azi icyo yifuzaga gukora cyangwa icyo yagombaga gukora, ariko rimwe na rimwe hari icyamubuzaga kugikora. Yaravuze ati “mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira amategeko y’Imana, ariko mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye.” Ese yumvaga ko nta garuriro? Oya rwose. Yaravuze ati “Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!” (Rom 7:18, 22-25). Hari ahandi yanditse ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Fili 4:13.

15. Kuki tugomba kwiyemeza gukora ibikwiriye?

15 Biragaragara neza ko umuntu agomba kugira icyo akora atajenjetse kugira ngo ashimishe Imana. Ibuka amagambo Eliya yabwiye abasengaga Bayali n’Abisirayeli bari barabaye abahakanyi, ubwo bari ku musozi wa Karumeli. Yagize ati “muzahera mu rungabangabo kugeza ryari? Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire, ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira” (1 Abami 18:21). Abisirayeli bari bazi icyo bagombaga gukora, ariko bari baraheze mu “rungabangabo” bitewe no kudafata imyanzuro. Ibinyuranye n’ibyo, Yosuwa yari yaratanze urugero rwiza imyaka myinshi mbere yaho, igihe yabwiraga Abisirayeli ati “niba mubona ko gukorera Yehova ari bibi, uyu munsi nimwihitiremo uwo muzakorera . . . Ariko jye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova” (Yos 24:15).  Ibyo byamuhesheje iyihe migisha? Yosuwa n’abomatanye na we bagororewe kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, ‘igihugu cyatembaga amata n’ubuki.’—Yos 5:6.

GUFATA IMYANZURO MYIZA BIZAGUHESHA IMIGISHA

16, 17. Tanga urugero rugaragaza inyungu umuntu abona iyo afashe imyanzuro ihuje n’ibyo Imana ishaka.

16 Reka dufate urugero rwo muri iki gihe. Hari umuvandimwe washatse umaze igihe gito abatijwe. We n’umugore we bafite abana bato batatu. Umunsi umwe, mugenzi we bakorana yaramubwiye ngo bajye gukora mu kindi kigo cyari kubaha umushahara utubutse kandi bakabona n’izindi nyungu nyinshi. Uwo muvandimwe wacu yabitekerejeho, kandi asenga Yehova amubwira icyo kibazo. Nubwo akazi afite ubu kadahemba neza, yagahisemo bitewe n’uko katamusaba gukora mu mpera z’ibyumweru, bityo akabasha kujya mu materaniro no kwifatanya n’umuryango we mu murimo wo kubwiriza. Yabonye ko ako kazi gashya katari kumwemerera kudakora mu mpera z’ibyumweru, mbese ko yashoboraga kumara igihe runaka atarabyemererwa. Iyo aba wowe wari gukora iki?

17 Uwo muvandimwe amaze kugereranya inyungu zo mu buryo bw’umwuka n’amafaranga menshi yari kujya ahembwa, yahise yanga ako kazi. Ese utekereza ko yaje kubyicuza? Oya rwose. Yumvaga ko imigisha yo mu buryo bw’umwuka ari yo yari imufitiye akamaro we n’umuryango we kurusha umushahara utubutse yari kubona. We n’umugore we barishimye cyane igihe umukobwa wabo w’imfura wari ufite imyaka icumi yababwiraga ko abakunda cyane, agakunda abavandimwe na bashiki bacu, kandi ko akunda cyane Yehova. Yababwiye ko yifuzaga kwiyegurira Yehova maze akabatizwa. Agomba kuba yarishimiye cyane urugero rwiza se yabahaye mu birebana no gushyira gahunda yo gusenga Yehova mu mwanya wa mbere.

Jya ufata imyanzuro myiza maze wishimane n’abagize ubwoko bw’Imana (Reba paragarafu ya 18)

18. Kuki ari iby’ingenzi ko dufata imyanzuro myiza buri munsi?

18 Mose Mukuru, ari we Yesu Kristo, amaze imyaka myinshi ayobora abagize ubwoko bw’Imana muri iyi si ya Satani igereranywa n’ubutayu. Nanone kandi, Yesu, ari we Yosuwa Mukuru, yiteguye kurimbura iyi si yononekaye maze akayobora abigishwa be mu isi nshya yasezeranyijwe izaba irangwa no gukiranuka (2 Pet 3:13). Ku bw’ibyo rero, iki si igihe cyo kongera kugira imitekerereze ya kera ngo dusubire ku bikorwa twakoraga, cyangwa ngo twongere gukurikiza amahame n’ibyifuzo bya kera. Iki ni igihe cyo gusobanukirwa neza kurushaho icyo Imana ishaka ko dukora (Rom 12:2; 2 Kor 13:5). Bityo rero, imyanzuro n’amahitamo ugira buri munsi bijye bigaragaza ko ukwiriye kuzahabwa imigisha y’iteka izatangwa n’Imana.—Soma mu Baheburayo 10:38, 39.

^ par. 7 Indi mpamvu ishobora gutuma uwo muco ukurikizwa ni ukugira ngo bereke incuti na bene wabo ko bafite abuzukuru.