Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ureka imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye igufashe

Jya ureka imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye igufashe

Ese ntiwemera ko Yesu ari we Mwigisha ukomeye kurusha abandi bose babaye ku isi? Ushobora kuba waragerageje kwigana bumwe mu buryo yakoreshaga yigisha, urugero nk’ukuntu yakoreshaga ibibazo n’ingero. Ariko se, waba warabonye ko akenshi iyo yabaga yigisha yakoreshaga imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye?

Abantu benshi bakoresha imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye mu biganiro byabo. Nawe ushobora kuba ubikora, incuro nyinshi ukabikora utabitekerejeho. Ushobora kuvuga uti “bavuze ko imbuto zose zari zihiye; icyakora, izi zo ziracyari mbisi.” Cyangwa ukavuga uti “kera yari umwana wagiraga amasonisoni, ariko ubu asigaye azi kuganira.”

Mu nteruro nk’izo, urabanza ukagaragaza igitekerezo, hanyuma ukavuga ikindi gitandukanye na cyo ukoresheje amagambo nk’aya ngo ariko, icyakora, ahubwo, cyangwa ku rundi ruhande. Ushobora no kugaragaza aho ibintu bitandukaniye ugira icyo wongera ku byo umaze kuvuga. Iyo ubigenje utyo, ibyo uvuze byumvikana neza, kandi bifasha abaguteze amatwi kumenya icyo ushaka kuvuga.

Nubwo imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye idakunze gukoreshwa mu ndimi zimwe na zimwe cyangwa mu mico imwe n’imwe, byaba byiza tumenye akamaro kayo. Kubera iki? Ni ukubera ko igaruka kenshi mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Incuro nyinshi Yesu yakoreshaga imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye. Ibuka ingero zikurikira: “abantu ntibacana itara ngo baritwikirize igitebo, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo.” ‘Sinaje kuvanaho [Amategeko], ahubwo naje kuyasohoza.’ “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore . . . ” ‘Byaravuzwe ngo “ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo rihorerwe irindi.” Icyakora jye ndababwira kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.’—Mat 5:15, 17, 27, 28, 38, 39.

Mu bindi bitabo bya Bibiliya harimo izindi ngero zigaragaza ibitekerezo bibusanye. Zishobora kugufasha gusobanukirwa ikintu runaka cyangwa zigatsindagiriza uburyo bwiza kurushaho bwo gukora ikintu. Niba uri umubyeyi, tekereza kuri aya magambo agira ati “namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye” (Efe 6:4). Iyo intumwa Pawulo aza kwandika gusa ko umubyeyi agomba kurera umwana amuhana nk’uko Imana ishaka, byari kuba bihuje n’ubwenge kandi ari ukuri. Ariko kandi, icyo gitekerezo cyarushijeho gusobanuka neza akoresheje imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye, igira iti ‘ntimukabarakaze, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka.’

Nyuma yaho muri icyo gice, Pawulo yaranditse ati “kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana . . . n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” (Efe 6:12). Ibyo bitekerezo bibusanye bishobora kugufasha gusobanukirwa ko urwana intambara ikomeye. Nturwana n’abantu buntu, ahubwo urwana n’imyuka mibi.

 UNGUKIRWA N’IMVUGO IGARAGAZA IBITEKEREZO BIBUSANYE

Muri icyo gitabo cya Bibiliya cy’Abefeso, harimo indi mirongo myinshi Pawulo yakoreshejemo imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye. Kuyitekerezaho bishobora kudufasha kwiyumvisha icyo Pawulo yashakaga kuvuga, kandi bikadufasha kurushaho kumenya icyo twagombye gukora.

Gusuzuma imbonerahamwe igaragaza bimwe mu bitekerezo bibusanye dusanga mu Befeso igice cya 4 n’icya 5 biri bugushimishe kandi bikugirire akamaro. Mu gihe uri bube ubisuzuma, utekereze ku mibereho yawe. Wibaze uti “mu by’ukuri, jye byifashe bite? Iyo ngeze mu mimerere nk’iyi cyangwa isa na yo, mbyifatamo nte? Muri ibyo bitekerezo bibusanye, abandi babona ko ari ikihe gihuje n’ibyo nkora?” Nusanga hari icyo wanonosora, jya ugira icyo ukora. Jya ureka iyo mvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye igufashe.

Ushobora no gukoresha iyo mbonerahamwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Mbere na mbere, abagize umuryango bose bashobora gusoma ibyo bitekerezo bibusanye. Hanyuma umwe ashobora kuvuga igice kibanza, maze abandi bakagerageza kwibuka ibivugwa mu gice gikurikiyeho. Ibyo bishobora gutuma abagize umuryango bagirana ikiganiro gishimishije cy’ukuntu barushaho gushyira mu bikorwa ibivugwamo. Gusuzuma mu buryo nk’ubwo ibitekerezo bibusanye bishobora gufasha abato n’abakuru gukomeza kugira imyitwarire iranga Abakristo, haba mu muryango ndetse n’ahandi.

Ese wakwibuka igice gikurikiyeho?

Uko uzagenda urushaho kumenya agaciro k’imvugo igaragaza ibitekerezo bibusanye, ni ko uzagenda urushaho gutahura aho yakoreshejwe muri Bibiliya, kandi ishobora no kuzagufasha cyane mu murimo wo kubwiriza. Urugero, ushobora kubwira nyir’inzu uti “abantu benshi bavuga ko umuntu afite ubugingo budapfa, ariko reba icyo Ijambo ry’Imana rivuga aha ngaha.” Cyangwa mu gihe wigisha umuntu Bibiliya, ushobora kumubaza uti “abantu benshi bo muri aka gace bemera ko Imana na Yesu ari umuntu umwe; ariko se twabonye ko Bibiliya yo ivuga iki? Wowe se ubibona ute?”

Koko rero, mu Byanditswe dusangamo ibitekerezo byinshi bibusanye bidufitiye akamaro, bishobora kudufasha kugendera mu nzira y’Imana. Nanone kandi, dushobora kubikoresha dufasha abandi kumenya ukuri ko muri Bibiliya.