UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ugushyingo 2013
Twagaragaza dute ko dushimira Imana kubera ko yihangana mu gihe dutegereje ko Yehova avanaho iyi si mbi? Yehova na Yesu baragira bate umukumbi wabo wo ku isi muri iki gihe?
“Mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga”
Kuki Abakristo b’ukuri bagombye gusenga ubudacogora? Iyo usenze usabira abandi, ni nde wungukirwa?
Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye
Menya uko impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose w’Abahamya ba Yehova zikoreshwa mu kwita ku byo abandi bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.
Uko twakomeza ‘gutegereza’
Ni ibihe bintu bizagaragaza ko igihe tumaze dutegereje ko Yehova arimbura iyi si mbi kigiye kurangira? Twagaragaza dute ko dushimira Imana kubera ko yihangana?
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Gukorera Imana ni wo muti we
Onesmus yavukanye indwara ituma amagufwa yoroha cyane, ku buryo avunika ubusa. Ni mu buhe buryo amasezerano y’Imana ari muri Bibiliya yamuteye inkunga?
Icyo abungeri barindwi n’abatware umunani batumarira muri iki gihe
Ni mu buhe buryo Hezekiya, Yesaya, Mika, n’abatware b’i Yerusalemu babaye abungeri beza? Ni ba nde muri iki gihe bagereranywa n’abungeri barindwi n’abatware umunani?
Jya wumvira abungeri bashyizweho na Yehova
Abagenzuzi bashyizweho binyuze ku mwuka wera kugira ngo baragire itorero ry’Imana. Kuki intama zagombye kubumvira?
Bungeri, mujye mwigana Abungeri Bakuru
Iyo umwe mu bagize itorero akeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka, abasaza bamufasha bate? Abasaza bakwigana bate Abungeri bakuru, ari bo Yehova na Yesu Kristo?
UBUBIKO BWACU
“Nari meze nk’akanyamasyo kari mu gikonoshwa cyako”
Mu mpera z’umwaka wa 1929, habayeho ihungabana ry’ubukungu ku isi hose. Ababwiriza b’igihe cyose bari gukora iki muri icyo gihe kitoroshye?