Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twakomeza ‘gutegereza’

Uko twakomeza ‘gutegereza’

“Nzategereza.”​—MIKA 7:7.

1. Kuki dushobora kumva turambiwe?

IGIHE Ubwami bwa Mesiya bwimikwaga mu mwaka wa 1914, isi ya Satani yatangiye iminsi yayo ya nyuma. Icyo gihe mu ijuru habaye intambara, Yesu ajugunya Satani n’abadayimoni be ku isi. (Soma mu Byahishuwe 12:7-9.) Satani azi ko “ashigaje igihe gito” (Ibyah 12:12). Icyakora, kubera ko icyo ‘gihe gito’ kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo, bamwe bashobora kumva ko iminsi y’imperuka imaze igihe kirekire cyane. Ese natwe twaba twumva turambiwe, mu gihe tugitegereje ko Yehova agira icyo akora?

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Kurambirwa bishobora kuduteza akaga, kubera ko bishobora gutuma dukora ibintu tutabanje gutekereza. Ni iki cyadufasha gukomeza gutegereza? Iki gice kiri budufashe kumenya icyo twakora kuko kiri busubize ibibazo bikurikira: (1) urugero twasigiwe n’umuhanuzi Mika rutwigisha iki ku birebana no kwihangana? (2) Ni ibihe bintu bizagaragaza ko igihe cyo gutegereza kigiye kurangira? (3) Twagaragaza dute ko dushimira Yehova kubera ko yihangana?

URUGERO MIKA YADUSIGIYE RUTWIGISHA IKI?

3. Ibintu byari byifashe bite muri Isirayeli mu gihe cya Mika?

3 Soma muri Mika 7:2-6. Mika umuhanuzi wa Yehova yabonye ukuntu Abisirayeli bagendaga bangirika mu buryo bw’umwuka, kandi byageze mu gihe cy’ubutegetsi bw’umwami mubi Ahazi ibintu byararushijeho kuzamba. Mika yagereranyije Abisirayeli b’abahemu n’“umushubi,” kandi abagereranya n’“uruzitiro rw’amahwa.” Kimwe n’uko umushubi cyangwa uruzitiro rw’amahwa bikomeretsa umuntu ubikandagiye, abo Bisirayeli bari barangiritse bahemukiraga bagenzi babo. Bari barangiritse cyane ku buryo n’abari bagize imiryango batakundanaga. Kubera ko Mika yari azi ko atashoboraga kugira icyo abihinduraho, yasutse ibyari mu mutima we imbere ya Yehova. Hanyuma yategereje yihanganye ko Imana igira icyo ikora. Mika yari yizeye neza ko Yehova yari kugira icyo akora igihe yagennye kigeze.

4. Ni ibihe bibazo duhanganye na byo?

4 Kimwe na Mika, natwe dukikijwe n’abantu bikunda cyane. Usanga abenshi ari ‘indashima, ari abahemu, [kandi] badakunda ababo’ (2 Tim 3:2, 3). Iyo abantu dukorana, abo twigana hamwe n’abaturanyi bacu bagaragaje umwuka w’ubwikunde, biratubabaza. Icyakora, hari bamwe mu bagaragu b’Imana bahanganye n’ikibazo gikomeye kurushaho. Yesu yavuze ko abigishwa be bari gutotezwa n’abagize imiryango yabo, kandi yakoresheje amagambo ameze nk’ari muri Mika 7:6 kugira ngo agaragaze ingaruka ubutumwa bwe bwari kugira. Yaravuze ati “naje gutuma abantu batavuga rumwe, ngo umuhungu ahagurukire se, umukobwa ahagurukire nyina, n’umukazana ahagurukire nyirabukwe. Koko rero, abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Mat 10:35, 36). Iyo abagize umuryango batizera badukoba kandi bakadutoteza, kubyihanganira biratugora cyane. Nimucyo ntituzigere tunamuka nidutotezwa n’abagize umuryango. Ahubwo, nimucyo dukomeze kuba indahemuka kandi dukomeze kwihangana dutegereje ko Yehova akemura ibibazo. Nidukomeza kumusaba ubufasha, azaduha imbaraga n’ubwenge dukeneye kugira ngo twihangane.

5, 6. Ni mu buhe buryo Yehova yagororeye Mika, ariko se ni iki Mika atabonye?

5 Yehova yagororeye Mika bitewe n’uko yakomeje kwihangana. Mika yabonye iherezo ry’Umwami Ahazi n’ubutegetsi bwe bubi. Yabonye umwami mwiza Hezekiya wari umuhungu wa Ahazi yima ingoma, kandi asubizaho ugusenga k’ukuri. Ikindi kandi, ubuhanuzi Mika yatangaje buvuga iby’urubanza Yehova yaciriye Samariya, bwasohoye igihe Abashuri bateraga ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli.—Mika 1:6.

6 Icyakora, Mika ntiyabonye isohozwa ry’ibintu byose Yehova yari yaramubwiye guhanura. Urugero, Mika yaranditse ati “mu minsi ya nyuma, umusozi wubatsweho inzu ya Yehova uzakomerezwa hejuru y’impinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe udusozi; abantu bo mu mahanga bazisukiranya bawugana. Amahanga menshi azagenda avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova’” (Mika 4:1, 2). Ubwo buhanuzi bwari kuzasohora hashize igihe kirekire cyane Mika apfuye. Nubwo byari bimeze bityo, yari yariyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka kugeza apfuye, atitaye ku byo abari bamukikije bakoraga. Ku bw’ibyo, Mika yaranditse ati “amoko yose azagendera mu izina ry’imana yayo, ariko twe tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose” (Mika 4:5). Mika yashoboye gutegereza yihanganye muri ibyo bihe bigoye, kubera ko yiringiraga rwose ko Yehova yari gusohoza ibyo yasezeranyije byose. Uwo muhanuzi wizerwa yiringiraga Yehova.

7, 8. (a) Kuki dufite impamvu zifatika zo kwiringira Yehova? (b) Ni iki kizatuma igihe kirushaho kwihuta?

7 Ese natwe twiringira Yehova dutyo? Dufite impamvu zifatika zituma tumwiringira. Twiboneye isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Mika. Muri iyi “minsi ya nyuma,” abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose n’amoko yose n’indimi zose bisukiranya bagana ku ‘musozi wubatsweho inzu ya Yehova.’ Nubwo abasenga Yehova baba bakomoka mu bihugu bishyamiranye, ‘inkota zabo bazicuzemo amasuka’ kandi banze ‘kongera kwiga kurwana’ (Mika 4:3). Mbega ukuntu kuba turi bamwe mu bagize ubwoko bwa Yehova burangwa n’amahoro bidutera ishema!

8 Birumvikana ko twifuza ko Yehova yarimbura iyi si mbi bidatinze. Icyakora, niba dushaka gukomeza gutegereza twihanganye, tugomba kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Yashyizeho umunsi wo gucira abantu urubanza ‘akoresheje umuntu yashyizeho,’ ari we Yesu Kristo (Ibyak 17:31). Ariko mbere y’uko ibyo biba, Imana iha abantu b’ingeri zose uburyo bwo kugira “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,” gukora ibihuje na bwo no gukizwa. Ubuzima bw’abantu benshi buri mu kaga. (Soma muri 1 Timoteyo 2:3, 4.) Niduhugira mu murimo wo gufasha abandi kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, igihe gisigaye ngo umunsi w’urubanza wa Yehova ugere kizarushaho kwihuta. Icyo gihe kigiye kugera, kandi bizaba mu buryo butunguranye. Mbega ukuntu icyo gihe nikigera tuzishimira ko twakomeje guhugira mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami!

NI IBIHE BINTU BIZAGARAGAZA KO IGIHE CYO GUTEGEREZA KIGIYE KURANGIRA?

9-11. Ese ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:3 byarasohoye? Sobanura.

9 Soma mu 1 Abatesalonike 5:1-3. Vuba aha, amahanga azatangaza ko “hari amahoro n’umutekano.” Kugira ngo iryo tangazo ritazatuyobya, tugomba ‘gukomeza kuba maso kandi tukagira ubwenge’ (1 Tes 5:6). Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume muri make ibintu byabaye, bikaba bifitanye isano n’iryo tangazo rishishikaje.

10 Igihe intambara ya mbere y’isi yose yarangiraga, amahanga yagaragaje ko yifuzaga kugera ku mahoro, kandi na nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose ni ko byagenze. Nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose, ibihugu byashyizeho Umuryango w’Amahanga byiringiye ko uzazana amahoro. Na nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, abantu bumvaga ko Umuryango w’Abibumbye ari wo uzazana amahoro ku isi. Abategetsi n’abayobozi b’amadini babonaga ko iyo miryango ari yo izazanira abantu amahoro. Urugero, mu mwaka wa 1986, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko uwo wari Umwaka w’Amahoro ku isi hose. Muri uwo mwaka, abayobozi b’ibihugu byinshi n’ab’amadini bahuriye n’umukuru wa Kiliziya Gatolika ahitwa Assise mu Butaliyani, kugira ngo basenge basaba amahoro.

11 Icyakora, ryaba iryo tangazo ry’amahoro n’umutekano cyangwa andi ameze nka ryo, nta na rimwe muri yo ryashohoje ubuhanuzi buvugwa mu 1 Abatesalonike 5:3. Kubera iki? Ni ukubera ko “irimbuka ritunguranye” ryahanuwe, ritaraba.

12. Ni iki tuzi ku birebana n’itangazo ry’“amahoro n’umutekano”?

12 Ni nde uzatangaza ko “hari amahoro n’umutekano”? Ni uruhe ruhare abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo n’ab’ayandi madini bazabigiramo? Abayobozi ba za leta bo bazabigiramo uruhe ruhare? Nta cyo Ibyanditswe bibivugaho. Icyo tuzi cyo ni uko uko iryo tangazo rizatangwa kose cyangwa uko rizaba ryemeza kose, hatazaba hari amahoro n’umutekano nyakuri. Iyi si ishaje izaba ikiyoborwa na Satani. Yarangiritse rwose kandi ni ko izakomeza kumera. Byaba bibabaje turamutse twemeye ibinyoma bya Satani maze tugatandukira ukutabogama kwa gikristo.

13. Kuki abamarayika bafashe imiyaga irimbura?

13 Soma mu Byahishuwe 7:1-4. Mu gihe tugitegereje isohozwa ry’ibivugwa mu 1 Abatesalonike 5:3, abamarayika b’abanyambaraga bafashe imiyaga irimbura y’umubabaro ukomeye. Bategereje iki? Ikintu cy’ingenzi bategereje cyavuzwe n’intumwa Yohana. Yavuze ko bategereje ko “abagaragu b’Imana yacu” basutsweho umwuka bashyirwaho ikimenyetso bwa nyuma. * Igihe ibyo bizaba birangiye, abamarayika bazarekura imiyaga irimbura. Ni iki kizakurikiraho?

14. Ni iki kigaragaza ko iherezo rya Babuloni Ikomeye ryegereje?

14 Babuloni Ikomeye, ari yo madini yose y’ikinyoma, izakanirwa uruyikwiriye. ‘Amoko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga n’indimi’ ntibizayishyigikira. Ubu twibonera ibimenyetso bigaragaza ko iherezo ryayo riri bugufi (Ibyah 16:12; 17:15-18; 18:7, 8, 21). Kuba n’ubu idashyigikiwe bigaragazwa n’ukuntu usanga itangazamakuru ryibasiye idini n’abayobozi baryo. Ariko nubwo bimeze bityo, Babuloni Ikomeye yumva ko nta kaga kayugarije. Mbega ukuntu yibeshya! Nyuma y’itangazo rizaba rivuga ko “hari amahoro n’umutekano,” abayobozi bo mu rwego rwa politiki bo muri iyi si ya Satani bazahindukirana idini ry’ikinyoma mu buryo butunguranye, maze baririmbure. Babuloni Ikomeye ntizongera kugaragara ukundi. Birakwiriye rwose ko dutegereza ibyo bintu bikomeye twihanganye.—Ibyah 18:8, 10.

TWAGARAGAZA DUTE KO DUSHIMIRA YEHOVA KUBERA KO YIHANGANA?

15. Kuki Yehova akomeje gutegereza yihanganye?

15 Nubwo abantu bashyira umugayo ku izina rya Yehova, akomeje gutegereza yihanganye igihe gikwiriye ngo agire icyo akora. Yehova ntiyifuza ko abantu bafite imitima itaryarya barimbuka (2 Pet 3:9, 10). Ese nawe ni uko? Mbere y’uko umunsi wa Yehova uza, dushobora kugaragaza ko tumushimira kubera ko yihangana. Reka dusuzume uko twabikora.

16, 17. (a) Kuki twagombye gufasha abantu bakonje? (b) Kuki byihutirwa ko abakonje bagarukira Yehova?

16 Jya ufasha abakonje. Yesu yavuze ko mu ijuru haba ibyishimo iyo intama imwe yari yazimiye ibonetse (Mat 18:14; Luka 15:3-7). Yehova yita cyane ku bantu bose bagaragaje ko bakunda izina rye, nubwo ubu baba barakonje. Iyo dufashije abantu nk’abo kugaruka mu itorero, dutuma Yehova n’abamarayika bishima.

17 Ese waba uri umwe mu bantu bakonje? Wenda mu itorero hari uwagukomerekeje bituma ureka kwifatanya n’umuteguro wa Yehova. Kubera ko hashobora kuba hashize igihe runaka, ibaze uti “ese ubu ni bwo mbayeho neza, kandi se ni bwo narushijeho kwishima? Ese Yehova ni we wampemukiye cyangwa ni umuntu udatunganye? Ese hari ikintu kibi Yehova Imana yigeze ankorera?” Mu by’ukuri, ahora adukorera ibyiza. Nubwo muri iki gihe dushobora kuba tutabaho mu buryo buhuje no kuba twaramwiyeguriye, atuma twishimira ibintu byiza atanga (Yak 1:16, 17). Vuba aha umunsi wa Yehova uzaza. Iki ni cyo gihe cyo kugarukira Data udukunda no kugaruka mu itorero, kuko ari ho hantu honyine harangwa umutekano muri iyi minsi y’imperuka.—Guteg 33:27; Heb 10:24, 25.

Abagize ubwoko bwa Yehova bashyiraho imihati kugira ngo bafashe abakonje kugarukira Yehova (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

18. Kuki twagombye gushyigikira abatuyobora?

18 Jya ushyigikira mu budahemuka abatuyobora. Kubera ko Yehova ari Umwungeri wuje urukundo, aratuyobora kandi akaturinda. Yashyizeho Umwana we kugira ngo abe Umwungeri Mukuru w’intama (1 Pet 5:4). Abasaza bari mu matorero asaga 100.000 bafata igihe cyo kuragira buri wese mu bagize intama z’Imana (Ibyak 20:28). Iyo dushyigikiye mu budahemuka abatuyobora, tuba tugaragaje ko dushimira Yehova na Yesu ku bw’ibintu byose badukorera.

19. Ni mu buhe buryo twakunga ubumwe?

19 Tujye twunga ubumwe. Ibyo bisobanura iki? Iyo ingabo zatojwe neza zitewe n’umwanzi, zirushaho kunga ubumwe, mbese zigashyigikirana. Ibyo bituma nta wushobora kuzimeneramo. Satani akomeje kugaba ibitero ku bagize ubwoko bw’Imana. Iki si igihe cyo gusubiranamo. Ahubwo ni igihe cyo kunga ubumwe, tukirengagiza ukudatungana kw’abandi, kandi tukagaragaza ko twiringira ubuyobozi bwa Yehova.

Iki ni cyo gihe cyo kunga ubumwe maze tukarwanya Satani n’abadayimoni (Reba paragarafu ya 19)

20. Ni iki twagombye gukora muri iki gihe?

20 Nimucyo twese dukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka, kandi dukomeze gutegereza. Nimucyo dutegereze twihanganye itangazo rizaba rivuga ko “hari amahoro n’umutekano,” n’igihe abatoranyijwe bazashyirirwaho ikimenyetso bwa nyuma. Nyuma y’ibyo, abamarayika bane bazarekura imiyaga irimbura, maze Babuloni Ikomeye irimbuke. Mu gihe tugitegereje ibyo bintu bishishikaje, nimucyo tujye dukurikiza ubuyobozi duhabwa n’abashyiriweho kutuyobora mu muteguro wa Yehova. Nimucyo twunge ubumwe maze turwanye Satani n’abadayimoni. Iki ni cyo gihe cyo kumvira inama umwanditsi wa zaburi yatanze, igira iti “mwa bategereza Yehova mwese mwe, mugire ubutwari kandi imitima yanyu ikomere.”—Zab 31:24.

^ par. 13 Niba wifuza kumenya itandukaniro riri hagati yo gushyira ikimenyetso bwa mbere ku basutsweho umwuka no kubashyiraho ikimenyetso bwa nyuma, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2007, ku ipaji ya 30-31.