Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye

Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye

HARI umusaza wo mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere witwa François wagize ati “nyuma y’amatora yabaye abantu ntibayishimire, hakurikiyeho urugomo rwatumye Abahamya babarirwa mu bihumbi bahunga basiga ingo zabo. Ibyokurya n’imiti byarabuze, kandi n’ibyabonekaga byarahendaga cyane. Amabanki yarafunze n’ibyuma babikurizaho amafaranga ntibyakomeza gukora.”

Abavandimwe bo ku biro by’ishami bahise batangira gushyira Abahamya bakuwe mu byabo amafaranga n’ibindi bintu byihutirwaga bari bakeneye. Abo Bahamya bari bacumbitse mu Mazu y’Ubwami ari hirya no hino mu gihugu. Udutsiko tutavugaga rumwe n’ubutegetsi twashyizeho za bariyeri, ariko bitewe n’uko impande zombi zari zizi ko Abahamya batagira aho babogamira, akenshi imodoka z’ibiro by’ishami zemererwaga gutambuka.

François yagize ati “igihe kimwe ubwo twari mu modoka tugiye kuri imwe mu Mazu y’Ubwami, abantu bari ahantu hihishe baraturashe. Icyakora amasasu yatunyuze hagati. Twabonye umusirikare wirukaga adusanga afite imbunda mu ntoki, maze duhita dukata imodoka, dusubira ku biro by’ishami. Twashimiye Yehova ko nta cyo twabaye. Umunsi wakurikiyeho, abavandimwe 130 bari kuri iyo Nzu y’Ubwami bashoboye kugera mu gace karimo umutekano. Bamwe baje ku biro by’ishami, tubitaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri kugeza igihe habonekeye umutekano.”

François agira ati “ibiro by’ishami byakiriye amabaruwa menshi abavandimwe bo hirya no hino mu gihugu banditse bashimira cyane. Biboneye ukuntu abavandimwe b’ahandi babitayeho, bituma barushaho kwiringira Yehova.”

Iyo habaye amakuba atewe n’abantu ndetse hakaba n’ibiza, ntitubwira abavandimwe na bashiki bacu bafite ibyo bakeneye tuti ‘mususuruke kandi mwijute’ (Yak 2:15, 16). Ahubwo tubashakira ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri. Mu buryo nk’ubwo, abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bamaze guhabwa umuburo w’uko hari hagiye gutera inzara, “bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona, biyemeza gufata ingamba zo koherereza imfashanyo abavandimwe bari batuye i Yudaya.”—Ibyak 11:28-30.

Twebwe abagaragu ba Yehova, twifuza gufasha abantu bafite ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri. Icyakora, baba banafite ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka (Mat 5:3). Kugira ngo Yesu afashe abantu kubona ko hari ibintu byo mu buryo bw’umwuka bakeneye kandi abafashe kubibona, yahaye abigishwa be inshingano yo kujya guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Buri wese muri twe akoresha igihe cye, imbaraga ze n’ubutunzi bwe asohoza uwo murimo. Umuteguro wacu ukoresha amwe mu mafaranga y’impano kugira ngo ufashe abantu mu buryo bw’umubiri, ariko ahanini ukoresha izo mpano mu guteza imbere inyungu z’Ubwami no gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Ibyo bituma tugaragariza Imana na bagenzi bacu ko tubakunda.—Mat 22:37-39.

Abantu bashyigikira umurimo Abahamya ba Yehova bakorera ku isi hose bashobora kwiringira badashidikanya ko impano zabo zikoreshwa neza. Ese imimerere urimo ikwemerera gufasha abavandimwe bafite ibyo bakeneye? Ese wifuza gushyigikira umurimo wo guhindura abantu abigishwa? Niba ari ko biri, “ntukabure guha ibyiza ababikwiriye mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora.”—Imig 3:27.