UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukuboza 2013

Iyi gazeti igaragaza icyo twakora kugira ngo ukwizera kwacu kudacogora. Inagaragaza igihe umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba wagombye kwizihizwa, n’icyo usobanura kuri twe

Yehova yabarindiraga mu bicucu by’imisozi

Abahamya ba Yehova babaga mu Budage mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi, babonaga bate ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya? Ni akahe kaga kabaga kugarije Abahamya?

Mwirinde ‘guhungabana vuba ngo mutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza’

Ni iyihe miburo ihuje n’igihe iri mu nzandiko Pawulo yandikiye Abatesalonike? Ni iki cyaturinda gushukwa?

Ese uzagira ibyo wigomwa kugira ngo ushyigikire Ubwami?

Menya uko twakoresha igihe cyacu, amafaranga yacu, imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu kugira ngo dushyigikire Ubwami bw’Imana.

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba hari ibyo wibuka.

“Uzababere urwibutso”

Ni iki Abakristo bagombye kumenya ku birebana na Pasika? Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba risobanura iki kuri twe?

‘Mujye mukora mutya munyibuka’

Tumenya dute umunsi Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba riberaho? Umugati na divayi bigereranya iki?

Uko wakwihanganira urupfu rw’uwo mwashakanye

Gupfusha uwo mwashakanye bitera intimba ikomeye kandi imara igihe kirekire. Menya uko ibyiringiro by’umuzuko bivugwa mu Ijambo ry’Imana biduhumuriza.

Irangiro ry’ingingo zo mu Munara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 2013

Reba irangiro ry’ingingo zose zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 2013.