Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni ryari Yesu yabwirije “imyuka yari mu nzu y’imbohe” (1 Pet 3:19)?

Birashoboka ko nyuma y’igihe runaka Yesu azutse, yatangarije iyo myuka mibi igihano gikwiriye izahabwa.—15/6, ipaji ya 23.

Ni ibihe bibazo bitatu bishobora kuvuka mu gihe waba wongeye gushaka?

Ibyo bibazo ni ibi bikurikira: kugereranya uwo muri kumwe n’uwa mbere, gushyikirana n’abo musanzwe mufitanye ubucuti batamenyeranye n’uwo muri kumwe, kutizera uwo muri kumwe iyo uwa mbere yaguhemukiye.—1/7 ipaji ya 9-10.

Ni ryari Yesu azacira abantu urubanza agaragaza ko ari intama cyangwa ko ari ihene (Mat 25:32)?

Ibyo bizaba Yesu naza gucira abantu urubanza mu gihe cy’umubabaro ukomeye, nyuma y’irimbuka ry’idini ry’ikinyoma.—15/7, ipaji ya 6.

Ni ryari abakora ibyo kwica amategeko bavugwa mu mugani w’ingano n’urumamfu bazarira kandi bagahekenya amenyo (Mat 13:36, 41, 42)?

Bazabikora mu gihe cy’umubabaro ukomeye nibabona ko ntaho bahungira irimbuka.—15/7, ipaji ya 13.

Amagambo Yesu yavuze ku birebana n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge asohora ryari (Mat 24:45-47)?

Ayo magambo ntiyatangiye gusohora kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, ahubwo yatangiye gusohora nyuma y’umwaka wa 1914. Mu mwaka wa 1919 umugaragu yashinzwe abandi bagaragu, hakaba hakubiyemo Abakristo bose bagaburirwa mu buryo bw’umwuka.—15/7, ipaji ya 21-23.

Ni ryari Yesu yari gushinga umugaragu wizerwa ibyo atunze byose?

Ibyo bizaba mu gihe kiri imbere, mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ubwo umugaragu wizerwa azahabwa ingororano mu ijuru.—15/7, ipaji ya 25.

Ese kuba hari abantu batavuzwe amazina muri Bibiliya, bigaragaza ko bari babi cyangwa ko batari bafite agaciro?

Oya. Hari abantu bari beza n’abandi bari babi Bibiliya itavuze amazina (Rusi 4:1-3; Mat 26:18). Mu bamarayika b’indahemuka, babiri gusa ni bo bavuzwe amazina.—1/8, ipaji ya 10.

Uretse imbaraga z’Imana, ni iki kindi cyafashije Abahamya 230 kwihanganira urugendo rurerure bakoze bava mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Sachsenhausen?

Nubwo bari barazahajwe n’inzara n’indwara, buri wese yakomezaga gutera mugenzi we inkunga ngo akomeze agende.—15/8, ipaji ya 18.

Kuki inkuru ivuga iby’ukuntu Abisirayeli bambutse uruzi rwa Yorodani bajya mu Gihugu cy’Isezerano idutera inkunga?

Nubwo urwo ruzi rwari rwuzuye, Yehova yahagaritse amazi yarwo kugira ngo abantu bashobore kwambuka. Ibyo bigomba kuba byarakomeje ukwizera kwabo, bigatuma barushaho kumwiringira, kandi natwe iyo nkuru idutera inkunga.—15/9, ipaji ya 16.

Kuba amabara avugwa kenshi muri Bibiliya bigaragaza iki?

Kuba amabara avugwa kenshi muri Bibiliya bigaragaza ko Imana isobanukiwe ko agira ingaruka ku byiyumvo by’abantu, kandi ko ashobora kudufasha kwibuka ibintu by’ingenzi.—1/10, ipaji ya 14-15.

Ubuhanuzi bwo muri Mika 5:5 buhereranye n’abungeri n’abatware, busohora bute muri iki gihe?

Dusobanukiwe ko ‘abungeri barindwi n’abatware umunani’ bavugwa muri Mika 5:5 berekeza ku basaza b’itorero, bafasha ubwoko bw’Imana kwitegura igitero cyahanuwe bazagabwaho mu gihe kiri imbere.—15/11, ipaji ya 20.

Kuki dukeneye Imana?

Dukeneye ubuyobozi bwiza n’ibisubizo by’ibibazo twibaza, ibyo byombi bikaba bitangwa n’Imana. Idufasha kubaho neza no kugira ibyishimo, kandi izasohoza amasezerano ari mu Ijambo ryayo kugira ngo ibyo bishoboke.—1/12, ipaji ya 4-6.