Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uzagira ibyo wigomwa kugira ngo ushyigikire Ubwami?

Ese uzagira ibyo wigomwa kugira ngo ushyigikire Ubwami?

“Imana ikunda utanga yishimye.”​—2 KOR 9:7.

1. Ni iki abantu benshi bigomwa, kandi kuki?

ABANTU bajya bagira ibyo bigomwa ku bushake, kugira ngo bakore ibintu babona ko ari iby’ingenzi. Ababyeyi bakoresha igihe cyabo, amafaranga yabo n’imbaraga zabo kugira ngo bafashe abana babo. Abakiri bato bakina imikino ngororangingo bifuza kuzaserukira igihugu cyabo mu mikino ya Olempiki, buri munsi bamara amasaha menshi bakora imyitozo batizigamye, mu gihe bagenzi babo bo baba bikinira gusa kandi bishimisha. Yesu na we yagize ibyo yigomwa kugira ngo akore ibintu yabonaga ko ari iby’ingenzi. Ntiyigeze ashaka gutunga ibintu bihenze, kandi ntiyigeze abyara abana. Ahubwo, yahisemo gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 4:17; Luka 9:58). Abigishwa be na bo bigomwe byinshi kugira ngo bashyigikire Ubwami bw’Imana. Guteza imbere inyungu z’Ubwami ni byo byari iby’ingenzi kuri bo, kandi bagize ibyo bigomwa kugira ngo babushyigikire uko bishoboka kose (Mat 4:18-22; 19:27). Ku bw’ibyo, buri wese muri twe yakwibaza ati “ni iki mbona ko ari icy’ingenzi mu mibereho yanjye?”

2. (a) Ni ibihe bitambo Abakristo b’ukuri bose baba basabwa gutanga? (b) Ni ibihe bitambo bindi bamwe batanga?

2 Hari ibitambo Abakristo b’ukuri bose baba basabwa gutanga. Ibyo bitambo biba ari ngombwa kugira ngo dukomeze kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Muri byo hakubiyemo igihe n’imbaraga dukoresha dusenga, dusoma Bibiliya, turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza (Yos 1:8; Mat 28:19, 20; Heb 10:24, 25). * Umurimo wo kubwiriza ukomeje gutera imbere, kandi abantu benshi bakomeje kugana “umusozi wubatsweho inzu ya Yehova,” biturutse ku mihati dushyiraho no ku migisha Yehova aduha (Yes 2:2). Kugira ngo abantu benshi bashyigikire Ubwami, bagira ibyo bigomwa maze bagakora kuri Beteli, bagafasha mu kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro, bagategura amakoraniro cyangwa bagafasha mu bikorwa byo gutabara abagwiririwe n’ibiza. Nubwo iyo mirimo y’inyongera atari yo izaduhesha ubuzima bw’iteka, ni ngombwa ko ikorwa kugira ngo dushyigikire inyungu z’Ubwami.

3. (a) Ni iyihe migisha tubona iyo tugize ibyo twigomwa kugira ngo dushyigikire Ubwami? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

3 Iki ni cyo gihe cyo kurushaho gushyigikira iby’Ubwami kuruta mbere hose. Kuba abantu benshi bagira ibyo bigomwa ku bushake kugira ngo bakorere Yehova, birashimisha cyane. (Soma muri Zaburi ya 54:6.) Kugaragaza umwuka nk’uwo w’ubwitange bituma tugira ibyishimo byinshi mu gihe dutegereje Ubwami bw’Imana (Guteg 16:15; Ibyak 20:35). Ariko kandi, buri wese muri twe yagombye kwisuzuma atibereye. Ese hari ibindi twakwigomwa kugira ngo turusheho gushyigikira Ubwami? Dukoresha dute igihe cyacu, amafaranga yacu, imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu? Ni iki tugomba kwitondera? Nimucyo dusuzume urugero twakurikiza mu gihe dutanga ibyo bitambo, bityo turusheho kugira ibyishimo.

IBITAMBO BYATAMBWAGA MURI ISIRAYELI YA KERA

4. Gutanga ibitambo byamariraga iki Abisirayeli?

4 Abisirayeli bo mu gihe cya kera bagombaga gutanga ibitambo kugira ngo bababarirwe ibyaha. Ibitambo byari ngombwa kugira ngo bemerwe na Yehova. Bimwe muri byo bategekwaga kubitanga, ibindi byo bakabitanga ku bushake (Lewi 23:37, 38). Bashoboraga gutanga ibitambo bikongorwa n’umuriro, bakabiha Yehova ku bushake. Ibitambo byatanzwe ubwo batahaga urusengero mu gihe cya Salomo, ni urugero rugaragaza ibitambo byatambirwaga Yehova.—2 Ngoma 7:4-6.

5. Ni iyihe gahunda Yehova yari yarashyiriyeho abakene?

5 Yehova yari asobanukiwe ko abantu bose batashoboraga gutanga ibitambo bingana. Ku bw’ibyo, yasabaga buri wese gutanga igitambo gihuje n’ubushobozi bwe. Itegeko rya Yehova ryavugaga ko amaraso y’itungo yagombaga kumenwa, ibyo bikaba byari ‘igicucu cy’ibintu byiza byari kuzaza’ binyuze ku Mwana we, ari we Yesu (Heb 10:1-4). Icyakora, Yehova ntiyasabaga ko iryo tegeko rikurikizwa mu buryo butagoragozwa. Urugero, iyo umuntu yabaga adashobora gutanga igitambo akuye mu mikumbi cyangwa mu mashyo, Imana yemeraga ko atanga igitambo cy’intungura. Bityo rero, n’abakene bishimiraga kugira icyo batambira Yehova (Lewi 1:3, 10, 14; 5:7). Nubwo amatungo batambaga yashoboraga kuba atandukanye, hari ibintu bibiri byasabwaga buri muntu wese watangaga igitambo ku bushake.

6. Ni iki cyasabwaga umuntu wese watangaga igitambo, kandi se kuki gukurikiza ayo mabwiriza byari iby’ingenzi?

6 Icya mbere, umuntu wese yagombaga gutanga igitambo cyiza kurusha ibindi. Yehova yari yarabwiye abari bagize ishyanga rya Isirayeli ko igitambo icyo ari cyo cyose batangaga cyagombaga kuba ari cyiza, kugira ngo ‘bemerwe’ na we (Lewi 22:18-20). Iyo itungo ryabaga rifite ubusembwa, ntiryashoboraga kuba igitambo Yehova yemera. Icya kabiri, umuntu watangaga igitambo yagombaga kuba atanduye kandi adahumanye. Iyo umuntu yabaga yanduye, yagombaga kubanza gutanga igitambo gitambirwa ibyaha cyangwa igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha, kugira ngo yemerwe na Yehova mbere y’uko atanga igitambo cyatangwaga ku bushake (Lewi 5:5, 6, 15). Ibyo byari ibyo kwitondera cyane. Yehova yari yaravuze ko umuntu wese wanduye wari kurya ku gitambo gisangirwa, cyabaga gikubiyemo n’amaturo yatangwaga ku bushake, yari kwicwa agakurwa mu bwoko bwe (Lewi 7:20, 21). Ku rundi ruhande, iyo umuntu watangaga igitambo yabaga afitanye imishyikirano myiza na Yehova, n’igitambo cye kikaba kidafite inenge, yashoboraga kugira ibyishimo kandi akumva anyuzwe.—Soma mu 1 Ngoma 29:9.

IBITAMBO BITANGWA MURI IKI GIHE

7, 8. (a) Abantu benshi bishima mu rugero rungana iki iyo bagize ibyo bigomwa kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami? (b) Ni iki dufite dushobora guha Yehova?

7 Muri iki gihe nabwo, abantu benshi bitanga babikunze mu murimo bakorera Yehova, kandi biramushimisha. Gukorera abavandimwe bacu bihesha ibyishimo. Hari umuvandimwe wifatanya mu kubaka Amazu y’Ubwami no mu gufasha abagwiririwe n’ibiza wavuze ko atabona uko asobanura ibyishimo abonera muri iyo mirimo. Yagize ati “kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu baba basabwe n’ibyishimo iyo bari mu Nzu y’Ubwami nshya, cyangwa iyo bahawe ubufasha nyuma yo kugerwaho n’ibiza, bituma numva ko ibyo nakoze atari imfabusa.”

Ibitambo byinshi byatangwaga ku bushake, kimwe n’ibitambo dutambira Imana muri iki gihe (Reba paragarafu ya 7-13)

8 Umuteguro wa Yehova wo muri iki gihe uhora ushaka uko washyigikira Ubwami. Mu mwaka wa 1904, umuvandimwe C. T. Russell yaranditse ati “buri wese agomba kubona ko yahawe n’Umwami umurimo wo kuba igisonga cy’igihe cye, ububasha bwe, amafaranga ye n’ibindi, kandi buri wese agomba gukoresha izo mpano uko ashoboye kose, kugira ngo aheshe Shebuja ikuzo.” Nubwo gutambira Yehova ibitambo biduhesha imigisha myinshi, hari icyo bidusaba (2 Sam 24:21-24). Ese dushobora kurushaho gukoresha neza ibyo duha Yehova?

Bamwe mu bakora kuri Beteli yo muri Ositaraliya

9. Ni irihe hame rikubiye mu mabwiriza Yesu yahaye abigishwa be muri Luka 10:2-4 dushobora gukurikiza mu birebana n’uko dukoresha igihe cyacu?

9 Igihe cyacu. Guhindura ibitabo byacu no kubicapa, kubaka amazu duteraniramo, gutegura amakoraniro, gufasha abagwiririwe n’ibiza no kwifatanya mu yindi mirimo myinshi y’ingenzi, bisaba igihe n’imihati myinshi. Buri munsi tuba dufite amasaha 24 gusa. Ariko kandi, Yesu yatanze ihame rishobora kudufasha gukoresha neza igihe cyacu. Igihe yoherezaga abigishwa be kubwiriza, yababwiye ko batagombaga ‘gutinda mu nzira baramukanya’ (Luka 10:2-4). Kuki Yesu yabahaye ayo mabwiriza? Hari intiti mu bya Bibiliya yagize iti “indamukanyo z’abantu b’i Burasirazuba ntizari ukunamira umuntu by’akanya gato gusa cyangwa kumuhereza umukono nk’uko tubigenza, ahubwo bahoberanaga kenshi, bakunamirana, ndetse bakikubita hasi bubamye. Ibyo byose byatwaraga igihe kinini.” Yesu ntiyashishikarizaga abigishwa be kuba abantu batagira ikinyabupfura. Ahubwo yashakaga kubafasha kumva ko bari bafite igihe gito, kandi ko bagombaga kugikoresha neza kugira ngo bite ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi (Efe 5:16). Ese ntitwakurikiza iryo hame kugira ngo turusheho kubona igihe cyo gushyigikira umurimo w’Ubwami?

Ababwiriza b’Ubwami bari mu Nzu y’Ubwami yo muri Kenya, muri Afurika

10, 11. (a) Vuga bumwe mu buryo impano dutanga zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose zikoreshwa. (b) Ni irihe hame ryadufasha riboneka mu 1 Abakorinto 16:1, 2?

10 Amafaranga yacu. Hakenewe amafaranga menshi yo gukoresha mu mirimo yo gushyigikira Ubwami. Buri mwaka hakoreshwa amadolari abarirwa muri za miriyoni kugira ngo abagenzuzi basura amatorero, abapayiniya ba bwite n’abamisiyonari babone ibyo baba bakeneye. Kuva mu mwaka wa 1999, Amazu y’Ubwami asaga 24.500 yubatswe mu bihugu bifite amikoro make. Nyamara, haracyakenewe andi Mazu y’Ubwami agera ku 6.400. Buri kwezi hacapwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! agera kuri miriyoni 100. Iyo mirimo yose ishyigikirwa n’impano mutanga ku bushake.

11 Intumwa Pawulo yavuze ihame twakurikiza mu gihe dushaka gutanga impano. (Soma mu 1 Abakorinto 16:1, 2.) Yarahumekewe maze atera abavandimwe be b’i Korinto inkunga yo kudategereza ko icyumweru kirangira ngo abe ari bwo bareba icyo bashigaje, ahubwo yabateye inkunga yo gushyira ku ruhande amafaranga runaka icyumweru gitangiye, bakurikije ubushobozi bwabo. Kimwe no mu kinyejana cya mbere, abavandimwe na bashiki bacu bateganya mbere y’igihe icyo bazatanga, bakurikije uko bifite (Luka 21:1-4; Ibyak 4:32-35). Yehova aha agaciro umuco mwiza nk’uwo wo gutanga.

Umuvandimwe wo muri Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi i Tuxedo, muri New York, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

12, 13. Ni izihe mpungenge zishobora gutuma bamwe badakoresha imbaraga zabo n’ubushobozi bwabo, ariko se ni mu buhe buryo Yehova azabafasha?

12 Imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu. Yehova aradushyigikira mu gihe twihatira gukoresha imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu duteza imbere inyungu z’Ubwami. Adusezeranya ko azadufasha mu gihe tuzaba tunaniwe (Yes 40:29-31). Ese twaba twumva tudafite ubuhanga buhagije kugira ngo dushyigikire umurimo w’Ubwami? Twaba se dutekereza ko abandi ari bo babishoboye kuturusha? Wibuke ko Yehova ashobora kongera ubushobozi buri wese aba afite, nk’uko yabigenjereje Besaleli na Oholiyabu.—Kuva 31:1-6; reba ifoto ibimburira iki gice.

13 Yehova adutera inkunga yo kutemera ko hagira ikitubuza kumuha ibyiza kuruta ibindi (Imig 3:27). Mu gihe cyo kongera kubaka urusengero, Yehova yasabye Abayahudi bari i Yerusalemu gutekereza ku byo bakoraga mu birebana n’imirimo yo kubaka (Hag 1:2-5). Bari bararangaye, ntibakomeza gushyira iyo mirimo mu mwanya wa mbere. Byaba byiza twisuzumye tukareba niba ibyo dushyira mu mwanya wa mbere bihuje n’ibyo Yehova abona ko bikwiriye kujya mu mwanya wa mbere. Ese dushobora ‘gutekereza ku byo dukora,’ kugira ngo muri iyi minsi y’imperuka turusheho gushyigikira umurimo w’Ubwami?

IBITAMBO BIHUJE N’IBYO DUFITE

14, 15. (a) Ni mu buhe buryo urugero rw’abavandimwe bafite amikoro make rudutera inkunga? (b) Twagombye kugira ikihe cyifuzo?

14 Hari abantu benshi baba mu bihugu bihora byugarijwe n’ibibazo cyangwa ubukene. Umuteguro wacu wihatira ‘kuziba’ icyuho cy’ibyo abavandimwe bo muri ibyo bihugu baba bakeneye (2 Kor 8:14). Nyamara kandi, abavandimwe bafite amikoro make na bo bumva bagomba kugira icyo batanga. Iyo abakene bishimiye gutanga uko bashoboye, bishimisha Yehova.—2 Kor 9:7.

15 Hari abavandimwe baba mu gihugu gikennye cyane cyo muri Afurika bazigama igice cy’akarima ko hafi y’urugo, bamara kugurisha ibyezemo, amafaranga babonye bakayakoresha bashyigikira umurimo w’Ubwami. Muri icyo gihugu, hari igihe bari bagiye kubaka Inzu y’Ubwami yari ikenewe cyane. Abavandimwe na bashiki bacu bo mu karere yari igiye kubakwamo bashatse gufasha muri uwo mushinga. Icyakora, iyo mirimo yo kubaka yari gutangira mu gihe cy’ihinga. Ariko kandi, bakomeye ku cyemezo bari barafashe, bakajya bafasha muri uwo mushinga ku manywa, hanyuma nimugoroba bakajya gukora mu mirima yabo. Mbega ukuntu bagaragaje umwuka wo kwigomwa! Ibyo bitwibutsa abavandimwe bo muri Makedoniya ya kera. Nubwo bari bafite ‘ubukene bukabije,’ bakomeje gusaba binginga ngo babareke na bo bagire icyo batanga (2 Kor 8:1-4). Nimucyo natwe tujye ‘dutanga dukurikije umugisha Yehova yaduhaye.’—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 16:17.

16. Twakora iki kugira ngo ibitambo byacu byemerwe na Yehova?

16 Icyakora, hari ikintu tugomba kwitondera. Nk’uko byari bimeze ku Bisirayeli bo mu gihe cya kera, natwe tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo ibitambo dutanga ku bushake bibe byemewe n’Imana. Ni iki gishobora gutuma yanga ibitambo byacu? Tugomba gushyira mu gaciro kugira ngo dushobore gusohoza inshingano zacu z’ibanze, ari zo kwita ku miryango yacu no gukora ibikorwa bifitanye isano no gusenga Yehova. Gukoresha igihe cyacu n’ubutunzi bwacu dufasha abandi ntibyagombye gutuma tutita ku muryango wacu mu buryo bw’umwuka cyangwa mu buryo bw’umubiri. Tubigenje dutyo, twaba mu by’ukuri dutanze icyo tudafite. (Soma mu 2 Abakorinto 8:12.) Ikindi kandi, tugomba gukomeza kubungabunga imishyikirano dufitanye na Yehova (1 Kor 9:26, 27). Ariko dushobora kwiringira tudashidikanya ko nidushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, ibitambo byacu bizatuma tunyurwa kandi tugire ibyishimo, ndetse Yehova ‘azarushaho kubyakira neza.’

IBITAMBO BYACU NI IBY’AGACIRO KENSHI

17, 18. Tubona dute abantu bose bagira ibyo bigomwa kugira ngo bashyigikire Ubwami, kandi se ni iki buri wese muri twe yagombye gutekerezaho?

17 Abavandimwe na bashiki bacu benshi ‘bisuka nk’amaturo y’ibyokunywa’ binyuze ku mirimo y’ingenzi cyane bakora bashyigikira Ubwami (Fili 2:17). Dushimira rwose abagiye bagaragaza uwo muco mwiza wo gutanga. Nanone kandi, dushimira abagore n’abana b’abavandimwe bafite inshingano yo kuyobora umurimo w’Ubwami, bitewe n’umuco wabo wo kugira ubuntu no kwigomwa.

18 Guteza imbere inyungu z’Ubwami bisaba gushyiraho imihati. Nimucyo buri wese muri twe atekereze uko yarushaho kubikora, kandi abishyire mu isengesho. Ushobora kwiringira udashidikanya ko uzabona ingororano nyinshi muri iki gihe, kandi ukazabona nyinshi kurushaho “mu isi izaza.”—Mar 10:28-30.

^ par. 2 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Dutambire Yehova ibitambo tubigiranye ubugingo bwacu bwose,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 2012, ku ipaji ya 21-25.