Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwirinde ‘guhungabana vuba ngo mutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza’

Mwirinde ‘guhungabana vuba ngo mutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza’

“Bavandimwe, . . . turabasaba kudahungabana vuba ngo mutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza.”​—2 TES 2:1, 2.

1, 2. Kuki ibinyoma byogeye cyane muri iki gihe, kandi se bikwirakwizwa bite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

UBUSHUKANYI, uburiganya n’ibinyoma birogeye cyane muri iyi si. Ibyo ntibyagombye kudutangaza. Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko Satani ari umubeshyi kabuhariwe, kandi ni we utegeka iyi si (1 Tim 2:14; 1 Yoh 5:19). Uko tugenda twegereza iherezo ry’iyi si mbi, uburakari bwa Satani bugenda burushaho kwiyongera kuko azi ko ashigaje “igihe gito” (Ibyah 12:12). Ku bw’ibyo, dushobora kwitega ko abayoborwa na Satani bazarushaho kuba abanyabinyoma, cyane cyane bagamije gushuka abashyigikira ugusenga k’ukuri.

2 Iyo itangazamakuru rivuga ibihereranye n’abagaragu ba Yehova n’imyizerere yabo, hari igihe rigoreka ukuri cyangwa rikavuga ibinyoma byeruye. Abantu basohora ingingo mu binyamakuru, bagacisha ibiganiro kuri televiziyo cyangwa bagashyira amakuru kuri interineti bagamije gukwirakwiza ibinyoma. Ibyo bituma abemera buhumyi ibyo binyoma bumva bibatesheje umutwe.

3. Ni iki cyadufasha kwirinda ibinyoma?

3 Dushimishwa n’uko dufite Ijambo ry’Imana ‘rifite akamaro ko gushyira ibintu mu buryo,’ ridufasha kwirinda amayeri umwanzi wacu akoresha agamije kuduca intege (2 Tim 3:16). Ibyo intumwa Pawulo yanditse bitwereka ko bamwe mu Bakristo b’i Tesalonike bo mu kinyejana cya mbere bari barashutswe maze bemera ibinyoma. Yabateye inkunga yo ‘kudahungabana vuba ngo batakaze ubushobozi [bwabo] bwo gutekereza neza’ (2 Tes 2:1, 2). Ni ayahe masomo twavana ku nama yuje urukundo Pawulo yabagiriye, kandi se twayakurikiza dute?

IMIBURO YARI IHUJE N’IGIHE

4. Ni uwuhe muburo Abakristo b’i Tesalonike bahawe ku birebana no kuza k’“umunsi wa Yehova,” kandi se twe tuwuhabwa dute?

4 Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye abari bagize itorero ry’i Tesalonike, yababwiye ibirebana no kuza k’“umunsi wa Yehova.” Ntiyifuzaga ko abavandimwe be baba mu mwijima cyangwa ngo babe batiteguye. Ahubwo, yabashishikarije ‘gukomeza kuba maso kandi bakagira ubwenge’ kuko bari “abana b’umucyo.” (Soma mu 1 Abatesalonike 5:1-6.) Muri iki gihe dutegereje irimbuka rya Babuloni Ikomeye, ari yo madini yose y’ikinyoma. Iryo rimbuka rizagaragaza ko umunsi ukomeye wa Yehova utangiye. Igishimishije ni uko twarushijeho gusobanukirwa uko umugambi wa Yehova uzasohora. Nanone kandi, hari ibintu bihuje n’igihe duhora twibutswa binyuze ku itorero, bikadufasha gukomeza kugira ubwenge. Kuzirikana iyo miburo duhora duhabwa bishobora gutuma dukomera ku cyemezo twafashe cyo gukorera Imana ‘umurimo wera tubigiranye ubushobozi bwacu bwo gutekereza.’—Rom 12:1.

Inzandiko Pawulo yandikiye Abakristo zarimo imiburo yari ihuje n’igihe (Reba paragarafu ya 4 n’iya 5)

5, 6. (a) Ni iki Pawulo yerekejeho mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Abatesalonike? (b) Vuba aha Imana izakora iki binyuze kuri Yesu, kandi se ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?

5 Nyuma y’igihe gito Pawulo yoherereje Abakristo b’i Tesalonike urwandiko rwe rwa mbere, yaboherereje n’urwa kabiri. Muri urwo rwandiko yababwiye ibirebana n’umubabaro uzaza, ubwo Umwami Yesu azasohoza urubanza Imana yaciriye “abatazi Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza” (2 Tes 1:6-8). Mu gice cya 2 cy’urwo rwandiko, Pawulo yagaragaje ko bamwe mu bari bagize itorero bari ‘barasamariye’ umunsi wa Yehova ku buryo bumvaga ko wari bugufi cyane. (Soma mu 2 Abatesalonike 2:1, 2.) Abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibari basobanukiwe neza ibirebana n’uko umugambi wa Yehova wari kuzasohora, nk’uko Pawulo nyuma yaho yabyemeje ubwo yavugaga ibirebana n’ubuhanuzi agira ati “dufite ubumenyi butuzuye kandi duhanura igice, ariko igihe icyuzuye kizaba cyaje, ikituzuye kizakurwaho” (1 Kor 13:9, 10). Ariko kandi, imiburo yahumetswe yanditswe na Pawulo, intumwa Petero n’abandi bavandimwe basutsweho umwuka bizerwa bo muri icyo gihe, yashoboraga gukomeza ukwizera kwabo.

6 Kugira ngo Pawulo akosore imitekerereze yabo, yarahumekewe maze asobanura ko mbere y’uko umunsi wa Yehova uza, hari kubanza kubaho ubuhakanyi bukomeye n’“umuntu ukora iby’ubwicamategeko.” * Nyuma yaho ubwo igihe cyagenwe cyari kuba kigeze, Umwami Yesu yari ‘kuzahindura ubusa’ abantu bose bari kuba barashutswe. Iyo ntumwa yagaragaje impamvu yari gutuma bacirwa urwo rubanza; byari kuba bitewe n’uko “banze gukunda ukuri” (2 Tes 2:3, 8-10). Byaba byiza twibajije tuti “nkunda ukuri mu rugero rungana iki? Ese nsobanukiwe inyigisho zanonosowe zasohotse muri iyi gazeti no mu bindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, byandikirwa abagize ubwoko bw’Imana bo ku isi hose?”

JYA UGIRA UBWENGE MU GIHE UHITAMO INCUTI

7, 8. (a) Ni akahe kaga kari kugarije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere? (b) Ni akahe kaga gakomeye kugarije Abakristo b’ukuri muri iki gihe?

7 Mu by’ukuri, hari akandi kaga Abakristo bari guhura na ko, katari kuba gatewe n’abahakanyi n’inyigisho zabo. Pawulo yandikiye Timoteyo ko “gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose.” Iyo ntumwa yagaragaje ko “hari abantu bayararikiye barayoba bava mu byo kwizera, maze bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose” (1 Tim 6:10). Nanone kandi, bari guhora bugarijwe n’akaga gaterwa n’“imirimo ya kamere.”—Gal 5:19-21.

8 Pawulo yahaye Abatesalonike umuburo ukomeye wo kwirinda abo yise “intumwa z’ibinyoma.” Muri bo hari harimo ‘abagorekaga ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa’ (2 Kor 11:4, 13; Ibyak 20:30). Nyuma yaho, Yesu yaje gushima itorero ryo muri Efeso kubera ko ritashoboraga “kwihanganira abantu babi.” Abo Befeso ‘bageragezaga’ abantu mu by’ukuri bari intumwa z’ibinyoma (Ibyah 2:2). Birashishikaje kuba mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abatesalonike, yarabahaye inama igira iti “ubu noneho bavandimwe, turabategeka mu izina ry’Umwami Yesu Kristo ngo mwitandukanye n’umuvandimwe wese ugenda yica gahunda.” Hanyuma yahise avuga ibirebana n’Abakristo ‘batashakaga gukora’ (2 Tes 3:6, 10). None se, niba baragombaga kwirinda Abakristo batashakaga gukora, ntibyari bikwiriye ko barushaho kwirinda abari baratangiye kwitwara nk’abahakanyi? Koko rero, kugirana ubucuti n’abantu nk’abo byari kubateza akaga gakomeye, kandi bagombaga kubyirinda. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe.—Imig 13:20.

9. Kuki twagombye kuba maso mu gihe hari umuntu utangiye gukekeranya ku bintu Bibiliya itatanzeho ibisobanuro cyangwa kunenga umuteguro wa Yehova?

9 Turagenda turushaho kwegera umubabaro ukomeye n’iherezo ry’iyi si mbi. Ubwo rero, imiburo yahumetswe yahawe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ifite akamaro kenshi kurushaho muri iki gihe. Ntitwifuza rwose ‘kunanirwa kugera ku ntego’ y’ubuntu butagereranywa bwa Yehova, hanyuma ngo tuzabure ubuzima bw’iteka twasezeranyijwe kuzabona, haba mu ijuru cyangwa ku isi (2 Kor 6:1). Hagize umwe mu bo duteranira hamwe ugerageza kutwoshyoshya ashaka ko dukekeranya ku bintu Bibiliya itigeze itangaho ibisobanuro, cyangwa agashaka ko tunenga abagaragu b’Imana, twagombye kuba maso.—2 Tes 3:13-15.

“MUKOMERE KU MIGENZO”

10. Abakristo b’i Tesalonike batewe inkunga yo gukurikiza iyihe migenzo?

10 Pawulo yateye abavandimwe be b’i Tesalonike inkunga yo ‘guhagarara bashikamye’ no gukomera ku byo bari barigishijwe. (Soma mu 2 Abatesalonike 2:15.) Ni iyihe “migenzo” bari barigishijwe? Nta gushidikanya ko Pawulo atashakaga kuvuga imigenzo yigishwaga n’idini ry’ikinyoma, yafatwaga kimwe n’inyigisho dusanga mu Byanditswe. Ahubwo yerekezaga ku nyigisho za Yesu, ndetse n’ibyo iyo ntumwa hamwe n’abandi banditse bahumekewe n’Imana. Pawulo yashimiye abavandimwe be bo mu itorero ry’i Korinto, kuko yanditse ati ‘mu bintu byose muranzirikana kandi mukomeye ku migenzo nk’uko nayibahaye’ (1 Kor 11:2). Izo nyigisho zavaga ahantu hiringirwa, kandi zari zikwiriye kwizerwa.

11. Iyo bamwe bemeye gushukwa bibagendekera bite?

11 Igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, yababwiye ibintu bibiri bishobora gutuma Umukristo abura ukwizera, maze ntakomeze guhagarara ashikamye. (Soma mu Baheburayo 2:1; 3:12.) Yavuze ibirebana no ‘guteshuka tukava mu byo kwizera,’ no “kwitandukanya” n’Imana. Ubwato bushobora guta inkombe buhoro buhoro, umuntu ntahite abibona. Amaherezo buragenda bukagera kure. Hari n’ubwo umuntu we ubwe ashobora kujyana ubwato bwe kure y’inkombe. Izo ngero zombi zigaragaza uko bishobora kugendekera abemera gushukwa, ntibakomeze gushikama mu kuri.

12. Muri iki gihe ni ibihe bintu bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye n’Imana?

12 Uko ni ko bishobora kuba byaragendekeye bamwe mu Bakristo b’i Tesalonike. Naho se muri iki gihe byifashe bite? Hari ibintu byinshi bidutwara igihe. Tekereza ukuntu umuntu ashobora kumara amasaha menshi ashyikirana n’abandi akoresheje imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi, asoma ubutumwa yohererejwe ku bikoresho bya elegitoroniki kandi akabusubiza, akora ibikorwa bimushishikaza, cyangwa se ashaka kumenya amakuru agezweho arebana n’imikino. Ibyo byose bishobora gutuma Umukristo arangara, ishyaka yari afite rikagabanuka. Ibyo byagira izihe ngaruka? Ashobora kudakomeza gusenga abivanye ku mutima, igihe yamaraga yiyigisha Ijambo ry’Imana kikagabanuka, ntaterane buri gihe, kandi ntabone igihe gihagije cyo kubwiriza ubutumwa bwiza. None se, ni iki twakora kugira ngo tudahungabana vuba ngo dutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza?

UKO TWAKWIRINDA GUHUNGABANA

13. Nk’uko byari byarahanuwe, ni iyihe mitekerereze abantu benshi bafite, kandi se ni iki kizadufasha kugira ngo ukwizera kwacu kudacogora?

13 Ikintu dusabwa gukora, ni ukumenya igihe turimo kandi tukamenya ingaruka zatugeraho turamutse twifatanyije n’abantu batemera ko turi mu “minsi y’imperuka.” Intumwa Petero yanditse ibirebana n’igihe turimo, agira ati “hazaza abakobanyi bakobana, bakora ibihuje n’irari ryabo bavuga bati ‘uko kuhaba kwe kwasezeranyijwe kuri he? Dore uhereye igihe ba sogokuruza basinziriye mu rupfu, ibintu byose bikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa’” (2 Pet 3:3, 4). Gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi no kuryiyigisha buri gihe bizatuma dukomeza kuzirikana aho igihe kigeze, twibuke ko turi mu “minsi y’imperuka.” Ubuhakanyi bwari bwarahanuwe bwatangiye kera, kandi n’ubu buracyakomeje. “Umuntu ukora iby’ubwicamategeko” aracyahari kandi akomeje kurwanya abagaragu b’Imana. Ku bw’ibyo, tugomba guhora tuzirikana ko umunsi wa Yehova wegereje cyane.—Zef 1:7.

Kwitegura neza no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza byadufasha kwirinda guhungabana vuba ngo dutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

14. Kuki guhugira mu murimo w’Imana biturinda?

14 Ibyagiye biba bigaragaza ko ikindi kintu cyadufasha gukomeza kuba maso no kudahungabana ngo dutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza, ari ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami buri gihe. Ku bw’ibyo, igihe Kristo Yesu, Umutware w’itorero, yahaga abigishwa be itegeko ryo guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, babigisha gukurikiza ibyo yari yarigishije, ibyo yari ababwiye gukora byari kubarinda (Mat 28:19, 20). Kugira ngo twumvire iryo tegeko, tugomba kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Ese utekereza ko igihe abavandimwe b’i Tesalonike babwirizaga abantu bakanabigisha, babikoraga by’urwiyerurutso, kuko gusa babisabwaga? Ibuka amagambo Pawulo yababwiye agira ati “ntimukazimye umuriro w’umwuka. Ntimugahinyure amagambo y’ubuhanuzi” (1 Tes 5:19, 20). Ubuhanuzi twiga kandi tukabugeza ku bandi burashishikaje rwose.

15. Ni ibihe bintu by’ingirakamaro twasuzuma muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango?

15 Birumvikana rero ko twifuza gufasha abagize imiryango yacu kugira ngo barusheho kumenya kubwiriza. Kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu benshi babigereho, bagena igihe muri gahunda yabo y’iby’umwuka mu muryango, bakitoza kubwiriza. Wenda mushobora gusuzuma uko abagize umuryango bazasubira gusura abantu bashimishijwe. Ni iki bazaganiraho? Ni izihe ngingo zazatuma bakomeza gushishikarira kwiga Bibiliya? Igihe cyiza cyo gusubira kubasura ni ikihe? Nanone kandi, hari abandi bafata ku gihe cyagenewe gahunda y’iby’umwuka mu muryango bagategura amateraniro, kugira ngo bamenye ibizigwa. Ese ushobora kwitegura neza kurushaho kugira ngo uzatange ibitekerezo? Nutanga ibitekerezo, bizatuma ukwizera kwawe gukomera, bityo ntuhungabane ngo utakaze ubushobozi bwo gutekereza neza (Zab 35:18). Koko rero, gahunda y’iby’umwuka mu muryango izatuma abagize umuryango birinda gukekeranya ku bintu Bibiliya itagira icyo ivugaho, inabarinde gushidikanya.

16. Ni iki gituma Abakristo basutsweho umwuka bakomeza kurinda ubushobozi bwabo bwo gutekereza neza?

16 Iyo dutekereje ukuntu Yehova yagiye atuma abagize ubwoko bwe barushaho gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya uko imyaka yagiye ihita, bituma twiringira ko tuzabona ingororano ihebuje mu gihe kiri imbere. Abasutsweho umwuka bafite ibyiringiro byo kuzabana na Kristo mu ijuru. Mbega ukuntu ibyo bituma bakomeza kurinda ubushobozi bwabo bwo gutekereza neza! Birakwiriye rwose ko tuberekezaho amagambo Pawulo yandikiye Abatesalonike agira ati ‘bavandimwe mukundwa na Yehova, twumva tugomba gushimira Imana buri gihe ku bwanyu, kubera ko Imana yabatoranyije ubwo yabezaga binyuze ku mwuka no kuba mwarizeye ukuri.’—2 Tes 2:13.

17. Amagambo ari mu 2 Abatesalonike 3:1-5 agutera iyihe nkunga?

17 Abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi, na bo bagombye guhatana kugira ngo badahungabana vuba bagatakaza ubushobozi bwo gutekereza neza. Niba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, ukwiriye kuzirikana inama yuje urukundo Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be basutsweho umwuka b’i Tesalonike. (Soma mu 2 Abatesalonike 3:1-5.) Buri wese muri twe yagombye kwishimira ayo magambo yuje urukundo. Koko rero, inzandiko zandikiwe Abatesalonike zirimo imiburo y’ingirakamaro irebana no kwirinda gukekeranya ku bintu Bibiliya itagira icyo ivugaho, cyangwa kwemera ibitekerezo bikemangwa. Kubera ko imperuka yegereje cyane, twebwe Abakristo twishimira cyane iyo miburo.

^ par. 6 Nk’uko tubisoma mu Byakozwe 20:29, 30, Pawulo yagaragaje ko mu matorero ya gikristo hari ‘kwaduka abantu bagoreka ukuri kugira ngo bireherezeho abigishwa.’ Amateka agaragaza ko nyuma yaho hatangiye kubaho itandukaniro hagati y’abayobozi b’idini n’abayoboke babo. Byageze mu kinyejana cya gatatu byaramaze kugaragara ko “umuntu ukora iby’ubwicamategeko” ari itsinda ry’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 2003, ku ipaji ya 6 kugeza ku ya 7.