Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Uzababere urwibutso”

“Uzababere urwibutso”

“Uwo munsi uzababere urwibutso, muzajye muwizihiza ube umunsi mukuru wa Yehova.”​—KUVA 12:14.

1, 2. Ni uwuhe munsi mukuru wagombye gushishikaza Abakristo bose, kandi kuki?

IYO utekereje ku minsi mikuru iba buri mwaka, ni uwuhe uhita ukuza mu bwenge? Umuntu washatse ashobora kuvuga ati “ni umunsi nashyingiweho.” Abandi bo bashobora kuvuga ko ari itariki yizihizwaho umunsi mukuru uzwi mu mateka, urugero nk’umunsi igihugu cyabo cyaboneyeho ubwigenge. Ariko se, waba uzi umunsi mukuru wo mu rwego rw’igihugu uba buri mwaka, umaze imyaka isaga 3.500 wizihizwa?

2 Uwo ni umunsi mukuru wa Pasika, wibutsaga Abisirayeli ba kera igihe bavaniwe mu bubata bw’Abanyegiputa. Nawe wagombye kubona ko uwo munsi mukuru ari ingenzi. Kubera iki? Ni ukubera ko ufite icyo ukumariye. Wenda watekereza uti “ko Pasika yizihizwa n’Abayahudi jye nkaba ntari we, uwo munsi undebaho iki?” Ushobora kubona igisubizo cy’icyo kibazo muri aya magambo y’ingenzi agira ati “Kristo we pasika yacu, yaratambwe” (1 Kor 5:7). Kugira ngo tumenye icyo ayo magambo asobanura, dukwiriye kumenya ibirebana na Pasika y’Abayahudi, n’isano ifitanye n’itegeko ryahawe Abakristo bose.

KUKI ABISIRAYELI BIZIHIZAGA PASIKA

3, 4. Ni ibihe bintu byabaye mbere y’uko Pasika ya mbere yizihizwa?

3 Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi batari Abayahudi bafite icyo bazi ku birebana n’ibyabaye mbere y’uko Pasika ya mbere yizihizwa. Bashobora kuba barabisomye mu gitabo cya Bibiliya cyo Kuva, cyangwa barumvise abandi babivuga, cyangwa se barabibonye muri filimi.

4 Igihe Abisirayeli bari bamaze imyaka myinshi mu bubata bw’Abanyegiputa, Yehova yohereje Mose n’umuvandimwe we Aroni kwa Farawo kugira ngo bamusabe kurekura ubwoko bwe. Uwo mutegetsi wa Egiputa wari umwibone yanze kurekura Abisirayeli ngo bagende, bituma Yehova ateza igihugu cye ibyago byaje byikurikiranya. Amaherezo, Imana yateje icyago cya cumi, abana b’imfura b’Abanyegiputa barapfa, nuko Farawo abona kurekura Abisirayeli baragenda.—Kuva 1:11; 3:9, 10; 5:1, 2; 11:1, 5.

5. Ni iki Abisirayeli basabwe gukora mbere y’uko bava mu bubata? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

5 Ariko se, ni iki Abisirayeli basabwe gukora mbere y’uko babohorwa? Icyo gihe hari mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1513 mbere ya Yesu, mu kwezi Abaheburayo bitaga Abibu, nyuma kwaje kwitwa Nisani. * Imana yavuze ko ku munsi wako wa cumi, Abisirayeli bagombaga gutangira imyiteguro irebana n’ibyo bari gukora ku itariki ya 14 Nisani. Uwo munsi watangiye izuba rirenze, kuko mu Baheburayo umunsi watangiraga izuba rirenze ukarangira ku wundi munsi izuba rirenze. Ku itariki ya 14 Nisani, buri muryango wagombaga kubaga isekurume y’intama (cyangwa ihene) maze bagafata ku maraso yayo bakayasiga ku nkomanizo z’umuryango w’inzu no hejuru yawo (Kuva 12:3-7, 22, 23). Abari bagize umuryango bagombaga gusangira umwana w’intama wokeje, bakawurisha imigati idasembuwe n’imboga. Umumarayika w’Imana yari kunyura muri icyo gihugu maze akica abana b’imfura b’Abanyegiputa, ariko Abisirayeli bari kuba bumviye bari kurindwa, hanyuma bakarekurwa bakava mu bubata.—Kuva 12:8-13, 29-32.

6. Kuki Abisirayeli bagombaga kujya bizihiza Pasika buri mwaka?

6 Uko ni ko byagenze, kandi mu myaka yari gukurikiraho Abisirayeli bari kuzajya bibuka uko babohowe. Imana yarababwiye iti “uwo munsi uzababere urwibutso, muzajye muwizihiza ube umunsi mukuru wa Yehova mu bihe byanyu byose. Muzajye muwizihiza, bibabere itegeko kugeza ibihe bitarondoreka.” Uwo munsi mukuru wabaga ku itariki ya 14 wagombaga gukurikirwa n’undi munsi mukuru wamaraga iminsi irindwi. Mu by’ukuri, Pasika yabaga ku itariki ya 14 Nisani, ariko iyo minsi yose uko ari umunani yashoboraga kwitwa Pasika (Kuva 12:14-17; Luka 22:1; Yoh 18:28; 19:14). Umunsi wa Pasika wari umwe mu minsi mikuru Abaheburayo basabwaga kwizihiza buri mwaka.—2 Ngoma 8:13.

7. Ni uwuhe munsi mukuru Yesu yatangije igihe yizihizaga Pasika bwa nyuma hamwe n’intumwa ze?

7 Kubera ko Yesu n’intumwa ze bari Abayahudi, bakaba barakurikizaga Amategeko ya Mose, na bo bizihizaga Pasika yabaga buri mwaka (Mat 26:17-19). Igihe bayizihizaga bwa nyuma, Yesu yatangije umunsi mukuru mushya abigishwa be bari kuzajya bizihiza buri mwaka. Uwo munsi mukuru wiswe Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Ariko se bari kuzajya bawizihiza ku wuhe munsi?

IFUNGURO RY’UMWAMI RYA NIMUGOROBA RYIJIHIJWE KU WUHE MUNSI?

8. Ni ikihe kibazo umuntu ashobora kwibaza ku birebana na Pasika n’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?

8 Yesu yatangije Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba bakimara kwizihiza Pasika bwa nyuma; birumvikana rero ko byabereye umunsi umwe. Ariko kandi, ushobora kuba warabonye ko itariki Abayahudi bizihizaho Pasika muri iki gihe ishobora kudahuza n’iyo twizihizaho Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Ibyo biterwa n’iki? Itegeko Imana yahaye Abisirayeli ridufasha kubona igisubizo. Mose amaze kuvuga ko ‘iteraniro ryose ry’Abisirayeli [ryagombaga] kubaga’ umwana w’intama, yagaragaje igihe bari kuwubagira kuri iyo tariki ya 14 Nisani.—Soma mu Kuva 12:5, 6.

9. Dukurikije ibivugwa mu Kuva 12:6, ni ryari umwana w’intama wa Pasika wagombaga kubagwa?

9 Mu Kuva 12:6 havuga ko umwana w’intama wagombaga kubagwa “ku mugoroba.” Hari izindi Bibiliya, harimo n’iy’Abayahudi yitwa Tanakh, zihindura ayo magambo ngo “mu kabwibwi.” Izindi zo zihindura ayo magambo ngo “ku mugoroba w’akabwibwi” cyangwa “izuba rirenze.” Ku bw’ibyo, umwana w’intama wagombaga kubagwa izuba ryarenze ariko hakibona, ni ukuvuga igihe itariki ya 14 Nisani yabaga itangiye.

10. Bamwe bavuga ko umwana w’intama wabazwe ryari, ariko se ibyo bituma havuka ikihe kibazo?

10 Nyuma yaho, bamwe mu Bayahudi batekereje ko kubaga abana b’intama bose babaga bazanywe mu rusengero byatwaraga amasaha menshi. Ku bw’ibyo, bumvaga ko ayo magambo yo mu Kuva 12:6, yerekeza ku iherezo ry’umunsi wa 14 Nisani, ni ukuvuga hagati y’igihe izuba ryabaga ritangiye kurenga (nyuma ya saa sita) n’iherezo ry’uwo munsi, izuba rirenze. Ariko se niba ari uko byari biri, ifunguro rya Pasika ryo ryaba ryarariwe ryari? Porofeseri Jonathan Klawans, impuguke mu birebana n’amateka y’idini ry’Abayahudi rya kera, yaravuze ati “umunsi watangiraga izuba rirenze. Ku bw’ibyo, igitambo cyatambwaga ku itariki ya 14, ariko Pasika yatangiraga ku itariki ya 15 n’ifunguro ryayo rikaribwa kuri iyo tariki, nubwo ibyo bisobanuro byose birebana n’amatariki bitavuzwe mu Kuva.” Nanone yaranditse ati ‘inyandiko za ba Rabi ntizigera zinavuga uko Pasika yizihizwaga mbere y’uko Urusengero rurimburwa’ mu mwaka wa 70.—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

11. (a) Byagendekeye bite Yesu ku munsi wa Pasika yo mu mwaka wa 33? (b) Kuki itariki ya 15 Nisani yo mu mwaka wa 33 yiswe Isabato ‘ikomeye’? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

11 Ku bw’ibyo se, Pasika yo mu mwaka wa 33 yo yijihijwe ku wuhe munsi? Ku itariki ya 13 Nisani, ubwo umunsi “bagombaga gutambiraho igitambo cya pasika” wari wegereje, Kristo yabwiye Petero na Yohana ati “nimugende mudutegurire ibya pasika turi burye” (Luka 22:7, 8). “Amaherezo, isaha” yo kurya ifunguro rya Pasika ‘yarageze,’ izuba rimaze kurenga ku itariki ya 14 Nisani, hakaba hari kuwa kane nimugoroba. Yesu yasangiye iryo funguro n’intumwa ze, hanyuma atangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (Luka 22:14, 15). Muri iryo joro yarafashwe kandi acirwa urubanza. Yesu yamanitswe hafi saa sita ku itariki ya 14 Nisani, kandi yapfuye kuri uwo munsi nyuma ya saa sita (Yoh 19:14). Ku bw’ibyo, ‘Kristo we pasika yacu, yatambwe’ ku munsi umwe n’uwo umwana w’intama wa Pasika wabagiweho (1 Kor 5:7; 11:23; Mat 26:2). Igihe uwo munsi w’Abayahudi wari hafi kurangira, Yesu yarahambwe, ni ukuvuga mbere y’uko itariki ya 15 Nisani itangira. *Lewi 23:5-7; Luka 23:54.

URWIBUTSO RUFITE ICYO RUKWIGISHA

12, 13. Kwizihiza Pasika byamariraga iki abana b’Abisirayeli?

12 Reka tugaruke kuri Pasika ya mbere Abisirayeli bijihirije muri Egiputa. Mose yavuze ko mu gihe cyari kuza, abari bagize ubwoko bw’Imana bari kuzajya bizihiza Pasika; byari kubabera itegeko ry’“ibihe bitarondoreka.” Kubera ko buri mwaka n’abana bari kuzajya bizihiza uwo munsi mukuru, bari kujya babaza ababyeyi babo icyo usobanura. (Soma mu Kuva 12:24-27; Guteg 6:20-23.) Ku bw’ibyo, Pasika yari kuba “urwibutso” rwari kugira icyo rwigisha n’abana.—Kuva 12:14.

13 Uko ab’igihe kimwe bari kuvaho hakaza abandi, ababyeyi bari kujya bigisha abana babo amasomo y’ingenzi arebana na Pasika. Rimwe muri yo ni uko Yehova arinda abagaragu be. Abana bamenyaga ko Yehova ari Imana iriho koko, yita ku bagize ubwoko bwayo kandi igira icyo ikora kugira ngo ibarengere. Yabigaragaje ubwo yarindaga abana b’imfura b’Abisirayeli, “igihe yatezaga ibyago Abanyegiputa.”

14. Ni irihe somo rikubiye mu nkuru ivuga ibya Pasika ababyeyi b’Abakristo bashobora kwigisha abana babo?

14 Buri mwaka, ababyeyi b’Abakristo ntibasubiriramo abana babo inkuru ivuga ibya Pasika. Ariko se, waba wigisha abana bawe isomo tuvana muri iyo nkuru ry’uko Imana irinda abagize ubwoko bwayo? Ese wereka abana bawe ko wemera udashidikanya ko na n’ubu Yehova arinda abagize ubwoko bwe (Zab 27:11; Yes 12:2)? Ese iyo ubibasobanurira, mugirana ikiganiro gishimishije aho kumera nk’ubaha disikuru? Jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo ibyo na byo ubyigishe abagize umuryango wawe kuko bizatuma barushaho kwiringira Yehova.

Mu gihe uzaba uganira n’abana bawe ku birebana na Pasika, ni ayahe masomo uzabafasha kumenya? (Reba paragarafu ya 14)

15, 16. Inkuru ivugwa mu Kuva igice cya 12-15 itwigisha iki ku birebana na Yehova?

15 Inkuru ivuga ibya Pasika ntitwigisha gusa ko Yehova afite ubushobozi bwo kurinda abagize ubwoko bwe, ahubwo inatwigisha ko afite ubushobozi bwo kubakiza. Tekereza ukuntu Abisirayeli bumvise bameze igihe Imana ‘yabakuraga muri Egiputa.’ Bayoborwaga n’inkingi y’igicu hamwe n’inkingi y’umuriro. Banyuze mu Nyanja Itukura ku butaka bwumutse, amazi yabaye nk’inkuta zibakikije iburyo n’ibumoso. Bamaze kwambuka, biboneye ukuntu ingabo z’Abanyegiputa zarengewe n’ayo mazi. Hanyuma, abo Bisirayeli bari barokotse bararirimbye bati “ndaririmbira Yehova . . . Yaroshye mu nyanja ifarashi n’uyigenderaho. Yah ni we mbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye, kuko ari we gakiza kanjye.”—Kuva 13:14, 21, 22; 15:1, 2; Zab 136:11-15.

16 Ese niba ufite abana, ubafasha kwiringira ko Yehova ari we Mukiza wacu? Ese mu biganiro byawe no mu myanzuro ufata, babona ko ubyemera? Muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, mushobora kuganira ku bivugwa mu Kuva igice cya 12-15, maze ugatsindagiriza ukuntu Yehova yarokoye ubwoko bwe. Ikindi gihe, ushobora kugaruka kuri iyo ngingo mu gihe musuzuma ibivugwa mu Byakozwe 7:30-36 cyangwa muri Daniyeli 3:16-18, 26-28. Koko rero, abato n’abakuze bagombye kwiringira badashidikanya ko Yehova atabaye Umukiza mu bihe bya kera gusa. Nk’uko yakijije ubwoko bwe mu gihe cya Mose, natwe azadukiza mu gihe kiri imbere.—Soma mu 1 Abatesalonike 1:9, 10.

IBYO UWO MUNSI UTWIBUTSA

17, 18. Gutekereza ukuntu amaraso yakoreshejwe mu gihe bizihizaga Pasika ya mbere byagombye kutwibutsa iki?

17 Abakristo b’ukuri ntibizihiza Pasika y’Abayahudi. Uwo munsi mukuru wari mu Mategeko ya Mose, ariko twe ntituyoborwa na yo (Rom 10:4; Kolo 2:13-16). Ahubwo hari undi munsi mukuru duha agaciro cyane, ni ukuvuga umunsi wo kwibuka urupfu rw’Umwana w’Imana. Ariko kandi, hari amasomo dushobora kuvana ku bintu byakozwe igihe Abisirayeli bizihizaga Pasika bwa mbere muri Egiputa.

18 Amaraso y’umwana w’intama yasizwe ku nkomanizo z’umuryango no hejuru yawo yatumye abantu barokoka. Muri iki gihe, ntidutambira Imana ibitambo by’amatungo, haba ku munsi mukuru wa Pasika cyangwa ku wundi munsi uwo ari wo wose. Icyakora, hari igitambo cyiza kurushaho gishobora kurokora ubuzima iteka. Intumwa Pawulo yavuze ibirebana “n’itorero ry’abana b’imfura banditswe mu ijuru.” “Amaraso aminjagirwa,” ni ukuvuga amaraso ya Yesu, ni yo arokora ubuzima bw’abo Bakristo basutsweho umwuka (Heb 12:23, 24). Ayo maraso ya Yesu ni na yo atuma abagize izindi ntama bagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Bagombye guhora biyibutsa amagambo atanga icyizere agira ati “binyuze kuri we, twarabohowe tubikesheje incungu yatanzwe binyuze ku maraso ye. Ni koko, twababariwe ibyaha byacu, nk’uko ubutunzi bw’ubuntu butagereranywa bwayo buri.”—Efe 1:7.

19. Ni mu buhe buryo uko Yesu yapfuye bituma turushaho kwiringira ubuhanuzi?

19 Igihe Abisirayeli babagaga umwana w’intama wo kurya kuri Pasika, ntibagombaga kugira igufwa ryawo bavuna (Kuva 12:46; Kub 9:11, 12). Bite se ku birebana n’“Umwana w’Intama w’Imana” waje gutanga incungu (Yoh 1:29)? Yamanikanywe n’abagizi ba nabi babiri, umwe ibumoso bwe undi iburyo bwe. Abayahudi basabye Pilato ko bavuna amagufwa y’abari bamanitswe. Ibyo byari gutuma bapfa vuba kugira ngo bataguma ku biti ku itariki ya 15 Nisani, kuko yari Isabato ikomeye. Abasirikare bavunnye amaguru ya ba bagizi ba nabi babiri bari bamanikanywe na Yesu, “ariko bageze kuri Yesu, basanga yamaze gupfa, ntibamuvuna amaguru” (Yoh 19:31-34). Ibyo bihuje n’ibyo Abisirayeli bakoze igihe babagaga umwana w’intama wa Pasika. Ku bw’ibyo, uwo mwana w’intama wari “igicucu” cy’ibyari kuzaba ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33 (Heb 10:1). Ikindi kandi, ibyabaye byashohoje ibivugwa muri Zaburi ya 34:20, ibyo bikaba byagombye gutuma turushaho kwiringira ubuhanuzi.

20. Ni irihe tandukaniro riri hagati ya Pasika n’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?

20 Ariko kandi, hari itandukaniro hagati ya Pasika n’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Ibyo bigaragaza ko ibintu Abayahudi bakoraga bizihiza Pasika, bitashushanyaga ibyo Kristo yabwiye abigishwa be kuzajya bakora bibuka urupfu rwe. Muri Egiputa, Abisirayeli bariye inyama z’umwana w’intama, ariko ntibanywa amaraso yawo. Ibyo bitandukanye n’ibyo Yesu yategetse abigishwa be kuzajya bakora. Yavuze ko abari kuzategeka “mu bwami bw’Imana” bagombaga kurya ku mugati bakanywa no kuri divayi, bigereranya umubiri we n’amaraso ye. Ibyo tuzabisuzuma mu buryo burambuye mu gice gikurikira.—Mar 14:22-25.

21. Kuki kumenya ibirebana na Pasika bidufitiye akamaro?

21 Nta gushidikanya ko ibyabaye ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu byari bifite agaciro kenshi mu mishyikirano Imana yagiranye n’Abisirayeli, kandi hari amasomo menshi byigisha buri wese muri twe. Nubwo Abayahudi ari bo Pasika yagombaga ‘kubera urwibutso,’ twebwe Abakristo twagombye kumenya ibirebana na yo, kandi tukazirikana amwe mu masomo y’ingirakamaro itwigisha, kuko iri mu bigize “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.”—2 Tim 3:16.

^ par. 5 Ukwezi kwa mbere kuri kalendari y’Abaheburayo kwitwaga Abibu, ariko nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu bunyage i Babuloni, kwiswe Nisani. Muri iyi ngingo turi bukoreshe izina Nisani.

^ par. 11 Umunsi wakurikiye Pasika, ni ukuvuga itariki ya 15 Nisani, wari umunsi wa mbere w’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe, kandi buri gihe witwaga Isabato. Mu mwaka wa 33, Isabato yabaga buri cyumweru (kuwa gatandatu) na yo yabaye ku itariki ya 15 Nisani. Kubera ko izo Sabato zombi zahuriranye, uwo munsi wiswe Isabato ‘ikomeye.’—Soma muri Yohana 19:31, 42.