Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yabarindiraga mu bicucu by’imisozi

Yehova yabarindiraga mu bicucu by’imisozi

HARI umugore wasohotse mu nzu ye mu gitondo cya kare, asanga agapaki imbere y’umuryango. Yaragafashe, maze areba hirya no hino, ariko ntiyagira umuntu abona mu muhanda. Birashoboka ko hari umuntu wari wakahashyize nijoro. Yagafunguyeho gato, maze ahita yinjira mu nzu akinga umuryango. Kuba yarahise asubira mu nzu byari bikwiriye. Kari karimo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byari byarabuzanyijwe. Yagashyize mu gituza aragakomeza, asenga Yehova bucece amushimira, bitewe n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka by’agaciro kenshi yari abonye.

Ibintu nk’ibyo byakundaga kuba mu Budage mu myaka ya za 30. Abanazi bamaze kujya ku butegetsi mu mwaka wa 1933, umurimo w’Abahamya ba Yehova warabuzanyijwe mu duce twinshi tw’icyo gihugu. Uwitwa Richard Rudolph ubu ufite imyaka isaga 100 * yaravuze ati “twemeraga ko iteka nk’iryo ryaciwe n’abantu ritashoboraga gutuma tureka kubwiriza ibya Yehova n’izina rye. Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ni kimwe mu bintu by’ingenzi twifashishaga twiga Bibiliya no mu gihe twabaga tubwiriza. Icyakora, icyo gihe ntibyari bikiboneka mu buryo bworoshye bitewe n’uko byari byarabuzanyijwe. Twibazaga uko umurimo wari gukomeza gukorwa.” Bidatinze, Richard yamenye ko yashoboraga gufasha kugira ngo ibitabo biboneke, ariko bigakorwa mu buryo budasanzwe. Byari kujya bikorerwa mu bicucu by’imisozi.—Abac 9:36.

TUNYURA MU MAYIRA Y’ABAFORODERI

Iyo ugiye ugana ku isoko y’umugezi wa Elbe (cyangwa Labe), amaherezo ugera mu misozi yitwa Imisozi Minini (ya Krkonoše), ubu ikaba iri ku rugabano rwa Repubulika ya Tchèque na Polonye. Nubwo iyo misozi ifite uburebure bwa metero 1.600 gusa, iba iriho urubura rwinshi, kandi mu gihe cy’amezi atandatu, impinga z’iyo misozi ziba zitwikiriwe n’urubura rwagera kuri metero 3. Abantu batita ku mihindagurikire y’ikirere bashobora gutungurwa no kubona igihu cyinshi kije maze kigatwikira iyo misozi.

Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, iyo misozi yagiye iba imbibi hagati y’intara, ubwami na za leta. Kubera ko kugenzura ako karere bitari byoroshye, kera abantu baho benshi bahanyuzaga ibintu bya forode. Mu myaka ya za 30, igihe iyo misozi yari urugabano rwa Repubulika ya Tchèque n’u Budage, Abahamya ba Yehova badatinya batangiye gukoresha inzira kera zanyurwagamo n’abaforoderi. Abo Bahamya bazinyuragamo bajya he? Bazinyuragamo batwaye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’agaciro kenshi, babivanye aho byabonekaga. Richard wari ukiri umusore, yari umwe muri abo Bahamya.

Abavandimwe na bashiki bacu bajyanaga ibitabo mu Budage bambaye nk’abantu bakora ingendo zo mu misozi

INGENDO ZO MU MISOZI ZARI ZITEJE AKAGA

Richard agira ati “mu mpera z’ibyumweru, twanyuraga muri iyo misozi turi mu matsinda y’abasore barindwi cyangwa basaga, twambaye nka ba mukerarugendo bakora ingendo zo mu misozi. Iyo twavaga ku mupaka w’u Budage, twamaraga amasaha agera kuri atatu tunyura muri iyo misozi, maze tukagera mu mugi wa Špindlerův Mlýn” wo muri Repubulika ya Tchèque, umugi ukundwa na ba mukerarugendo, uri ku birometero 16,5 uvuye kuri uwo mupaka. Muri icyo gihe, hari Abadage benshi bari batuye muri ako gace. Umwe muri bo yari umuhinzi mworozi wemeye kujya afasha abavandimwe. Yafataga igare ryakururwaga n’ifarashi, ubusanzwe ryatwaraga ababaga baje mu biruhuko, akajya mu mugi wo hafi aho, akazana amakarito y’ibitabo yabaga yazanywe na gari ya moshi, iyakuye mu mugi wa Prague. Yayajyanaga mu rwuri rwe maze akayahisha aho yabikaga ibyatsi by’amatungo, agategereza abazaga gutwara ibyo bitabo babijyana mu Budage.

Richard yakomeje agira ati “iyo twageraga muri urwo rwuri, twapakiraga ibitabo mu bikapu bihekwa byagenewe gutwara ibintu biremereye. Buri wese muri twe yatwaraga ibiro bigera kuri 50.” Batangiraga urugendo ku mugoroba bakagera mu rugo butaracya, kugira ngo hatagira ubabona. Ernst Wiesner wari umugenzuzi usura amatorero mu Budage icyo gihe, yasobanuye uko babigenzaga kugira ngo badafatwa, agira ati “abavandimwe babiri bagendaga imbere, bagira uwo bahura na we bagaha abandi ikimenyetso bakoresheje amasitimu yabo. Byabaga ari ukugira ngo abavandimwe bahetse bya bikapu biremereye babaga basigaye inyuma ho metero 100, bihishe mu bihuru byabaga biri iruhande rw’inzira, kugeza igihe ba bavandimwe babiri bagarukiye bakababwira amagambo babaga baziranyeho, bakabona kuva aho bihishe. Buri cyumweru, ayo magambo barayahinduraga.” Icyakora, abapolisi b’Abadage bambaraga imyenda y’ubururu si bo bonyine bari bateje akaga.

Richard yagize ati “hari umugoroba umwe natinze mu kazi, maze njya muri Repubulika ya Tchèque jyenyine kuko abavandimwe bari bansize. Bwari bwije kandi hari igihu. Nagendaga ntitira kuko hagwaga imvura nyinshi cyane. Nazimiriye mu ishyamba ry’ibiti byo mu bwoko bwa pinusi, nuko mara amasaha menshi nabuze inzira. Hari abantu benshi bakora ingendo mu misozi bapfuye batyo. Igihe abavandimwe bari bagarutse kare kare mu gitondo, ni bwo nahuye na bo.”

Iryo tsinda rito ry’abavandimwe barangwaga n’ubutwari ryamaze imyaka igera kuri itatu rinyura muri iyo misozi buri cyumweru. Mu gihe cy’ubukonje, bagendaga ku bintu baserebekaho ku rubura, bahetse ibikapu byabaga birimo ibitabo by’agaciro kenshi. Rimwe na rimwe, abavandimwe bagera kuri 20 bambukaga umupaka ku manywa, banyuze mu tuyira tunyuramo abantu bakora ingendo mu misozi. Kugira ngo bajijishe abantu bagire ngo ni abakora ingendo mu misozi, bajyanaga na bashiki bacu. Bamwe muri abo bashiki bacu babagendaga imbere, bagira icyo bikanga bagaterera ingofero zabo hejuru kugira ngo bababurire.

Kwambukiranya impinga z’imisozi yitwa Imisozi Minini byabaga biteje akaga kuko zabaga zitwikiriwe n’urubura

Byagendaga bite iyo abo bavandimwe batwaraga ibitabo babaga bavuye muri izo ngendo za nijoro? Hari harakozwe gahunda zo guhita batanga ibyo bitabo. Babigenzaga bate? Babipakiraga nk’amasabune, maze bakabijyana aho gari ya moshi yahagararaga mu mugi wa Hirschberg. Ayo mapaki yoherezwaga mu duce dutandukanye tw’u Budage, nuko abavandimwe na bashiki bacu bakayakwirakwiza rwihishwa muri bagenzi babo bahuje ukwizera, nk’uko byavuzwe tugitangira. Abakwirakwizaga ibyo bitabo bakoranaga mu buryo bwa bugufi cyane, ku buryo gufata umwe byashoboraga guteza akaga gakomeye. Umunsi umwe hari ibintu nk’ibyo byabaye mu buryo butari bwitezwe.

Mu mwaka wa 1936, depo y’ibitabo yari hafi y’umugi wa Berlin yaratahuwe. Mu byo batahuye hari harimo amapaki atatu yari yaroherejwe n’umuntu utazwi wo mu mugi wa Hirschberg. Abapolisi basesenguye umukono wari kuri ayo mapaki kugira ngo bamenye uwari uhagarariye iryo tsinda ryoherezaga ibitabo rwihishwa, nuko baza kumufata. Bidatinze, abandi babiri bakekwagaho kuba muri iryo tsinda, harimo na Richard Rudolph, barafashwe. Kubera ko abo bavandimwe bemeye ibyo baregwaga, byatumye mu gihe runaka abandi bakomeza gukora izo ngendo zarushagaho guteza akaga.

ICYO BITWIGISHA

Ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya abavandimwe bazanaga mu bikapu banyuze muri ya misozi, byari bihagije Abahamya bo mu Budage. Ariko kandi, iyo misozi si yo yonyine abavandimwe banyuragamo. Kugeza mu mwaka wa 1939, igihe ingabo z’Abadage zigaruriraga igihugu cya Tchécoslovaquie, ku mupaka w’icyo gihugu hari izindi nzira nk’izo banyuragamo. Mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Budage, urugero nk’u Bufaransa, u Buholandi n’u Busuwisi, Abahamya bo ku mpande zombi bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bashyire bagenzi babo batotezwaga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.

Muri iki gihe, abenshi muri twe bashobora kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bihagije, byaba ibicapye, ibyafashwe amajwi cyangwa ibiri kuri interineti. Wabona igitabo gishya ugikuye ku Nzu y’Ubwami cyangwa ugikuye ku rubuga rwacu rwa jw.org, kuki utatekereza ku mihati iba yashyizweho kugira ngo kikugereho? Wenda ntibyasabye ibintu bikomeye nko gukora urugendo nijoro mu mpinga z’imisozi itwikiriwe n’urubura. Ariko kandi, byasabye ko bagenzi bawe benshi muhuje ukwizera bakora batizigamye kugira ngo ukibone.

^ par. 3 Icyo gihe yari mu itorero ry’i Hirschberg, muri Silesia. Umugi wa Hirschberg ubu witwa Jelenia Góra, ukaba uri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Polonye.