Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze muri Afurika y’i Burengerazuba

Bitanze babikunze muri Afurika y’i Burengerazuba

PASCAL wakuriye mu gace gakennye ko muri Côte d’Ivoire yifuzaga cyane kugira ubuzima bwiza. Kubera ko yakundaga umukino w’iteramakofe, yaribazaga ati “ese nzigera ngira amahirwe yo kuba icyamamare muri siporo, maze mbe umukire?” Igihe yari ageze mu kigero cy’imyaka 25, yiyemeje kwimukira i Burayi. Ariko kubera ko atari afite impapuro z’inzira, yari kwinjira mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu mwaka wa 1998, ubwo Pascal yari afite imyaka 27, yatangiye urwo rugendo. Yambutse umupaka yinjira muri Gana arakomeza anyura muri Togo, aca no muri Bénin, amaherezo agera mu mugi wa Birni Nkonni wo muri Nijeri. Icyo gihe noneho yari agiye gutangira urugendo ruteje akaga. Kugira ngo agere mu majyaruguru, yagombaga kugenda ku ikamyo, maze akanyura mu butayu bwa Sahara. Mu gihe yari kuba ageze ku nyanja ya Mediterane, yari gufata ubwato bwari kumugeza i Burayi. Iyo ni yo gahunda yari afite. Ariko kandi, igihe yari muri Nijeri hari ibintu bibiri byamubayeho bituma adakomeza urwo rugendo.

Icya mbere, amafaranga yaramushiranye. Icya kabiri, yahuye n’umupayiniya witwa Noé maze atangira kumwigisha Bibiliya. Ibyo yigaga byamukoze ku mutima cyane bituma ahindura uko yabonaga ibintu. Intego yari afite zo gushaka ubutunzi zasimbuwe n’intego zo mu buryo bw’umwuka. Mu Kuboza ko mu mwaka wa 1999, Pascal yarabatijwe. Kugira ngo agaragaze ko ashimira Yehova, mu mwaka wa 2001 yatangiye umurimo w’ubupayiniya muri Nijeri, awukorera mu mugi yari yarigiyemo ukuri. Abona ate uwo murimo akora? Yaravuze ati “ubu numva nyuzwe.”

GUKORERA UMURIMO MURI AFURIKA BITUMA BUMVA BANYUZWE

Anne-Rakel

Kimwe na Pascal, hari abandi benshi babonye ko gukurikirana intego zo mu buryo bw’umwuka bituma barushaho kunyurwa. Kugira ngo bamwe bagere kuri izo ntego, bavuye i Burayi bimukira muri Afurika, bajya gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho. Abahamya bagera kuri 65 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 17 na 70, bavuye i Burayi bajya gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho, mu bihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba, ari byo Bénin, Burukina Faso, Nijeri na Togo. * Ni iki cyatumye bimuka, kandi se bageze ku ki?

Anne-Rakel wavuye muri Danimarike yagize ati “ababyeyi banjye babaye abamisiyonari muri Senegali. Igihe cyose bavugaga ibirebana n’ubuzima bw’abamisiyonari, babivugaga bafite ibyishimo, ku buryo nanjye nifuje ubuzima nk’ubwo.” Imyaka igera kuri 15 ishize, ubwo Anne-Rakel yari mu kigero cy’imyaka 20, yimukiye muri Togo, aho yifatanya n’itorero rikoresha ururimi rw’amarenga. Kuba yarimutse byafashije abandi bite? Yagize ati “nyuma yaho, murumuna wanjye na musaza wanjye bansanze muri Togo.”

Albert-Fayette na Aurele

 Aurele, umuvandimwe wo mu Bufaransa ufite imyaka 70 washatse, yagize ati “ubwo nahabwaga ikiruhuko cy’iza bukuru, ubu hakaba hashize imyaka itanu, hari amahitamo nagombaga kugira: kwibera mu Bufaransa nkabaho ntuje ntegereje ko Paradizo iza, cyangwa kwagura umurimo wo kubwiriza.” Aurele yahisemo kwagura umurimo wo kubwiriza. Ubu hashize imyaka igera kuri itatu we n’umugore we Albert-Fayette bimukiye muri Bénin. Aurele yagize ati “kuba twaraje gukorera Yehova hano, ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi byose twakoze.” Yaramwenyuye maze yongeraho ati “naje kubona ko uduce tumwe tw’ifasi tubwirizamo turi ku nkengero z’inyanja, dutuma ntekereza kuri Paradizo.”

Ubu hashize imyaka 16 uwitwa Clodomir hamwe n’umugore we Lysiane bavuye mu Bufaransa, bimukira muri Bénin. Bakigerayo, bumvise bakumbuye cyane abagize umuryango wabo n’incuti zabo bo mu Bufaransa, kandi bumvaga batazamenyera ubwo buzima bushya. Ariko kandi, nta mpamvu bari bafite zo kugira impungenge. Mu by’ukuri, bagize ibyishimo byinshi. Clodomir yagize ati “muri iyo myaka 16, ugereranyije buri mwaka twafashaga umuntu umwe kwemera ukuri.”

Lysiane na Clodomir bari kumwe na bamwe mu bo bafashije kumenya ukuri

Johanna na Sébastien

Sébastien n’umugore we Johanna bavuye mu Bufaransa mu mwaka wa 2010 bimukira muri Bénin. Sébastien yagize ati “hari byinshi byo gukora mu itorero. Gukorera umurimo hano ni nko kujya mu ishuri rya gitewokarasi rihugura abantu mu buryo bwihuse!” Abantu bakira bate ubutumwa? Johanna yagize ati “abantu bifuza cyane kumenya ukuri. Niyo tutari mu murimo wo kubwiriza, abantu baraduhagarika bakatubaza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, kandi bakadusaba ibitabo.” Kwimuka byafashije bite ishyingiranwa ryabo? Sébastien yagize ati “byakomeje ishyingiranwa ryacu. Nishimira kumarana umunsi wose n’umugore wanjye mu murimo wo kubwiriza.”

Eric n’umugore we Katy bakorera umurimo w’ubupayiniya mu karere kadatuwe cyane ko mu majyaruguru ya Bénin. Mu myaka igera ku icumi ishize, igihe bari mu Bufaransa, batangiye gusoma ingingo zivuga ibirebana no gukorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi kurushaho, kandi bakaganira n’abari mu murimo w’igihe cyose. Ibyo byatumye bifuza kwimukira mu mahanga, kandi mu mwaka wa 2005 ni ko babigenje. Batangajwe cyane n’ukwiyongera biboneye. Eric yagize ati “mu myaka ibiri ishize, itsinda twifatanya na ryo riri mu mugi wa Tanguiéta ryari rifite ababwiriza 9, none ubu rifite ababwiriza 30. Ku cyumweru haterana abantu bari hagati ya 50 na 80. Ukwiyongera nk’uko kudutera ibyishimo rwose!”

Katy na Eric

GUTAHURA INZITIZI NO KUMENYA GUHANGANA NA ZO

Benjamin

Ni izihe nzitizi bamwe mu bakorera umurimo ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho bahangana na zo? Benjamin ufite imyaka 33, ni musaza wa  Anne-Rakel. Igihe yari muri Danimarike mu mwaka wa 2000, yahuye n’umumisiyonari wakoreraga umurimo muri Togo. Benjamin yagize ati “ubwo nabwiraga uwo mumisiyonari ko nifuzaga gukora umurimo w’ubupayiniya, yaranshubije ati ‘ushobora gukorera umurimo w’ubupayiniya muri Togo.’” Benjamin yabitekerejeho. Yagize ati “muri icyo gihe nari ntaragira n’imyaka 20, ariko bashiki banjye babiri bo bakoreraga umurimo muri Togo. Ibyo byatumye kujyayo binyorohera.” Ku bw’ibyo, yimukiyeyo. Icyakora, yari afite ikibazo. Benjamin yagize ati “nta jambo na rimwe ry’igifaransa nari nzi. Amezi atandatu ya mbere yarangoye cyane kubera ko ntashoboraga kuganira n’abantu.” Ariko nyuma yaho yagize amajyambere. Ubu Benjamin akora kuri Beteli yo muri Bénin, aho akora imirimo yo kujyana ibitabo, akanafasha mu rwego rushinzwe za orudinateri.

Marie-Agnès na Michel

Eric na Katy twigeze kuvuga, babanje kwifatanya n’itorero ryo mu Bufaransa rikoresha ururimi rw’amahanga mbere y’uko bimukira muri Bénin. Ubuzima bwo muri Afurika y’i Burengerazuba bwari butandukaniye he n’ubw’iwabo? Katy yagize ati “kubona ahantu heza ho kuba ntibyari byoroshye. Twamaze amezi menshi tuba mu nzu itagira amazi n’umuriro.” Eric yongeyeho ati “mu gace twari dutuyemo, bacurangaga umuzika umena amatwi kugeza mu gicuku. Uba ugomba kwihanganira ibintu nk’ibyo kandi ukabimenyera.” Bombi bagize bati “ibyishimo duterwa no gukorera umurimo mu ifasi itarigeze ibwirizwa, bitwibagiza ingorane zose duhura na zo.”

Michel n’umugore we Marie-Agnès bafite imyaka hafi 60 bo mu Bufaransa bimukiye muri Bénin, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri itanu. Mu mizo ya mbere bumvaga bahangayitse. Michel yavuze ko bamwe bumvaga ko kwimukira mu mahanga byari kubateza akaga. Yongeyeho ati “byari kudutera ubwoba iyo tuba tutazi ko Yehova adushyigikiye. Ku bw’ibyo, twarimutse kugira ngo dukorere Yehova neza kurushaho, kandi yatwitayeho.”

UKO WAKWITEGURA KWIMUKA

Abakristo b’inararibonye bakorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi kurushaho, batsindagiriza akamaro ko kubanza gukora ibi bikurikira: kwitegura mbere y’igihe. Kumenya guhuza n’imimerere. Kudakoresha amafaranga arenze ayo wateganyije. Kwishingikiriza kuri Yehova.—Luka 14:28-30.

Sébastien twigeze kuvuga yagize ati “mbere y’uko jye na Johanna twimuka, twamaze imyaka ibiri tuzigama amafaranga. Ku bw’ibyo, twagabanyije ayo twakoreshaga mu myidagaduro, kandi twirindaga kugura ibintu bitari ngombwa.” Kugira ngo bakomeze gukorera umurimo mu mahanga, buri mwaka bamara amezi make i Burayi bakora, ibyo bigatuma mu mezi asigaye bashobora gukorera umurimo w’ubupayiniya muri Bénin.

Marie-Thérèse

Marie-Thérèse ni umwe muri bashiki bacu 20 b’abaseribateri bakorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi  kurushaho muri Afurika y’i Burengerazuba. Yari umushoferi wa bisi mu Bufaransa. Icyakora mu mwaka wa 2006, yafashe konji y’umwaka ajya gukora umurimo w’ubupayiniya muri Nijeri. Bidatinze, yabonye ko ubwo ari bwo buzima yifuzaga kugira. Marie-Thérèse yaravuze ati “maze gusubira mu Bufaransa, nabwiye umukoresha wanjye ko nifuzaga kugira icyo mpindura kuri gahunda yanjye y’akazi, kandi yarabyemeye. Nsigaye nkora akazi ko gutwara bisi mu Bufaransa kuva muri Gicurasi kugeza muri Kanama, hanyuma kuva muri Nzeri kugeza muri Mata ngakora umurimo w’ubupayiniya muri Nijeri.”

Saphira

Abantu bose ‘bashaka mbere na mbere ubwami’ bashobora kwiringira ko Yehova azabaha ‘ibindi bintu byose’ bakenera (Mat 6:33). Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Saphira, akaba ari mushiki wacu w’umuseribateri uri mu kigero cy’imyaka 30, wavuye mu Bufaransa akajya gukorera umurimo w’ubupayiniya muri Bénin. Mu mwaka wa 2011, yasubiye mu Bufaransa gukorera amafaranga yari kuzamutunga mu wundi mwaka (wa gatandatu) yari kumara muri Afurika. Saphira yaravuze ati “hari kuwa gatanu, ukaba wari umunsi wa nyuma nagombaga gukora. Ariko kandi, nari ngikeneye gukora indi minsi icumi kugira ngo mbone umubare wuzuye w’amafaranga yari kuntunga mu gihe cy’umwaka. Nari nshigaje kumara ibindi byumweru bibiri mu Bufaransa. Nasenze Yehova mubwira ikibazo cyanjye. Nyuma yaho gato, isosiyete ishinzwe gushakira abantu akazi yarampamagaye, imbaza niba nshobora gusimbura undi mukozi mu gihe cy’ibyumweru bibiri.” Kuwa mbere, Saphira yagiye aho yari gukorera akazi kugira ngo uwo yari gusimbura amutoze. Yaravuze ati “natangajwe no kubona ko uwo nari ngiye gusimbura yari mushiki wacu wari ukeneye umusimbura mu gihe cy’iminsi icumi, kugira ngo ajye kwiga Ishuri ry’Abapayiniya. Umukoresha we yari yaranze kumuha uruhushya mbere y’uko haboneka umusimbura. Yari yarasenze Yehova ngo amufashe, nk’uko nanjye nari narabigenje.”

BITUMA UMUNTU YUMVA ANYUZWE

Hari abavandimwe na bashiki bacu bagiye bava mu bindi bihugu bamaze imyaka myinshi bakorera umurimo muri Afurika y’i Burengerazuba, none ubu habaye nk’iwabo. Abandi bo bahamaze imyaka runaka, hanyuma basubira mu bihugu byabo. Ariko kandi, abo bahoze bakorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi kurushaho na n’ubu baracyaterwa inkunga n’umurimo bakoreye mu mahanga muri iyo myaka. Bamenye ko gukorera Yehova ari byo bituma umuntu yumva anyuzwe.

^ par. 6 Ibiro by’ishami byo muri Bénin ni byo bigenzura umurimo ukorerwa muri ibyo bihugu bine bikoresha ururimi rw’igifaransa.