Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hashize imyaka 100 Ubwami butegeka—Ni iki bwagezeho?

Hashize imyaka 100 Ubwami butegeka—Ni iki bwagezeho?

‘Yehova Mana, Mwami w’iteka, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje.’—IBYAH 15:3.

1, 2. Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora, kandi se kuki twakwiringira tudashidikanya ko buzaza?

MU MWAKA wa 31, ubwo Yesu Kristo yari ku musozi wo hafi y’i Kaperinawumu, yigishije abigishwa be kujya basenga bagira bati “ubwami bwawe nibuze” (Mat 6:10). Muri iki gihe, hari benshi bibaza niba koko ubwo Bwami buzaza. Ariko kandi, twizera tudashidikanya ko amasengesho tuvuga tubikuye ku mutima, dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, azasubizwa.

2 Yehova azakoresha Ubwami kugira ngo ahurize hamwe abagize umuryango we wo mu ijuru no ku isi. Uwo mugambi w’Imana uzasohora nta kabuza (Yes 55:10, 11). Mu by’ukuri, muri iki gihe Yehova yabaye Umwami. Ibintu bishishikaje byabaye mu myaka 100 ishize birabigaragaza. Imana irimo irakorera abagaragu bayo b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni ibintu bikomeye kandi bitangaje (Zek 14:9; Ibyah 15:3). Ariko kandi, kuba Yehova yarabaye Umwami bitandukanye no kuza k’Ubwami bw’Imana, ubwo Yesu yatwigishije kujya dusenga dusaba ngo buze. Ibyo bitandukaniye he, kandi se bidufitiye akahe kamaro?

UMWAMI WIMITSWE NA YEHOVA ATANGIRA GUTEGEKA

3 Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 19, abagaragu b’Imana batangiye gusobanukirwa ubuhanuzi bwari bumaze imyaka isaga  2.500 bwanditswe na Daniyeli. Ubwo buhanuzi bugira buti “ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa” (Dan 2:44). Abigishwa ba Bibiliya bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bagaragaza ko umwaka wa 1914 wari kuba umwaka wihariye. Muri icyo gihe, abantu benshi bumvaga ko igihe cyari kuza cyari kuba ari cyiza cyane. Hari umwanditsi wagize ati “isi yo mu mwaka wa 1914 yatangaga icyizere rwose.” Icyakora, igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarotaga nyuma yaho muri uwo mwaka, ubuhanuzi bwa Bibiliya bwabaye impamo. Inzara, imitingito n’ibyorezo by’indwara byakurikiyeho, hamwe n’ubundi buhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye, byagaragaje neza ko Yesu Kristo yatangiye gutegeka mu ijuru mu mwaka wa 1914, ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. * Igihe Yehova yimikaga Umwana we ngo abe Umwami Mesiya, mu by’ukuri yari abaye Umwami mu bundi buryo!

4. Ni iki Umwami yakoze akimara kwimikwa, kandi se ni iki kindi yakoze nyuma yaho?

4 Ikintu cya mbere Umwami wari umaze kwimikwa n’Imana yakoze ni ukurwanya Umwanzi ukomeye wa Se, ari we Satani. Yesu n’abamarayika be birukanye Satani n’abadayimoni be mu ijuru. Ibyo byatumye mu ijuru bishima cyane, ariko ku isi haba akaga katari karigeze kubaho. (Soma mu Byahishuwe 12:7-9, 12.) Hanyuma uwo Mwami yatangiye gutunganya abayoboke be bo ku isi, kubigisha no kunonosora imikorere yabo kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka. Reka turebe ukuntu baduhaye urugero rwiza bitabira ibyo bintu bitatu Ubwami bwabakoreye.

UMWAMI MESIYA ATUNGANYA ABAYOBOKE BE B’INDAHEMUKA

5. Ni ukuhe kwezwa kwabaye hagati y’umwaka wa 1914 n’intangiriro z’umwaka wa 1919?

5 Umwami wimitswe amaze kwirukana Satani n’abadayimoni be mu ijuru, Yehova yamwohereje kugenzura abigishwa be bo ku isi no kubatunganya. Umuhanuzi Malaki yavuze ko yari aje kubeza (Mal 3:1-3). Amateka agaragaza ko ibyo byabaye hagati y’umwaka wa 1914 n’intangiriro z’umwaka wa 1919. * Kugira ngo tube mu bagize umuryango wa Yehova wo mu ijuru no ku isi, tugomba kuba abantu batanduye, mbese tukaba abantu bera (1 Pet 1:15, 16). Tugomba kwirinda kwanduzwa n’idini ry’ikinyoma cyangwa kwivanga muri politiki zo muri iyi si.

6. Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa bite, kandi se kuki kubifata ari iby’ingenzi?

6 Hanyuma Yesu yakoresheje ububasha bwe bwa cyami ashyiraho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ Uwo mugaragu yari kujya atanga ibyokurya byiza byo mu buryo bw’umwuka, akabiha abantu bose bagize “umukumbi umwe” uyoborwa na Yesu (Mat 24:45-47; Yoh 10:16). Kuva mu mwaka wa 1919, itsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka bakomeje gusohoza mu budahemuka inshingano itoroshye yo kugaburira “abandi bagaragu.” Ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka baduha bituma turushaho kugira ukwizera gukomeye. Bituma dukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco, mu mitekerereze no mu buryo bw’umubiri. Nanone kandi, ibyo byokurya byo mu buryo bw’umwuka bituma tugira ubumenyi kandi tukagira ibisabwa byose, kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo w’ingenzi cyane kuruta indi yose ikorerwa ku isi muri iki gihe. Ese ufata ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka buri gihe?

UMWAMI YIGISHA ABAYOBOKE BE KUBWIRIZA KU ISI HOSE

7. Ni uwuhe murimo w’ingenzi Yesu yatangije ubwo yari ku isi, kandi se wari gukomeza kugeza ryari?

7 Igihe Yesu yatangiraga umurimo we wo ku isi, yaravuze ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no  mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Uwo ni wo murimo Yesu yashyize imbere mu gihe cy’imyaka itatu n’igice. Yabwiye abigishwa be ati “aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti ‘ubwami bwo mu ijuru buregereje’” (Mat 10:7). Yesu amaze kuzuka, yahanuye ko abigishwa be bari gukwirakwiza ubwo butumwa “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Yabasezeranyije ko we ubwe yari kubafasha gukora uwo murimo w’ingenzi kugeza no muri iki gihe.—Mat 28:19, 20.

8. Ni mu buhe buryo Umwami yashishikarije abayoboke be bo ku isi kubwiriza?

8 Kuva mu mwaka wa 1919, hari ibyarushijeho gusobanuka ku birebana n’‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Mat 24:14). Umwami yategekaga mu ijuru, kandi yari afite itsinda rito ry’abayoboke be bo ku isi bejejwe. Bumviye itegeko risobanutse neza Yesu yabahaye ryo kubwiriza ku isi hose ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwimitswe n’Imana (Ibyak 10:42). Urugero, muri Nzeri 1922, abari bashyigikiye Ubwami bagera ku 20.000 bateraniye hamwe mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tekereza ukuntu bumvise bishimye ubwo umuvandimwe Rutherford yatangaga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami,” hanyuma akavuga ati “nimurebe, Umwami arategeka! Ni mwe mugomba kumwamamaza. Ku bw’ibyo nimutangaze, mutangaze, mutangaze Umwami n’ubwami bwe.” Abantu ibihumbi bibiri bifatanyije muri “Gahunda yo kubwiriza” yihariye basanga abantu mu ngo zabo, kandi hari abagiye kubwiriza mu birometero bigera kuri 72 baturutse aho ikoraniro ryari ryabereye. Umwe mu bari muri iryo koraniro yaravuze ati “sinzigera nibagirwa itumira ryadusabaga kwamamaza Ubwami, n’ishyaka ryagaragajwe n’imbaga y’abantu bari bateraniye aho.” Uko ni na ko abandi benshi bumvaga bameze.

9, 10. (a) Ni ayahe mashuri yashyiriweho gutoza ababwiriza b’Ubwami? (b) Ni mu buhe buryo wowe ubwawe wungukiwe n’iyo myitozo?

9 Mu mwaka wa 1922, ababwiriza b’Ubwami basaga 17.000 babwirizaga mu bihugu 58 byo hirya no hino ku isi. Icyakora, bari bakeneye gutozwa. Mu kinyejana cya mbere, Umwami washyizweho yahaye abigishwa be amabwiriza asobanutse neza arebana n’icyo bagombaga kubwiriza, aho bari kubwiriza, n’uko bari kubikora (Mat 10:5-7; Luka 9:1-6; 10:1-11). Mu buryo nk’ubwo, Yesu atuma abakora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bose bahabwa amabwiriza n’ibikoresho bya ngombwa kugira ngo bashobore kubwiriza neza (2 Tim 3:17). Yesu atoza abayoboke be uko bakora umurimo wo kubwiriza binyuze ku itorero rya gikristo. Bumwe mu buryo abatozamo ni Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ribera mu matorero yose yo hirya no hino ku isi asaga 111.000. Kubera ko ababwiriza basaga miriyoni ndwi bungukirwa n’izo nyigisho, ubu bujuje ibisabwa kugira ngo babwirize kandi bigishe mu buryo bukora ku mutima ‘abantu b’ingeri zose.’—Soma mu 1 Abakorinto 9:20-23.

10 Uretse Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi,  hari andi mashuri ya Bibiliya yashyiriweho gutoza abasaza b’itorero, abapayiniya, abavandimwe b’abaseribateri, Abakristo bashakanye, abagize Komite z’Ibiro by’Amashami n’abagore babo, abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, n’abamisiyonari. * Hari abanyeshuri bize Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye bavuze uko baryishimiye, bagira bati “imyitozo idasanzwe twahawe yatumye turushaho gukunda Yehova, kandi turushaho kugira ubushobozi bwo gufasha abandi.”

11. Ababwiriza b’Ubwami bashobora bate gushikama nubwo barwanywa?

11 Iyo mihati yose ishyirwaho mu birebana no kubwiriza iby’Ubwami no kwigisha, ntiyisoba umwanzi Satani. Yibasira ubutumwa bw’Ubwami n’ababubwiriza, akabikora mu buryo bweruye ndetse no mu buryo bufifitse, kugira ngo ahagarike umurimo wo kubwiriza. Ariko iyo mihati ye nta cyo ishobora kugeraho. Yehova yicaje Umwana we ahantu “hasumba cyane ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’imbaraga zose n’ubwami bwose” (Efe 1:20-22). Kubera ko Yesu ari Umwami, akoresha ububasha bwe arinda abigishwa be kandi akabayobora kugira ngo ibyo Se ashaka bikorwe. * Ubutumwa bwiza burabwirizwa, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni b’imitima itaryarya bigishwa inzira za Yehova. Mbega ukuntu kwifatanya muri uwo murimo ukomeye bidutera ishema!

UMWAMI ANONOSORA IMIKORERE Y’ABAYOBOKE BE KUGIRA NGO BAKORE UMURIMO UKOMEYE KURUSHAHO

12. Vuga bimwe mu byanonosowe mu rwego rw’umuteguro kuva aho Ubwami bwimikiwe.

12 Kuva Ubwami bwatangira gutegeka mu mwaka wa 1914, Umwami yagiye anonosora uko abagaragu b’Imana bakoraga ibyo Se ashaka. (Soma muri Yesaya 60:17.) Mu mwaka wa 1919, muri buri torero hashyizweho umuyobozi w’umurimo kugira ngo ayobore umurimo wo kubwiriza. Mu mwaka wa 1927, amatorero yatangiye kujya abwiriza ku cyumweru ku nzu n’inzu. Mu mwaka wa 1931, abari bashyigikiye Ubwami bashishikarijwe gukora byinshi kurushaho mu murimo wo kubwiriza, igihe bafataga izina rishingiye ku Byanditswe ry’Abahamya ba Yehova (Yes 43:10-12). Mu mwaka wa 1938, gutora abayobora amatorero byasimbuwe no kubashyiraho mu buryo bwa gitewokarasi. Mu mwaka wa 1972, amatorero yatangiye kujya ayoborwa n’inteko y’abasaza aho kuyoborwa n’umugenzuzi w’itorero. Abagabo bose bashoboye batewe inkunga yo kuzuza ibisabwa kugira ngo bakore umurimo wo ‘kuragira umukumbi w’Imana bashinzwe kurinda’ (1 Pet 5:2). Mu mwaka wa 1976, hashyizweho komite  esheshatu abagize Inteko Nyobozi bakoreramo kugira ngo bagenzure umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Kuva icyo gihe, Yesu yagiye atuma abigishwa be bakora ibintu mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka.

13. Ibyo Ubwami bwagezeho mu gihe cy’imyaka 100 byakugiriye akahe kamaro?

13 Tekereza ibyo Umwami Mesiya yagezeho mu gihe cy’imyaka 100 amaze ategeka. Yejeje ubwoko bwitirirwa izina rya Yehova. Akomeje kuyobora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu bihugu 239, kandi yigishije abantu babarirwa muri za miriyoni ibirebana n’inzira za Yehova. Yahurije hamwe abayoboke be b’indahemuka basaga miriyoni ndwi, buri wese muri bo akaba yitanga abikunze kugira ngo akore ibyo Se ashaka (Zab 110:3). Mu by’ukuri, imirimo Yehova akora binyuze ku Bwami bwa Mesiya irakomeye kandi iratangaje. Hari n’ibindi bintu bishishikaje dutegereje!

IMIGISHA IZAZANWA N’UBWAMI BWA MESIYA

14 Nubwo Yehova yimitse Umwana we Yesu Kristo mu mwaka wa 1914 ngo abe Umwami Mesiya, isengesho tuvuga tugira tuti “ubwami bwawe nibuze,” ntiryashubijwe mu buryo bwuzuye (Mat 6:10). Bibiliya yari yarahanuye ko Yesu yari ‘gutegeka hagati y’abanzi be’ (Zab 110:2). Ubutegetsi bw’abantu buyoborwa na Satani buracyarwanya Ubwami bw’Imana. Iyo dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, tuba dusaba Imana ko Umwami Mesiya n’abazafatanya na we gutegeka baza bakavanaho ubutegetsi bw’abantu, kandi bakarimbura abarwanya Ubwami hano ku isi. Ibyo bizasohoza amagambo yo muri Daniyeli 2:44 avuga ko Ubwami bw’Imana ‘buzamenagura ubwo bwami bwose bukabumaraho.’ Buzarimbura abanyapolitiki baburwanya (Ibyah 6:1, 2; 13:1-18; 19:11-21). Kubera ko ibyo biri hafi kuba, birakwiriye ko amagambo ari muri Matayo 6:10 agira ati “ubwami bwawe nibuze,” aba isomo ry’umwaka wa 2014. Ubu hashize imyaka 100 Yesu atangiye gutegeka mu ijuru.

Isomo ry’umwaka wa 2014: “Ubwami bwawe nibuze.”—Matayo 6:10

15, 16. (a) Ni ibihe bintu bishishikaje bizaba mu gihe cy’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi? (b) Ni ikihe kintu cya nyuma Yesu, we Mwami Mesiya, azakora? Ibyo bizaba bisobanura iki ku birebana n’umugambi Yehova afitiye ibiremwa bye byose?

15 Umwami Mesiya namara kurimbura abanzi b’Imana, azajugunya Satani n’abadayimoni be ikuzimu, bamareyo imyaka igihumbi (Ibyah 20:1-3). Kubera ko icyo gihe Satani n’abadayimoni be bazaba batagishuka abantu, Ubwami buzatuma bungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Yesu, kandi buvaneho ingaruka z’icyaha cya Adamu. Uwo Mwami azazura abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu mva, ashyireho gahunda ku isi hose yo kubigisha ibirebana na Yehova (Ibyah 20:12, 13). Isi yose izaba paradizo nk’uko ubusitani bwa Edeni bwari bumeze. Abantu bose b’indahemuka bazagezwa ku butungane.

16 Ku iherezo ry’Ubwami bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Ubwami bwa Mesiya buzaba bwarageze ku mugambi wabwo. Hanyuma Yesu azasubiza Se Ubwami. (Soma mu 1 Abakorinto 15:24-28.) Ntibizaba bikiri ngombwa ko habaho umuhuza hagati ya Yehova n’abana be bo ku isi. Abana b’Imana bose bo mu ijuru n’abo ku isi bazunga ubumwe na Se wo mu ijuru, babe abagize umuryango we wo mu ijuru no ku isi.

17. Ni iki wiyemeje gukora ku birebana n’Ubwami?

17 Ibintu bishishikaje byabaye mu myaka 100 Ubwami bumaze butegeka bitwizeza ko Yehova agitegeka, kandi ko umugambi we urebana n’isi uzasohora. Nimucyo dukomeze kuba abayoboke be b’indahemuka, kandi dutangaze Umwami n’Ubwami bwe. Twiringiye tudashidikanya ko vuba aha Yehova azasubiza isengesho tuvugana umwete tugira tuti “ubwami bwawe nibuze.”

^ par. 3 Reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 88-92.

^ par. 10 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Amashuri ya gitewokarasi—Ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rwa Yehova,” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nzeri 2012, ku ipaji ya 13-17.

^ par. 11 Niba ushaka kumenya zimwe mu manza twagiye dutsinda mu bihugu bitandukanye, reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza 1998, ku ipaji ya 19-22.