UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Gashyantare 2014

Iyi gazeti igaragaza ibintu bishishikaje bivugwa muri Zaburi ya 45. Inadufasha kumenya ko Yehova Imana ari we uduha ibyo dukenera, akaturinda, kandi akaba Incuti yacu iruta izindi zose.

Musingize Kristo​—⁠Umwami ufite ikuzo

Ibintu bishishikaje bivugwa muri Zaburi ya 45 bidufitiye akahe kamaro muri iki gihe?

Twishimire ubukwe bw’Umwana w’intama

Umugeni ni nde, kandi se Kristo yagiye amutegura ate? Ni ba nde bazishimira ubukwe bw’Umwana w’intama?

Umupfakazi w’i Sarefati yaragororewe bitewe n’ukwizera kwe

Umuzuko w’umuhungu w’umupfakazi w’i Sarefati ni kimwe mu bintu by’ingenzi byabaye mu buzima bwe byakomeje ukwizera kwe. Ni ayahe masomo tumuvanaho?

Yehova We uduha ibyo dukenera kandi akaturinda

Sobanukirwa ukuntu Yehova Imana ari we Data wo mu ijuru. Menya icyo wakora kugira ngo urusheho kugirana imishyikirano myiza n’Imana, yo iduha ibyo dukenera kandi ikaturinda.

Yehova Incuti yacu iruta izindi zose

Suzuma urugero rwa Aburahamu n’urwa Gideyoni, bari incuti za Yehova Imana. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tube incuti za Yehova?

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bashingiyeho ‘bategereza’ Mesiya?

‘Reba ubwiza bwa Yehova’

Dawidi umwami wa Isirayeli ya kera yishimiraga gahunda y’Imana y’ugusenga k’ukuri. Twakwishimira dute gahunda y’ugusenga k’ukuri muri iki gihe?

UBUBIKO BWACU

Filimi ikomeza ukwizera imaze imyaka 100

Muri uyu mwaka, filimi ivuga iby’irema yateguriwe gufasha abantu kwizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, izaba imaze imyaka 100 yerekanywe ku ncuro ya mbere.