Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bashingiyeho ‘bategereza’ Mesiya?

Mu gihe cya Yohana Umubatiza, ‘abantu bari bategereje Kristo kandi bose bibazaga ibya Yohana mu mitima yabo bati “ese aho ntiyaba ari we Kristo?”’ (Luka 3:15). Kuki Abayahudi bari biteze ko Mesiya yashoboraga kuza icyo gihe? Hari impamvu zitandukanye zabibateraga.

Yesu amaze kuvuka, umumarayika wa Yehova yabonekeye abashumba bari baragiye imikumbi yabo hafi y’i Betelehemu. Uwo mumarayika yarababwiye ati “uyu munsi Umukiza yabavukiye mu mugi wa Dawidi, uwo akaba ari Kristo Umwami” (Luka 2:8-11). Nyuma yaho, haje “umutwe munini w’ingabo zo mu ijuru zihagararana na wa mumarayika, zisingiza Imana zigira * ziti ‘mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi amahoro abe mu bantu yishimira.’”—Luka 2:13, 14.

Nta gushidikanya ko ayo magambo yakoze ku mutima abo bashumba bari boroheje. Bahise bajya i Betelehemu, kandi igihe babonaga Yozefu na Mariya n’umwana Yesu, ‘bavuze ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana.’ Ibyo byatumye “ababyumvise bose batangazwa n’ayo magambo babwiwe n’abashumba” (Luka 2:17, 18). Amagambo ngo “ababyumvise bose” yumvikanisha ko uretse Yozefu na Mariya hari abandi abo bashumba babibwiye. Hanyuma igihe abo bashumba batahaga, bakomeje ‘guhimbaza Imana kandi bayisingiza, kubera ibintu byose bari bumvise n’ibyo bari babonye, bihuje neza n’uko bari babibwiwe’ (Luka 2:20). Nta gushidikanya ko abo bashumba bakomeje kubwira abandi ibyo bintu byiza bari bumvise birebana na Kristo.

Igihe Mariya yajyanaga umuhungu we w’imfura i Yerusalemu kumumurikira Yehova, nk’uko byasabwaga n’Amategeko ya Mose, umuhanuzikazi Ana ‘yatangiye gushima Imana no kuvuga iby’uwo mwana abibwira abantu bose bari bategereje gucungurwa kwa Yerusalemu’ (Luka 2:36-38; Kuva 13:12). Nguko uko inkuru yavugaga ibyo kuza kwa Mesiya yakomeje gukwirakwira.

Nyuma yaho, “abantu baragurisha inyenyeri baturutse iburasirazuba baje i Yerusalemu, barabaza bati ‘umwami w’Abayahudi wavutse ari he? Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tuje kumuramya’” (Mat 2:1, 2). Umwami Herode abyumvise, ‘byamubujije amahwemo, hamwe n’ab’i Yerusalemu bose. Nuko ateranya abakuru b’abatambyi n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, atangira kubabaza aho Kristo yagombaga kuvukira’ (Mat 2:3, 4). Ibyo byatumye abantu benshi bamenya ko uwari kuzaba Mesiya yaje. *

Amagambo ari muri Luka 3:15 twabonye tugitangira, agaragaza ko bamwe mu Bayahudi batekerezaga ko Yohana Umubatiza ari we wari Kristo. Icyakora, Yohana yagaragaje ko ibyo bitari ukuri, agira ati “uzaza nyuma yanjye we arakomeye kundusha, sinkwiriye no kumukuramo inkweto. Uwo azababatirisha umwuka wera n’umuriro” (Mat 3:11). Ayo magambo ya Yohana agomba kuba yaratumye barushaho gutegerezanya amatsiko kuza kwa Mesiya.

Ese Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere baba barabaze igihe Mesiya yari kuzazira bashingiye ku buhanuzi bwo muri Daniyeli 9:24-27, buvuga ibirebana n’ibyumweru 70? Nubwo ibyo bishoboka, nta wabyemeza. Mu gihe cya Yesu, abantu batangaga ibisobanuro byinshi bivuguruzanya ku birebana n’ibyumweru 70, kandi ntibihuza n’ibisobanuro dufite muri iki gihe. *

Abeseni, abo abantu benshi batekereza ko bari agatsiko k’idini ry’Abayahudi babagaho bitaruye abandi, bigishaga ko ahagana ku iherezo ry’imyaka 490 hari kugaragara ba Mesiya babiri. Ariko ntitwakwemeza ko Abeseni bashingiraga imibare yabo ku buhanuzi bwa Daniyeli. Niyo baba barabigenje batyo, byaba bigoye kwiyumvisha ukuntu abandi Bayahudi benshi bari kwemera ikurikiranyabihe ry’ako gatsiko kiberaga ahantu hitaruye.

Mu kinyejana cya kabiri, bamwe mu Bayahudi bumvaga ko ibyumweru 70 byatangiye igihe urusengero rwa mbere rwasenywaga mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, bikarangira igihe urusengero rwa kabiri rwasenywaga mu mwaka wa 70. Abandi bo bavugaga ko ubwo buhanuzi bwasohoye mu gihe cy’Abamakabe, mu kinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu. Bityo rero, Abayahudi ntibumvikanaga ku birebana n’uko ibyumweru 70 byari kubarwa.

Iyo abantu bo mu kinyejana cya mbere baza kuba basobanukiwe neza ubuhanuzi buhereranye n’ibyumweru 70, intumwa n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere baba barabwerekejeho batanga gihamya y’uko Yesu Kristo ari we Mesiya wasezeranyijwe, kandi ko yaziye igihe. Icyakora, nta kintu kigaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenje batyo.

Hari ikindi kintu kidakwiriye kwirengagizwa. Akenshi abanditsi b’Amavanjiri bagiye bagaragaza ko bumwe mu buhanuzi buvugwa mu Byanditswe by’igiheburayo bwasohoreye kuri Yesu Kristo (Mat 1:22, 23; 2:13-15; 4:13-16). Ariko kandi, nta n’umwe muri bo washyize isano hagati yo kuza kwa Yesu n’ubuhanuzi buvuga ibirebana n’ibyumweru 70.

Muri make, ntidushobora kwemeza ko abantu bariho mu gihe cya Yesu bari basobanukiwe neza ubuhanuzi burebana n’ibyumweru 70. Icyakora, Amavanjiri atanga izindi mpamvu zumvikana zashoboraga gutuma abantu ‘bategereza’ Mesiya.

^ par. 4 Bibiliya ntivuga ko abamarayika baririmbye igihe Yesu yavukaga.

^ par. 7 Dushobora kwibaza tuti “ni mu buhe buryo abantu baragurisha inyenyeri bamenye ko ‘inyenyeri’ bari babonye iburasirazuba yari ifitanye isano n’ivuka ry’‘umwami w’Abayahudi’”? Ese baba barumvise inkuru y’ivuka rya Yesu igihe banyuraga muri Isirayeli?

^ par. 9 Niba wifuza kumenya uko muri iki gihe dusobanukiwe ubuhanuzi burebana n’ibyumweru 70, reba igitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, igice cya 11.