Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Reba ubwiza bwa Yehova’

‘Reba ubwiza bwa Yehova’

Ibibazo bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye. Bishobora kudutwara ibitekerezo, bikatunegekaza kandi bigatuma tutishimira ubuzima. Dawidi, umwami wo muri Isirayeli ya kera, yahuye n’ibibazo byinshi bikomeye. Yahanganye na byo ate? Dawidi yatanze igisubizo muri zaburi ikora ku mutima agira ati “naranguruye ijwi ntabaza Yehova; naranguruye ijwi ntangira gutakambira Yehova musaba kungirira neza. Nakomeje gusuka imbere ye ibyari bimpangayikishije; nakomeje kuvugira imbere ye ibyago byanjye, igihe umutima wanjye wari unegekaye. Wamenye inzira yanjye.” Koko rero, Dawidi yasenze Imana yicishije bugufi ayisaba kumufasha.—Zab 142:1-3.

Igihe Dawidi yari mu bihe bigoye, yasenze Yehova yicishije bugufi amusaba kumufasha

Mu yindi zaburi, Dawidi yararirimbye ati “ikintu kimwe nasabye Yehova, ari na cyo nifuza, ni uko natura mu nzu ya Yehova iminsi yose yo kubaho kwanjye, nkareba ubwiza bwa Yehova, kandi nkitegereza urusengero rwe nishimye” (Zab 27:4). Dawidi ntiyari Umulewi, ariko sa n’umureba ahagaze inyuma y’urugo rwera rwari hafi y’ihema ry’ibonaniro, akaba ari ryo ryari ihuriro ry’ugusenga k’ukuri. Dawidi yifuzaga cyane gushimira Yehova ku buryo yashakaga kwibera mu rusengero rwe iminsi yose yo kubaho kwe, maze ‘akareba ubwiza bwa Yehova.’

Ijambo “ubwiza” ryumvikanisha ikintu “gifite igikundiro, gishimishije, cyangwa gikora ku mutima.” Igihe cyose Dawidi yishimiraga gahunda yo kuyoboka Imana. Dushobora kwibaza tuti “ese nanjye mbona ibintu kimwe na Dawidi?”

JYA ‘WISHIMIRA’ GAHUNDA YO KUYOBOKA IMANA

Muri iki gihe, Yehova ntadusaba kujya mu nyubako runaka kugira ngo tumwegere. Ahubwo tumusengera mu rusengero rwe rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, ari rwo gahunda yera y’ugusenga k’ukuri. * ‘Nitwishimira’ iyo gahunda, natwe ‘tuzareba ubwiza bwa Yehova.’

Tekereza ku gicaniro cy’umuringa batambiragaho igitambo gikongorwa n’umuriro, cyari imbere y’ihema ry’ibonaniro (Kuva 38:1, 2; 40:6). Icyo gicaniro cyagereranyaga ubushake Imana yari ifite bwo kwemera igitambo cy’ubuzima bwa Yesu (Heb 10:5-10). Tekereza icyo ibyo byatumariye. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘igihe twari abanzi twiyunze n’Imana binyuze ku rupfu rw’Umwana wayo’ (Rom 5:10). Iyo twizeye amaraso ya Yesu yamenwe, Imana iratwemera kandi ikatwiringira bitewe n’uko tuba turi incuti zayo. Ibyo bituma tuba ‘inkoramutima za Yehova.’—Zab 25:14.

Kubera ko ‘ibyaha byacu bihanagurwa,’ tugira ‘ibihe byo guhemburwa bituruka kuri Yehova’ (Ibyak 3:19). Turi mu mimerere imeze nk’iy’imfungwa ibabazwa n’ibyo yakoze maze ikagira ihinduka rikomeye mu gihe itegereje kwicwa, umucamanza w’umugiraneza yabibona akayihanaguraho icyaha, nuko akayikuriraho igihano cyo kwicwa. Mbega ukuntu iyo mfungwa yakumva iruhutse kandi ikishima cyane! Kimwe n’uwo mucamanza, Yehova agirira impuhwe abantu bihannye, maze akabakuriraho igihano cyo kwicwa.

ISHIMIRE GAHUNDA Y’UGUSENGA K’UKURI

Hari bimwe mu bintu byari bigize gahunda y’ugusenga k’ukuri Dawidi yabonaga mu nzu ya Yehova. Yabonaga imbaga y’Abisirayeli bagenzi be babaga bateraniye hamwe, akabona basomera mu ruhame Amategeko kandi bakayasobanura, akabona imibavu yoswa, ndetse akabona abatambyi n’Abalewi bakora umurimo wera (Kuva 30:34-38; Kub 3:5-8; Guteg 31:9-12). Ibyo bintu byari bigize gahunda y’ugusenga k’ukuri muri Isirayeli ya kera bifite icyo bigereranya muri iki gihe.

Nk’uko byari bimeze kera, muri iki gihe nabwo ‘ni byiza kandi birashimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe’ (Zab 133:1). Habayeho ukwiyongera gutangaje mu ‘muryango w’abavandimwe’ wo ku isi hose (1 Pet 2:17). Mu materaniro yacu, Ijambo ry’Imana risomerwa mu ruhame kandi rigasobanurwa. Yehova yashyizeho gahunda nyinshi zo kutwigisha akoresheje umuteguro we. Nanone kandi, tubona ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka binyuze ku bitabo dukoresha twiyigisha cyangwa turi muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Hari umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi wavuze ati “gutekereza ku Ijambo rya Yehova, kwiyumvisha icyo risobanura no gushaka ubwenge no kujijuka, byatumye ngira ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka kandi ndanyurwa.” Koko rero, ‘ubumenyi bushobora kunezeza ubugingo bwacu.’—Imig 2:10.

Muri iki gihe, amasengesho Yehova yemera y’abagaragu be amugeraho buri munsi. Ayo masengesho abera Yehova nk’impumuro nziza y’umubavu uhumura neza (Zab 141:2). Kumenya ko Yehova Imana atwishimira cyane iyo tumusenze twicishije bugufi, binezeza ubugingo bwacu.

Mose yarasenze ati ‘ubwiza bwa Yehova Imana yacu bube kuri twe, kandi akomeze imirimo y’amaboko yacu’ (Zab 90:17). Iyo dusohoza umurimo wacu tubigiranye ishyaka, Yehova aduha imigisha (Imig 10:22). Birashoboka ko hari abo twafashije kumenya ukuri. Dushobora no kuba tumaze imyaka myinshi dukora umurimo wo kubwiriza nubwo abantu batitabira ukuri, cyangwa tukaba turwaye, duhangayitse cyangwa se dutotezwa (1 Tes 2:2). Ariko se, ‘ntitwirebeye ubwiza bwa Yehova’ kandi tukabona ko Data wo mu ijuru yishimira cyane imihati dushyiraho?

Dawidi yararirimbye ati “Yehova, ni wowe mugabane w’umurage wanjye n’uw’igikombe cyanjye. Urinda umugabane wanjye. Imbago z’umugabane nagerewe ziri ahantu hashimishije” (Zab 16:5, 6). Dawidi yashimiraga Yehova ku bw’“umugabane” we, ni ukuvuga imishyikirano myiza yari afitanye na we n’inshingano ihebuje yo kumukorera. Kimwe na Dawidi, dushobora guhura n’ibibazo, ariko dufite imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, nimucyo dukomeze kwishimira gahunda y’ugusenga k’ukuri, kandi buri gihe tujye ‘twitegereza’ urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka ‘twishimye.’

^ par. 6 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1996, ku ipaji ya 16-24.