Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova Incuti yacu iruta izindi zose

Yehova Incuti yacu iruta izindi zose

‘Aburahamu yaje kwitwa “incuti ya Yehova.”’​—YAK 2:23.

1. Kuba twararemwe mu ishusho y’Imana bituma tugira ubuhe bushobozi?

HARI umugani bakunda guca ugira uti “inyana ni iya mweru.” Mu by’ukuri, abana benshi baba basa n’ababyeyi babo. Ibyo birumvikana kuko umwana akomora imico ye kuri se no kuri nyina. Data wo mu ijuru Yehova ni we waduhaye ubuzima (Zab 36:9). Kubera ko turi abana be, dusa na we mu rugero runaka. Kuba twararemwe mu ishusho ye bituma tugira ubushobozi bwo gutekereza, gufata imyanzuro no kugirana n’abandi ubucuti.—Intang 1:26.

2. Kugirana ubucuti na Yehova bishingira ku ki?

2 Yehova ashobora kuba Incuti yacu iruta izindi zose. Ubwo bucuti bushingira ku rukundo Imana idukunda no kuba tuyizera kandi tukizera Umwana wayo. Yesu yagize ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Hari ingero nyinshi z’abantu bagiranye imishyikirano ya bugufi na Yehova. Reka dusuzume ebyiri muri zo.

“ABURAHAMU INCUTI YANJYE”

3, 4. Ubucuti Aburahamu yari afitanye n’Imana bwari butandukaniye he n’ubucuti abamukomotseho bari bafitanye na yo?

3 Yehova yerekeje ku mukurambere w’Abisirayeli agira ati “Aburahamu incuti yanjye” (Yes 41:8). Ni iki cyatumye uwo mugabo w’indahemuka agirana n’Umuremyi we ubucuti burambye? Byatewe n’uko yari afite ukwizera.—Intang 15:6; soma muri Yakobo 2:21-23.

4 Abakomotse kuri Aburahamu, ari na bo baje kuba ishyanga rya Isirayeli ya kera, mu mizo ya mbere babonaga ko Yehova ari Se akaba n’Incuti yabo. Ikibabaje ariko, ntibakomeje kugirana ubucuti n’Imana. Kubera iki? Ni ukubera ko batakomeje kwizera amasezerano ya Yehova.

5, 6. (a) Byagenze bite kugira ngo Yehova abe Incuti yawe? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?

5 Uko urushaho kumenya ibirebana na Yehova, ni na ko urushaho kumwizera, n’urukundo umukunda rukarushaho kwiyongera. Ibuka igihe wamenyaga ko Imana iriho koko, kandi ko ushobora kugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Nanone kandi, wamenye ko twese twavukanye icyaha bitewe n’uko Adamu atumviye. Waje gusobanukirwa ko abantu bose batandukanyijwe n’Imana (Kolo 1:21). Hanyuma waje kumenya ko Data wo mu ijuru wuje urukundo atari kure yacu kandi ko atwitaho. Igihe twamenyaga ibirebana n’igitambo cy’incungu cya Yesu cyatanzwe n’Imana kandi tukacyizera, twatangiye kugirana ubucuti na yo.

6 Dushobora gusubiza amaso inyuma tukibaza tuti “ese ngenda ndushaho kugirana ubucuti n’Imana? Ese ndayiringira byimazeyo, kandi se uko bwije n’uko bukeye ndushaho gukunda Incuti yanjye Yehova?” Undi muntu wo mu bihe bya kera wagiranye ubucuti na Yehova ni Gideyoni. Nimucyo dusuzume urugero rwe kugira ngo dushobore kurukurikiza.

“YEHOVA NI AMAHORO”

7-9. (a) Ni ikihe kintu gishishikaje cyabaye kuri Gideyoni, kandi se byaje kugenda bite? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni mu buhe buryo twagirana ubucuti na Yehova?

7 Umucamanza Gideyoni yakoreye Yehova mu gihe kitari cyoroshye mu mateka y’Abisirayeli, ubwo bari bamaze kugera mu Gihugu cy’Isezerano. Mu Bacamanza igice cya 6 havuga ko umumarayika wa Yehova yabonekeye Gideyoni muri Ofura. Icyo gihe Abamidiyani babuzaga amahwemo Abisirayeli. Ni yo mpamvu Gideyoni yahuriraga ingano mu rwengero rwa divayi aho kuzihurira ku mbuga, kugira ngo nibabagabaho igitero ahite azihisha. Gideyoni yatangajwe cyane n’uko umumarayika wamubonekeye yamwise ‘umunyambaraga w’intwari.’ Nubwo Yehova yari yararokoye Abisirayeli akabavana muri Egiputa, Gideyoni yibazaga niba no muri icyo gihe yari kubafasha. Uwo mumarayika yavuze mu izina ry’Umuremyi, yizeza Gideyoni ko Yehova yari kubafasha.

8 Gideyoni yibazaga ukuntu yari gushobora ‘gukiza Abisirayeli akabakura mu maboko y’Abamidiyani.’ Ariko yahawe igisubizo kidaciye ku ruhande. Yehova yaramubwiye ati “kubera ko nzaba ndi kumwe nawe, uzatsinda Abamidiyani nk’uko watsinda umuntu umwe” (Abac 6:11-16). Gideyoni ashobora kuba yaribazaga ukuntu ibyo byari gushoboka, akaba ari yo mpamvu yasabye ikimenyetso. Zirikana ko muri icyo kiganiro, Gideyoni atigeze ashidikanya ko Yehova ariho koko.

9 Ibyakurikiyeho byakomeje ukwizera kwa Gideyoni, kandi byatumye arushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana. Gideyoni yateguye ibyokurya maze abizanira uwo mumarayika. Igihe uwo mumarayika yabikozagaho inkoni ye maze bigakongorwa n’umuriro mu buryo bw’igitangaza, Gideyoni yamenye ko mu by’ukuri uwo mumarayika yari intumwa ya Yehova. Gideyoni yagize ubwoba maze ariyamirira ati “ayii, Yehova Mwami w’Ikirenga, ndagowe kuko nabonye umumarayika wa Yehova amaso ku yandi!” (Abac 6:17-22). Ariko se, ibyo byaba byaratumye Gideyoni adakomeza kugirana ubucuti n’Imana ye? Oya rwose! Yumvise afitanye amahoro n’Imana. Ibyo tubyemezwa n’uko yubatse igicaniro aho hantu, akacyita “Yehova-Shalomu.” Mu giheburayo iryo zina risobanurwa ngo “Yehova ni amahoro.” (Soma mu Bacamanza 6:23, 24.) Iyo dutekereje ku byo Yehova adukorera buri munsi, twibonera ko ari Incuti yacu nyakuri. Gusenga Imana buri gihe bituma twumva turushijeho kugirana amahoro na yo, kandi ubucuti dufitanye na yo bukarushaho gukomera.

NI NDE ‘YEHOVA AZAKIRA MU IHEMA RYE’?

10. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 15:3, 5, ni iki Yehova adusaba kugira ngo tube incuti ze?

10 Hari ibyo dusabwa kugira ngo Yehova abe Incuti yacu. Muri Zaburi ya 15, Dawidi yaririmbye avuga ibyo dusabwa kugira ngo ‘Yehova atwakire mu ihema rye,’ mbese tube incuti ze (Zab 15:1). Reka twibande kuri bibiri muri byo, ni ukuvuga kwirinda gusebanya no kuba inyangamugayo muri byose. Dawidi yavuze ibirebana n’umuntu Yehova yakira mu ihema rye, agira ati ‘ntiyigera asebanya akoresheje ururimi rwe. Ntiyakira impongano ngo arenganye utariho urubanza.’—Zab 15:3, 5.

11. Kuki twagombye kwirinda gusebanya?

11 Mu yindi zaburi, Dawidi yatanze umuburo ugira uti “urinde ururimi rwawe kugira ngo rutavuga ibibi” (Zab 34:13). Kutumvira iyo nama yahumetswe bishobora kudutandukanya na Data wo mu ijuru ukiranuka. Mu by’ukuri, gusebanya ni kimwe mu biranga umwanzi mukuru wa Yehova, ari we Satani. Iyo tugize amakenga mu byo tuvuga ku birebana n’abandi, bituma dukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Twagombye cyane cyane kugira amakenga mu birebana n’uko twitwara ku bavandimwe bafite inshingano mu itorero.—Soma mu Baheburayo 13:17; Yuda 8.

12, 13. (a) Kuki twagombye kuba inyangamugayo muri byose? (b) Bigenda bite iyo tubaye inyangamugayo?

12 Abagaragu ba Yehova bazwiho kuba ari inyangamugayo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mukomeze gusenga mudusabira, kuko twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose” (Heb 13:18). Kubera ko twiyemeje “kuba inyangamugayo muri byose,” twirinda kuriganya Abakristo bagenzi bacu. Urugero niba badukorera, dukora ibishoboka byose tukabakorera ibikwiriye kandi tukabahemba mu buryo buhuje n’amasezerano twagiranye. Twebwe Abakristo tuba inyangamugayo mu byo dukorera abakozi bacu, ndetse n’abandi bantu bose. Nanone kandi, iyo dukorera Umukristo mugenzi wacu, ntitubyitwaza ngo tumusabe kudufata mu buryo bwihariye.

13 Incuro nyinshi, twumva amagambo abantu bo hanze bavuga bashimagiza Abahamya ba Yehova kubera ko ari inyangamugayo. Urugero, hari umuyobozi w’isosiyete ikomeye y’ubwubatsi wabonye ko Abahamya ba Yehova bakora ibyo basezeranyije abandi. Yagize ati “buri gihe icyo mwiyemeje muragikora” (Zab 15:4). Imyifatire nk’iyo ituma dukomeza kugirana ubucuti na Yehova. Byongeye kandi, ituma Data wo mu ijuru wuje urukundo asingizwa.

FASHA ABANDI KUBA INCUTI ZA YEHOVA

Dufasha abandi kuba incuti za Yehova (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

14, 15. Mu gihe tubwiriza, twafasha dute abandi kuba incuti za Yehova?

14 Nubwo abantu benshi duhura na bo mu murimo wo kubwiriza baba bemera ko Imana ibaho, ntibabona ko ari Incuti yabo iruta izindi zose. None se, twabafasha dute? Reka turebe amabwiriza Yesu yahaye abigishwa be 70 igihe yaboherezaga gukora umurimo wo kubwiriza ari babiri babiri. Yarababwiye ati “ahantu hose muzajya mwinjira mu nzu, mujye mubanza muvuge muti ‘iyi nzu nigire amahoro.’ Kandi niba irimo umuntu ukunda amahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Ariko niba nta wurimo, amahoro yanyu azabagarukira” (Luka 10:5, 6). Kugaragariza abandi urugwiro bishobora gutuma bishimira ukuri. Nanone kandi, bishobora gutuma abaturwanya batuza, nyuma yaho bakaba bakwemera kwakira ukuri.

15 Iyo duhuye n’abantu bakomeye ku idini ry’ikinyoma cyangwa bakurikiza imigenzo idashingiye ku Byanditswe, dukomeza kubagaragariza urugwiro, kandi tukaba abanyamahoro. Dutumirira abantu bose kuza mu materaniro yacu, cyane cyane abumva bamanjiriwe bitewe n’iyi si, bigatuma bifuza kumenya byinshi ku birebana n’Imana dusenga. Ingingo zigira ziti “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu,” zigaragaza ingero nyinshi z’abantu nk’abo.

GUKORANA N’INCUTI YACU IRUTA IZINDI ZOSE

16. Ni mu buhe buryo tuba incuti za Yehova n’“abakozi bakorana” na we?

16 Akenshi abantu bakorana bahinduka incuti magara. Abiyeguriye Yehova ntibaba incuti ze gusa, ahubwo baba n’“abakozi bakorana” na we. (Soma mu 1 Abakorinto 3:9.) Koko rero, iyo dukora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, turushaho gusobanukirwa imico ihebuje ya Data wo ijuru. Twibonera ukuntu umwuka we wera udufasha kubwiriza ubutumwa bwiza.

17. Ni mu buhe buryo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka tubonera mu makoraniro bigaragaza ko Yehova ari Incuti yacu?

17 Uko turushaho gukora umurimo wo guhindura abantu abigishwa, ni na ko turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Urugero, twibonera ukuntu Yehova aburizamo imigambi y’abaturwanya. Reka dusubize amaso inyuma mu myaka mike ishize. Ese ntitwiboneye neza ko Imana ituyobora? Dutangazwa n’ukuntu dukomeza kubona amafunguro menshi yo mu buryo bw’umwuka. Mu makoraniro yacu, twibonera ukuntu Yehova asobanukiwe neza ibibazo byacu kandi akaba azi ibyo dukenera. Hari umuryango wanditse ibaruwa igaragaza ukuntu abawugize bishimiye ikoraniro, ugira uti “ryadukoze ku mutima. Twiyumvishije ukuntu Yehova akunda buri wese muri twe, kandi akaba yifuza ko twagira icyo tugeraho.” Nyuma y’ikoraniro ryihariye ryabereye muri Irilande, hari umugabo n’umugore we bo mu Budage bagaragaje ko bishimiye ukuntu bakiranywe urugwiro n’ukuntu bitaweho, maze bongeraho bati “ariko turashimira cyane cyane Yehova n’Umwami we Yesu Kristo. Badutumiriye kuba mu bagize ubu bwoko bwunze ubumwe by’ukuri. Ntituvuga gusa ko twunze ubumwe, ahubwo buri munsi turabyibonera. Ibyo twiboneye mu ikoraniro ryihariye ryabereye i Dublin bizahora bitwibutsa imigisha y’agaciro kenshi dufite yo gukorera Imana yacu ikomeye, dufatanyije namwe mwese.”

INCUTI ZIRASHYIKIRANA

18. Ni iki twagombye kwibaza ku birebana n’uko dushyikirana na Yehova?

18 Iyo abantu bashyikirana, ubucuti bafitanye burushaho gukomera. Muri iki gihe, abantu bakoresha cyane interineti kandi bakohererezanya ubutumwa bugufi kuri telefoni. Ariko se, twabigereranya dute n’uko dushyikirana n’Incuti yacu iruta izindi zose, ari yo Yehova? Ni we “wumva amasengesho” (Zab 65:2). None se, ni kangahe dufata igihe cyo kumuvugisha?

19. Ni iki cyadufasha niba twananiwe kubwira Data wo mu ijuru ibituri ku mutima?

19 Bamwe mu bagaragu b’Imana ntibabangukirwa no kuvuga ibibari ku mutima. Ariko ibyo ni byo Yehova aba ashaka ko dukora mu gihe dusenga (Zab 119:145; Amag 3:41). Niyo twananirwa kuvuga ibituri ku mutima, dufite icyadufasha. Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma ati ‘aho ikibazo kiri, ni uko icyo twagombye gusaba mu isengesho mu gihe tugomba gusenga tuba tutakizi. Ariko umwuka ubwawo winginga ku bwacu, uniha iminiho itavuzwe. Nyamara ugenzura imitima amenya icyo umwuka uba ushaka kuvuga, kuko winginga usabira abera uhuje n’ibyo Imana ishaka’ (Rom 8:26, 27). Gutekereza ku magambo aboneka mu bitabo bya Bibiliya, urugero nko muri Yobu, muri Zaburi no mu Migani bizadufasha kubwira Yehova ibituri ku mutima.

20, 21. Ni mu buhe buryo amagambo ya Pawulo ari mu Bafilipi 4:6, 7, aduhumuriza?

20 Mu gihe duhuye n’ibibazo bikomeye, nimucyo tujye tuzirikana inama yahumetswe Pawulo yahaye Abafilipi agira ati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.” Mu by’ukuri, gusenga Yehova dutyo bizaduhumuriza, kuko Pawulo yakomeje agira ati “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu” (Fili 4:6, 7). Nimucyo buri gihe tujye duha agaciro “amahoro y’Imana” atagereranywa, arinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo gutekereza.

Ni mu buhe buryo isengesho rituma ubucuti dufitanye n’Imana burushaho gukomera? (Reba paragarafu ya 21)

21 Isengesho rituma tugirana ubucuti na Yehova. Ku bw’ibyo, nimucyo tujye ‘dusenga ubudacogora’ (1 Tes 5:17). Turifuza ko ibyo tumaze kwiga byatuma turushaho kugirana imishyikirano myiza n’Imana kandi bigatuma twiyemeza kumvira amahame yayo akiranuka. Nanone kandi, nimucyo tujye dufata igihe cyo gutekereza ku migisha dukesha kuba Yehova ari Data, akaba Imana yacu n’Incuti yacu.