Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova We uduha ibyo dukenera kandi akaturinda

Yehova We uduha ibyo dukenera kandi akaturinda

“Kubera ko yankunze, nanjye nzamukiza. Nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye.”—ZAB 91:14.

1, 2. Ni mu buhe buryo imimerere yo mu miryango twakuriyemo itandukanye, kandi se ni mu buhe buryo twagiye tumenya ukuri?

YEHOVA ni we watangije umuryango (Efe 3:14, 15). Icyakora, niyo twaba dukomoka mu muryango umwe, tuba dufite kamere zitandukanye kandi imimerere turimo na yo iba itandukanye. Ushobora kuba wararezwe n’ababyeyi bawe kuva ukivuka kugeza ukuze. Abandi bo bashobora kuba barapfushije ababyeyi babo, wenda bitewe n’uburwayi, impanuka cyangwa andi makuba. Hari n’abatarigeze bamenya ababyeyi babo.

2 Abagize umuryango w’abasenga Yehova bamenye ukuri mu buryo butandukanye. Ushobora kuba “waravukiye mu kuri” nk’uko bamwe bajya babivuga, kandi ababyeyi bawe bakaba baragucengejemo amahame y’Imana (Guteg 6:6, 7). Cyangwa ushobora kuba uri umwe mu bantu babarirwa mu bihumbi bamenye ukuri babwirijwe n’abandi bagaragu ba Yehova.—Rom 10:13-15; 1 Tim 2:3, 4.

3. Ni iki twese duhuriyeho?

3 Nubwo dutandukaniye kuri ibyo bintu tumaze kuvuga, hari ibintu bimwe na bimwe twese duhuriyeho. Twese tugerwaho n’ingaruka zo kutumvira kwa Adamu, kandi twarazwe kudatungana, icyaha n’urupfu (Rom 5:12). Nubwo bimeze bityo, twebwe abasenga by’ukuri dushobora kwita Yehova “Data.” Mu bihe bya kera, abari bagize ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe bavuze amagambo ari muri Yesaya 64:8, bagira bati “Yehova, uri Data.” Yesu na we yatangije isengesho rye ntangarugero amagambo agira ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”—Mat 6:9.

4, 5. Ni iki turi busuzume kizatuma turushaho gukunda Data wo mu ijuru Yehova?

4 Data wo mu ijuru atwitaho kandi akaturinda kubera ko turi ubwoko bwitirirwa izina rye. Umwanditsi wa zaburi yasubiyemo amagambo yavuze agira ati “kubera ko yankunze [ni ukuvuga usenga by’ukuri], nanjye nzamukiza. Nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye” (Zab 91:14). Koko rero, Yehova Imana adukiza abanzi bacu kandi akaturinda kugira ngo batatumaraho.

5 Kugira ngo turusheho gukunda Data wo mu ijuru, reka dusuzume ibi bintu bitatu by’ingenzi: (1) Data aduha ibyo dukenera. (2) Yehova araturinda. (3) Imana ni Incuti yacu iruta izindi zose. Mu gihe turi bube dusuzuma ibyo bintu, byaba byiza dutekereje ku mishyikirano dufitanye n’Imana, kandi tukareba uko twayubaha kubera ko ari Data. Byaba byiza tunatekereje ku migisha Yehova azaha abamwegera.—Yak 4:8.

YEHOVA NI WE W’IBANZE UDUHA IBYO DUKENERA

6. Bumwe mu buryo Yehova agaragazamo ko ari we utanga “impano nziza yose” ni ubuhe?

6 Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “impano nziza yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru, kuko imanuka iturutse kuri Se w’imicyo yo mu ijuru” (Yak 1:17). Ubuzima ubwabwo ni impano ihebuje twahawe na Yehova (Zab 36:9). Iyo dukoresheje ubuzima bwacu dukora ibyo Imana ishaka, tubona imigisha myinshi muri iki gihe, kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi nshya (Imig 10:22; 2 Pet 3:13). Ibyo bishoboka bite kandi twese tugerwaho n’ingaruka zo kutumvira kwa Adamu?

7. Ni iki Imana yakoze kugira ngo tugirane na yo imishyikirano ya bugufi?

7 Mu by’ukuri, Yehova aduha n’ibindi bintu byinshi dukenera. Urugero, ubuntu bwe butagereranywa bwatumye agira icyo akora kugira ngo aturokore. Twese turi abanyabyaha kandi umubyeyi wacu wa mbere yaturaze kudatungana (Rom 3:23). Ariko kandi, urukundo rwa Yehova rwatumye agira icyo akora kugira ngo tugirane na we imishyikirano ya bugufi. Intumwa Yohana yaranditse ati “iki ni cyo cyagaragaje ko Imana idukunda: ni uko yohereje Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone ubuzima binyuze kuri we. Dore uko urukundo ruri: si uko twakunze Imana, ahubwo ni uko yo yadukunze ikohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cy’impongano y’ibyaha byacu.”—1 Yoh 4:9, 10.

8, 9. Mu gihe cya Aburahamu na Isaka, Yehova yagaragaje ate ko ari we utanga ibikenewe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

8 Ahagana mu mwaka wa 1893 Mbere ya Yesu, hari ikintu cyabaye cyagaragazaga ibyo Yehova yari kuzakora kugira ngo abantu bumvira bazabone ubuzima bw’iteka. Mu Baheburayo 11:17-19 hagira hati “kwizera ni ko kwatumye Aburahamu, igihe yageragezwaga, yarabaye nk’aho rwose yatambye Isaka; nuko uwo muntu wari warakiranye ibyishimo amasezerano agerageza gutamba umwana we w’ikinege, nubwo yari yarabwiwe ngo ‘abazitwa “urubyaro rwawe” bazakomoka kuri Isaka.’ Ariko yumvaga ko Imana yashoboraga ndetse no kumuzura mu bapfuye, kandi yamugaruriwe mu buryo bufite icyo bushushanya.” Nk’uko Aburahamu yari yiteguye gutanga umwana we Isaka, Yehova na we yemeye gutanga Umwana we Yesu Kristo kugira ngo akize abantu.—Soma muri Yohana 3:16, 36.

9 Tekereza ukuntu Isaka yumvise ameze igihe yabonaga ko atagipfuye! Nta gushidikanya ko yashimiye Imana ko yatanze imfizi y’intama yari yafatiwe mu gihuru, kugira ngo ibe igitambo mu cyimbo cye (Intang 22:10-13). Ntibitangaje kuba aho hantu hariswe “Yehova-Yire,” bisobanurwa ngo “Yehova azatanga ibikenewe.”—Intang 22:14.

YATUMYE TWIYUNGA NA WE

10, 11. Ni ba nde bafashe iya mbere mu ‘murimo wo kwiyunga,’ kandi se babikoze bate?

10 Iyo dutekereje ku byo Yehova yaduhaye byose, twishimira uruhare rw’ingenzi Yesu Kristo yabigizemo, nk’uko Pawulo yabyanditse ati ‘uyu ni wo mwanzuro twagezeho: umuntu umwe yapfiriye bose, bityo rero, bose barapfuye, kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye kandi akazurwa.’—2 Kor 5:14, 15.

11 Kubera ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakundaga Imana kandi bakayishimira bitewe n’inshingano ihebuje yari yarabahaye yo kuyikorera, bemeye gukora “umurimo wo kwiyunga” babyishimiye. Umurimo bakoze wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa watumye abantu b’imitima itaryarya bagirana amahoro n’Imana, bagirana ubucuti na yo, kandi amaherezo baba abana bayo bo mu buryo bw’umwuka. Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova basutsweho umwuka bakora umurimo nk’uwo. Umurimo bakora ari ba ambasaderi b’Imana na Kristo utuma Yehova yireherezaho abantu baba biteguye kwemera ukuri, maze bakaba abagaragu be.—Soma mu 2 Abakorinto 5:18-20; Yoh 6:44; Ibyak 13:48.

12, 13. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova bitewe n’ibintu byinshi aduha?

12 Abakristo bose bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bagaragaza ko bashimira Yehova, we uduha ibyo dukenera, bifatanya n’abasutsweho umwuka mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Muri uwo murimo dukoresha Bibiliya, akaba ari ikindi kintu gihebuje Imana yaduhaye (2 Tim 3:16, 17). Iyo dukoresheje neza Ijambo ry’Imana ryahumetswe mu murimo wo kubwiriza, dutuma abandi babona uburyo bwo kuzahabwa ubuzima bw’iteka. Nanone kandi, Yehova aduha umwuka we wera, kandi ni wo buri wese muri twe yishingikirizaho kugira ngo umufashe mu murimo wo kubwiriza (Zek 4:6; Luka 11:13). Ibyo tugeraho muri uwo murimo biratangaje, nk’uko bigaragazwa na buri gitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova. Kwifatanya muri uwo murimo uhesha ikuzo Data, akaba ari na we uduha ibyo dukenera byose, bidutera ishema.

13 Gutekereza ku byo Imana yaduhaye byose byagombye gutuma twibaza tuti “ese nkora uko nshoboye kose mu murimo kugira ngo ngaragarize Yehova ko mushimira cyane bitewe n’ibyo yaduhaye? Ni iki nanonosora kugira ngo ndusheho kubwiriza neza ubutumwa bwiza?” Dushobora kugaragaza ko dushimira Imana bitewe n’ibintu bihebuje yaduhaye, dukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Nitubigenza dutyo, Yehova azajya aduha ibyo dukenera (Mat 6:25-33). Kubera ko Imana idukunda, nta gushidikanya ko twifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo tuyishimishe.—Imig 27:11.

14. Ni mu buhe buryo Yehova yagiye akiza abagize ubwoko bwe?

14 Umwanditsi wa zaburi Dawidi yararirimbye ati “ndababaye kandi ndi umukene, ariko Yehova anyitaho. Ni wowe untabara kandi ni wowe unkiza” (Zab 40:17). Yehova yagiye akiza abagize ubwoko bwe mu rwego rw’itsinda, cyane cyane iyo babaga batotezwa bikabije kandi bahigwa n’abanzi babo. Dushimira cyane Imana kuko buri gihe iduha ibyo dukenera kugira ngo dukomeze kuyibera indahemuka mu bihe nk’ibyo bigoye.

YEHOVA ARATURINDA

15. Tanga urugero rugaragaza ukuntu umubyeyi wuje urukundo yarinze umwana we.

15 Umubyeyi wuje urukundo ntaha abana be ibyo bakenera gusa, ahubwo nanone arabarinda. Iyo bahuye n’akaga ashaka uko yabakiza. Hari umuvandimwe wibuka ibintu byamubayeho igihe yari akiri muto. Ubwo we na se bari batashye bavuye kubwiriza, bageze ahantu bagombaga kwambuka umugezi. Imvura nyinshi yari yaguye muri icyo gitondo, yari yatumye uwo mugezi wuzura. Nta kundi bari kwambuka uretse kugenda bakandagira ku mabuye manini yari muri uwo mugezi. Uwo muhungu ni we wari imbere. Yanyereye kuri rimwe muri ayo mabuye agwa mu mugezi, maze asoma kabiri. Yishimiye ko se yahise amufata ukuboko akamukomeza, agatuma atarohama. Data wo mu ijuru adukiza ibintu twagereranya n’imigezi yuzuye byo muri iyi si mbi n’ibituruka ku muyobozi wayo Satani. Yehova ni we ushobora kuturinda kuruta undi wese.—Mat 6:13; 1 Yoh 5:19.

16, 17. Ni mu buhe buryo Yehova yafashije Abisirayeli kandi akabarinda igihe barwanaga n’Abamaleki?

16 Ukuntu Yehova arinda abagaragu be bigaragazwa n’ibyabaye nyuma y’aho avaniye Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa, kandi akabarinda mu buryo bw’igitangaza ubwo bambukaga Inyanja Itukura, mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu. Abisirayeli bamaze kunyura mu butayu bagana ku musozi wa Sinayi, bageze i Refidimu.

17 Dukurikije ubuhanuzi bw’Imana buri mu Ntangiriro 3:15, Satani agomba kuba yarifuzaga cyane kugaba igitero ku Bisirayeli basaga n’aho batagira kirengera. Ibyo yabikoze binyuze ku Bamaleki bari abanzi b’ubwoko bw’Imana (Kub 24:20). Reka turebe ibyo Yehova yakoze binyuze ku bagabo bane b’indahemuka, ari bo Yosuwa, Mose, Aroni na Huri. Igihe Yosuwa yarwanaga n’Abamaleki, Mose, Aroni na Huri bari bahagaze ku musozi wari hafi aho. Iyo Mose yazamuraga amaboko, Abisirayeli baratsindaga. Iyo amaboko ye yananirwaga, Aroni na Huri barayafataga. Amaherezo, Yehova yafashije Yosuwa kandi aramurinda, bituma “atsinda Abamaleki n’abari kumwe na bo” (Kuva 17:8-13). Mose yahubatse igicaniro maze acyita “Yehova-Nisi,” bisobanurwa ngo “Yehova ni Ubuhungiro bwanjye.”—Soma mu Kuva 17:14, 15.

YAGIYE ABARINDA IBITERO BYA SATANI

18, 19. Imana yarinze ite abagaragu bayo muri iki gihe?

18 Yehova arinda abamukunda kandi bakamwumvira. Kimwe n’Abisirayeli igihe bari i Refidimu, iyo duhanganye n’abanzi bacu dushakira ubuhungiro ku Mana. Incuro nyinshi Yehova yagiye aturinda mu rwego rw’itsinda, kandi akomeza kuturinda ibitero bya Satani. Tekereza ukuntu Imana yagiye irinda abavandimwe bacu babaga batotezwa bazira kutivanga muri politiki. Urugero, uko ni ko byagenze mu Budage mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi no mu bindi bihugu, mu myaka ya za 30 no mu ntangiriro y’imyaka ya za 40. Gusoma no gutekereza ku nkuru zivuga ibyabaye mu mibereho n’izo mu gitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova zivuga ukuntu Yehova yagiye arinda abagize ubwoko bwe mu bihe nk’ibyo by’ibitotezo, bizatuma turushaho kwiringira ko Yehova ari ubuhungiro bwacu.—Zab 91:2.

Yehova ashobora gukoresha abo duhuje ukwizera akadufasha kuba indahemuka mu bihe bigoye (Reba paragarafu ya 18-20)

19 Nanone kandi, Yehova aturinda aduha inama binyuze ku muteguro we no ku bitabo uduha. Reka turebe ukuntu ibyo byadufashije mu bihe bya vuba aha. Uko iyi si igenda irushaho gusaya mu bwiyandarike no muri porunogarafiya, Yehova yagiye aduha imiburo n’inama zihariye kugira ngo aturinde ibintu bishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na we. Urugero, Data wo mu ijuru atugira inama yo kwirinda incuti mbi twahura na zo dukoresheje nabi imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi. *1 Kor 15:33.

20. Ni ubuhe burinzi n’ubuyobozi tubonera mu itorero?

20 Twagaragaza dute ko ‘twigishwa na Yehova’? Twabigaragaza twumvira amategeko ye (Yes 54:13). Mu matorero yacu ni ho hantu heza tubonera ubuyobozi n’uburinzi, kuko ari ho abasaza baduhera ubufasha n’inama bishingiye ku Byanditswe (Gal 6:1). Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo akoresheje izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ (Efe 4:7, 8). Twagombye kwakira dute inama baduha? Kubagandukira no kubumvira tubivanye ku mutima bituma Imana iduha imigisha.—Heb 13:17.

21. (a) Twagombye kwiyemeza gukora iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

21 Nimucyo rero twiyemeze kuyoborwa n’umwuka wera kandi twemere ubuyobozi duhabwa na Data wo mu ijuru. Nanone kandi, tugomba gutekereza ku mibereho y’Umwana we Yesu Kristo, kandi tukagerageza kwigana urugero ruhebuje yadusigiye. Kuba Yesu yarumviye kugeza ku gupfa, byatumye ahabwa ingororano ikomeye (Fili 2:5-11). Natwe tuzabona imigisha nitwiringira Yehova n’umutima wacu wose (Imig 3:5, 6). Nimucyo buri gihe tujye twishingikiriza kuri Yehova, we uduha ibyo dukeneye kandi akaturinda kurusha undi uwo ari we wese. Kumukorera bidutera ishema kandi bigatuma tugira ibyishimo. Ariko se, ni mu buhe buryo Yehova ari Incuti yacu iruta izindi zose? Urukundo tumukunda ruzarushaho kwiyongera mu gihe tuzaba dusuzuma icyo kibazo mu gice gikurikira.

^ par. 19 Ingero z’izo nama duhabwa ushobora kuzisanga mu ngingo igira iti “Jya ukoresha neza interineti,” iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2011, ku ipaji ya 3-5, igira iti “Murabe maso mutagwa mu mitego ya Satani!,” n’igira iti “Mushikame kandi mwirinde imitego ya Satani,” ziri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2012, ku ipaji ya 20-29.