Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twakomeza kurangwa n’icyizere

Uko twakomeza kurangwa n’icyizere

“Niyo umuntu yarama imyaka myinshi, ajye yishima muri iyo myaka yose.”—UMUBW 11:8.

1. Ni iyihe migisha Yehova aduha ituma tugira ibyishimo?

YEHOVA yifuza ko twishima, kandi aduha imigisha myinshi yagombye gutuma tugira ibyishimo. Mbere na mbere, yaduhaye ubuzima. Ku bw’ibyo, dushobora gukoresha ubuzima bwacu dusingiza Imana, kuko yaturehereje mu gusenga k’ukuri (Zab 144:15; Yoh 6:44). Yehova atwizeza ko adukunda, kandi adufasha gukomeza kumukorera (Yer 31:3; 2 Kor 4:16). Turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, aho tubonera amafunguro menshi yo mu buryo bw’umwuka n’abavandimwe buje urukundo. Byongeye kandi, dufite ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.

2. Bamwe mu bagaragu b’Imana bizerwa bahanganye n’iki?

2 Nubwo dufite izo mpamvu zo kwishima, hari bamwe mu bagaragu b’Imana bizerwa bahanganye n’ibitekerezo byo kumva badakwiriye. Bashobora kumva ko Yehova atabaha agaciro kandi ko atishimira umurimo bamukorera. Abahorana ibyo bitekerezo bashobora kumva ko kurama “imyaka myinshi” bakayishimamo ari inzozi. Bashobora kubona ko ubuzima ari uruhererekane rw’iminsi y’umwijima.—Umubw 11:8.

3. Ni iki gishobora gutuma umuntu agira ibitekerezo bidakwiriye?

3 Ibyo bitekerezo bidakwiriye bishobora guterwa no kuba umuntu yaratengushywe, afite uburwayi cyangwa ageze mu za bukuru (Zab 71:9; Imig 13:12; Umubw 7:7). Ikindi kandi, buri Mukristo agomba kwemera ko umutima ushukana, kandi ko ushobora kuducira urubanza nubwo Imana yaba itwemera (Yer 17:9; 1 Yoh 3:20). Satani ashinja abagaragu b’Imana ibinyoma, kandi abafite imitekerereze ye bashobora kugerageza gutuma twemera ibyo Elifazi utaragiraga ukwizera yavuze, agaragaza ko nta gaciro dufite mu maso y’Imana. Icyo cyari ikinyoma mu gihe cya Yobu, kandi n’ubu ni ko bikimeze.—Yobu 4:18, 19.

4. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

4 Mu Byanditswe, Yehova agaragaza neza ko azaba ari kumwe n’‘abanyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi’ (Zab 23:4). Aba ari kumwe natwe binyuze ku Ijambo rye. Imana ni yo ituma Bibiliya igira ‘imbaraga kugira ngo isenye ibintu byashinze imizi,’ bikubiyemo imitekerereze ikocamye cyangwa idakwiriye (2 Kor 10:4, 5). Nimucyo rero dusuzume uko dushobora gukoresha Bibiliya kugira ngo idufashe kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere. Bishobora kugufasha ku giti cyawe, kandi bigatuma umenya uko watera abandi inkunga.

JYA UKORESHA BIBILIYA KUGIRA NGO UBONE IBINTU MU BURYO BURANGWA N’ICYIZERE

5. Twakwisuzuma dute kugira ngo turebe niba tubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere?

5 Intumwa Pawulo yavuze ibintu bimwe na bimwe bishobora kudufasha kurangwa n’icyizere. Yabwiye abari bagize itorero ry’i Korinto ati “mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera” (2 Kor 13:5). Iryo jambo “kwizera” ryumvikanisha ibintu byose Abakristo bizera biri muri Bibiliya. Niba amagambo yacu n’ibikorwa byacu bihuza n’ibyo twizera, icyo gihe tuba tugaragaje ko tukiri “mu byo kwizera.” Birumvikana ko tugomba no kureba niba tubaho mu buryo buhuje n’inyigisho zose za gikristo. Ntitugomba guhitamo izo dukurikiza ngo izindi tuzireke.—Yak 2:10, 11.

6. Kuki twagombye kwisuzuma kugira ngo turebe ‘niba tukiri mu byo kwizera’? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Ushobora gutinya kwisuzuma muri ubwo buryo, cyane cyane niba wumva ko ushobora gutsindwa. Ariko kandi, uko Yehova atubona ni byo by’ingenzi kurusha uko twe twibona, kandi ibyo atekereza bisumba ibyo dutekereza (Yes 55:8, 9). Agenzura abagaragu be, atari ukugira ngo abacire urubanza, ahubwo ari ukugira ngo arebe imico myiza bafite kandi abafashe. Niwisuzuma ukoresheje Ijambo ry’Imana kugira ngo urebe ‘niba ukiri mu byo kwizera,’ uzarushaho kwibona nk’uko Imana ikubona. Ibyo bishobora kugufasha kwikuramo igitekerezo cy’uko nta gaciro ufite, kandi bikagufasha kwibuka ko Imana ibona ko ufite agaciro. Ibyo byagereranywa no gufungura amarido kugira ngo umucyo w’izuba ugere mu cyumba cyijimye.

7. Gusuzuma ingero z’abantu bizerwa bavugwa muri Bibiliya byatumarira iki?

7 Uburyo bwiza bwo kwisuzuma ni ugutekereza ku ngero z’abantu bizerwa bavugwa muri Bibiliya. Jya ugereranya imimerere bari barimo n’iyo urimo, cyangwa ugereranye ibyiyumvo byabo n’ibyawe, maze urebe uko wari kubigenza iyo aza kuba ari wowe. Reka dusuzume ingero eshatu zigaragaza uko wakoresha Bibiliya kugira ngo urebe niba ukiri “mu byo kwizera,” maze witoze kwigirira icyizere.

UMUPFAKAZI WARI UMUKENE

8, 9. (a) Umupfakazi w’umukene yari mu yihe mimerere? (b) Ni ibihe bitekerezo bidakwiriye yashoboraga kugira?

8 Igihe Yesu yari mu rusengero rw’i Yerusalemu, yitegereje umupfakazi wari umukene. Urugero rw’uwo mupfakazi rushobora kudufasha gukomeza kurangwa n’icyizere n’ubwo twaba tudashoboye gukora ibyo twifuzaga gukora byose. (Soma muri Luka 21:1-4.) Tekereza ku mimerere uwo mupfakazi yarimo. Yagombaga kwihanganira agahinda ko kubura uwo bari barashakanye. Nanone kandi, abayobozi b’idini b’abanyamururumba ‘baryaga ingo z’abapfakazi,’ aho gufasha abantu nk’abo batagiraga kirengera (Luka 20:47). Yari umukene cyane ku buryo yatanze ituro ry’amafaranga umukozi yashoboraga gukorera mu minota mike gusa.

9 Gerageza kwiyumvisha ukuntu uwo mupfakazi yumvaga ameze igihe yinjiraga mu rugo rw’urusengero afite uduceri tubiri. Ese yaba yaratekerezaga ukuntu ituro yari agiye gutanga ryari rito arigereranyije n’iryo yashoboraga gutanga iyo umugabo we aza kuba akiriho? Ese kubona abari imbere ye batanga amaturo atubutse byari kumutera ipfunwe maze akumva ko ituro rye nta gaciro rifite? Nubwo yaba yaragize ibitekerezo nk’ibyo, yakoze ibyo yari ashoboye byose kugira ngo ashyigikire ugusenga k’ukuri.

10. Yesu yagaragaje ate ko umupfakazi yari afite agaciro mu maso y’Imana?

10 Yesu yagaragaje ko uwo mupfakazi yari afite agaciro mu maso ya Yehova, kandi ko n’ituro rye ryari rigafite. Yavuze ko uwo mupfakazi ‘yashyizemo menshi kurusha [abakire] bose.’ Ituro rye ryari kuvangwa n’andi, ariko Yesu yamutoranyije mu bandi aba ari we ashima. Abakoraga mu bubiko bw’amaturo bari kubona utwo duceri tubiri ntibari kumenya ukuntu Yehova yabonaga ko twari dufite agaciro, kandi ko na nyir’ukudutanga yari afite agaciro. Ariko kandi, uko Imana yabonaga ibintu ni byo byari iby’ingenzi kuruta uko abandi batekerezaga cyangwa uko uwo mupfakazi yibonaga. Ese ushobora gukoresha iyo nkuru wisuzuma kugira ngo umenye niba ukiri mu byo kwizera?

Ni irihe somo uvana ku nkuru ivuga iby’umupfakazi w’umukene? (Reba paragarafu ya 8-10)

11. Ni iki inkuru y’umupfakazi ikwigisha?

11 Imimerere urimo ishobora kugena uko ibyo uha Yehova bingana. Imyaka y’iza bukuru cyangwa ubumuga bishobora gutuma amasaha bamwe bamara babwiriza ubutumwa bwiza aba make. Ese bagombye kumva ko badakwiriye gutanga raporo y’ayo masaha babwirije? Niyo waba ukiri muto cyangwa udafite ubumuga, ushobora kumva ko imihati ushyiraho nta cyo imaze uyigereranyije n’amasaha abagize ubwoko bw’Imana bamara buri mwaka bakora ibikorwa bifitanye isano no kuyiyoboka. Icyakora, inkuru y’uwo mupfakazi w’umukene itwigisha ko Yehova abona ikintu cyose tumukorera kandi akagiha agaciro, cyane cyane iyo tugikoze turi mu mimerere igoye. Tekereza ku murimo wakoreye Yehova umwaka ushize. Ese mu masaha wakoze hari iyagusabye kwigomwa mu buryo bwihariye? Niba ari ko biri, ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova aha agaciro ibyo wamukoreye muri iyo saha. Niba ukora uko ushoboye kose mu murimo we kimwe na wa mupfakazi w’umukene, ufite impamvu zumvikana zo kumva ko ukiri “mu byo kwizera.”

“KURAHO UBUGINGO BWANJYE”

12-14. (a) Ibitekerezo bidakwiriye byagize izihe ngaruka kuri Eliya? (b) Ni iki gishobora kuba cyaratumye Eliya yiyumva nk’uko yumvaga ameze?

12 Umuhanuzi Eliya yabereye Yehova indahemuka kandi yari afite ukwizera gukomeye. Ariko kandi, hari igihe yumvise acitse intege ku buryo yasabye Yehova ko yamwica, agira ati “ndarambiwe! Yehova, ubu noneho kuraho ubugingo bwanjye” (1 Abami 19:4). Abantu batarahura n’ibintu bituma biheba batyo bashobora kuvuga ko ibyo Eliya yavuze mu isengesho byari “amagambo aterekeranye” (Yobu 6:3). Icyakora, uko ni ko yumvaga ameze. Ariko kandi, uzirikane ko Yehova atarakariye Eliya, ahubwo ko yamufashije.

13 Ni iki cyatumye Eliya yumva ameze atyo? Mbere yaho gato, yari yakoze igitangaza cyagaragaje ko Yehova ari we Mana y’ukuri, kandi cyatumye abahanuzi 450 ba Bayali bicwa (1 Abami 18:37-40). Eliya ashobora kuba yari yiringiye ko abari bagize ubwoko bw’Imana bari guhindukirira ugusenga k’ukuri, ariko si ko byagenze. Umwamikazi w’umugome Yezebeli yatumyeho Eliya amubwira ko yari kumwica. Eliya yagize ubwoba maze arahunga, ava muri Isirayeli ajya mu butayu bwari mu majyepfo, anyuze mu Buyuda.—1 Abami 19:2-4.

14 Igihe Eliya yari wenyine mu butayu, yatangiye gutekereza ko umurimo yakoraga w’ubuhanuzi nta kamaro wari ufite. Yabwiye Yehova ati “nta cyo ndusha ba sogokuruza.” Yumvaga ko nta cyo amaze, ameze nk’umukungugu n’amagufwa bya ba sekuruza bari barapfuye. Mu by’ukuri, yumvaga ko nta cyo yagezeho kandi nta gaciro afite mu maso ya Yehova cyangwa mu maso y’undi muntu wese.

15. Imana yijeje ite Eliya ko yari agifite agaciro mu maso yayo?

15 Ariko kandi, uko si ko Ishoborabyose yabonaga Eliya. Yakomeje kugira agaciro mu maso y’Imana, kandi Yehova yagize icyo akora kugira ngo abimwizeze. Imana yohereje umumarayika kugira ngo akomeze Eliya. Yehova yanahaye Eliya ibyokurya n’ibyokunywa byari kumufasha mu rugendo rw’iminsi 40 yakoze agana mu majyepfo ku musozi wa Horebu. Byongeye kandi, Imana yakosoye mu bugwaneza igitekerezo gikocamye Eliya yari afite cy’uko nta wundi Mwisirayeli wari warakomeje kubera Yehova indahemuka. Biranashishikaje ko Imana yahaye Eliya izindi nshingano, kandi yarazemeye. Ubufasha Yehova yahaye Eliya bwamugiriye akamaro, maze yongera gukora umurimo we wo guhanura afite imbaraga nshya.—1 Abami 19:5-8, 15-19.

16. Vuga bumwe mu buryo Imana ishobora kuba yaragufashije.

16 Ibyabaye kuri Eliya bishobora kugufasha kwisuzuma kugira ngo umenye niba ukiri mu byo kwizera, kandi bishobora gutuma urangwa n’icyizere. Mbere na mbere, tekereza ukuntu Yehova yagiye agufasha. Ese hari umwe mu bagaragu be, wenda umusaza cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, wagufashije igihe wari ubikeneye (Gal 6:2)? Ese Bibiliya, ibitabo byacu n’amateraniro byaba byaragufashije kumva ko Yehova akwitaho? Ubutaha nufashwa na kimwe muri ibyo, uzatekereze aho mu by’ukuri ubwo bufasha buturutse, maze wibuke gusenga Yehova umushimira.—Zab 121:1, 2.

17. Ni iki Yehova aha agaciro?

17 Ikindi nanone, ujye wibuka ko ibitekerezo bidakwiriye bishobora kutuyobya. Uko Imana itubona ni byo bifite agaciro. (Soma mu Baroma 14:4.) Kuba dukunda Yehova kandi tukaba tumubera indahemuka ni byo aha agaciro; ntaduha agaciro ashingiye ku byo tugeraho mu murimo tumukorera. Nk’uko byari bimeze kuri Eliya, nawe ushobora kuba warakoreye Yehova byinshi kurusha uko ubitekereza. Mu itorero hashobora kuba harimo abo wafashije ariko ukaba utabizi. Mu ifasi yanyu na ho hashobora kuba harimo abumvise ukuri bitewe n’imihati yawe.

18. Ni iki buri nshingano Yehova aguha igaragaza?

18 Hanyuma, jya ubona ko buri nshingano Yehova aguhaye ari ikimenyetso kigaragaza ko ari kumwe nawe (Yer 20:11). Kimwe na Eliya, ushobora gucika intege kubera ko umurimo wawe usa n’aho nta cyo ugeraho, cyangwa bitewe n’uko hari intego yo mu buryo bw’umwuka ubona ko udashobora kugeraho. Ariko kandi, uba ugifite inshingano ihebuje buri wese muri twe ashobora kugira, ari yo yo kubwiriza ubutumwa bwiza n’ishema ryo kwitirirwa izina ry’Imana. Komeza kuba uwizerwa. Bityo nk’uko Yesu yabivuze, uzashobora ‘kwinjira mu munezero wa shobuja.’—Mat 25:23.

“ISENGESHO RY’IMBABARE”

19. Ni iyihe mimerere umwanditsi wa Zaburi ya 102 yarimo?

19 Umwanditsi wa Zaburi ya 102 yari yihebye. Yari afite ‘ububabare’ bw’umubiri cyangwa mu byiyumvo, kandi yumvaga nta mbaraga afite zo guhangana n’ibibazo (Amagambo abimburira Zaburi ya 102). Ayo magambo ye agaragaza ko nta kindi yatekerezagaho uretse ububabare yari afite, ukuntu yari mu bwigunge n’ukuntu yiyumvaga (Zab 102:3, 4, 6, 11). Yumvaga ko Yehova yashakaga kumujugunya.—Zab 102:10.

20. Isengesho ryafasha rite umuntu ufite ibitekerezo bidakwiriye?

20 Ariko kandi, uwo mwanditsi wa zaburi yari agikomeza gusingiza Yehova. (Soma muri Zaburi ya 102:19-21.) Nk’uko tubibona muri Zaburi ya 102, abakiri mu byo kwizera na bo bashobora kubabara kandi ntibagire ikindi batekerezaho uretse akababaro kabo. Uwo mwanditsi wa zaburi yumvise ameze “nk’inyoni yigunze ku gisenge cy’inzu,” mbese ari nta kindi abona uretse ibibazo bye (Zab 102:7). Igihe uzumva umeze utyo, uzasuke ibiri mu mutima wawe imbere ya Yehova, nk’uko uwo mwanditsi wa zaburi yabigenje. Amasengesho yawe azagufasha mu gihe urwana n’ibitekerezo bidakwiriye. Yehova asezeranya ko ‘azahindukira akumva isengesho ry’abacujwe byose, kandi ko atazasuzugura isengesho ryabo’ (Zab 102:17). Jya wiringira iryo sezerano.

21. Ni mu buhe buryo umuntu uhanganye n’ibitekerezo bidakwiriye yarushaho kurangwa n’icyizere?

21 Nanone kandi, Zaburi ya 102 igaragaza ukuntu warushaho kurangwa n’icyizere. Umwanditsi w’iyo zaburi yahisemo gutekereza ku mishyikirano yari afitanye na Yehova (Zab 102:12, 27). Yahumurijwe no kumenya ko buri gihe Yehova aba yiteguye gufasha abagize ubwoko bwe mu gihe bahuye n’ibigeragezo. Bityo rero, niba umaze igihe runaka udakora byinshi mu murimo w’Imana nk’uko wabyifuzaga bitewe n’ibitekerezo bidakwiriye, ujye ubishyira mu isengesho. Jya usaba Imana kumva isengesho ryawe, atari ukugira ngo ibibazo byawe bigabanuke gusa, ahubwo no kugira ngo “izina rya Yehova ryamamazwe.”—Zab 102:20, 21.

22. Ni mu buhe buryo buri wese muri twe yashimisha Yehova?

22 Koko rero, dushobora gukoresha Bibiliya kugira ngo twigenzure tumenye niba tukiri mu byo kwizera, kandi tumenye ko dufite agaciro mu maso ya Yehova. Muri iyi si ya none, kugira ibitekerezo bidakwiriye cyangwa gucika intege ntibizabura. Icyakora, buri wese muri twe ashobora gushimisha Yehova kandi akazabona agakiza nakomeza gukora umurimo we ari uwizerwa.—Mat 24:13.