Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakomeza kugira umwuka wo kwigomwa

Uko wakomeza kugira umwuka wo kwigomwa

“Umuntu nashaka kunkurikira yiyange.”—MAT 16:24.

1. Ni iki kigaragaza ko Yesu yatanze urugero rwiza mu birebana no kwigomwa?

IGIHE Yesu yari ku isi, yatanze urugero rwiza mu birebana no kwigomwa. Yashyiraga ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere, aho kwishakira ibinezeza no guhaza ibyifuzo bye (Yoh 5:30). Kuba yarakomeje kuba indahemuka kugeza apfiriye ku giti cy’umubabaro, byagaragaje ko yari yiteguye kwigomwa kugeza ku iherezo.—Fili 2:8.

2. Twagaragaza dute umwuka wo kwigomwa, kandi se kuki twagombye kuwugaragaza?

2 Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, natwe tugomba kugaragaza umwuka wo kwigomwa. Kugira umwuka wo kwigomwa bisobanura iki? Muri make, bisobanura ko umuntu yemera guhara inyungu ze kugira ngo afashe abandi. Mu yandi magambo ni ukutagira ubwikunde. (Soma muri Matayo 16:24.) Kutagira ubwikunde bidufasha gushyira mu mwanya wa mbere inyungu z’abandi n’ibyifuzo byabo tukabirutisha ibyacu (Fili 2:3, 4). Mu by’ukuri, Yesu yigishije ko kugira umwuka wo kwigomwa ari ikintu cy’ingenzi kiranga gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Mu buhe buryo? Urukundo rwa gikristo, rwo rutuma umuntu agira umwuka wo kwigomwa, ni rwo ruranga abigishwa ba Yesu (Yoh 13:34, 35). Tekereza ku migisha tubona bitewe n’uko turi mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bagaragaza umwuka wo kwigomwa!

3. Ni iki gishobora kutuvanamo buhoro buhoro umwuka wo kwigomwa?

3 Ariko kandi, duhanganye n’umwanzi ushobora kugenda buhoro buhoro atuvanamo umwuka wo kwigomwa. Uwo mwanzi ni kamere tugira yo kwikunda. Ibuka ukuntu Adamu na Eva bagaragaje ubwikunde. Eva yagaragaje ubwikunde yifuza kumera nk’Imana. Umugabo we na we yabugaragaje ashaka kumushimisha (Intang 3:5, 6). Satani amaze koshya Adamu na Eva bakareka ugusenga k’ukuri, yakomeje gutuma abantu bagira ubwikunde. Yanagerageje gushuka Yesu kugira ngo agaragaze uwo mwuka w’ubwikunde (Mat 4:1-9). Muri iki gihe, Satani yashoboye kuyobya abantu benshi atuma bagaragaza ubwikunde mu buryo bwinshi. Tutabaye maso, natwe dushobora kwadukwaho n’umwuka w’iyi si wo kugira ubwikunde.—Efe 2:2.

4. (a) Ese dushobora kwikuramo umwuka w’ubwikunde? Sobanura. (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

4 Ubwikunde bwagereranywa n’umugese ufata ku cyuma. Iyo icyuma gihuye n’umwuka n’amazi, gishobora gutangira kugwa umugese. Kwirengagiza uwo mugese bishobora guteza akaga gakomeye, kubera ko kuwurekera kuri icyo cyuma bishobora kucyangiza. Mu buryo nk’ubwo, nubwo tudashobora kwikuramo kamere yo kudatungana n’ubwikunde, dukwiriye kuba maso tukamenya akaga biteza maze tugakomeza kubirwanya (1 Kor 9:26, 27). Twabwirwa n’iki ko dufite umwuka w’ubwikunde? Ni iki cyadufasha kurushaho kugira umwuka wo kwigomwa?

JYA UKORESHA BIBILIYA UGENZURE KO UFITE UMWUKA W’UBWIKUNDE

5. (a) Ni mu buhe buryo Bibiliya ari nk’indorerwamo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Mu gihe tugenzura ko dufite ubwikunde, ni iki tugomba kwirinda?

5 Kimwe n’uko twakoresha indorerwamo kugira ngo turebe uko dusa, ni na ko twakoresha Bibiliya kugira ngo turebe abo turi bo imbere mu mutima, kandi dukosore ubusembwa tubonye. (Soma muri Yakobo 1:22-25.) Ariko kandi, indorerwamo izadufasha ari uko gusa tuyikoresheje neza. Urugero, turamutse tuyirebeyemo twihuta, dushobora kutabona ikintu twagombye kugira icyo dukoraho. Nanone turamutse turebeye mu ndorerwamo tuyihengetse, ntitwakwireba ahubwo dushobora kureba undi muntu uri aho hafi. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo Bibiliya idufashe gutahura inenge dufite, urugero nk’ubwikunde, twagombye gukora ibirenze kuyisoma twihuta cyangwa kuyisoma dushaka gutahura amakosa y’abandi.

6. Ni mu buhe buryo ‘dukomeza’ gukurikiza amategeko atunganye?

6 Urugero, dushobora gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, ndetse buri munsi, ariko ntidutahure ibintu bigaragaza ko twatangiye kugira umwuka w’ubwikunde. Ibyo byashoboka bite? Zirikana ibi: mu rugero Yakobo yatanze rw’indorerwamo, ikibazo nticyari icy’uko umuntu wirebaga atirebye neza. Yanditse avuga ko ‘yirebye.’ Ijambo ry’ikigiriki Yakobo yakoresheje aho ngaho, ryumvikanisha igitekerezo cyo kugenzura neza cyangwa gusuzumana ubwitonzi. None se ikibazo cyari ikihe? Yakobo yakomeje agira ati ‘yaragiye ako kanya yibagirwa uko asa.’ Koko rero, yavuye aho indorerwamo yari iri atagize icyo akosora ku byo yari abonye. Ariko kandi, uwumva ijambo akarishyira mu bikorwa ‘ntacukumbura mu mategeko atunganye’ gusa, ahubwo ‘anakomeza kuyibandaho.’ Aho kwirengagiza amategeko atunganye yo mu Ijambo ry’Imana, akomeza gukurikiza inyigisho zirikubiyemo. Yesu na we yunze muri iryo ubwo yavugaga ati “niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri.”—Yoh 8:31.

7. Twakoresha dute Bibiliya kugira ngo twisuzume turebe niba dufite ingeso y’ubwikunde?

7 Ku bw’ibyo, kugira ngo ushobore kurwanya ingeso y’ubwikunde, ugomba kubanza gusoma Ijambo ry’Imana ubyitondeye. Ibyo bishobora gutuma ubona aho ukwiriye kwikosora. Ariko ugomba gukora ibirenze ibyo. Jya ucukumbura ukora ubushakashatsi. Numara gusobanukirwa neza inkuru yo muri Bibiliya, jya wishyira mu mwanya w’abavugwamo wibaza ibibazo nk’ibi: “iyo aza kuba ari jye nari gukora iki? Ese nari gukora ibikwiriye?” Icy’ingenzi kurushaho, numara gutekereza ku byo wasomye, ujye ugerageza kubishyira mu bikorwa (Mat 7:24, 25). Nimucyo dusuzume ukuntu inkuru y’Umwami Sawuli n’iy’intumwa Petero zadufasha gukomeza kugira umwuka wo kwigomwa.

IMYIFATIRE Y’UMWAMI SAWULI ITWIGISHA IKI?

8. Ni iyihe myifatire Sawuli yagaragaje akimara kuba umwami, kandi se yayigaragaje ate?

8 Imyifatire ya Sawuli umwami wa Isirayeli itwigisha ukuntu ubwikunde bushobora gutuma tudakomeza kugira umwuka wo kwigomwa. Sawuli akimara kwimikwa yariyoroshyaga kandi akicisha bugufi (1 Sam 9:21). Yanze guhana Abisirayeli banenze ubutegetsi bwe, nubwo yashoboraga gutekereza ko yari akwiriye kuburwanirira kuko yari yarabuhawe n’Imana (1 Sam 10:27). Umwami Sawuli yemeye kuyoborwa n’umwuka w’Imana igihe yari ayoboye Abisirayeli mu ntambara barwanye n’Abamoni, maze Abisirayeli bakabatsinda. Nyuma y’urwo rugamba, yicishije bugufi avuga ko Yehova ari we wari watumye batsinda.—1 Sam 11:6, 11-13.

9. Ni mu buhe buryo Sawuli yaje kugira imitekerereze irangwa n’ubwikunde?

9 Nyuma yaho, Sawuli yemeye ko ubwikunde n’ubwibone bitangira gushinga imizi mu mutima we, kimwe n’umugese ugenda wangiza icyuma. Igihe yatsindaga Abamaleki, yashyize ibyifuzo bye mu mwanya wa mbere aho kumvira Yehova. Umururumba watumye Sawuli ajyana iminyago aho kuyirimbura, nk’uko Imana yari yabimutegetse. Ikindi kandi, ubwibone bwatumye Sawuli ashinga inkingi yari kuzajya yibukirwaho (1 Sam 15:3, 9, 12). Igihe umuhanuzi Samweli yamubwiraga ko Yehova yari yamurakariye, yisobanuye arondora ibyo yari yakoze mu byo Imana yari yamutegetse. Yanageretse ikosa rye ku bandi (1 Sam 15:16-21). Byongeye kandi, ubwibone bwatumye Sawuli ashaka kwihesha icyubahiro imbere y’abantu aho gushimisha Imana (1 Sam 15:30). Twakoresha dute iyo nkuru ivuga ibya Sawuli nk’indorerwamo kugira ngo idufashe gukomeza kugira umwuka wo kwigomwa?

10, 11. (a) Ibyabaye kuri Sawuli bitwigisha iki ku birebana no gukomeza kugira umwuka wo kwigomwa? (b) Twakwirinda dute kugira imyifatire mibi nk’iya Sawuli?

10 Mbere na mbere, ibyabaye kuri Sawuli bigaragaza ko tudakwiriye gukabya kwiyiringira. Kuba twarigeze kugaragaza umwuka wo kwigomwa ntibivuga ko byanze bikunze tuzakomeza kuwugaragaza (1 Tim 4:10). Zirikana ko Sawuli yabanje gukora neza kandi ko yamaze igihe runaka yemerwa n’Imana, ariko akananirwa kwikuramo umwuka w’ubwikunde wari utangiye kumuzamo. Amaherezo Yehova yaje kwanga Sawuli bitewe no kutumvira kwe.

11 Ikindi kandi, ntitwagombye kwibanda gusa ku byo dukora neza maze ngo twirengagize ibyo tugomba gukosora. Ibyo byagereranywa no kwirebera mu ndorerwamo tureba imyenda mishya twambaye, ariko ntitubone akantu katuri mu maso. Nubwo tutaba abibone cyangwa ngo dukabye kwiyiringira nka Sawuli, twagombye gukora uko dushoboye kose tukirinda ikintu cyatuma tugira imyifatire mibi nk’iye. Niba duhawe inama, nimucyo tujye twirinda kwisobanura, gupfobya ikosa twakoze cyangwa ngo turigereke ku bandi. Aho kumera nka Sawuli, byarushaho kuba byiza tugiye twumvira inama.—Soma muri Zaburi ya 141:5.

12. Kugira umwuka wo kwigomwa byadufasha bite turamutse dukoze icyaha gikomeye?

12 Ariko se byagenda bite turamutse dukoze icyaha gikomeye? Sawuli yashakaga gukomeza kwemerwa n’abantu, bituma adashaka ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Ibinyuranye n’ibyo, kugira umwuka wo kwigomwa bishobora gutuma dushaka ubufasha dukeneye, nubwo twakumva biduteye ipfunwe (Imig 28:13; Yak 5:14-16). Urugero, hari umuvandimwe watangiye kureba porunogarafiya afite imyaka 12, kandi yakomeje kuyireba rwihishwa mu gihe cy’imyaka isaga icumi. Yagize ati “kubibwira umugore wanjye n’abasaza byarangoye cyane. Ariko kuko namaze kubibabwira, numva naratuye umutwaro uremereye. Bamwe mu ncuti zanjye barababaye igihe nakurwaga ku nshingano yo kuba umukozi w’itorero. Bumvaga ko nari mbatengushye. Ariko kandi, nzi ko ubu Yehova yarushijeho kwishimira umurimo nkora kurusha igihe narebaga porunogarafiya, kandi uko abona ibintu ni byo bifite agaciro.”

PETERO YANESHEJE UBWIKUNDE

13, 14. Petero yagaragaje ate umwuka w’ubwikunde?

13 Intumwa Petero yagaragaje umwuka wo kwigomwa igihe yatozwaga na Yesu (Luka 5:3-11). Ariko kandi, yagombaga kurwanya umwuka w’ubwikunde. Urugero, yarakajwe n’uko intumwa Yakobo na Yohana basabye Yesu kuzabaha imyanya y’icyubahiro mu Bwami bw’Imana. Wenda Petero yatekereje ko umwe muri iyo myanya wagombaga kuba uwe, kubera ko Yesu yari yaramaze kumubwira ko yari kuzamuha inshingano yihariye (Mat 16:18, 19). Uko byaba biri kose, Yesu yahaye Yakobo na Yohana ndetse na Petero n’izindi ntumwa, umuburo wo kwirinda umwuka w’ubwikunde wo gushaka ‘gutegeka’ abavandimwe babo.—Mar 10:35-45.

14 Na nyuma y’aho Yesu ageragereje gukosora imitekerereze ya Petero, Petero yakomeje kugaragaza umwuka w’ubwikunde. Igihe Yesu yabwiraga intumwa ze ko zari kumuta, Petero yasuzuguye abandi ariko we yishyira hejuru avuga ko yari gukomeza kuba uwizerwa (Mat 26:31-33). Icyakora, kwiyiringira kwe nta shingiro byari bifite, kuko muri iryo joro yananiwe kugaragaza umwuka wo kwigomwa. Kugira ngo Petero yirengere, yihakanye Yesu incuro eshatu.—Mat 26:69-75.

15. Kuki urugero rwa Petero rudutera inkunga?

15 Nubwo Petero yahataniraga kunesha umwuka w’ubwikunde ariko rimwe na rimwe bikamunanira, urugero rwe rudutera inkunga. Imihati yashyiragaho n’ubufasha bw’umwuka wera w’Imana byatumye ashobora kubigeraho. Nyuma yaho, yaje kugaragaza umuco wo kumenya kwifata n’urukundo rurangwa no kwigomwa (Gal 5:22, 23). Yihanganiye ibigeragezo byinshi atashoboraga kwihanganira mbere yaho. Uko yitwaye igihe intumwa Pawulo yamucyahiraga mu ruhame byagaragaje ko yari asigaye yicisha bugufi (Gal 2:11-14). Ikindi kandi, igihe yari amaze gucyahwa, ntiyabitse inzika yumva ko Pawulo yari yamutesheje agaciro. Petero yakomeje gukunda Pawulo (2 Pet 3:15). Urugero rwe rushobora kudufasha kurushaho kugaragaza umwuka wo kwigomwa.

Ni iyihe myifatire Petero yagaragaje amaze gucyahwa? Ese natwe twagaragaza imyifatire nk’iyo? (Reba paragarafu ya 15)

16. Ni iki cyadufasha kugaragaza umwuka wo kwigomwa mu gihe turi mu mimerere igoye?

16 Tekereza uko witwara iyo ugeze mu mimerere igoye. Igihe Petero n’izindi ntumwa bashyirwaga mu nzu y’imbohe kandi bagakubitwa kubera ko babwirizaga, barishimye ‘kuko bari bagaragaye ko bakwiriye gusuzugurwa babahora izina rya [Yesu]’ (Ibyak 5:41). Nawe ushobora kubona ko ibitotezo uhura na byo ari uburyo uba ubonye bwo kwigana Petero no kugera ikirenge mu cya Yesu, ugaragaza umwuka wo kwigomwa. (Soma muri 1 Petero 2:20, 21.) Kubona ibintu utyo bishobora kugufasha mu gihe abasaza baguhaye igihano. Aho kugira ngo bikurakaze, ujye ukurikiza urugero rwa Petero.—Umubw 7:9.

17, 18. (a) Ni iki twagombye kwibaza ku birebana n’intego zo mu buryo bw’umwuka twishyiriraho? (b) Ni iki twakora niba dutahuye ko dufite ubwikunde mu rugero runaka?

17 Urugero rwa Petero rushobora no kugufasha kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka. Ushobora kwihatira kuzigeraho ufite umwuka wo kwigomwa. Icyakora, ntugomba kwishyiriraho izo ntego ugamije kuba umuntu ukomeye. Ku bw’ibyo, ibaze uti “ese nifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova bitewe n’uko nshaka gushimwa n’abandi? Ese ni uko nshaka kurushaho kugira ububasha nk’uko Yakobo na Yohana babishakaga?”

18 Nutahura ko ufite ubwikunde mu rugero runaka, ujye usaba Yehova agufashe gukosora imitekerereze yawe n’ibyiyumvo byawe, hanyuma uhatanire kumuhesha ikuzo aho kuryihesha (Zab 86:11). Ushobora no kwishyiriraho intego zitazatuma ugaragara cyane. Urugero, ushobora kwitoza kurushaho kugaragaza imbuto y’umwuka wumva ikugora. Cyangwa niba wihatira gutegura ibiganiro uzatanga mu materaniro ariko ukaba udashishikazwa no gukora isuku ku Nzu y’Ubwami, ushobora kwishyiriraho intego yo gukurikiza inama iboneka mu Baroma 12:16.—Hasome.

19. Ni iki twakora kugira ngo ibyo tubona iyo twirebeye mu ndorerwamo y’Ijambo ry’Imana bitaduca intege?

19 Iyo twirebeye mu ndorerwamo y’Ijambo ry’Imana maze tukabona ko hari aho dufite inenge cyangwa umwuka w’ubwikunde, dushobora kumva ducitse intege. Ibyo nibiramuka bikubayeho, uzatekereze ku rugero rwa wa muntu ukora iby’iryo jambo uvugwa mu gitabo cya Yakobo. Yakobo ntiyigeze avuga ko uwo muntu yahise akosora inenge yari abonye cyangwa ko yakosoye buri kantu kose yibonyeho. Ahubwo yavuze ko ‘yakomeje kwibanda ku mategeko atunganye’ (Yak 1:25). Uwo muntu yazirikanye ibyo yari yabonye mu ndorerwamo maze akomeza kwikosora. Bityo rero, jya ukomeza kurangwa n’icyizere kandi ujye wibuka ko twese tudatunganye. (Soma mu Mubwiriza 7:20.) Jya ukomeza gucukumbura mu mategeko atunganye kandi ukomeze kugaragaza umwuka wo kwigomwa. Yehova yiteguye kugufasha nk’uko yagiye afasha abavandimwe bawe benshi nubwo badatunganye, ariko akaba ashobora kubemera kandi akabaha imigisha.