Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amagambo yawe—Ese aba ‘Yego hanyuma akongera akaba Oya’?

Amagambo yawe—Ese aba ‘Yego hanyuma akongera akaba Oya’?

Tekereza kuri ibi: umusaza w’itorero uri muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga afite gahunda yo kuzajyana kubwiriza n’umuvandimwe ukiri muto ku cyumweru mu gitondo. Muri icyo gitondo, umuvandimwe ufite umugore wagize impanuka y’imodoka bagahita bamujyana kwa muganga aterefonnye uwo musaza. Asabye uwo musaza kumufasha kubona umuganga wakwemera kuvura umugore we adakoresheje amaraso. Ku bw’ibyo, uwo musaza ahinduye gahunda yo kujyana kubwiriza na wa muvandimwe ukiri muto kugira ngo yite kuri uwo muryango ufite ikibazo cyihutirwa.

Nanone tekereza kuri ibi: mushiki wacu urera abana babiri wenyine atumiwe n’umugabo n’umugore we bo mu itorero rye kugira ngo azabasure ku mugoroba runaka. Abibwiye abo bana be barishima cyane. Bategerezanyije amatsiko uwo mugoroba. Ariko kandi, umunsi umwe mbere y’uwo mugoroba, uwo mugabo n’umugore we babwiye uwo mushiki wacu ko hari impamvu yabatunguye igatuma bahindura iyo gahunda. Nyuma yaho amenye impamvu yatumye bayihindura. Nyuma yo kumutumira, uwo mugabo n’umugore we na bo batumiwe n’incuti zabo ngo bazazisure kuri wa mugoroba, maze barabyemera.

Birumvikana ko twebwe Abakristo tugomba gukora ibyo twasezeranyije. Ntitwagombye na rimwe gusa n’aho tuvuga ngo ‘yego hanyuma ngo yongere ibe oya’ (2 Kor 1:18). Icyakora, nk’uko izo ngero zombi zibigaragaza, imimerere igenda itandukana. Hari igihe tuba tudafite ukundi twabigenza uretse guhindura gahunda twari dufite. Ibintu nk’ibyo byigeze kuba ku ntumwa Pawulo.

PAWULO ASHINJWA KO YAHUZAGURIKAGA

Mu mwaka wa 55, igihe Pawulo yari muri Efeso mu rugendo rwe rwa gatatu rw’ubumisiyonari, yateganyaga kwambuka inyanja ya Égée akajya i Korinto, yavayo akajya i Makedoniya. Yari afite gahunda y’uko igihe yari kuba asubiye i Yerusalemu yari gusura itorero ry’i Korinto ku ncuro ya kabiri, uko bigaragara ashaka gukusanya impano zivuye ku mutima bari koherereza abavandimwe b’i Yerusalemu (1 Kor 16:3). Ibyo bigaragazwa neza n’amagambo ari mu 2 Abakorinto 1:15, 16 hagira hati “kubera icyo cyizere nari mfite, nagambiriye mbere kuza iwanyu kugira ngo mwongere mubone uburyo bwo kwishima, maze nimara kuruhukira iwanyu njye i Makedoniya, kandi ningaruka iwanyu mvuye i Makedoniya mumperekeze ho gato njye i Yudaya.”

Uko bigaragara, mu rwandiko Pawulo yari yandikiye abavandimwe b’i Korinto mbere yaho, yari yabamenyesheje iyo gahunda ye (1 Kor 5:9). Icyakora, hashize igihe gito Pawulo yanditse urwo rwandiko, abo kwa Kilowe bamubwiye ko iryo torero ryari ryaracitsemo ibice (1 Kor 1:10, 11). Pawulo yafashe umwanzuro wo guhindura iyo gahunda yari afite maze abandikira urwandiko ubu rwitwa 1 Abakorinto. Muri urwo rwandiko, Pawulo yabahaye inama zuje urukundo kandi arabakosora. Yanavuze ko yari yahinduye gahunda, ababwira ko yari kubanza kujya i Makedoniya akabona kujya i Korinto.—1 Kor 16:5, 6. *

Uko bigaragara, igihe abavandimwe b’i Korinto babonaga urwandiko rwa Pawulo, bamwe mu ‘ntumwa z’akataraboneka’ bo muri iryo torero bavuze ko yahuzagurikaga, mbese ko atakoraga ibyo yabaga yavuze. Pawulo yireguye ababaza ati “none se igihe nari mfite uwo mugambi, nigeze ngaragaza ko ntafatana ibintu uburemere? Cyangwa se ibyo ngambirira mbigambirira nkurikije kamere, kugira ngo mbe navuga nti ‘yee, yee,’ hanyuma nti ‘oya, oya’?”—2 Kor 1:17; 11:5.

Dushobora kwibaza tuti “ese koko icyo gihe Pawulo yagaragaje ko ‘atafatanaga ibintu uburemere’?” Oya rwose. Ijambo ryahinduwemo ‘kudafatana ibintu uburemere’ ryumvikanisha guhuzagurika, nk’aho umuntu yaba atiringirwa, mbese adakora ibyo yavuze. Ikibazo Pawulo yabajije kigira kiti “[ese] ibyo ngambirira mbigambirira nkurikije kamere?,” cyagombye kuba cyaratumye Abakristo b’i Korinto babona ko kuba Pawulo yarahinduye gahunda bitatewe n’uko yari umuntu utiringirwa.

Pawulo yahakanye ibyo bamuregaga yivuye inyuma ubwo yandikaga ati “ariko nk’uko Imana yiringirwa, amagambo twababwiye ntabwo ari Yego hanyuma ngo yongere abe Oya” (2 Kor 1:18). Nta gushidikanya ko igihe Pawulo yahinduraga gahunda ye, yabonaga ko bifitiye akamaro Abakristo b’i Korinto. Mu 2 Abakorinto 1:23 havuga ko icyatumye ahindura gahunda ye yo kujya i Korinto ari uko ‘atashakaga ko barushaho kubabara.’ Koko rero, yari yarabahaye igihe cyo gushyira ibintu mu buryo mbere y’uko ahagera. Nk’uko Pawulo yari abyiteze, igihe yari i Makedoniya Tito yamubwiye ko urwandiko rwe rwatumye bababara kandi bakihana, maze biramushimisha cyane.—2 Kor 6:11; 7:5-7.

TUBWIRA IMANA TUTI “AMEN”

Kuba Pawulo yarashinjwaga ko yahuzagurikaga bishobora kuba byarumvikanishaga ko atakoraga ibyo yavugaga, kandi ko ibyo yabwirizaga bitari ibyo kwiringirwa. Ariko kandi, Pawulo yibukije Abakristo b’i Korinto ko yari yarababwirije ibirebana na Yesu Kristo. Yagize ati ‘Umwana w’Imana, ari we Kristo Yesu wabwirijwe muri mwe binyuze kuri twe, ni ukuvuga binyuze kuri jye na Silivani na Timoteyo, ntiyabaye Yego hanyuma ngo yongere abe Oya, ahubwo ku bihereranye na we, Yego yakomeje kuba Yego’ (2 Kor 1:19). Ese Yesu Kristo wabereye Pawulo icyitegererezo yaba yari umuntu utiringirwa? Oya rwose! Mu buzima bwe bwose no mu gihe cyose yamaze akora umurimo we, yavugaga ukuri (Yoh 14:6; 18:37). Niba ibyo Yesu yabwirizaga byose byari ukuri kandi byariringirwaga, Pawulo na we akaba ari byo yabwirizaga, ubwo ibyo yabwirizaga na byo byariringirwaga.

Yehova ni ‘Imana ivugisha ukuri’ (Zab 31:5). Ibyo tubibonera mu magambo Pawulo yakomeje avuga agira ati “uko amasezerano y’Imana yaba menshi kose, yabaye Yego binyuze kuri we,” ni ukuvuga binyuze kuri Kristo. Kuba Yesu yarakomeje kuba indahemuka igihe yari ku isi bituma twizera tudashidikanya ko amasezerano ya Yehova ari ayo kwiringirwa. Pawulo yongeyeho ati “bityo, natwe tubwira Imana binyuze kuri we [ni ukuvuga Yesu] tuti ‘Amen,’ kugira ngo tuyiheshe ikuzo” (2 Kor 1:20). Kuba tubwira Imana tuti “Amen” binyuze kuri Yesu bisobanura iki? Bisobanura ko Yesu ari we gihamya y’uko amasezerano ya Yehova yose azasohora.

Nk’uko Yehova na Yesu bavuga ukuri igihe cyose, ni ko Pawulo na we yavugaga ukuri (2 Kor 1:19). Ntiyahuzagurikaga; ntiyari umuntu usezeranya ibintu ‘akurikije kamere’ (2 Kor 1:17). Ahubwo ‘yayoborwaga n’umwuka’ (Gal 5:16). Ibyo yakoraga byose byagaragazaga ko yashyiraga inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere. Yego ye yabaga ari Yego.

ESE YEGO YAWE IBA ARI YEGO?

Ni ibisanzwe ko muri iki gihe abantu badakurikiza amahame ya Bibiliya basezeranya ibintu, hanyuma hagira akabazo koroheje kavuka cyangwa haza ikindi kintu gishishikaje kurushaho, bakisubiraho. Mu by’ubucuruzi, “yego” si ko buri gihe iba “yego,” ndetse n’iyo amasezerano yaba yarashyizwe mu nyandiko. Abantu benshi ntibakibona ko ishyingiranwa ari isezerano ryo kuzabana igihe cyose. Umubare w’abatana ugenda urushaho kwiyongera ugaragaza ko benshi babona ko ishyingiranwa ari isezerano ridafite agaciro, rishobora guseswa uko umuntu yishakiye.—2 Tim 3:1, 2.

Wowe se bite? Ese Yego yawe iba ari Yego? Nk’uko twabibonye tugitangira, hari igihe byaba ngombwa ko uhindura gahunda, bidatewe n’uko uhuzagurika, ahubwo bitewe no kubura ukundi ubigenza. Ariko kubera ko uri Umukristo, niwiyemeza ikintu runaka ujye ukora ibishoboka byose kugira ngo ugikore (Zab 15:4; Mat 5:37). Nubigenza utyo, abantu bazabona ko uri umuntu wiringirwa, usohoza ibyo yasezeranyije, kandi uhora avuga ukuri (Efe 4:15, 25; Yak 5:12). Iyo abantu bazi ko uri umuntu wiringirwa, barushaho kugutega amatwi igihe ubagezaho ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana. Nimucyo rero Yego yacu ijye iba Yego.

^ par. 7 Nyuma gato y’uko Pawulo yandika 1 Abakorinto, yanyuze i Tirowa maze ajya i Makedoniya, aho yandikiye 2 Abakorinto (2 Kor 2:12; 7:5). Nyuma yaho yagiye i Korinto.