Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gira ubutwari Yehova ni we ugufasha

Gira ubutwari Yehova ni we ugufasha

‘Gira ubutwari bwinshi uvuge uti “Yehova ni we umfasha.”’​—HEB 13:6.

1, 2. Ni ibihe bibazo abenshi mu baba mu mahanga bahura na byo iyo basubiye iwabo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

UWITWA Eduardo * yaravuze ati “igihe nakoreraga mu mahanga, nari mfite akazi keza kandi nahembwaga amafaranga menshi. Ariko igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kunyigisha Bibiliya, nabonye ko nari mfite inshingano y’ingenzi cyane yo kwita ku muryango wanjye mu buryo bw’umwuka, atari mu buryo bw’umubiri gusa. Ku bw’ibyo, nasubiye mu rugo.”—Efe 6:4.

2 Eduardo yari azi ko kuba yaratashye agasanga umuryango we byashimishije Yehova. Ariko kimwe na Marilyn wavuzwe mu gice kibanziriza iki, yagombaga kugira icyo akora kugira ngo yongere kugirana imishyikirano myiza n’umugore we n’abana be. Nanone kandi, yahanganye n’ikibazo cyo gushaka amafaranga yo kubatunga. Yari gukora iki? Ese abagize itorero bari kubafasha?

KONGERA KUGIRANA IMISHYIKIRANO MYIZA N’IMANA N’ABAGIZE UMURYANGO

3. Iyo umubyeyi atabana n’abana be bibagiraho izihe ngaruka?

3 Eduardo yaravuze ati “nasobanukiwe ko nari narirengagije abana banjye igihe bari bakeneye cyane ko mbayobora kandi nkabagaragariza urukundo. Sinari kumwe na bo kugira ngo mbasomere inkuru zo muri Bibiliya, nsengane na bo, mbahobere kandi nkine na bo” (Guteg 6:7). Umukobwa we w’imfura witwa Anna yaravuze ati “kuba papa atarabaga mu rugo byatumaga numva mpangayitse. Igihe yagarukaga, nta kindi twari tumuziho uretse kumenya uko asa n’ijwi rye. Ubwo yampoberaga numvise nta cyo bimbwiye.”

4. Kuki iyo umugabo ataba mu rugo adashobora gusohoza inshingano ye yo kuba umutware w’umuryango?

4 Nanone kandi, iyo umugabo ataba mu rugo bituma adasohoza inshingano ye yo kuba umutware w’umuryango. Umugore wa Eduardo witwa Ruby yaravuze ati “nagombaga gusohoza inshingano ebyiri, iy’umugore n’iy’umugabo, kandi nari maze kumenyera gufata imyinshi mu myanzuro ireba umuryango. Igihe Eduardo yagarukaga mu rugo, byansabye kwiga icyo kuganduka kwa gikristo bisobanura. Na n’ubu, hari igihe mba ngomba kwibuka ko umugabo wanjye ahari” (Efe 5:22, 23). Eduardo yongeyeho ati “abakobwa bacu bari bamenyereye gusaba nyina uruhushya mbere yo kugira icyo bakora. Twebwe ababyeyi twabonye ko twagombaga kwereka abana bacu ko dushyize hamwe, kandi nagombaga kwitoza kubayobora mu buryo bwa gikristo.”

5. Ni mu buhe buryo umubyeyi umwe yatangiye gukemura ibibazo byari byaratewe n’uko atabaga mu rugo, kandi se byageze ku ki?

5 Eduardo yari yariyemeje gukora uko ashoboye kose kugira ngo yongere kugirana imishyikirano myiza n’abagize umuryango we, kandi abafashe kurushaho kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Yagize ati “nari mfite intego yo gucengeza ukuri mu mutima w’abana banjye haba mu magambo no mu bikorwa. Sinashakaga kujya mbabwira gusa ko nkunda Yehova, ahubwo nashakaga no kubibagaragariza” (1 Yoh 3:18). Ese Yehova yahaye Eduardo imigisha bitewe n’ukwizera yagaragaje? Anna agira ati “kubona ukuntu yashyiragaho imihati kugira ngo abe umubyeyi mwiza kandi yongere kugirana natwe imishyikirano myiza, byaradushimishaga. Igihe twabonaga akora ibintu byagaragazaga ko yifuza guhabwa inshingano mu itorero, twumvise biduteye ishema. Isi yashakaga kudutandukanya na Yehova. Ariko twabonye ko ababyeyi bacu bafatanaga ukuri uburemere maze natwe tugerageza kubigana. Papa yadusezeranyije ko atazongera kudusiga, kandi koko ntiyongeye. Iyo aza kongera kudusiga, ndatekereza ko ubu mba ntari mu muteguro wa Yehova.”

KWEMERA URUHARE WABIGIZEMO

6. Ni iki ababyeyi bamwe basobanukiwe mu gihe cy’intambara?

6 Hari inkuru z’ibyabaye zigaragaza ko mu gihe cy’intambara yabaye mu karere ka Balkan, abana b’Abahamya ba Yehova bo muri ako karere bari bishimye nubwo bari mu mimerere igoye. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo gihe ababyeyi batashoboraga kujya ku kazi, bityo bakiriranwa n’abana babo mu rugo, bakabigisha, bagakina na bo kandi bakaganira na bo. Ibyo byigisha iki ababyeyi? Icyo abana baba bakeneye si amafaranga cyangwa impano. Icyo baba bakeneye kurushaho ni ukuba hamwe n’ababyeyi babo. Nk’uko Bibiliya ibivuga, iyo ababyeyi bamarana igihe n’abana babo kandi bakabigisha, bibagirira akamaro.—Imig 22:6.

7, 8. (a) Ni irihe kosa bamwe mu babyeyi bagaruka mu rugo bakora? (b) Ababyeyi bakora iki kugira ngo bongere kugirana imishyikirano myiza n’abana babo?

7 Ikibabaje ni uko iyo bamwe mu babyeyi bagarutse mu rugo bagasanga abana babo barabarakariye cyangwa batakibaha agaciro, bababwira bati “kuki mutanshimira ibyo nabakoreye byose?” Ariko kandi, iyo myifatire y’abana ishobora ahanini kuba iterwa n’uko ababyeyi babataye. Ni iki umubyeyi yakora kugira ngo akemure icyo kibazo?

8 Jya usaba Yehova agufashe kurushaho kumva abagize umuryango wawe. Hanyuma mu gihe uganira n’abagize umuryango wawe, ujye wemera uruhare wagize muri icyo kibazo. Gusaba imbabazi ubivanye ku mutima bishobora gufasha. Uko uwo mwashakanye n’abana bawe bazagenda babona ko buri gihe ugerageza gushyira ibintu mu buryo, bazumva ko ibyo ukora uba ubivanye ku mutima. Kwihangana no kudacika intege bishobora gutuma abagize umuryango wawe bongera buhoro buhoro kugukunda no kukubaha.

‘GUTUNGA ABAWE’

9. Kuki ‘gutunga abacu’ bidasaba ko duhora duhatanira kugira ubutunzi?

9 Intumwa Pawulo yavuze ko iyo Abakristo bageze mu za bukuru badashobora kwitunga, abana babo n’abuzukuru babo bagomba “kwitura ababyeyi babo na ba sekuru na ba nyirakuru babaha ibyo babagomba.” Ariko Pawulo yakomeje abwira Abakristo bose ko bagombye kunyurwa niba bafite ibyo bakenera buri munsi, ni ukuvuga ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Ntitwagombye guhora dushaka kugira imibereho ihanitse cyangwa ngo duhatanire kubona amafaranga azatubeshaho mu gihe kizaza. (Soma muri 1 Timoteyo 5:4, 8; 6:6-10.) Kugira ngo Umukristo ‘atunge abe,’ si ngombwa ko ashaka ubukire bwo muri iyi si iri hafi gushira (1 Yoh 2:15-17). Ntitwagombye kwemera ko “imbaraga zishukana z’ubutunzi” cyangwa “imihangayiko yo muri iyi si” bibuza abagize umuryango wacu “kugundira ubuzima nyakuri” tuzabona mu isi nshya y’Imana izaba irangwa no gukiranuka.—Mar 4:19; Luka 21:34-36; 1 Tim 6:19.

10. Twagaragaza dute ubwenge buva ku Mana mu birebana no gufata amadeni?

10 Yehova azi ko dukeneye amafaranga. Ariko kandi, amafaranga ntashobora kudufasha no kuturinda nk’uko ubwenge buva ku Mana bwaturinda kandi bukadufasha (Umubw 7:12; Luka 12:15). Incuro nyinshi, abantu ntibabona icyo kujya gukorera mu mahanga bizabasaba, kandi nta kiba cyemeza ko nibagerayo bazabona amafaranga menshi. Mu by’ukuri, baba bugarijwe n’akaga. Abantu benshi bajya mu mahanga bagaruka bafite amadeni menshi. Aho kugira ngo barusheho gukorera Imana mu mudendezo, bakorera abo babereyemo amadeni. (Soma mu Migani 22:7.) Ibyiza ni uko umuntu yakwirinda amadeni.

11. Iyo imiryango igennye uko izakoresha amafaranga biyigirira akahe kamaro?

11 Eduardo yari azi ko yagombaga gukoresha neza amafaranga kugira ngo umwanzuro yari yarafashe wo kugumana n’umuryango we ugire icyo ugeraho. We n’umugore we bagennye uko bari kujya bayakoresha bakurikije ibyo mu by’ukuri bari kuba bakeneye. Kugira ngo babigereho, bagombaga kureka kugura bimwe mu byo baguraga bagifite amafaranga menshi. Ariko bose bashyize hamwe, kandi ntibaguraga ibintu bitari ngombwa. * Eduardo yaravuze ati “urugero, nakuye abana banjye mu mashuri yigenga, maze mbashyira mu mashuri meza ya leta.” We n’abagize umuryango we basengaga basaba ko yabona akazi katari kubangamira gahunda yabo y’iby’umwuka. Yehova yashubije ate amasengesho yabo?

12, 13. Ni iki umubyeyi umwe yakoze kugira ngo atunge umuryango we, kandi se Yehova yamuhaye imigisha ate bitewe n’umwanzuro yafashe wo kubaho mu buryo bworoheje?

12 Eduardo yaravuze ati “mu myaka ibiri ya mbere, ntibyari byoroshye. Amafaranga twari twarizigamiye yagendaga agabanuka; sinabonaga amafaranga ahagije yo gutunga umuryango wanjye, kandi nabaga naniwe. Ariko kandi, twese twajyaga mu materaniro kandi tukajyana mu murimo wo kubwiriza.” Eduardo yiyemeje kutazigera yemera akazi kashoboraga gutuma amara amezi cyangwa imyaka runaka atari kumwe n’umuryango we. Yaravuze ati “nize gukora akazi gatandukanye, kugira ngo nimbura kamwe mbone akandi.”

Ese ushobora kwiga gukora akazi gatandukanye kugira ngo utunge umuryango wawe? (Reba paragarafu ya 12)

13 Kubera ko Eduardo yagombaga kwishyura buhoro buhoro amadeni yari yarafashe, yasabwaga gutanga inyungu nyinshi ku mafaranga yari yaragujije. Ariko yari yiteguye kubikora kugira ngo ashobore gukorera Yehova afatanyije n’umuryango we. Eduardo yaravuze ati “ubu amafaranga mbona yagabanutseho 10 ku ijana ugereranyije n’ayo nabonaga ngikorera mu mahanga. Ariko nubwo bimeze bityo, ntitujya twicwa n’inzara. ‘Ukuboko kwa Yehova si kugufi.’ Mu by’ukuri, twiyemeje gukora umurimo w’ubupayiniya. Igishishikaje ni uko nyuma yaho ibibazo by’ubukungu byagabanutse, maze gutunga umuryango wanjye bikarushaho kunyorohera.”—Yes 59:1.

KOTSWA IGITUTU NA BENE WACU

14, 15. Ni iki abagize umuryango bakora mu gihe bene wabo babahatira gushyira ibintu by’umubiri mu mwanya wa mbere, kandi se kubaha urugero rwiza byabafasha bite?

14 Mu turere twinshi, abantu baba bumva ko bagomba guha bene wabo n’incuti zabo amafaranga n’impano. Eduardo yaravuze ati “ibyo biri mu muco wacu kandi twishimira gutanga.” Ariko yongeyeho ati “hari imipaka umuntu atagomba kurenga. Nsobanurira bene wacu mu kinyabupfura ko nzabaha ibyo nshoboye byose, ariko ko ntazigera nirengagiza ibyo umuryango wanjye ukenera cyangwa imishyikirano ufitanye n’Imana.”

15 Abantu bava mu mahanga bagasubira iwabo n’abanga gusiga imiryango yabo ngo bajyeyo, akenshi bamwe muri bene wabo barabarakarira, bakabasuzugura kandi bakumva babatengushye, kuko ari bo baba batezeho amaramuko. Bamwe bababwira ko nta rukundo bagira (Imig 19:6, 7). Wa mukobwa wa Eduardo witwa Anna yaravuze ati “icyakora, iyo dushyize ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, amaherezo bamwe muri bene wacu bashobora kubona ko gahunda yacu yo kuyoboka Yehova ari yo mu by’ukuri duha agaciro kurusha ibindi bintu byose. Ariko se, babisobanukirwa bate turamutse twemeye ibyo badusaba byose?”—Gereranya na 1 Petero 3:1, 2.

KWIZERA IMANA

16. (a) Ni mu buhe buryo umuntu ashobora ‘kwishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri’ (Yak 1:22)? (b) Ni iyihe myanzuro ituma Yehova aduha imigisha?

16 Igihe mushiki wacu umwe yageraga mu gihugu gikize asize umugabo we n’abana be, yabwiye abasaza ati “twigomwe byinshi kugira ngo nze ino. Byanabaye ngombwa ko umugabo wanjye areka kuba umusaza. Ku bw’ibyo, niringiye ntashidikanya ko Yehova azampa imigisha.” Iyo twizeye Yehova maze tugafata imyanzuro ihuje n’ibyo ashaka, tuba twiringiye ko azaduha imigisha. Ntazaduha imigisha nidufata imyanzuro idahuje n’ibyo ashaka, cyane cyane niba itumye tureka inshingano twari dufite mu murimo we bitari ngombwa.—Soma mu Baheburayo 11:6; 1 Yohana 5:13-15.

17. Kuki twagombye gusaba Yehova ubuyobozi mbere yuko dufata imyanzuro, kandi se twabikora dute?

17 Jya usaba Yehova ubuyobozi mbere yo gufata imyanzuro aho kubikora nyuma yaho. Jya umusaba umwuka we wera, ubwenge n’ubuyobozi (2 Tim 1:7). Ibaze uti “ni mu yihe mimerere nzumvira Yehova? Ese niteguye kumwumvira no mu gihe nzaba ndi mu bigeragezo?” Ese uzamwumvira mu gihe bizaba bigusaba koroshya ubuzima (Luka 14:33)? Saba abasaza inama zishingiye ku Byanditswe, kandi ugaragaze ko wiringira isezerano rya Yehova ry’uko azagufasha niwumvira inama ze. Abasaza ntibashobora kugufatira imyanzuro, ariko bashobora kugufasha kugira amahitamo azaguhesha ibyishimo.—2 Kor 1:24.

18. Ni ba nde bafite inshingano yo gutunga umuryango, kandi se ni iyihe mimerere ishobora gutuma abandi babafasha?

18 Abatware b’imiryango ni bo Yehova yahaye ‘umutwaro’ wo guha abagize imiryango yabo ibyo bakenera buri munsi. Twagombye gushimira abasohoza iyo nshingano bitabaye ngombwa ko basiga abagore babo cyangwa abana babo, nubwo baba bahanganye n’ibigeragezo bishobora gutuma babasiga. Twagombye no kujya tubasabira. Bashobora no guhura n’ibibazo bibatunguye, urugero nk’ibiza cyangwa uburwayi, bigatuma tubagaragariza urukundo rwa gikristo (Gal 6:2, 5; 1 Pet 3:8). Ese ushobora no kubafasha kubona akazi hafi, cyangwa ukabaha ikindi kintu baba bakeneye mu buryo bwihutirwa, urugero nk’amafaranga cyangwa ibyokurya? Nubigenza utyo, ushobora gutuma badakomeza kumva ko bagomba gusiga imiryango yabo bakajya gushaka akazi ahandi.—Imig 3:27, 28; 1 Yoh 3:17.

JYA WIBUKA KO YEHOVA ARI WE UGUFASHA

19, 20. Kuki Abakristo bashobora kwiringira badashidikanya ko Yehova azabafasha?

19 Ibyanditswe bigira biti “imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko [Imana] yavuze iti ‘sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’ Bityo dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?’” (Heb 13:5, 6). Ibyo tubigeraho dute?

20 Umuvandimwe wo mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere umaze igihe kirekire ari umusaza, yaravuze ati “abantu bakunda kuvuga ko twebwe Abahamya ba Yehova turangwa n’ibyishimo. Nanone kandi, babona ko n’Abahamya bakennye bambara neza kandi ko ubona babayeho neza kurusha abandi.” Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yasezeranyije abashyira Ubwami mu mwanya wa mbere (Mat 6:28-30, 33). Koko rero, So wo mu ijuru Yehova aragukunda kandi wowe n’abana bawe abifuriza ibyiza. Bibiliya igira iti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ngoma 16:9). Yaduhaye amategeko ye, muri yo hakaba hakubiyemo arebana n’umuryango n’uko twabona ibyo dukenera, kandi ni twe agirira akamaro. Iyo tuyakurikije, tuba tugaragaza ko tumukunda kandi ko tumwizera. Bibiliya igira iti “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”—1 Yoh 5:3.

21, 22. Kuki wiyemeje kwiringira Yehova?

21 Eduardo yagize ati “nzi ko igihe namaze ntabana n’umugore wanjye n’abana banjye kidashobora kugaruka, ariko sinkomeza kugitekerezaho. Abenshi mu bo twakoranaga barakize, ariko ntibafite ibyishimo. Imiryango yabo ifite ibibazo bikomeye, ariko twe turishimye cyane. Nanone kandi, nshimishwa no kubona ukuntu abandi bavandimwe b’ino na bo bakomeza gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, nubwo baba ari abakene. Twese twibonera isohozwa ry’isezerano Yesu yatanze.”—Soma muri Matayo 6:33.

22 Gira ubutwari! Hitamo kumvira Yehova no kumwiringira. Urukundo ukunda Imana, uwo mwashakanye n’abana bawe rujye rutuma usohoza inshingano yawe yo guha abagize umuryango wawe ibyo bakenera mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizatuma wibonera ko ‘Yehova ari we ugufasha.’

^ par. 1 Amazina yarahinduwe.

^ par. 11 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uko wabaho ukurikije ubushobozi bwawe,” yasohotse mu igazeti y’​Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kamena 2011.